IGIHE

Imihigo ni yose ku binjiye muri Sena y’u Rwanda

0 27-09-2024 - saa 15:36, Ntabareshya Jean de Dieu

Tariki ya 26 Nzeri 2024, nibwo Abasenateri 20 barahiriye kwinjira muri Sena y’u Rwanda barimo abari bayisanzwemo ndetse n’abashya bayinjiyemo kuri manda ya Kane yayo.

Abasenateri bagaragaje ko bishimiye kuba muri manda nshya y’imyaka itanu iri imbere ndetse bemeza ko bazahagararira abaturage babatoye uko bikwiye bashyira imbaraga mu kubakorera.

Bamwe mu baganiriye na IGIHE bakimara kurahirira gutangira inshingano, bashimye abaturage babagiriye icyizere bakabatora biyemeza gukomeza gutanga umusanzu ukwiye.

Senateri Mureshyankwano Marie Rose yagaragaje ko kuba yarongeye kugirirwa icyizere byashimangiye ko yabahagarariye neza kandi ko bimuha umukoro wo gukomeza kuzuza inshingano uko bikwiye.

Ati “Nabyakiriye neza kuba barongeye kungirira icyizere, ni ikigaragaza ko ubutumwa bantumye mbere nababereye intumwa nziza kuba barongeye kungirira icyizere byaranejeje cyane ariko bimpa n’undi mukoro wo kubakorera ubuvugizi ku buryo burushijeho, kubegera nkamenya ibibazo bafite tukabishakira ibisubizo.”

Senateri Mureshyankwano yashimangiye ko Sena y’u Rwanda ikwiye gukomeza gushyira imbaraga muri gahunda zo kugenzura ibikorwa bya guverinoma, kureba ibibazo abaturage bafite no gufatanya mu kubishakira igisubizo no kwibanda ku zindi nshingano.

Yashimangiye kuba Sena y’u Rwanda igizwe n’umubare munini w’abagore bangana na 53.8% ari ibintu bizabafasha mu gutanga umusaruro ukenewe.

Ati “Ni imbaraga ziyongereye kuko umugore arashoboye. Mwabonye ko abagore bagiye muri Sena ni abahanga, bafite ubushobozi, inararibonye kandi bizatuma twongera imbaraga mu gukorera abanyarwanda. Burya ngo ukurusha umugore aba akurusha urugo.”

Senateri Havugimana Emmanuel yagaragaje ko kuba abaturage baramugiriye icyizere bishimangira ko ari intangiriro yo kubatumikira muri manda nshya hagamijwe gukemura bimwe mu bibazo n’ibyifuzo byabo.

Yagize ati “Nkuko nabibabwiraga twiyamamamaza, Sena icyo imaze ni ubuvugizi. Ni ukureba ibikorwa bya Leta tugahamagara Minisitiri w’Intebe tukamubwira ibyo twabonye bikwiye gukosorwa bitandukanye n’abadepite kuko bo bashobora no gukuriraho umuminisitiri icyizere. Twebwe turi abasaza n’abakecuru b’inararibonye bafite gutanga inama ariko dusanga ibyo twagiyeho inama byaragiye byubahirizwa.”

Senateri Havugimana wari usanzwe ari muri Komisiyo y’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane yagaragaje ko mu byo bagiyeho inama kandi bigashyirwa mu bikorwa harimo kuba ku mihanda harashyizwe ibyapa biburira abakoresha umuhanda ahari Camera.

Ati “Biriya bintu ntabwo byari bisanzwe, komisiyo ndimo rero y’ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’umutekano, twaganiriye na Polisi ko camera itagomba kuba iyo guca abantu amafaranga ahubwo ari iyo kugira ngo bagende buhoro. Kuyihisha rero byasaga no kugira ngo ukore ikosa bakurye amafaranga.”

Hari kandi no kuba barakoreye ubuvugizi Abanyarwanda baba mu mahanga ku bijyanye no gufata indangamuntu aho kuri ubu bashobora kuzibonera kuri za ambasade z’ibihugu barimo.

Télesphore Ngarambe winjiye muri Sena nyuma yo gutorwa n’abarimu n’abashakashatsi bo mu mashuri makuru na Kaminuza, yashimangiye ko azafatanya na bagenzi be mu kubahiriza inshingano za Sena no guharanira ko uburezi bw’u Rwanda bukomeza kugira ireme.

Ati “Hari amavugurura yagiye akorwa ndetse n’uburyo umwarimu wa Kaminuza yafatwa no gushaka ibikoresho byatuma tugira za Kaminuza zigite ubushobozi ku ruhando mpuzamahanga tuzakomeza kubishyiramo imbaraga.”

Yashimangiye ko kubaka ireme ry’uburezi ari urugendo rukomeza kandi ko u Rwanda rumaze kugera ahashimishije mu kuryubaka bityo ko hakenewe gukomeza gushyirwamo imbaraga, kwigira ku bandi, kubakira ubushobozi abarimu no kwimakaza ikoranabuhanga.

Ubwo abasenateri barahiraga
Perezida Paul Kagame akurikiye irahira ry'Abasenateri
Senateri Mukabalisa Donatille aganira na Dr. Kalinda watorewe kuyobora Sena muri manda nshya
Abasenateri bafashe ifoto y'urwibutso hamwe na Perezida Kagame
Perezida wa Sena Dr Kalinda Xavier arahira
Senateri Uwimbabazi Penine, Uwera Peragie, Umuhire Adrie, Rugira Amandin na Nyirasafari Esperance nyuma yo kurahira basuhuje abitabiriye irahira
Dr Usta Kaitesi, Havugimana Emmanuel, Bibiane Gahamanyi Mbaye, Cyitatire na Bideri John Bonds
Senateri Murenshyankwano, Ndangiza, Mukabaramba, Mukabalisa Donatille na Dr Kalinda Xavier barahira
Senateri Télesphore Ngarambe na Senateri Niyomugabo Cyprien
Irahira ry'abasenateri ryitabiriwe n'abantu banyuranye
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza