Kuri uyu wa Kabiri, Iran yateye ibisasu birenga 180 muri Israel, byinshi muri byo bifatwa n’ubwirinzi bw’iki gihugu bitaragera ku butaka, ibindi bihanurwa bigizwemo uruhare na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss, yatangarije IGIHE ko ibyo Iran yakoze ari ibikorwa byo kuvogera ubusugire bwa Israel, ibintu byatumye abaturage barenga miliyoni 10 bava mu byabo bakajya gucumbikirwa mu nkambi.
Weiss yasobanuye ko iki gitero, ari ubundi bushotoranyi bwa Iran mu mugambi wayo wo gufasha umutwe wa Hamas na Hezbollah kandi ko ngo igihugu cye kitazigera cyihanganira gukomeza kugabwaho ibitero, bityo ko kizakora ibishoboka kugira ngo abaturage bacyo basubire mu ngo zabo kandi batekane.
Magingo aya, Israel ihanganye n’umutwe wa Hamas mu Majyepfo, Hezbollah mu Majyaruguru na Iran mu Burasirazuba kongeraho n’umutwe w’Aba-Houthis wo muri Yemen.
Ni intambara ikomeje koreka Akarere k’Uburasirazuba bwo hagati, nyuma y’aho itangiye mu Ukwakira 2023 ubwo Hamas yagabaga igitero muri Israel nayo ikiyemeza kurandura uyu mutwe muri Gaza.
Ibitero bya misile bya Iran, byagabwe mu gihe Israel iri kwizihiza umwaka mushya bishingiye ku myemerere y’Abayahudi. Umunsi w’ikiruhuko uba kuri uyu wa Kabiri muri Israel, muri Bibiliya uzwi nka Yom Teruah nk’uko bigaragara mu Abalewi 23:23–25.
Mu kiganiro na IGIHE, Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, yagarutse ku bibazo igihugu cye kirimo muri iki gihe, avuga ku bagishinja kwica inzirakarengane n’uburyo Abanyarwanda babona iki kibazo.
IGIHE: Ibiri kuba mu gihugu cyawe, intambara impande zose, ubisobanura ute?
Ambasaderi Weiss: Mbere na mbere ibi bitero bya Iran byagabwe nyuma y’ikindi gitero cyaguyemo inzirakarengane zirindwi. Nyuma y’aho rero, hashize nk’isaha, barasa kuri Israel. Ni ibintu bitumvikana.
Ku muvuduko wo hejuru, ibisasu hejuru ya Tel Aviv, abaturage barenga miliyoni 10 bagiye mu nkambi, hari umutwe w’ingabo wagiye kubacungira umutekano. Muri make, ubuzima bw’igihugu bwari bwahagaze nko mu gihe cy’isaha.
Ibi bisasu [ballistic missiles] biba biremereye, bipima hafi toni, urumva ubushobozi bwabyo. Uribaza ibyo byakwangiza biramutse bigeze ku butaka. Byabashije gukumirwa bikiri mu kirere.
50% byakumiriwe n’Ingabo za Israel bikiri mu isanzure, twabashije kubona kandi n’ubufasha bwa Amerika. Ariko iyo tuza kuba kudafite ubu bushobozi, ntabwo mbizi ariko tuba dufite ibihumbi by’inzirakarengane.
Ntabwo byoroshye kubyumva, mu mateka ya vuba, kuba wabona igihugu gitera ikindi kuri uru rugero.
Uravuga ko birenze n’ibiri kuba mu ntambara ya Ukraine n’u Burusiya?
Ntekereza ko ibi birenze ibya Ukraine n’u Burusiya. Misile 181, icyarimwe! Ikimbangamiye kurushaho, ni uko ntumva Isi yose ivuga kuri ibi bikorwa bya Iran, ahubwo iyo biza kuba byakozwe na Israel, ubu iba yamaganywe ku Isi hose.
Iyo ubitekerejeho, ikibangamye kurushaho, ni uko dufite igihugu kimwe kiri kurasa ku kindi, kikarasa ku basivili.
Hari abaturage ariko bahitanywe n’ibi bitero…
Ahubwo umuntu umwe wapfuye, ni Umunya-Palestine w’Umuyisilamu, barashe mu gace ka Savyon. Ntibarashe ku birindiro by’ingabo, ntabyo bakoze, ntabwo bagiye gushaka abayobozi, ngo bakore ibyo wenda umuntu yakwita ko ari ibitero bigamije umuntu runaka.,
Barashe Tel Aviv, Yeruzalemu, mu gace ka Negev n’ubu baracyari kurasa, kuva mu gitondo mu Majyaruguru ya Israel, impuruza ziburira abaturage zirumvikana buri kanya.
Igihugu cyawe kiri ku rugamba mu mpande eshatu…
Yego, Hezbollah mu Majyaruguru, Hamas mu Majyepfo, Iran mu bilometero 2000 mu Burasirazuba. Ntabwo ari ibintu bisanzwe.
None amaherezo azaba ayahe?
Ikiriho ni uko atari amahitamo yacu. Reka tuvuge Hezbollah. Twari dufite amakuru y’ubutasi, yemeza ko bari bafite gahunda yo kugaba igitero kimeze nk’icyo ku wa 7 Ukwakira 2023, mu duce twa Galilee na Golan.
Galilee ni ho hari inyanja ya Galileya, mu Majyaruguru ya Israel, bagatera bakoresheje ubuvumo bwabo nk’uko byagenze muri Gaza. Aho turavuga ubuvumo bwa kilometero 600 -700, bufite ubushobozi bwo kuba bwanyuzwamo n’imodoka z’intambara.
Uravuga ko ibitero bya Israel kuri Hezbollah ari ukwitabara?
Twari dufite amakuru y’ubutasi, rero nta yandi mahitamo yari ahari. Icyashobokaga, tujyeyo n’imbaraga zose rimwe na rizima, kandi dufite abaturage barenga ibihumbi 60 bavuye mu byabo, hashize umwaka. Ntabwo bashobora kuba mu Majyaruguru. Dufite impunzi.
Rero, ibi byihebe byatumye tubura andi mahitamo. Ubu rero, ntacyo twakoze cyatumye Iran idutera. Icyo bigaragaza, iyo urebye ibyabaye bitewe n’ibiturika [uturadiyo duturika: pager], ntabwo ari uruhare rwacu, ariko iyo ubirebye, Ambasaderi wa Iran i Beirut yarakomeretse kuko yari afite iriya pager ya Hezbollah.
Muri make, iyo urebye ibyo Iran iri gukora, ni ugukoresha abantu bayo ba hafi kuko bashinze Hezbollah, Hamas n’aba Houthis babangamiye u Burayi n’Inyanja itukura, none ubu bari kototera n’amarembo yinjira muri Afurika hafi na Djibouti.
Iri huriro rero, ryashinzwe ngo ritwotse igitutu. Ubu rero nta mahitamo dufite, nta nubwo ari ikibazo cy’amahitamo keretse ushaka kurimbuka. Ntabwo twakwihanganira ko abandi bantu ibihumbi bapfa nk’uko byagenze ku wa 7 Ukwakira.
Wabonye ibyabaye muri Liban ubwo Hassan Nasrallah yapfaga, ubuyobozi bw’uyu mutwe bwose twaraburimbuye, ariko icyo twabonye, ni uko mu byumba by’abana hari hahishemo ibisasu nk’uko byari bimeze muri Gaza.
Icyo dushaka kiroroshye, abaturage basubire mu ngo zabo, Hezbollah ihagarike kudutera ijye kure y’umupaka.
Turashaka ko umwanzuro wa Loni 1701 wubahirizwa, ugamije guhosha ubwumvikane buke hagati ya Israel na Liban.
Twumvise Intumwa za Jordanie ziri muri Loni, zivuga ko ibihugu by’Abarabu mu Burasirazuba bwo Hagati, byiteguye gushyigikira ko amahoro aboneka, binenga Israel ko ikwiriye kubaha umwanzuro wemejwe w’ibihugu bibiri; ko Palestine ari igihugu cyigenga, ko ari wo muti w’ikibazo. Kuki mutabyemera?
Ni uruhande rwa Palestine rwabyanze. Ibyo bifitiwe ibihamya. No mu myaka yashize 10 y’Ubuyobozi bwa Minisitiri w’Intebe, Benjamin Netanyahu, hari indi myanzuro yanzwe kandi ntibyakozwe na Israel. Rero mu by’ukuri, ibi bintu biragoye. Kuba bakomeza kuvuga umwanzuro w’ibihugu bibiri, nta kibazo, gusa aho bigoreye ni uko Abanya-Palestine ntibabona inyungu muri uwo mwanzuro w’ibihugu bibiri.
Ibyo rero ni ukureba ahahise, reka turebe imbere. Uyu munsi ntabwo twari dufitanye amakimbirane na Liban, nta bwumvikane buke bwari buhari. Ikiriho ni uko hari ikintu cy’ingenzi gikenewe, dukeneye ubufasha bw’ibihugu by’Abarabu mu kurwanya iterabwoba.
Iryo jwi riri hehe? Barashaka gufasha? Reka duhere no muri Palestine kuko n’ishyaka Fatah ryo muri Palestine, riha amafaranga imiryango y’ibyihebe ku bikorwa byayo.
Mu gihe cyose tutitandukanyije byeruye n’ibyihebe muri West Bank, muri Gaza, bizagonana.
Rero kuba Jordanie yajya hariya ikamagana, ni ibiki byabaye ejo? Ntacyo bakoze. Ndibwira ko biroroshye kuvuga, ariko ibigaragara biratandukanye. Urabizi ko ibihugu byinshi byo mu Barabu, umwaka ushize byikomye Israel harimo na Jordanie, bitora imyanzuro irwanya Israel muri Loni.
Mu Rukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera, bari bashyigikiye Afurika y’Epfo. Ntushobora kuza ku ruhande rumwe ngo uvuge ko ushyigikiye Israel hanyuma ngo ku rundi ruhande ukore ibitandukanye. Ntabwo ndi kuvuga [Jordanie] cyangwa se Ibihugu by’Abarabu, ndavuga n’Umuryango Mpuzamahanga muri rusange.
Ushatse kuvuga ko umuryango mpuzamahanga ubogamye muri iki kibazo?
Ntushobora kurwanya Israel aho kurwanya iterabwoba. Mu myanzuro ya Loni, nta nubwo bigeze bavuga Hamas. Ntabwo bavuga ibyabaye ku wa 7 Ukwakira, none bumva ko iterabwoba rizihagarika?
Niba uku atari ukubogama, ntabwo nzi icyo aricyo.
Iyi ntambara ikomeje guhitana ubuzima bw’abana, ababyeyi n’abandi basivile. Nk’umubyeyi, ibi bintu ntibyarengereye?
Ibyo ni ikindi kintu. Muri make, nta mwana ukwiriye kwicwa. Ndi umubyeyi, mfite abana, reka tureke kuvuga n’abana, ku bwanjye ni abantu b’inzirakarengane muri rusange. Intambara ni mbi. Aho kumbaza gutyo, wambaza icyo twabikozeho muri Gaza.
Ndakumva…
Umugabo wanjye yamaze amezi abiri mu nkeragutabara. Zimwe mu nshingano ze cyangwa iz’itsinda yarimo, bakoraga amanywa n’ijoro baburira abaturage kugira ngo bahunge, bakabamenyesha mu buryo bwose, bati ’muve aha n’aha tugiye gutera’.
Rimwe na rimwe, nta nubwo twagabaga ibitero kuko twabaga tuzi ko hari abasivile muri utwo duce. Twashyiraga ubuzima bw’abaturage bacu mu byago kuko ibisasu byakomezaga guterwa biturutse muri utwo duce kuko twabaga tuzi ko abaturage batahunze kuko Hamas yafunze inzira.
Ibikorwa byayo by’ingenzi byari mu mashuri, mu bitaro [...] abantu bamwe ku manywa bahabwaga akazi ko gukora mu bikorwa bya Loni, nijoro bagakora akajyanye n’iterabwoba.
Gaza yose yari yarahindutse indiri y’iterabwoba, kandi ku mafaranga Israel yabahaye ibafasha. Twabahaye, ni twe twenyine twabafashije, tubaha ibyangombwa byo gukorwa, ubukungu bwari buri kuzamuka, yewe n’ibikorwa byo gucukura Gas. Ntitwatekerezaga ko bakora ibintu nka biriya urebye ibyinshi tubakorera.
Hanyuma rero haba ikintu, abantu barenga 1500 bakicwa, bagatwikirwa mu ngo zabo mu ngo, mu birori, abana n’imiryango, kandi turacyafite imbohe 100 ziri mu biganza bya Hamas; hanyuma twakwirwanaho, hagira abantu bapfa nk’ingaruka z’intambara; bikwiriye kujya kuri Hamas aho kujya kuri Israel. Kumva ko tutagomba kwirwanaho, ntibyumvikana. Ntabwo twagombaga guceceka.
Buri gihugu gifite uburenganzira bwo kubaho no kurengera abaturage bacyo [...] Amerika yagabye ibitero ihiga ibyihebe muri Afghanistan, ubwo Burayi butunenga bwarabikoze muri Iraq, ndakubwiza ukuri, nta n’umwe muri abo bose wigeze uburira abaturage. Inzikararengane zishobora kuba ari nyinshi ariko nta muntu ubivuga.
Uko kubogama uvuga, ubona guterwa n’iki ku buryo abantu bigaragambya bamagana Israel?
Mbere na mbere ni ukumenya icyo aba bantu bagamije, kubera iki? Kuki byoroshye gushinja Israel. Abo bantu ntabwo bigeze bigaragambya ubwo habaga amarorerwa muri Iran, ntabwo ujya ubumva iyo hari ikintu kibaye muri Afurika.
Biragoye ko nagira uwo numvisha, ariko hari ukuntu abantu bafata ibiri kuba muri Israel, hanyuma kandi kuba aba bantu baha igisobanuro ibyabaye ku wa 7 Ukwakira cyangwa se bumva ko nta kibazo byari bitwaye, bakumva ko Israel yari ikwiriye kubireka burundu.
Birengagiza ibimenyetso byose, amashusho n’ibindi …hari ibimenyetso, [Hamas] barajya imbere ya Camera bakavuga ngo twafashe ibi bitaro, tugiye muri uru rugo, tugiye kurasa abantu bari guhungishwa.
Muri make, abantu batakaje kumenya ikiri ukuri n’ikitari ukuri. Ese amategeko mpuzamahanga ni iki.... Abantu ntabwo bakurikira, bakomeza kureba ibintu byo kuri TikTok, bahuza ingengabitekerezo n’ibindi, ibyo bintu birababaje.
Icyo dukora ni ukubwira abantu tuti ’mushake amakuru, mwibaze icyaba muramutse mugabweho igitero, abantu bawe batewe’. Ibyo ni ibibazo abantu batitaho.
Utekereza ko Abanyarwanda basobanukiwe ibiri kuba muri Israel?
N’uyu munsi nakira ubutumwa bwinshi budushyigikira [...] muri rusange hari abantu benshi bumva uko ibintu biri, bishingiye ku miterere y’u Rwanda.
Ikindi hano numva ntekanye, ntabwo uwo mutuzo uwumva uri i Burayi, Guverinoma ibyitaho mu by’ukuri kugira ngo tube dutekanye na Ambasade itekanye.
Hari aho nasomye mu itangazamakuru ko Umuyobozi ushinzwe Ubutasi muri Iran, ko ari intasi ya Israel? Ni byo?
Mu by’ukuri, ibyo bintu mu gihe bitaremezwa, nta makuru mfite. Ntabwo mbizi niba ari byo cyangwa atari byo.
Hari n’amakuru avuga ko Abanya-Israel bari kujya mu bindi bihugu, ko uwo mubare wiyongereyeho 250%...
Ibyo nabyumva. Bamwe muri bo baracyari guhungishwa bava mu ngo zabo… bamwe baragenda bakagaruka. Ni ibintu bisanzwe, birasanzwe mu gihe cy’intambara. Gusa ariko hari indi mibare ukwiriye kureba, benshi bagumye muri Israel nubwo hari ibi bihe bigoye.
Ku rundi ruhande, byerekana ko hari ugukunda igihugu, ubuzima burakomeje. Navuye muri Israel mu minsi ishize, ubuzima ni ubusanzwe, amaguriro, n’ibindi birakora. Ubukungu buracyakora…turihagije, sosiyete yacu iri gukora kabone nubwo ari ibi bihe bidasanzwe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!