IGIHE

Imbere y’umuhuza, u Rwanda na RDC byemeranyije gahunda yo guhashya FDLR

0 13-10-2024 - saa 07:26, IGIHE

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Olivier Nduhungirehe ndetse n’uwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Kayikwamba Wagner basinye ku myanzuro y’inama igaragaza uburyo bwo guhashya umutwe wa FDLR ubangamiye umutekano w’u Rwanda.

Ni imyanzuro yasinyiwe mu nama ya Gatanu yabereye i Luanda muri Angola, igihugu cyahawe inshingano z’ubuhuza no guhosha umwuka mubi umaze igihe hagati y’u Rwanda na RDC.

Abo baminisitiri basinye bemeza gahunda yari yatanzwe n’inzobere mu by’umutekano ziturutse muri ibyo bihugu bitatu, yateranye mu mpera za Kanama n’intangiriro za Nzeri uyu mwaka.

Iyo gahunda yagaragazaga uburyo bwakoreshwa mu guhashya umutwe wa FDLR umaze igihe ukorana n’igisirikare cya RDC, ngo uhungabanye umutekano w’u Rwanda.

Inama y’abaminisitiri yagombaga kwemeza iyo gahunda yateranye tariki 14 Nzeri 2024 ariko RDC yanga gusinya, nyuma y’ubutumwa Minisitiri Kayikwamba yahawe buturutse kwa Perezida Felix Tshisekedi i Kinshasa, bumubuza gusinya.

Byahise binagaharika indi nama yagombaga guhuza inzobere mu by’umutekano mu ntangiriro z’Ukwakira 2024, ari nayo yagombaga kugaragaza bidasubirwaho uburyo n’igihe gusenya FDLR bizatangirira.

U Rwanda rugaragaza ko iyo gahunda yo gusenya FDLR niramuka igaragajwe ikanubahirizwa, aribwo narwo ruzavugurura gahunda zarwo z’ubwirinzi zashyizweho.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe yatangaje ko isinywa ry’iyo myanzuro y’inama ya gatanu, ari inzira nziza iganisha ku mahoro n’umutekano mu Karere.

Biteganyijwe ko inzobere mu by’umutekano zizongera zigahura zikanoza neza gahunda yo gusenya FDLR, ibyo zemeje bigasuzumwa n’inama y’abaminisitiri itaha.

Minisitiri Nduhungirehe ni we wari uhagarariye itsinda ry'u Rwanda i Luanda
Byitezwe ko RDC izashyira mu bikorwa imyanzuro igaragaza uburyo guhashya FDLR
Minisitiri Tete Antonio wa Angola ni we wayoboye iyi nama
Minisitiri Kayikwamba ubwo yasinyaga
Iyi nama yasojwe hemejwe ko izakurikirwa n'iy'inzobere mu mutekano
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza