IGIHE

Depite Munyangeyo Théogène yagizwe umuvugizi w’Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki mu Rwanda

6 24-10-2019 - saa 12:31, Evariste Nsengimana

Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki mu Rwanda ryatoye Depite Munyangeyo Théogène kuribera Umuvugizi naho Musanabaganwa Eugenie atorerwa kuba umuvugizi wungirije waryo.

Aba bombi batowe kuri uyu wa 24 Ukwakira 2019, mu nama rusange y’iri huriro yabereye ku cyicaro cyaryo ku Kacyiru.

Depite Munyangeyo ubarizwa mu ishyaka riharanira Ukwishyira ukizana kwa buri muntu(PL) yamamajwe kuri uyu mwanya wenyine atorwa ku majwi 100%, asimbura Depite Mukabunani Christine wo mu ishyaka PS Imberakuri.

Umuvugizi wungirije, Musanabaganwa Eugenie ubarizwa mu Ishyaka rya PSP wasimbuye Depite Mukama Abbas. We yatowe ku majwi 37 mu gihe Mukantagara bari bahanganye yagize amajwi atandatu.

Nyuma yo gutorwa, Depite Munyangeyo yabashimiye icyizere bamugiriye. Ati “Gahunda y’ibikorwa mwarayigennye, igisigaye ni ugufatanya kugira ngo twuse ikivi cy’uyu mwaka w’ingengo y’imari. Igisigaye ni ubufatanye kugira ngo dukomeze twubake igihugu cyacu.”

Yakomeje agira ati “Ikirimo gikomeye ni ugukomeza kubaka ubumenyi bw’abagize imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda uko ar 11. Tuzanaguma kugirana ibiganiro na Minisiteri zitandukanye nk’ikijyanye n’uko igihugu cyacu gihagaze muri Politiki y’ububanyi n’amahanga.”

Depite Munyangeyo asanzwe ayobora Komisiyo y’abadepite y’Ubukungu n‘Ubucuruzi.

Umuvugizi ndetse n’umwungirije b’iri huriro batorerwa kuyobora manda y’amezi atandatu atongerwa.

Depite Munyangeyo ubarizwa mu ishyaka riharanira Ukwishyira ukizana kwa buri muntu(PL) yamamajwe kuri uyu mwanya wenyine atorwa ku majwi 100%
Musanabaganwa Eugenie wabaye umuvugizi wungirije
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
twaragiye ivan 2019-11-03 04:27:31

Njyewe nishimiye icyo gikorwa

2
twaragiye ivan 2019-11-03 04:27:17

Njyewe nishimiye icyo gikorwa

3
Ndiramiye 2019-10-24 12:56:54

Uyu wiyise Karuma se ni ukorana na Ntaganda? Ko mbona ahise akora attaque kuri Hon Mukabunani?
Ariko ntabwo ari byiza kuko ibigaragara byo ni uko mukabunani agerageza no kuvugira abaturage!

4
Nyakarundi 2019-10-24 12:53:14

Hon Mukabunani se muramunenga iki ra? Abantu murarushya vraiment! Ahubwo abenshi turavuga ko yakoze cyane twabonaga asobanura kenshi kandi neza ibya iriya forum y’amashyaka.

5
citoyen 2019-10-24 10:19:56

Ubundi harya ngo aba bavuga iki ko ntajya mbumva?!!

6
kanuma 2019-10-24 07:25:36

mukabunani naveho ntacyo yarashoboye nagato namajwi yabonye yo kuba depite nayo bamushugurikiye kwabure.

Kwamamaza