IGIHE

Icyo wamenya ku itegeko ry’ubwenegihugu ryateje imvururu mu Buhinde

0 22-12-2019 - saa 18:18, Nkurunziza Ferdinand

Leta y’u Buhinde iherutse gushyiraho itegeko ryemerera ubwenegihugu abaturage bava mu bihugu bituranye na bwo, bo mu madini yose usibye abo mu idini ya Islam.

Impuguke mu mategeko zo zivuga ko iri tegeko rihabanye cyane n’itegeko Nshinga ry’iki gihugu, riteganya ko amadini yose angana imbere y’amategeko.

Iri tegeko rishya rigenga uburyo bwo kubona ubwenegihugu mu Buhinde, rije nyuma yo kuvugurura iryari risanzwe ryo mu mwaka w’1955, ryemereraga ba nyamuke bafatwaga nabi bo mu madini y’aba- Hindus, Sikhs, Buddhists, Jains, Parsis, n’abakirisitu bava mu bihugu nka Bangladesh, Afghanistan na Pakistan, ariko ntirigire icyo rivuga ku bayisilamu.

Iri tegeko ryageze mu nteko Ishinga Amategeko y’u Buhinde bigizwemo uruhare cyane n’ishyaka riri ku butegetsi ry’aba-Hindu [Bharatiya Janata Party], ryemejwe na perezida w’iki gihugu Ram Nath Kovind, tariki ya 12 Ukuboza, 2019.

Amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi avuga ko iri tegeko rishya ririmo ivangura, kuko rirobanura idini ya Islam mu gihugu gituwe n’abasaga miliyari 1.3 bizwi neza ko gitanga ubwisanzure ku madini yose. Aba-Islam bo mu Buhinde bangana hafi na 15% by’abaturage bose.

Abanenga iri tegeko bavuga ko byakozwe mu mugambi w’igihe kirekire wa Guverinoma iyobowe na Minisitiri w’intebe Narendra Modi, kuva yajya ku butegetsi mu myaka itandatu ishize.

Ibirego bitandukanye bigaragaza ukutishimira iri tegeko, byatangiye koherezwa mu rukiko rw’ikirenga.

Umuvugizi w’ishyaka rikomeye ritavuga rumwe n’ubutegetsi [Congress party], Sanjay Jha, yatangarije Al Jazeera ko iri tegeko riri mu mugambi wa politiki yo kurema amacakubiri y’ishyaka Bharatiya Janata Party, BJP.

Ati “Politiki ya ‘BJP’ ni uguhoza u Buhinde mu mwuka mubi no kuzamura uburakari bw’abaturage cyane cyane mu gihe cy’amatora.”

Mu kwezi gushize, Amit Shah, Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu, akaba umwe mu byegera bya Narendra Modi, yatangaje ko igihugu cy’u Buhinde kigiye gutangira kubarura abaturage bose, hagamijwe kureba abimukira bava mu bihugu bituranyi badafite ibyangombwa.

Muri Kanama 2019, ibarura nk’iryo ryiswe ryakorewe muri leta ya Assam iherereye mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’u Buhinde, aho abaturage hafi miliyoni ebyiri bakuwe ku rutonde rw’abenegihugu.

Minisitiri Amit Shah aherutse kwita abimukira b’abanya- Bangladeshi intozi n’abacengezi, kandi ko ari imbogamizi ku mutekano w’igihugu.

Ibihumbi by'abaturage byiroshye mu mihanda byamagana itegeko rishya ry'ubwenegihugu rivangura abayisilamu

Ishyaka rye ryamaganiye kure iyakirwa ry’impunzi z’aba- Rohingya bo muri Myanmar., rivuga ko bagomba gusubizwa mu gihugu cyabo, nubwo ubwo bwoko bufatwa nka nyamuke bukanabamo benshi b’abayisilamu, buri kwicirwa muri Myanmar.

Uyu mushinga w’itegeko bwa mbere wagejejwe mu Nteko Ishinga Amategeko muri Nyakanga 2016, uvugurura ingingo irebana n’ubwenegihugu yo 1955, ivuga ko idini rikwiye kuba ishingiro ryo guhabwa ubwenegihugu, kuko mbere iryo tegeko ntiryateganyaga idini nk’imwe mu ngingo fatizo zo gutanga ubwenegihugu.

Gusa nyuma yo kwemezwa n’abagize inteko Ishinga Amategeko, umutwe w’abadepite, iri tegeko ntiryabashije kugezwa imbere ya sena y’u Buhinde, kubera imyigaragambyo yaberaga muri leta zo mu majyaruguru ashyira uburasirazuba, ndetse n’igitutu cy’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Ubu itegeko rishya rishyiraho umwihariko kuri leta zo mu majyaruguru ashyira uburasirazuba zari zaragaragayemo imyigaragambyo, rikavuga ko rizashishikariza ibihumbi by’aba-Hindus bava muri Bangladesh guhungira mu Buhinde.

Nkuko biteganywa n’itegeko rishya, abimukira badafite ibyangombwa bagomba kuba bamaze imyaka itandatu ku butaka bw’u Buhinde kugira ngo bemererwe ubwenegihugu, mu gihe itegeko ryo mu 1955 ryo ryasabaga kuba umuntu amaze imyaka 12.

Gusa abanyamategeko bavuga ko iri tegeko rishya rihonyora ingingo ya 14 y’itegeko Nshinga ry’u Buhinde, itanga uburenganzira bungana imbere y’amategeko. Abarinenga bavuga ko rimeze nk’irya Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ukumira aba-islam bo mu bihugu bimwe na bimwe kwaka ubuhungiro.

Abayisilamu barinubira ko itegeko ry'ubwenegihugu ribavangura mu bandi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza