IGIHE

Imyaka 19 iruzuye! Icyumweru u Rwanda rwahereyemo isomo Uganda bigacura inzigo itarasibangana

41 7-06-2019 - saa 12:40, IGIHE

Ushobora kuyita intambara y’iminsi itandatu. Impamvu si uko yamaze iminsi itandatu gusa ingabo z’u Rwanda ziha isomo iza Uganda (UPDF), haniyongeraho ko ihuza amatariki neza n’intambara y’iminsi itandatu Israel yamaze ihata ikibatsi ingabo z’ibihugu by’Abarabu.

Hano itandukaniro ry’uko amateka y’u Rwanda ari ay’ejo bundi mu 2000, mu gihe aya Israel hari mu 1967.

Mu cyumweru nk’iki mu 2000, by’umwihariko uhereye tariki ya 5 kugera tariki ya 10 Kamena, ingabo z’u Rwanda zasakiranye n’iza Uganda, UPDF ihahurira n’uruva gusenya.

Amateka y’umubano w’u Rwanda na Uganda ushatse wayahera mu 1981-1986 ubwo Yoweri Museveni yari mu rugamba rwakuyeho ubutegetsi bwa Milton Obote. Igisirikare cyamufashije cyarimo ahanini impunzi z’Abanyarwanda barimo na Perezida Paul Kagame wayoboye ubutasi icyo gihe ndetse akanaza kuyobora urugamba rwo kubohora u Rwanda nyuma y’urupfu rwa Fred Rwigema wishwe rugikubita.

Kuba abanyarwanda bafashije Yoweri Museveni kugera ku butegetsi baratangije urugamba rwo kubohora u Rwanda baturutse muri Uganda byatumye Museveni yishyiramo ko u Rwanda igihugu cye kirufiteho ijambo, mbese ko ba basirikare bari muri NRA bazakomeza guhabwa amategeko aturutse i Kampala n’igihe bageze mu gihugu cy’inkomoko.

Nyuma yo kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside, Inkotanyi zamenesheje abayikoraga bahungira mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yitwaga Zaire, hakurikiraho urugamba rwo gucyura impunzi zari zarabaye ingwate yabo muri ayo mashyamba.

Uganda yatumiwe muri urwo rugamba nk’inshuti ariko igahora ishaka ko ibikorwa by’indashyikirwa by’Ingabo z’u Rwanda biyitirirwa, mu gihe Abanyarwanda bagejeje Museveni ku butegetsi bo ayo mateka bari barayasize i Kampala.

Imvano y’intambara ya Kisangani

Nyuma haje urugamba rwo gukuraho Mobutu Sese Seko no kugeza Kabila ku butegetsi. U Rwanda rwafatanyije na Uganda ariko icyo gihugu kiza kwibanda cyane ku gusahura imitungo kamere, kandi mu mutwe kigahorana ko ahari Umunyarwanda n’umunya-Uganda, umuturanyi wo mu majyaruguru aza mbere.

Mu Ntambara ya II ya Congo, Ingabo za Uganda zaritabiriye ariko RDF ifata bwangu imijyi itandukanye mu Burasirazuba n’Amajyepfo y’Iburasirazuba bwa RDC harimo Umujyi wa Kisangani n’ikibuga cy’indege cya Bangoka giherereye ku bilometero 12 mu nkengero zawo. UPDF ku rundi ruhande yo yibanze ku duce dukungahaye ku mabuye y’agaciro two mu Majyaruguru y’Iburasirazuba bwa RDC.

Mu gihe imirwano yari ihagaritswe by’agateganyo, UPDF nta mujyi yari yagafashe wo kuba igumyemo. Abayobozi b’ingabo za Uganda basabye u Rwanda kubaha Kisangani kubera ko rwari rufite n’indi mijyi nka Goma, Bukavu, Kindu, Uvira n’indi. Abayobozi b’ingabo z’u Rwanda barabyanga.

Icyo gisubizo ntabwo cyakiriwe neza n’abayobozi b’ingabo za Uganda. Mu nama yabereye i Goma yarimo uwari uhagarariye Mwalimu Julius Nyerere, Kahinda Otafiire wari ukuriye itsinda rya Uganda mu biganiro, yabwiye itsinda ry’u Rwanda ati “muraduha Kisangani cyangwa twembi tuyibure.”

I Kisangani hari urwibutso rugaragaza aho ingabo za Uganda zakubitiwe n'iz'u Rwanda

Nk’uko Colonel Akhram Hossein wo mu ngabo za Loni yabitangarije Ikinyamakuru Liberation, mu rukerera rwo ku wa 05 Kanama 2000 nibwo ingabo za Uganda zigera ku 7000 zitwaje ibitwaro biremereye, zatunguye iz’u Rwanda zizimishaho ibisasu.

Kuva ubwo rurambikana, Igisirikare cy’u Rwanda gikora ku ntwaro zacyo kirasa kitababariye ingabo za Uganda, gitwika ibifaru bya UPDF karahava, ingabo za Uganda zihatakariza abasirikare babarwa ko bageraga mu 2000.

Muri iyo mirwano, Ingabo za Uganda zaharaniraga kwambuka ikiraro kiri ku mugezi wa Tshopo gitandukanya Kisangani y’Amajyepfo yarimo Ingabo z’u Rwanda n’iy’Amajyaruguru yarimo iza Uganda, ariko ingabo z’u Rwanda zizibera ibamba.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Col Karenzi Karake (ubu ni Rtd Lieutenant General) wari uyoboye Ingabo z’u Rwanda i Kisangani, yabwiye The Washington Post ku wa 12 Kanama 2000, ko ibyabaye hagati y’ingabo z’ibihugu byombi nta gishimishije kirimo.

Yakomeje ati “Ariko ni bo baturasheho. Twatsinze urugamba kuko abasirikare bacu bazi icyo barwanira. Tugiye gusohoka muri Kisangani tutitaye ku byo Abanya-Uganda bashaka.”

Icyo gihe yari amaze kwitegereza toni z’ibisasu, imbunda n’ibindi bikoresho ingabo za Uganda zari zimaze kuhasiga zihunga.

Umunsi urugamba rwahagaze, Gen James Kazini wari uyoboye Ingabo za Uganda i Kisangani yabanje guhamagara Col Karenzi ku cyombo amusaba ko imirwano yahagarara, ndetse Ingabo za Uganda zisubira inyuma ibilometero bisaga icumi hanze ya Kisangani.

Col Danilo Paiva wo mu ngabo za Loni i Kisangani, ni we watangaje bwa nyuma ko agahenge kabonetse, nyuma y’ubuhuza bwa Perezida wa Zambia, Frederic Chiluba wari ukubutse Kampala na Kigali kubonana na ba Perezida Museveni na Paul Kagame bakaganira ku buryo haboneka umuti urambye kuri aya makimbirane.

Kuva iyo ntambara yarangira mu myaka 19 ishize, Museveni ahorana ikidodo ku bisobanuro yasabwa ku bana ba Uganda yashoye mu ntambara idafututse akanayitsindwa, abanya-Uganda bakahagwa ari benshi. Ibi byatumye arushaho kwijundika ibi bya cyane u Rwanda.

Uganda yasabye u Bwongereza inkunga yo gutera u Rwanda

Ku wa 28 Kanama 2000 nibwo Museveni yandikiye Umunyamabanga wa Leta w’u Bwongereza ushinzwe iterambere mpuzamahanga, Claire Short, ibaruwa amusaba ko Uganda yahabwa inkunga yisumbuye ikava kuri Miliyoni 113$ ikagera kuri Miliyoni 139 z’Amadolari, mu rwego rwo kwigaranzura igisirikare cy’u Rwanda.

Muri urwo rwandiko, Uganda yavugaga ko u Rwanda rwamaze gutegura umutwe w’ingabo ugizwe n’abasirikare 100.000 wo guhirika ubutegetsi bwa Museveni.

Ibi ariko uwari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Ambasaderi André Bumaya yabiteye utwatsi, abwira PanaPress ikorera i Dakar muri Senegal ko ahubwo ari Uganda yari mu macenga yo gushaka gutera u Rwanda.

Yagize ati “Ntituri mu myiteguro yo gutera Uganda na mba, u Rwanda rushishikajwe no gukemura ibibazo rwasigiwe na jenoside, bityo rero nta mwanya rufite wo kurwana intambara z’amafuti”.

Uganda yakurikijeho guhimba ikinyoma cy’uko u Rwanda rwateraga inkunga umutwe wa PRA (People’s Redemption Army), byavugwaga ko wari uyobowe na Col Samson Mande na Antony Kyakabale ngo bashakaga guhirika ubutegetsi bwa Yoweri Kaguta Museveni.

Museveni ntarakira ugutsindwa

Mu kiganiro kirekire Perezida Kagame yagiranye n’ikinyamakuru Jeune Afrique cyasohotse ku wa 23 Werurwe 2019 ubwo yaganiraga n’Umunyamakuru François Soudan, yabajijwe niba bidashoboka ko Museveni yaba atarakira kuba Ingabo z’u Rwanda zaratsindiye ize i Kisangani mu myaka 20 ishize.

Aha yashingiraga ku bushotoranyi budasiba bwa Uganda ku Rwanda, burimo n’iyicarubozo rikomeje gukorerwa abaturage barwo muri icyo gihugu cy’abaturanyi.

Mu gusubiza yagize ati “ Twabatsinze ubugira gatatu, ni ukuri, ahari ushobora kuba ufite ukuri. Ariko nta gushidikanya hari ibindi bisobanuro. Ubushake bwo gushaka kugenzura u Rwanda, kuducisha bugufi? Birashoka. ”

Perezida Kagame yavuze ko yubaha Museveni nka Perezida wa Uganda ariko ‘ntabwo ari Perezida w’u Rwanda nta nubwo azigera aba we. Bigomba gukemuka. Ntabwo dukunda abantu baduha amabwiriza, aho yaba aturutse hose, ibyo urabizi neza.”

Umukuru w’Igihugu yakomeje agira ati “Mu ngano, u Rwanda ni igihugu gito, ariko mu ntekerezo no mu rwego rwa Politiki ni igihugu cya rutura.” Yanavuze ko nta muhuza ukenewe kugira ngo ibibazo by’u Rwanda na Uganda bikemuke ahubwo ko byose bishingiye kuri Museveni. Ati “Izingiro ry’ikibazo riri muri Uganda, riri mu biganza bya Museveni.”

Iyi foto yo ku wa 08 Nyakanga igaragaza abasirikare b’u Rwanda 1004 bo muri Batayo ya 75 ubwo bagarukaga mu Rwanda bakubutse i Kisangani aho barwaniye n’Ingabo za Uganda
Umujyi wa Kisangani wari mu maboko y'Ingabo z'u Rwanda nyuma yo gukubita incuro iza Uganda
Kisangani ni Umujyi uherereye mu Ntara ya Tshopo akaba ari nawo Murwa Mukuru wayo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
kamanzi 2019-06-19 05:46:08

il etait ters fort, sagatwa yagiye uganda kurahiza rwigema amubwira ati watashye abagande uabakoramo iki, bamursa kuwa 2.10.90 arimo arindagira ngo aranywa shampany gabiro yibaza ko yageze kigali ko ari ugutemebera nka ortpn, ariko sagatwa kurahiza rwigema fred yerekaga abanayrwanda ko baguma yo anabandi bakajyayo akiriho baranga, aka gatipe kari kazi ubwenge

2
Ruhinakiko 2019-06-16 23:27:34

FAR nkigisilikare cya leta yu Rwanda mu nsingani zayo harimo kurengera ubusugire n’imipaka yigihugu none se u Rwanda ntabwo rwari rwatewe? Aho se batari bafite impamvu yo kurwana urahabona he wowe wiyise agaca?

3
Agaca 2019-06-10 00:03:40

Urwana ntampamvu aratsindwa. FAR yarwanye ntampamvu irastindwa, Hitler arwana ntampamvu arastindwa buriya na Museveni nicyo ashaka.

4
Agaca 2019-06-10 00:03:40

Urwana ntampamvu aratsindwa. FAR yarwanye ntampamvu irastindwa, Hitler arwana ntampamvu arastindwa buriya na Museveni nicyo ashaka.

5
Biyoberabagabo 2019-06-09 17:31:32

Muzashyireho umunsi wihariye na congé kugira ngo tujye twizihiza iyo ntzinzi . Biyoberabagabo

6
tuyisingize emmanuel singiddaff 2019-06-09 02:51:42

yewe reka tubane mumahoro pe

7
Habimana Innocent 2019-06-08 14:11:30

Uretse no kwigiza nkana M7nawe arabizi no ku Rwanda atakandiraho.Harya ngo ntabwi arakaraba?Hshahahhhh,abanyarwanda turamuseka cyane.ariko yaretse gusaza yanduranije ku Rwanda.intambara ya Gisangani natasomo yamuhaye koko.yewe ntanyurwa kbs

8
Habimana Innocent 2019-06-08 14:04:12

Erega usibye no kwigiza nkana,M7 nawe arabizi nashaka nawe azaze ariwe URI imbere,u Rwanda nta bwoba tugira.ntidutinya indege kuko tuzimanura nkabarasa inyoni,ibifaru byo turebaho.Gisangani imubere isomo nubushotoranyi bwe.Mumwihorere Imana y’i Rwanda izamutugabiza nareba nabi.ndarivuze mwene muzehe.

9
Kayuku 2019-06-08 07:26:53

Binyibutsa uwari mbassadeur mu Bubiligi Bihozagara Collette Braekman amubaza ibyiyo ntambara undi ati turi muri Kongo kurwanya interahamwe n’abacengezi umunyamakuru ati ariko hariya muri kurwanira ni mu birometero birenze 1000 kandi ntabwo muri kurwana n’izo nterahamwe nabacengezi murarwanda na Uganda. Undi areba mu kirere. Ngo nyine Munyamakuru ntabwo wumvise neza ikibazo.Indrarya ihimwa n’indyamirizi burya.

10
Mutimura 2019-06-08 07:15:24

Urwanda ruratera ntiruterwa

11
khaliif 2019-06-08 06:06:44

PEACE AND LOVE IN AFRICA.

12
khaliif 2019-06-08 06:06:41

PEACE AND LOVE IN AFRICA.

13
khaliif 2019-06-08 06:06:41

PEACE AND LOVE IN AFRICA.

14
Alain 2019-06-08 05:01:55

Murumva ari inkuru nziza yo kumva abaturanyi babanye bakabyarana bagafashanya muri byose bandwana intambara nkizi zamafuti ? musabe Imana tubeho mu mudendezo naho izi ntambara zidafite ishingiro nacyo zivuze na gato

15
Rs 2019-06-08 03:01:47

Amateka ahora ari amateka ! Niba uganda yaratsinzwe 3 kuso nuko barwanaga ntampamvu bafite . Nubu babangamira urwanda bigaragara. Muzambwire ikintu kimwe urwanda rwabangamiyeho uganda . .
Twe twahoze turi isoko ryabo . Kuki bakunda kwivanga muri politike yurwanda . Ngaho abasirikare bose bahunze banyuze uganda . Nubu iyi ntambara ya 4 bazayitsindwa kuko nta mpamvu bafite nagato.

16
Alain 2019-06-07 23:52:27

Uganda yari yajyanywe nokwigwizaho imitungo hamwe na amabuye yagaciro naho u Rwanda rwajyanyweyo noguhashya uwarumaze gukora amahano ya Genocide, ahubwo bazibeshye bagaruke noneho duhite tubaha isomo tubasibe mumitwe yabo ibitekerezo bibi bahorana. Tuzabamena,gusa ubu abanyarwanda turajwe ishinga nokubaka igihugu ibyo bariya barimo bo muri Uganda bizabakoraho nibatabireka hakiri kare. Gusa nibakomeza tuzabaha icyigwa.

17
Rwejo 2019-06-07 19:52:42

Uwambara umwambaro w’intbara ye kwishima nk’uvayo atabarutse

18
Dieudonne Hakizayezu 2019-06-07 16:32:30

Kisangani ninde watsinze undi ko bidateye kabiri ONU yategetse ko ingabo za Uganda yemwe n’izo u Rwanda zose ziva k’ubutaka bwa Congo? Erega murikirigita mugaseka!

19
Leo 2019-06-07 15:49:24

Nkunze comments ko zagiye contre y inkuru nkizi zidafututse !! Ntawufuza intambara pee kandi u Rwanda rusubirayo bwa kabiri ntawutabizi ko rwagoswe n ingabo za Zimbabwe na Angola zikamanika amaboko. Gusa mbibarize ko Kagame yavuze ngo batsinze Uganda inshuro eshatu izo ni izihe ko n abasirakare bari Congo batakubwira n ebyiri ? Ikindi kibazo ni gute ibisirikare by ibihugu bibiri birwanira mu gihugu cy’abandi Loni(amerika) ntibihagurukire nuko yari ifite inyungu mu mabuye y agaciro cg??

20
bimawuwa 2019-06-07 15:42:01

Ntawukeneye intambara rwose utayizi niwe ibibazo itera niwe uyishaka ahubwo icyo navuga njye M7 ni muswayiri cyane bivuze ko ari indyarya burya uko yazaga mu Rwanda mu binsi mikuru yo kwibuka ni ndi yose we yabaga afite ibindi biri mu mutwe we.ahubwo president kagame agira nu mutima ukomeye uko yajyaga I Buganda kubonana nabantu batamwifuriza icyiza ubwo ntubonako ko ni kindi cyose cyari gushoboka mu gihe murumuna wa M7 akiri munzego zohejuru ntabwo Uganda izagira amahoro.nu mugabo ukunda kasha cyane ari tayari gukora ibishoboka byose kugirango abone kasha.ubutegetsi bwa Uganda bwa maze kuba bubi kurusha kuzindi ngoma barwanyije.ahasigaye nahabaturage ba Uganda guhaguruka bagakora nkibyabaye muri Soudan na algaria naho ubundi ntabwo M7 azava kubutegetsi nanavaho azashiraho umuntu uzamurindira umutekano. [DICTIONARY FLAG]

21
Tito 2019-06-07 15:25:43

Nonese Alice uravugira nde abakongomani? Ubarusha kumenya kuvuga ko batararega se?

22
Mahoro 2019-06-07 14:05:09

Bibiliya it : <Intwari ye kwirata ubutwari bwayo>
Nzaba ndora!

23
Samy 2019-06-07 12:53:58

Tuzasubira tubamene nibaguma kuzana ubucucu ahubwo

24
kk 2019-06-07 12:28:59

hakenewe amahoro nta mpamvu ya mateka kwisubiramo kuko abapfuye kumpande zombi ntibyakemuye iki bazo nubu amakimbirane aragaragara kdi abashoza amahane basanze ibihugu byombi bihana imipaka ninako bazabisiga

ntampamvu rero yo gushora abene guhugu mu ntambara za mafuti ahubwo ibiganiro nibyo byakemura ibibazo abaturage bakabona agahenge bagahahirana bagasurana nkuko nakera byahoze.
namwe mwandika izinkuru mujye mubanza murebe icyo zimariye abaturage bimpande zombi niba atarizo kubashyushya imitwe,mukwiye kuba mubigisha gahunda za mahoro nu bwubahane niterambere .
generation zirasimburana ariko ibihugu bizahora bituranye ntampamvu kumpande zombi yokububa urwango dukwiye gusiga amateka meza.thx

25
Alice Umurungi 2019-06-07 10:54:59

Iyi ntambara ya Kisangani ikwiye gushyirwa mu maboko ya LONI yuko ingabo za Uganda n’iz’Urwanda zahohoteye abanyekongo. Uretse n’ubutabera busanzwe, bigaragarako hakwiye kuba impozamarira cyanga se kwishyura ibyangiritse.

26
Peace 2019-06-07 09:48:41

Ahubwo iyo ubaza icyo izashoje intambara zungutse?naho izurwanda kuba zarakuyemo intsinzi birahagije.kubaza icyo urwanda Rwungutse ninkuko wabaza uwaruje kwibwa uti ko uhashyije abajura wungutse iki?

27
ingamba 2019-06-07 09:35:42

IYI MESSAGE NYISUBIYEMO SI IYANJYE ARIKO UWAYANDITSE NI UMUGABO KANDI AZI IBIFITE AKAMARO
MWIREGA AGATUZA KUKO NTACYO BIMAZE KWISHONGORA
Ndasaba abanditsi kureka kuzura akaboze. Iyi ntambara kubatayizi nibo bayivuga. Nubwo twatsinze Uganda mumenye ko ntausangira nudakoramo. Mbibutse ko ababyeyi benshi baburiye abana babo mu ntambara za Congo ubu hali nababaye inchike. None se haricyo leta ibagenera? Ntautazi ko iyo ntambara yatewe na diamant, . Iyo Zaïre iza kuba ikennye ntibarikurwana. Izi ntambara ni sales guerres z’ubugoryi ntacyo zizamarira Uganda cg Rwanda. Uganda nishoza intambara izabihomberamo cyane kurusha u Rwanda. Abanyarwanda namwe mugabanye ubwishongozi. Wasanga mwe mwandika inkuru mugeze kuli front line mwacana amaremare (guhitwa) ababizi baribuka ka parfum kava mu mwotsi, inyota gatera, ambush imvura igwa..... mumisozi haduyi yawugukabannye.... Mwishimire umutekano muharanire amahoro. Kwa bwoba havuze impundu kwa ntwari havuga induru. Ugutwi 1 kumvise kuruta 2.a

28
Bf 2019-06-07 09:02:21

Muzehe kaguta natareba neza amateka azisubira.uwamutsinze ntaho yagiye

29
Bf 2019-06-07 09:02:19

Muzehe kaguta natareba neza amateka azisubira.uwamutsinze ntaho yagiye

30
Bf 2019-06-07 09:02:18

Muzehe kaguta natareba neza amateka azisubira.uwamutsinze ntaho yagiye

31
Bf 2019-06-07 09:02:17

Muzehe kaguta natareba neza amateka azisubira.uwamutsinze ntaho yagiye

32
Mugenzi 2019-06-07 08:31:14

Amasura ya bariya basirikare arerekana nta gushidikanya ko bagarutse bishimye cyane kubera gutsindira ingabo za Uganda i Kisangani. Ariko uwabishobora nansobanurire neza mu nshamake y’amagambo make: ingabo z’ibihugu byombi zarwaniye hariya i Kisangani zipfuye iki? U Rwanda rumaze gutsinda ruriya rugamba rwungutse iki gifatika?

33
mahoro jack 2019-06-07 08:28:19

Mubivuze neza ni intambara z’amafuti. Iyo ushoje intambara y’amafuti ntushobora kuyitsinda. Mu gihe Inkotanyi zo zari zihanganye n’abari basize bacagaguye n’imipanga miliyoni y’abantu, Uganda yo yari ikeneye ikibuga cy’indege cyayifasha gucyura ibyo yasahuye. Ntabwo rero twari duhuje ibibazo kandi nubundi kurwana n’umuntu wapfushije miliyoni y’abe ni nko kwiyahura. Nibanongera niko bizabagendekera. Uriya musaza natuze areke kwanduranya.

34
mugabo 2019-06-07 07:42:06

nizereko Uganda itakora ikosa ryokuba yatekereza intambara kurwanda kuko ibizineza ibyayibayeho kuko ishobora gusibwa kwikarita ya Africa

35
Peter 2019-06-07 07:34:42

Uwakoramo ka movie kaba ari keza cyane.Erega U Rwanda ruratera ntiruterwa

36
GAKWERERE Eugene 2019-06-07 07:31:11

Ariko none ho murashaka ko ibihugu byombi byerura intambara ubu koko iyi nkuru subushotoranyi mutangiye murashaka kuzura akaboze

37
Dumbuli 2019-06-07 07:19:22

Ngewe indwara ya Museveni ndayumva uzi gukubitwa n’umwana wakuze umureba agahinda karakwica ugahora umushotora umutuka ngo wenda nawe yamwara nkawe iyo azi ko yaguhonda nawe umukoraho akaguha ikofe. rero urwangano rwa Kigali na Kampala ntiruzapfa gushira Kaguta akiri ku ngoma.

38
Irimaso 2019-06-07 06:59:52

Ariko mwakworoheje ho gato ko dufite ubukwe ejo bundi 2020. Maze niburangira nababwira iki! Ubwo se ko abashyitsi mwifuza ko baza mu ntambara? Bugesera se tuyihagarike? Amashanyarazi yacu arahagaze, gari ya moshi ni uko, n’ibindi, none nutwo turimo kugerageza se natwo duhagarare? Oya twaba tubaze nabi. Ibize nabi uyima ifu; reka twibuzabuze ho gato.

39
gigi 2019-06-07 06:49:55

Colonel KITOKO DISI AHA YARAKIRI CAPTAIN !!! CONGZ AFANDE WITWAYE NEZA KUGEZA NANUBU URACYARI KURI TOP. I SALUTE YOU AFANDE

40
john 2019-06-07 06:31:59

Bivuze ko ntamusirikare wacu waguye kurugamba rwa Kisangani?????? wawooo congs kuri RDF

41
Veteran 2019-06-07 06:23:43

Ndasaba abanditsi kureka kuzura akaboze. Iyi ntambara kubatayizi nibo bayivuga.
Nubwo twatsinze Uganda mumenye ko ntausangira nudakoramo. Mbibutse ko ababyeyi benshi baburiye abana babo mu ntambara za Congo ubu hali nababaye inchike. None se haricyo leta ibagenera?
Ntautazi ko iyo ntambara yatewe na diamant, abagande iyo basahuraga n’ibiti bya parc babijyanaga n’imizi yabyo mwibaze. Hariya hali ibiti byirabura bita bois noir bihenda kubi. Iyo Zaïre iza kuba ikennye ntibarikurwana. Izi ntambara ni sales guerres z’ubugoryi ntacyo zizamarira Uganda cg Rwanda. Uganda nishoza intambara izabihomberamo cyane kurusha u Rwanda. Abanyarwanda namwe mugabanye ubwishongozi. Wasanga mwe mwandika inkuru mugeze kuli front line mwacana amaremare (guhitwa) ababizi baribuka ka parfum kava mu mwotsi, inyota gatera, ambush imvura igwa..... mumisozi haduyi yawugukabannye.... Mwishimire umutekano muharanire amahoro. Kwa bwoba havuze impundu kwa ntwari havuga induru. Ugutwi 1 kumvise kuruta 2.

Kwamamaza