IGIHE

Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje igishobora kubangamira ibiganiro by’u Rwanda na RDC

0 11-06-2025 - saa 11:33, Jean de Dieu Tuyizere

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko kumena amabanga y’ibiganiro by’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo biyoborwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bishobora gutuma bidatanga umusaruro mwiza byitezweho.

Ni ubutumwa yatanze ashingiye ku nkuru y’ibiro ntaramakuru Reuters yo ku wa 10 Kamena 2025, byatangaje ko byabonye umushinga w’amasezerano y’u Rwanda na RDC, bikanasobanura ko abadipolomate bane babihamirije ko wanditswe n’abayobozi bo muri Amerika.

Nk’uko ibi biro ntaramakuru byakomeje bibisobanura, umwe mu bayobozi bakorera mu biro bya Perezida Félix Tshisekedi, yavuze ko Leta ya RDC izemera gusinya aya masezerano mu gihe ingabo z’u Rwanda zizaba zavuye ku butaka bw’igihugu cyabo.

Leta y’u Rwanda ihakana ikirego cyo kohereza ingabo muri RDC. Yasobanuye kenshi ko ari ikinyoma kigamije gupfuka amaso umuryango mpuzamahanga kugira ngo utabona ko imiyoborere mibi ari yo yateje umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC.

Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko abarebwa n’ibiganiro by’u Rwanda na RDC bashyira mu itangazamakuru ibyifuzo byatanzwe na buri ruhande ndetse n’inyandiko zigitunganywa, bakwiye kumenya ko iyi myitwarire ishobora kubangamira ibi biganiro.

Yagize ati “Nizeye ko abo barebwa n’ibiganiro ku masezerano y’amahoro ya RDC n’u Rwanda, bashyira mu itangazamakuru ibyifuzo bya buri ruhande bagamije inabi, ndetse n’inyandiko zigitunganywa, bumva ko bashobora gutambamira umusaruro mwiza w’ibiganiro bya Washington.”

Muri Mata 2025, Amerika yafashije u Rwanda na RDC kugera ku masezerano y’amahame ngenderwaho y’ibiganiro biganisha ku mahoro, yakurikiwe n’ibyifuzo byatanzwe na buri ruhande ndetse n’umushinga w’amasezerano y’amahoro wateguwe n’umuhuza.

Abahagarariye u Rwanda na RDC bateganya kujya i Washington muri iki cyumweru, kugira ngo baganire ku mushinga w’amasezerano y’amahoro wateguwe na Amerika, ibyo batemeranyaho babinoze.

Byari byarateganyijwe ko amasezerano y’amahoro azasinywa muri Kamena 2025 gusa umujyanama wa Amerika mu bufatanye na Afurika, Massad Boulos, mu kwezi gushize yavuze ko aya masezerano ashobora gusinywa “byibuze mu mezi abiri”.

Muri Mata 2025, u Rwanda na RDC byagiranye amasezerano y'amahame ngenderwaho mu biganiro by'amahoro
Biteganyijwe ko muri iki cyumweru, abahagarariye u Rwanda na RDC bazajya i Washington kugira ngo baganire ku mushinga w'amasezerano y'amahoro wateguwe na Amerika
Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko kumena amabanga y'ibyifuzo byatanzwe ndetse n'inyandiko zigitunganywa, bishobora kubangamira ibiganiro bya Washington
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza