IGIHE

Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera wabaye Minisitiri w’Uburezi yitabye Imana

0 11-10-2024 - saa 09:29, Nshimiyimana Jean Baptiste

Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera wabaye Minitiri w’Ubuzima n’uw’Uburezi nyuma y’ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse akaba Umusenateri yitabye Imana.

Inkuru y’urupfu rwa Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera yamenyekanye kuri uyu wa 11 Ukwakira 2024.

Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera yabaye Minisitiri ari mu baganga bari bari ku rugamba rwo kubohora igihugu bavuraga abakomerekeye ku rugamba.

Yabaye Minisitiri w’Ubuzima wa mbere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse bamwe bamwibuka cyane afata ibyemezo bikomeye birimo kubuza burundu umuganga kongera gukora uwo murimo ku butaka bw’u Rwanda, bitewe n’uburemere bw’amakosa yabaga yakoze aremereye.

Ubwo Itangazamakuru ryamubazaga niba nta mpungenge afite kubera guca dipolome zirimo n’iz’abana b’abayobozi bakomeye n’abasirikare nka we, mu ijwi ryumutse yarasubije ati “Ufite intare nayiziture.”

Uyu mugabo ni umwe mu batangiranye n’Umuryango FPR Inkotanyi nyuma y’imyaka 40 yari amaze mu buhungiro.

Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera ari mu baganga bari bari ku rugamba rwo kubohora igihugu bavuraga abakomerekeye ku rugamba rwatangiyeku wa 1 Ukwakira 1990.

Yigeze kubwira itangazamakuru ko icyatumye ingabo za RPA zitsinda urugamba rwo kubohora igihugu ari ishyaka n’urukundo bari bafitiye igihugu cyababyaye no gushaka kurandura burundu ubutegetsi bw’igitugu.

Yagize ati “Kuko twari dufite umutima ukomeye, ukwiyemeza bikomeye n’ubushake bwo kurandura igitugu mu gihugu cyacu byatumye dutsinda umwanzi.”

Dr. Col Joseph Karemera kandi yibukwa cyane cyane igihe yari Minisitiri w’Uburezi, ubwo yavugaga ko azanye ireme ry’uburezi rishyitse, akarwanya kujenjeka kw’abarimu n’abanyeshuri.

Yirukanye mu mirimo abayobozi b’ibigo by’amashuri (Directeurs) benshi, abanyeshuri akabaca mu bigo by’amashuri, akanabahagarika imyaka myinshi. Hari nk’abahagarikwaga imyaka ibiri, itatu, bazira gukopera mu bizamini.

Dr. Karemera ni we wafashe icyemezo cyo gutesha agaciro zimwe mu mpamyabumenyi z’amashuri yisumbuye zari zaramaze kwemezwa no gusohoka, asaba ko zigarurwa zigacibwa kubera amakosa.

Dr Karemera ni umwe mu barwanye urugamba rwo kubohora u Rwanda
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza