Kuri uyu wa Mbere tariki 16 Nzeri 2024, Imyaka 33 irashize habayeho ibiganiro byahuje FPR Inkotanyi na Leta ya Juvenal Habyarimana yari yarinangiye yaranze kwemera ko ibihumbi by’Abanyarwanda bari mu buhungiro hirya no hino bataha iwabo mu mahoro.
Nyuma y’uko FPR Inkotanyi binyuze mu ishami ryayo rya gisirikare itangije urugamba rw’amasasu rwo kubohora u Rwanda ku wa 1 Ukwakira 1990, Leta ya Habyarimana yagiye ku gitutu itangira kwitabaza amahanga.
Ibiganiro byabereye i Nsele muri Zaire tariki nk’iyi mu 1991, byaje bikurikira ibindi byari byarabereye mu yindi mijyi nka Gbadolite na Goma (Zaire), Zanzibar na Dar es Salaam muri Tanzania. Ibiganiro bya kabiri bya Nsele byabaye muri Nzeri 1991, byabaye nyuma yo kurenga ku gahenge kari kemejwe muri Werurwe uwo mwaka hagati y’impande zombi.
Ni ibiganiro byabaga impande zombi zitahurijwe mu cyumba kimwe; kuko hiyambazwaga uburyo bw’inyandiko n’umuhuza kugira ngo bamwe bamenye icyo abandi batekereza. Hagarukwaga ku cyo guhagarika imirwano, gucyura impunzi nyinshi z’Abatutsi bari barahejejwe ishyanga nubwo Leta ya Habyarimana icyo yacyihunzaga.
I Nsele kuri iyi nshuro impande zombi zahahuriye by’umwihariko zishaka kumvikana uburyo bwo kubahiriza agahenge nk’uko bari babisinyiye muri Werurwe ariko ntibyubahirizwe.
Nubwo ibyo biganiro byabaye, ntibyabujije impande zombi gukomeza gukozanyaho nubwo byabaye intandaro y’ibindi biganiro byavuyemo ibya Arusha, byaje no kugeza ku masezerano hagati y’impande zombi muri Kanama 1993.
Leta ya Habyarimana yakunze kurangwa no kunaniza abahuza mu biganiro no kwanga gushyira mu bikorwa ibyasinywe. Byahumiye ku mirari mu Ugushyingo 1992 ubwo Perezida Habyarimana yavugaga ko iby’amasezerano ya Arusha ari ‘ibipapuro’.
Ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ryaratindijwe kugeza ubwo Habyarimana yarasirwaga mu ndege ye ku wa 06 Mata 1994, bikurikirwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye bukeye bw’aho.
FPR Inkotanyi yanze kurebera n’ingabo zayo baratabara, bahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi hirya no hino mu gihugu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!