IGIHE

Bumva ko kugira ngo babemere bavuga nabi u Rwanda – Biruta avuga kuri Muzito

7 8-01-2020 - saa 15:30, Philbert Girinema

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, yavuze ko imvugo y’abanyapolitiki na bamwe mu basenyeri muri Kiliziya Gatolika muri RDC, bifuza ko batera u Rwanda rukanomekwa ku gihugu cyabo; bibabaje kuko ari uburyo bwo gushaka kugaragaza ko ibibazo igihugu cyabo gifite bituruka ku muturanyi.

Byagarutsweho mu kiganiro cya mbere Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, yagiranye n’itangazamakuru kuva mu Ugushyingo 2019 ubwo yajyaga kuri uyu mwanya.

Ni ikiganiro cyagarutse ku ngingo zitandukanye zigaruka ku mubano w’u Rwanda n’ibihugu byo mu karere ndetse hagaragazwa n’ibyakozwe mu mwaka ushize.

Minisitiri Biruta yabajijwe ku mvugo y’abanyapolitiki bo muri RDC ko igihugu cyabo kidashobora kubona amahoro “tudateye u Rwanda, byaba ngombwa tukarufata.”

Byavuzwe na Adolphe Muzito wigeze kuba Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ubu akaba ari Umuhuzabikorwa w’Impuzamashyaka itavuga rumwe na Leta muri icyo gihugu yitwa Lamuka.

Ni imvugo yakongeje uburakari mu banyarwanda batandukanye ndetse abandi bayobozi ba Lamuka barimo Jean Pierre Bemba na Moïse Katumbi, bitandukanya na we ku ku ikubitiro, banamusaba kwisubiraho ku ijambo yavuze.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, yavuze ko imvugo z’abanyapolitiki bamwe bo muri RDC ku Rwanda zibabaje kuko ahanini n’ibyo bavuga ari ibintu biba bidafite inshingiro.

Ati “Ni ibintu bibabaje, wakwiteguye ko ibyo bavuga biba bifite icyo bafite gifatika ariko nta gihari. Ntabwo ari ubwa mbere bene ibi bibazo bibaho, hashize igihe hari abanyapolitiki bo muri RDC bumva ko kugira ngo abaturage babo babemere ari uko bavuga nabi u Rwanda.”

Biruta yavuze ko ibyavuzwe n’aba banyapolitiki ndetse na bamwe mu bo muri Kiliziya Gatolika bidashobora guhungabanya umutekano w’u Rwanda na RDC.

Yavuze ko ubu RwandAir yatangiye gukora ingendo muri RDC, ko ndetse ingabo z’iki gihugu ziri mu bikorwa byo guhashya imitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda ibarizwa mu Burasirazuba bw’igihugu.

Ati “Bavuge ibyo babonye, biriya ntabwo bizabura kandi n’igihe kizerekana ko ntaho byari bishingiye.”

Minisitiri Dr Biruta yashimye uruhare rw’ubuyobozi bwa RDC mu guhashya imitwe yitwaje intwaro ibarizwa mu Burasirazuba bwa RDC irimo na bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yavuze ko u Rwanda rumaze kwakira abantu 1919 bari mu mashyamba ya Congo aho ingabo za RDC zagabye ibitero ku mitwe yitwaje intwaro. Abo batahutse hacumbikiwe mu nkambi ya Nyarushishi.

Abarwanyi 562 nabo bagaruwe mu Rwanda, aho ubu bari kwigishwa kugira ngo babe basubira mu buzima busanzwe.

Ati “Ingabo za RDC zakoze ibikorwa byiza, zishe benshi muri abo harimo n’abayobozi b’utwo dutsiko.”

U Rwanda na RDC bifitanye umubano mwiza cyane cyane nyuma y’aho Felix Tshisekedi atorewe kuyobora icyo gihugu, akavuga ko arajwe ishinga no kubana neza n’ibihugu by’ibituranyi.

Dr Vincent Biruta yavuze ko u Rwanda na Congo nta kibazo cy'umubano bifitanye
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Amb. Olivier Nduhungirehe (ibumoso) ni umwe mu bitabiriye
Iki kiganiro cyitabiriwe n'abanyamakuru barimo n'abanyamahanga
Ibinyamakuru bitandukanye byari bihagarariwe muri iki kiganiro

Amafoto: Niyonzima Moise

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
lg 2020-01-10 22:28:25

IKIBAZO CYA CONGO NIYO UBWAYO YAGITEYE YEMERA KWAKIRA EX FAR INTERAHAMWE A BICANYI BOSE BAKINJIRA NINTWARO BAZI KO BAVUYE MU RWANDA BAMAZE ABANTU ABO FARDC IRWANA NABO UBU SINGABO ZA RDF NABO BAHAYE KARIBU UMUNTU UFITE UBWENGE BUKE NKA MUZITO YAKWIBAZA UKO FARDC INAFASHIJWE NA MONUSCO YANANIWE KURANDURA FDRL ILI IWABO NGO YARWANA NU RWANDA NTAMPAMVU IKARUFATA !WE UBWE NABANDI BATEKEREZA KIMWE BASHOBORA KUBA BAROTA CYANGWA BARWAYE IBISAZI*

2
lg 2020-01-10 22:28:03

IKIBAZO CYA CONGO NIYO UBWAYO YAGITEYE YEMERA KWAKIRA EX FAR INTERAHAMWE A BICANYI BOSE BAKINJIRA NINTWARO BAZI KO BAVUYE MU RWANDA BAMAZE ABANTU ABO FARDC IRWANA NABO UBU SINGABO ZA RDF NABO BAHAYE KARIBU UMUNTU UFITE UBWENGE BUKE NKA MUZITO YAKWIBAZA UKO FARDC INAFASHIJWE NA MONUSCO YANANIWE KURANDURA FDRL ILI IWABO NGO YARWANA NU RWANDA NTAMPAMVU IKARUFATA !WE UBWE NABANDI BATEKEREZA KIMWE BASHOBORA KUBA BAROTA CYANGWA BARWAYE IBISAZI*

3
Jimmy 2020-01-10 15:30:17

Ariko rero rwose hari ibyanyobeye, ngira ngo uyu MUZITO yageragezaga kuvugira abanyamulenge!!
Kombona bagiye kubarimbura,tugaceceka,ugiye kubatabara Col. MAKANIKA tukamwamagana,ubwo murumva Muzito adafite ishingiro?

4
Kpatrick 2020-01-08 18:32:08

Uko mbyumva niba abanyapolitike ba DRC bavuga nabi u Rwanda kugirango abaturage babemere bihatse iki? Kurinjye bivuzeko abaturage bakabakaba Miliyoni 80 banga u Rwanda. Urabe wumva mutima muke wo murutiba.

5
Dumbuli 2020-01-08 11:32:14

Abakongomani barashaka kuduha ka zahabu pe! baretse gutera induru no kuvuga intambara dore ko nizo bafite zabananiye bakaza bakadusaba kuvanga ubuyobozi ubukungu Politiki umutekano indimi byose byose ko ntawabyanga Nyuma yo kubakiza Mombutu tukagabira Kabila twabavura akavuyo, ubukene, ubujiji, ruswa, seru ,Ebola n’ibindi ubundi tukabigisha ikinyabupfura, iterambere, kubahana , umutekano, umusoro bakaba abakire babasilimu pe! Gusa ibyo bavuga ndabumva ariko inzira bashaka sinzishyigikiye , baze turebe inyungu za buri ruhande ubundi tubitore tuvange muri demukarasi n’ubwumvikane igihugu cya Zairwanda tukibatize izina maze urebe ko bitaba uburyohe tube Puissance Africaine, ubundi abazungu nibo baduhemukiye abakongomani twari kubahata ubugali n’inyama.

6
Kevin 2020-01-08 10:25:46

Noneho kera kabaye Biruta yafashe umwanya we? Cyangwa Nduhungirehe ari muri congé annuel?

7
citoyen 2020-01-08 09:04:48

Eeeh uyu mugabo yageze aho aravuga? Twari dutangiye kwibaza niba nta kibazo kuko tumenyereye Nduhungirehe kuri tweeter avuga Uganda, miss Rwanda, Mukura, …..!!

Kwamamaza