Paul Rusesabagina aherutse kubeshya abari mu mujyo umwe na we wo kuvuga nabi u Rwanda, abatera ibinyoma bya semuhanuka, ubwo bari mu kiganiro cyabereye i Bruxelles kikitabirwa n’abantu bagera ku 100.
Ni ikiganiro gihabanye kure n’ingingo z’ingenzi zatumye Rusesabagina arekurwa, kuko yongeye kuvuga kuri politiki y’u Rwanda, kandi asaba imbabazi yari yavuze ko atazongera kuvuga kuri politiki y’u Rwanda ukundi.
Yabeshye ko umuhinzi iyo ahinze, umusaruro utwarwa n’ubuyobozi
Rusesabagina mu mvugo ye, yabeshye abari bamuteze amatwi bahuje umugambi, ko ngo mu Rwanda umuhinzi iyo ahinze, atemererwa gusarura ahubwo ko ngo bisarurwa n’ubuyobozi.
Mu magambo ye yagize ati “Ibyo wahinze byose ntabwo aba ari ibyawe, biba ari ibya Crystal Ventures.”
Ni imvugo idahuye n’ukuri, kuko nta hantu na hamwe mu Rwanda, umuturage ahinga hanyuma ngo “FPR” , “Crystal Ventures” cyangwa se “abayobozi”, abe ari bo basarura.
Ubwo yatangaga urwo rugero, yitsaga ku bahinzi bo mu kibaya cya Bugarama i Rusizi, baherutse kugaragaza ko bari barabuze abaguzi, umuceri wabo ukangirika.
Ikibazo cyabo cyakomojweho na Perezida Kagame muri Kanama ndetse bahita bashakirwa umuguzi, ikibazo kirakemuka.
Ibyo Rusesabagina avuga iyo biba byo, abo bahinzi bari kwinubira ko wenda bari guhendwa n’umuguzi umwe bategetswe kugurirwa na we, aho kuvuga ko umusaruro wabo uri kwangirika.
Ku batabisobanukiwe, Crystal Ventures Ltd (CVL) ni ikigo cyigenga gikora ishoramari, gishamikiye ku muryango FPR Inkotanyi. Cyashinzwe mu 1995 ku mazina ya ’Tristar Investment Ltd’.
Gishingwa cyari kigamije kugeza ibicuruzwa nkenerwa mu Rwanda nk’umunyu, isukari n’ibindi kuko nta bacuruzi bari bahari. Amafaranga yakoreshwaga icyo gihe, yari ayasagutse ku misanzu yatanzwe n’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi yo kwifashisha mu rugamba rwo kubohora igihugu.
Crystal Ventures Ltd ntisarura imitungo y’abaturage, ahubwo ishora mu ngeri zitarimo abandi, mu bintu igihugu gikeneye kurusha ibindi. Niba hakenewe ibigo bikora imihanda, aho niho ishora kugira ngo ikemure ikibazo gihari.
Mu myaka yashize, ubucuruzi bujyanye na za ‘coffee shops’ ntabwo bwari bwagatangiye gutera imbere. Icyo gihe Crystal Ventures Ltd yashoye imari muri Bourbon Coffee, ariko uko bwagiye butera imbere, yatangiye kugabanya ingufu yabushyiragamo ijya mu bindi.
Ni na ko bigenda mu zindi ngeri CVL yashoyemo imari. Ibarizwamo ibigo nka Inyange Industries, NPD Limited, ISCO Security, Real Contractors na East African Granite Industries.
Rusesabagina yibagiwe kubwira abantu bari bamukurikiye, ko Crystal Ventures Ltd yita ko abahinga bose ari yo bahingira, ari cyo kigo kitari icya leta gitanga imirimo myinshi mu gihugu. Ni we mukoresha wa kabiri nyuma ya leta, kuko ifite abakozi barenga ibihumbi 12.
Yise imidugudu ‘Gereza’
Imwe muri gahunda nziza u Rwanda rwakoze ishimwa n’amahanga, ni iyo kubaka imidugudu ku buryo ibihugu byinshi bya Afurika, bimaze gukora ingendoshuri zitabarika, zishaka kwigira ku Rwanda uburyo rwabashije gutuza neza abaturage barwo.
Rusesabagina yavuze ko ngo imidugudu ari “gereza”. Ati “Iyo midugudu ni amagereza ari aho”.
Abaturage batujwe mu midugudu, bari basanzwe batuye ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga. Uyu munsi, bishimira ko begerejwe ibikorwa remezo, bahabwa amatungo abafasha kwiteza imbere, abana babo babona amashuri hafi n’ibindi. Ubwo buzima, Rusesabagina yabwise ubwa Gereza.
Imidugudu yasuwe na Perezida wa Centrafrique akishimira kuyishyira mu gihugu cye, iyo Intumwa zo mu bihugu byo hirya no hino muri Afurika zirirwa zikoramo urugendo shuri, iyo Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde yasuye akayishima akagabira inka abayituyemo, ni yo Rusesabagina yise Gereza.
Mu myaka irindwi ishize, mu Rwanda hubatswe imidugudu y’icyitegererezo myiza 87 itujwemo imiryango 17.595. Ni imiryango yavanywe ahantu hashoboraga gushyira ubuzima mu kaga.
Yabeshye ko 90% by’Abanyarwanda batagira akazi
Ati “Njyewe mpari, bavugaga ko abantu barenze 90% batagira akazi. Muribaza igihugu abantu barenga 90% batagira icyo bakora, batagira icyo barya?”.
Aya magambo ya Rusesabagina ni agahomamunwa, kuko usibye ko ari ikinyoma cyambaye ubusa, uwabireba mu bundi buryo, yuzuyemo n’ubuswa busa. Impamvu ni uko, iyo ashaka gukora ubushakashatsi nibura bworoheje, yari kubibona.
Byonyine mu myaka irindwi ishize, Leta yagize uruhare mu guhanga imirimo 1.200.000.
Raporo ku bijyanye n’umurimo mu Rwanda, Labour Force Survey y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, igaragaza ko mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2024, ubushomeri bwagabanyutseho 4,3%.
Ubushomeri mu Rwanda buri ku kigero cya 12,9%.
Yabeshye ko mu Rwanda hari Gereza 19
Ati “Uyu munsi hari gereza 19 nzi.”
Izo Gereza Rusesabagina yavuze, zitandukanye n’izizwi mu gihugu, kuko izihari ari 13. Ni mu gihe kandi leta ikomeje gushyiraho ingamba zigamije kugabanya umubare w’abantu bafungwa, ikora amavugurura mu mategeko ndetse ishyiraho n’ubundi buryo bwo gukurikirana abakekwaho ibyaha, nk’uburyo bwo gukoresha ibikomo n’ibindi.
Yavuze ko abafungiye muri Gereza, badashobora kwinyagambura, yirengagiza ko yahafungiwe, agataha ameze neza nta n’inkomyi. Yarasurwaga, akavugana n’umuryango we n’ibindi.
Yavuze ko abantu batinyagambura, arangije yinyuramo, avuga ko yajyaga avugana n’umuryango we kuri telefoni nibura iminota itanu.
Yakomeje yivuguruza, asobanura ko yajyaga asurwa n’Abadipolomate ba Amerika n’ab’u Bubiligi buri kwezi, ariko ararenga avuga ko nta bwinyagamburiro buhari.
Yavuze ko yari yanze gusohoka muri Gereza
Mu magambo ye, yishongoye avuga ko ubwo bamufunguraga, yabwiwe n’abayobozi ba Gereza ko igihe cyo gusohoka kigeze, ariko ngo arabyanga ababwira ko mu muryango we, umukuru w’urugo atajya asohoka iyo yamaze kwinjira mu nzu.
Ngo byasabye ko Abadipolomate b’u Bubiligi na Amerika aribo bamwinginga, ati “nibwo nishe amategeko y’umuryango ndasohoka”.
Wakwibaza uburyo umuntu wari ubayeho adafite ubwinyagamburiro, yari yabwiwe kare n’umuryango we kuri telefoni ko aza gufungurwa, yafungurwa akabyanga kandi yari abaye ahantu atishimira!
Yirengagije ibyo yanditse mu ibaruwa ye
Mu ibaruwa isaba imbabazi yandikiye Umukuru w’Igihugu, Rusesabagina yagize ati “Ndabizeza binyuze muri iyi baruwa ko nta zindi nyungu ntegereje zaba bwite cyangwa iza politiki. Ibibazo bijyanye na politiki y’u Rwanda nzabisiga inyuma yanjye.”
Ibyo yanditse ku wa 14 Ukwakira 2022, bikamuhesha gufungurwa ku wa 24 Werurwe 2023, birasa n’aho yamaze kubyibagirwa burundu, aka wawundi washize impumu akibagirwa icyamwurukansaga.
Ubu yongeye gusubira mu bijyanye na politiki avuga ku Rwanda, ndetse yageze n’aho asaba abantu kumwiyungaho, ati “njye nditeguye, mwe muriteguye?”
Uyu mugabo yavuze ko “n’iyo banca umutwe sinarota ndeka politike kandi nicyo gituma ubushobozi bwose bw’inzira y’ibiganiro, y’amatora n’umuheto ni byaba ngombwa, tuzabikoresha kandi mu minsi iza turatangira ihuriro ryacu kandi muzabona ko dufite ingufu ziruta iz’ abandi bose.”
Izi mvugo ze, zibusanye n’ibyo yasinyiye, mu ibaruwa yahawe na John Tomaszewski, umwe mu bantu ba hafi ba Senateri Jim Risch, wayimushyikirije kuri Gereza nyuma yo kuyiganiraho n’umuryango we, bakemeranya ibirimo ko bazabyubahiriza.
Iyo baruwa ni yo yabaye imbarutso y’ibiganiro hagati y’u Rwanda na Amerika nyuma y’aho Rusesabagina yemeye ko yicuza ibyo yakoze. Ni ibiganiro byabaye guhera mu Ugushyingo 2022, byitabirwa n’Intumwa z’u Rwanda zirimo Mauro De Lorenzo ukora mu Biro by’Umukuru w’Igihugu mu gihe ku ruhande rwa Amerika harimo Umujyanama wa Biden mu by’Umutekano, Jake Sullivan.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!