IGIHE

Imyaka ine ari Umuvunyi Mukuru, guhashya ruswa mu bifi binini n’akarengane- Nirere Madeleine twaganiriye

0 21-10-2024 - saa 11:39, Ntabareshya Jean de Dieu

Tariki ya 11 Ugushyingo 2020 nibwo Nirere Madeleine yagizwe Umuvunyi Mukuru asimbuye Murekezi Anastase wari umaze igihe kuri uwo mwanya.

Yagiye kuri uwo mwanya nyuma yo gusoza manda ebyeri z’imyaka ine kuri buri imwe ayobora Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu kuva ku wa 17 Mata 2012.

Nirere ayoboye Urwego rw’Umuvunyi rufite inshingano zikomeye z’ingenzi zo kurwanya ruswa n’Akarengane mu ngeri zinyuranye z’ubukungu bw’Igihugu.

Nubwo atari rwo rwego gusa rukurikirana ibirebana no kurwanya ruswa n’akarengane, Urwego rw’Umuvunyi rugira uruhare runini mu gukurikirana ruswa n’Akarengane.

Mu kiganiro na IGIHE, Nirere Madeleine, yagarutse ku rugendo rw’imyaka ine nk’umuyobozi w’uru rwego, ibyo yishimira byashyizwemo imbaraga, ahagikenewe gukubitwa umwotso ndetse n’icyakorwa ngo ruswa icike burundu mu gihugu.

Mu gihe cy’imyaka ine muyoboye uru rwego ni iki mwishimira ko mwagezeho bijyanye n’ibyo mwari mwitezweho?

Hari byinshi byo kwishimira bijyanye n’inshingano z’urwego rw’umuvunyi ari zo kurwanya ruswa no gukumira no kurwanya akarengane.

Ni inshingano ebyiri nyamukuru kuko izindi zose ari zo zubakiweho, tugira n’inama Guverinoma kuri politiki yo kurwanya akarengane na ruswa. Buri gihembwe inzego ziha raporo urwego rw’Umuvunyi y’uko zashyize mu bikorwa politiki yo kurwanya ruswa yashyizweho mu 2012.

Ibidushimisha muri iyo myaka ine ni uko hari ibibazo byinshi by’abaturage byakemutse harimo n’ibiba bimaze igihe kirekire byarabaye ingutu.

Byinshi usanga ari ibibazo bishingiye ku butaka, aho usanga hari abapfa imbibi z’ubutaka, ibibazo bikomoka ku izungura cyane nko ku mugabo washatse abagore benshi.

Hari ibibazo byinshi byakemutse kandi bikomeye, bimwe tukabinyuza mu buhuza ibindi tukabikemura twagiye guhura n’abaturage tubasanze mu mirenge yabo.

Iyo turi hariya turabigisha, hari nk’amategeko akunze gukoreshwa cyane nk’irirebana n’ubutaka, itegeko ryo kurwanya ruswa ndetse n’itegeko rirengera uwatanze amakuru ku byaha n’andi mategeko kandi icyo gihe turaganira bakanabaza n’ibibazo byabo kandi aho 75% by’ibibazo batugejejeho bihita bikemuka.

Hari nk’ahantu usanga abantu barigeze gukora imirimo ntibishyurwa, ahaciye ibikorwa remezo ntibishyurwa abo twarabishyurije kandi ibyo byo biba byoroshye kuko niba byakorewe ku murenge cyangwa ku karere. Tubasaba kwishyura abaturage bagakurikirana rwiyemezamirimo, hari n’aho tujya tugasanga ni we utarishyurwa na we turamwishyuriza.

Buriya gukemura ibibazo by’abaturage twebwe tubifata nk’umuhamagaro.

Mu buryo bw’imibare bihagaze gute?

Ngerageje gutanga imibare mike, mbere buriya natangiye ari muri Covid-19 ho twakoreshaga ikoranabuhanga, twakoreraga ku maradiyo kuko tutajyaga mu baturage.

Nyuma ya Covid-19 urwego rwarakoze cyane bikomeye, nk’umwaka wa 2022-2023 twakiriye ibibazo 3150 kuko twakoreye mu turere 15. Umwaka wa 2023-2024 twakoreye mu turere 10. Muri uyu mwaka twakiriye ibibazo 1577, ibibazo 1100 byakiriwe twagiye mu baturage kandi ho ibirenga 75% bihita bikemuka.

Iyo mutanze igihe runaka ibyo bibazo ntibikemuke bigenda bite?

Buriya Urwego rw’Umuvunyi rutanga raporo kuri Perezida wa Repubulika, ni ukuvuga ngo tuba tugomba gukora ku buryo bya bibazo bikemuka, kugira ngo igihe Perezida yamanutse wa murongo w’abantu batanga ibibazo utazongera kubaho.

Tuba tugomba gusiga bikemutse kandi bigakemuka neza, iyo tumaze kubikora dutyo uturere tuduha raporo. Iyo hari kamwe gatinze kuyitanga cyangwa ntikabikemure, hari intara cyangwa hakaba ubwo twandikira Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine yandika ibyifuzo by'abaturage

Mwagaragaje ko muri kwigisha urubyiruko, kubera iki mubona ari ingenzi kubikora?

Twishimira kwigisha urubyiruko mu kubaka indangagaciro ziganisha gukorera mu mucyo, kwimakaza amahame nshingiro, kugira uruhare mu miyoborere myiza.

Ni ngenzi cyane kuko iyo ubaye umuyobozi utaratojwe, hari nk’ibibazo tujya duhura nabyo ugasanga umuyobozi w’Umurenge abaye mu nzu y’umuturage amaze amezi agera muri atanu ntiyishyure nyirayo, yajya kumwishyuza ugasanga aramukanga.

Urumva ko ari ikibazo, tuba tugomba kwigisha b’abayobozi bafite umuco, indangagaciro, bitaye ku nshingano kandi bafite n’ubushobozi bwo gukemura ibibazo n’imyitwarire myiza n’ubushishozi ndetse n’ubumenyi.

Ibijyanye na ruswa bihagaze bite?

Mbere y’itegeko rigenga Umuvunyi muri 2021, rwari rufite inshingano yo kugenza ibyaha, ubushinjacyaha n’iyo kurangiza imanza. Mu by’ukuri zari inshingano eshatu ziremereye ariko zikorwa n’izindi nzego.

Uyu munsi itegeko ridusaba kwigisha no gutoza Abanyarwanda umuco w’ubunyangamugayo no gukorera mu mucyo.

Twashyize imbaraga mu kwigisha urubyiruko. Nko muri uyu mwaka tumaze kwigisha ibihumbi 34, uwabanje twigishije abarenga 62.

Hari kandi gukurikirana ibyaha bya ruswa, itegeko riduha uburenganzira bwo gushaka amakuru ya ruswa, kuyegeranya no kuyasesengura ndetse no kuyaha izindi nzego kugira ngo zikurikirane ibyaha.

Hari nk’amadosiye ku byaha bya ruswa Urwego rw’Umuvunyi rwagizemo uruhare arimo uwari DAF muri MINEDUC utarashoboraga gusobanura inkomoko y’umutungo we yarawanditse ku mwana muto cyane biza kugaragara ko ari we kandi warabonetse mu buryo butanyuranyije amategeko.

Hari n’abandi byagiye bigaragara ko bagiye mu byaha bya ruswa. Ku bindi ubu hari amadosiye 41 akurikiranwa harimo 10 yamze gushyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha.

Abaturage bakunze kugaragaza ko abantu barya ruswa nini bakunze kwita ibifi binini batajya bafatwa, mu bivugaho iki?

Ubundi urwego rw’Umuvunyi rushyirwaho rwari rugamije kureba abantu barya ruswa bo mu nzego zitandukanye nk’ubutabera, abayobozi n’abandi.

Igitekerezo rusange cyari ukuvuga ngo ese iyo umucamanza cyangwa umushinjacyaha n’umugenzacyaha bariye ruswa, bo babibazwa na nde? Barushyiraho ngo rujye rukurikirana abo bantu, rugenzure imitungo yabo, ndetse rwakire n’amakuru aturuka mu baturage.

Nk’ubu hari nk’amakuru twakiriye mu Karere kamwe k’Amajyaruguru, hari isoko ryari ryatanzwe ku bijyanye no gushyira umuriro w’amashanyarazi ugasanga umuntu awishyiriye mu nzu ye, nk’ibikoresho byo kwa muganga n’ibindi tugasanga arabyitwarira. Hanyuma kuko ari gukurikiranwa bahita bamwimura, uwatanze amakuru na we bahita bamumenya bamujyana kure nk’uburyo bw’ibihano.

Twarakurikiranye dusanga uwo wari wakoze amanyanga yari ashyigikiwe n’abayobozi kuko hari aho dusanga bashyigikirana mu byaha, ariko uwo mugambi ntiwari kubahira. Uwo muntu yaje guhanwa aranirukanwa n’aho uwatanze amakuru dusaba ko ashyirwa mu kazi.

Hari abaturage batanga amakuru ku mikorere idahwitse ndetse na ruswa bakabizira, mubafasha mute?

Icyo tubivugaho cya mbere ni uko gukurikirana uwatanze amakuru ari icyaha biri no mu itegeko rirengera abatanga amakuru ku byaha bya ruswa, harimo n’ibihano by’igifungo bishobora kugera ku myaka itatu biturutse ku guhohotera umuntu watanze amakuru.

Iyo bigaragaye uwo muntu arakurikiranwa ariko na wa wundi watanze amakuru akarindwa. Ikindi navuga ni uko amakuru agirwa ibanga. Niba utanze amakuru ku muntu nawe ugire uruhare ku kubika ibanga ryawe, uwakira amakuru na we ayagira ibanga.

Kuri ubu hari iteka rya Perezida rigomba gusohoka rirengera uwatanze amakuru ku byaha, riracyari umushinga ariko hatekerejwe ko uwatanze amakuru akwiye gushimirwa. Hari no gutekerezwa uko umuntu wagaruje umutungo wa leta hari icyo yagenerwa.

Kubera iki ruswa idacika kandi harashyizweho ingamba zitandukanye zo kuyirwanya?

Buriya ruswa rero ni ikintu kibi kuko uburyo n’impamvu idacika ni uko habamo inyungu ku mpande zombi ari uwayiriye n’uwayitanze.

Niba ari umuntu utanga isoko, uwarihawe akamuha amafaranga akenshi ntabwo babivuga.
Hari ubushakashatsi twigeze gukora mu 2020 tureba impamvu abantu badatanga amakuru kuri ruswa, dusanga bamwe batinya ko bagirirwa nabi, kwanga kwiteranya, gukingirana ikibaba, no kutizera inzego bagiye guha amakuru ndetse no kuba hari abumva bitabareba.

Buriya ikibazo dufite ni uko abantu bumva ko bitabareba, bisaba ko ubigisha ubabwira ko badakwiye guhishira ruswa kuko itera ubukene, wa wundi wayatswe ntabona serivisi yari agenewe cyangwa ibikorwa remezo ugasanga bikorwa nabi.

Ni he hakwiye kongerwamo imbaraga mu kurwanya ruswa?

Ubu uko duhagaze mu kurwanya ruswa ku rwego rwa Afurika y’Iburasirazuba turi aba mbere, tukaba aba kane ku rwego rw’Afurika na 49 ku rwego rw’Isi.

Niba dushaka ko ejo bundi muri 2050 tuba mu bihugu bya mbere n’amanota azamutse cyane kuko ubu tugira 53%, urumva ko ari hasi nubwo ubu turi imbere y’ibindi bihugu bya Afurika n’ibindi bikiri inyuma ariko dukeneye kuzamura.

Turacyafite umukoro wo kwigisha abantu kumva ko ari umukoro wabo kuyirwanya.
Hari ingamba nyinshi zafashwe zirimo kwishyurana hifashishijwe ikoranabuhanga ku buryo uramutse ugize icyo ukora kitajyanye byagaragara.

Iyo umuntu atinze kubona serivisi cyangwa akayibona nabi, icyo gihe bizanamo ruswa. Hari kandi gukomeza kureba inzego zikuriye izindi zigakora ubugenzuzi. Gukurikirana burya ni ikintu cya ngombwa kandi tukarushaho gufata ingamba zituma tumenye amakuru neza.

Ikindi kigomba kujyamo ingufu ni ukugaruza umutungo wa Leta wanyerejwe, kuko hari ingufu zashyizwemo ariko haracyari amafaranga menshi ataragarujwe.

Nirere Madeleine yagarutse ku myaka ine amaze ayobora Urwego rw'Umuvunyi Mukuru
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza