Urugamba rugeze mu mahina muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho iki gihugu kimaze igihe gifatwa nk’igihangange ku Isi, kigeze aho guhitamo ayo gucira n’ayo kumira mu matora ya 2024 hagati ya Donald Trump na Kamala Harris.
Ni umwanzuro ugomba gufatwa mu guhitamo umwe muri aba bakandida bombi bahuriye ku kugira ibinegu n’inenge zigaragara; ikimenyetso simusiga cy’uko politiki ya Amerika yafatwaga nk’ikigugu, isigaye ku ruhu inka yarariwe kera, aka cya kirondwe.
Mu gihe igihugu cyari kigeze aho gikeneye ubuyobozi buhamye kandi bushishoza bukareba kure, Abanyamerika ubu bisanze bagomba guhitamo hagati ya Visi Perezida utarigeze ubemeza bifatika mu migirire ye cyangwa se ngo agaragaze ubushobozi budashidikanywaho mu bijyanye n’imiyoborere; n’undi wahoze ari Perezida ariko igihe cye ku butegetsi kikarangwa n’imvururu, kugerwa amajanja yo gutererwa icyizere n’Inteko Ishinga Amategeko inshuro ebyiri ndetse no guhuzagurika mu miyoborere ye.
Uwakwibaza ati “Ni gute byadogereye bikagera kuri uru rwego?” ntiyaba atandukiriye na mba! Igisubizo si ikindi, ni imikorere ya politiki idafututse, aho usanga ubutegetsi butangwa hadashingiwe ku bushobozi, ahubwo hakarebwa ku mufuka no ku bitekerezo n’ibyifuzo by’agatsiko k’abifite bangana na 1% by’Abanyamerika bose.
Uku guhanantuka mu ireme rya demokarasi ya Amerika, bishobora kuroha iki gihugu mu manga, bigaharurira inzira abakeba bacyo mu by’ubukungu nk’u Bushinwa, mu gihe igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyakomeza kudandabirana muri politiki yacyo ijegajega.
Kamala Harris ntiyiteguye kandi aracyagowe no gusobanura uwo ari we
Kamala Harris ukiri mu nshingano nka Visi Perezida, ubu ni we mukandida watanzwe n’ishyaka ry’aba-Democrates ku mwanya wa Perezida, mu gihe Biden yenda gukorera mu ngata we atorohewe n’izabukuru habe no guhabwa agahenge n’ibibazo uruhuri bya hato na hato. Dushashe inzobe tukabandirwa ahabona; turemeranya ko igihe Kamala amaze ari Visi Perezida, kitigeze kinyura abantu.
Ubwo yahabwaga inshingano na Biden ngo akemure ibibazo byo ku mupaka w’Amajyepfo ya Amerika, Kamala yagowe cyane no kugira intambwe ifatika atera, ibyatumye anengwa cyane n’impande zose mu bya politiki. Ikirenze kuri ibi, ni uko amajwi ye ku gipimo cyo kwemerwa n’abaturage ku mwanya arimo, ari hasi cyane; impamvu ikomeye ikomeza gutera gushidikanya ku bushobozi bwe n’uko yaba yiteguye kuyobora igihugu.
Ikindi gituma adacirwa akari urutega, ni uguhuzagurika mu buryo atambutsamo ibitekerezo bye, ndetse amakosa akunze kugaragara mu biganiro bye n’itangazamakuru yatumye benshi bamufata nk’udafite ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo by’ibanze igihe ari imbere y’itangazamakuru.
Umwanya w’ubuyobozi ashaka kujyamo usaba imikoranire ifatika n’abaturage, rero izi nenge ze ntitwazita utuntu duto, ahubwo ni ibyuho bikomeye bigaragaza ko atakoroherwa na mba no kwicara mu ntebe iruta izindi mu gihugu.
Ihuzagurika muri politiki ya Harris kandi ryagaragariye muri gahunda ya Medicare for All, aho byatumye benshi bibaza niba uyu mugore afite icyerekezo gisobanutse cyangwa niba yirebera gusa ku nyungu za politiki. Bamwe mu bakurikiranira hafi ibya politiki, bavuga ko kuba yarazamutse mu buryo bwihuse, byatewe n’impamvu zo kwibazwaho aho kuba byaravuye bushobozi bwe no kuba abikwiye.
Dukome urusyo n’ingasire yarwo Donald Trump
Ku rundi ruhande, ntitwarenza ingohe Donald Trump muri manda ye ya mbere aho yashwanyaguje Amerika mo ibice mu buryo butari bwarigeze kubaho. Imikorere ye yiganjemo kwenderezanya no kugaragaza itangazamakuru nk’irinyabinyoma, tutibagiwe uko yitaga ibihugu bya Afurika amazina y’urukozasoni; imigirire yakubise hasi Leta Zunze Ubumwe za Amerika biyitesha ikuzo mu buryo yafatwaga ku ruhando mpuzamahanga.
Politiki ye y’ububanyi n’amahanga yari akaduruvayo; yagiye akoresha imvugo zahuranya kuri Koreya ya Ruguru, yitandukanya n’abafatanyabikorwa ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu buryo butunguranye, anakoresha ubukungu nk’intwaro ya politiki, ibyatumye havuka amakimbirane atari ngombwa mu bucuruzi, ingaruka zayo zumvirwa mu nguni zose z’Isi.
Ntitwakwibagirwa ko inshuro ebyiri zose muri manda imwe, habayeho ibyo gutererwa icyizere n’Inteko Ishinga Amategeko; igikorwa cy’amateka kigaragaza uburemere bw’imiyoborere ye itari imeze neza, cyangwa mu bundi buryo ibigaragaza uko Amerika yugarijwe n’ikibazo cy’ingutu cy’imiyoborere.
Ubutegetsi bwa Trump bwaranzwe no kwihutira gufata ibyemezo no kutita ku mahame ya demokarasi, ibintu bihabanye cyane n’ituze umukuru w’igihugu yakagombye gutanga. Guterana amagambo kwa hato na hato kuri Twitter n’imyanzuro ye idafututse, byatumye abaturage bamutakariza icyizere byenyegeza amacakubiri.
Kuri Trump, nta ba nyamujyiryanino bahari; abamushyigikiye ni indahemuka cyane bamukomeyeho, ariko abamunenga babona ko kugaruka kwe byaba ari amahano agarutse. Kuba akurura amacakubiri ni inzitizi ikomeye, mu gihe Amerika yari ikeneye umuyobozi ushoboye guhuza impande zifite ibitekerezo bitandukanye aho kuzitandukanya kurushaho.
Ingaruka za demokarasi irembye
Muri demokarasi nzima, abayobozi batorwa hashingiwe ku bushobozi, aho gushingira ku nkomoko cyangwa ku buhezanguni. Nyamara witegereje neza, politiki ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yahindutse ikibuga cy’abaherwe bakomeye, abifuza ko abategetsi bakorera mu kwaha kwabo, bigatuma Abanyamerika ba rubanda rugufi, ari bo bakomeza guhura n’ingaruka z’iyo migirire.
Ubu imbaraga za politiki ziragurwa zikagurishwa, ingaruka ikaba gutsikamira abakabaye abayobozi bashoboye, bafite ubushishozi, nyamara hagashyirwaho abagomba gukoreshwa mu nyungu zihariye z’agatsiko runaka.
Ibikwiye kuranga umuyobozi mwiza birimo ubunyangamugayo, kubazwa inshingano, gutega amatwi n’ubudaheranwa, mu by’ukuri uwavuga ko bitarangwa mu bakandida bahataniye kuyobora Amerika, ntiyaba aciye inka amabere. Igihari ni uko Abanyamerika bagomba kugira amahitamo hagati y’umuntu uzwiho guhuzagurika mu byo avuga no kudafata imyanzuro isobanutse n’undi waranzwe n’imiyoborere y’amacakubiri ndetse n’imvugo z’agahomamunwa.
Ahazaza ha Amerika haba hari mu kaga?
Uko Amerika yafatwaga nk’umuyobozi w’Isi bisa n’ibigiye guhinduka amateka. Mu gihe u Bushinwa bukataje mu kwiyubakira ubukungu no kwihesha ikuzo mu ruhando mpuzamahanga, Amerika isa n’igiye kujya ihinguka u Bushinwa burenga, na cyane ko iki gihugu cyafashwe nk’igihangange igihe kirekire, ubu gisa n’aho kiri guhinduka nka rya tungo ryisenyeraho ikiraro.
Niba abayobozi ba Amerika bananiwe kubona ingamba z’icyerekezo no kugira ubushishozi bwo kunga ubumwe mu gihugu, ni gute bazabasha guhangana ku ruhando mpuzamahanga?
Iyi demokarasi ya Amerika ikomeje kugusha amazuru, ikeneye ko habaho kwigenzura hakabaho impinduka niba koko iki gihugu cyifuza gukomeza kwibona mu ngamba z’ibihugu bindi bikomeye, cyane ko na byo bikomeje kwiyongera uko bukeye n’uko bwije.
Ukuri gushaririye, ni uko amatora hagati ya Trump na Kamala ari ikimenyetso gikomeye cy’irindimuka rya Amerika, aho urwego rwayo rwa politiki rwamunzwe n’amacakubiri, kuyobya rubanda, no kunanirwa gushyiraho abayobozi bakwiriye. Niba koko ibi ari byo bikomeye bashobora gukora, ubushongore n’ubukaka bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika biri kubyina umutaho bivanamo akarenge, biganisha iki gihugu ku gutakaza ingufu n’ijambo ku ruhando mpuzamahanga mu gihe kiri imbere.
Hatabayeho gutangirira hafi ngo hazanwe impinduka ifatika niba amazi ataramaze kurenga inkombe, igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kiri kugana aharindimuka. Cyari cyo gihe ngo Amerika ibone ko ikibazo atari abakandida, ko ahubwo ari sisitemu yayo yashwanyaguritse igashyiraho abayobozi ba baringa.
Niba nta gikozwe none, ahazaza ntihakiri mu ruhande rwa Amerika, ahubwo hazaba ah’ibihugu biri kuzamukana ingoga kandi byarigiye ku kunanirwa kwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!