IGIHE

Bombori bombori irakomeje muri RNC, uwari Umuvugizi wayo yeguye

17 27-10-2019 - saa 12:39, IGIHE

Jean Paul Turayishimye wari Umuvugizi w’Umutwe w’iterabwoba "RNC" yeguye ku mwanya we nyuma y’iminsi ishize n’ubundi uvugwamo ibibazo, cyane icy’iburirwa irengero rya Ben Rutabana, umwe mu bayoboke bawo.

Ubwegure bwa Turayishimye bwatangajwe na Gervais Condo usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru wa RNC mu nyandiko yashyize ahagaragara ku wa 24 Ukwakira 2019. Nta mpamvu n’imwe yigeze itangazwa y’icyaba cyatumye ava kuri iyi mirimo, byatumye benshi mu basesenguzi mu bya politiki bemeza ko "muri RNC bombori bombori ikomeje guca ibintu".

Jean Paul Turayishimiye utuye i Boston muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bivugwa ko ari we cyegera cya hafi cya Kayumba Nyamwasa, Umuyobozi Mukuru wa RNC utuye muri Afurika y’Epfo aho yahungiye ubutabera.

Afite uruhushya rwa burundu rwo gutura muri Amerika, ni umwe mu bikomerezwa bya RNC akaba umucurabwenge w’uwo mutwe haba mu migambi yo gutegura ibitero, muri make azwi nk’umuyobozi ukuriye ubutasi.

Ni umwe mu bacurabwenge w’ibitero bya grenade byibasiye Kigali mu 2010

Turayishimiye avugwaho kuba umwe mu bacurabwenge b’ibitero bya gerenade byahitanye inzirakarengane ndetse no kuba mu migambi mibisha igamije kwibasira u Rwanda.

Byagaragaye neza ubwo Nshimiyimana Joseph uzwi nka Camarade yagezwaga mu rukiko akurikiranyweho uruhare mu bitero bya grenade byagabwe mu isoko rya Kicukiro tariki 13 Nzeri 2013. Icyo gitero cyahitanye abantu babiri, batandatu barakomereka.

Nshimiyimana icyo gihe yivugiye ko yinjijwe muri ibyo bikorwa na Jean Paul Turayishimiye ndetse ko ari na we wamuhaye amabwiriza n’amafaranga yo kujya kugaba icyo gitero.

Jean Paul Turayishimiye ni na we wakoreshaga Joel Mutabazi n’abo bari bafatanyije barimo Caporal Kalisa mu mugambi wabo wapfubye wo guhitana Umukuru w’Igihugu.

Amakuru yemeza ko RNC yari yapanze kugaba igitero ku Mukuru w’Igihugu mu matora ya 2017 hagamijwe ‘guhungabanya abantu mu mutwe’. Icyo gikorwa ngo cyagombaga kujyana no kwangiza bimwe mu bikorwa remezo bikomeye ku buryo byari kugaragara ko Guverinoma itakibashije kugenzura igihugu.

Bivugwa kandi ko Turayishimiye yari yategetse ibyitso bya RNC i Kigali kumukusanyiriza amakuru yose ku bikorwaremezo nk’ibiraro n’ahandi muri Kigali kugira ngo bizagabirweho igitero rimwe, bituritswe mu gihe cy’amatora ya 2017.

Ngo imyitozo yo kugaba ibi bitero yagombaga kubera muri kimwe mu bihugu bituranyi by’u Rwanda. Mu myitozo hagomba kwigishwa uburyo bwo kugaba ibitero ukoresheje ibiturika.

Zimwe mu nyandiko z’inkiko ku manza zaciriwe i Kigali zigaragaza ko akazi ko gushaka abazatera za grenade kari kashinzwe uwitwa Patrick Rukundo, wahoze anakorera umutwe wa FDLR na RNC i Kampala.

Yifashishije kuba aba i Kampala hazwi nko mu ndiri y’abakozi ba RNC, Rukundo yahakoreraga yubaka agatsiko k’ibyitso bya RNC biri mu Rwanda.

Bivugwa ko ibitero mu matora ya Perezida byagombaga kugabwa mu byiciro bibiri. Icya mbere kwari ugushwanyaguza ibikorwa remezo bigateza akavuyo. Ibyo byari guha urwaho icyiciro cya kabiri. Ubwo nibwo abandi bantu bari kujya gukwirakwiza inyandiko ziriho ibihuha “Tracts” kugira ngo bakomeze guteza imidugararo, ubuyobozi bugaragare ko bwananiwe.

Turayishimye yagarutsweho mu rubanza rw’abo kwa Rwigara

Turayishimye Jean Paul yavuzwe mu rubanza rw’abo kwa Rwigara, aho Perezida w’Urukiko Rukuru yanamuhamagaje we na Thabita Gwiza, Mukangarambe Xaverine, Mushayija Edmond bakunze kwita Sacyanwa.

Yeguye mu gihe Ben Rutabana usanzwe ari komiseri muri RNC ushinzwe kongera ubushobozi amaze ukwezi aburiwe irengero ubwo yari mu rugendo yatangiye ku wa 5 Nzeri 2019 muri Uganda. Umuryango we uri mu rungabangabo rwo kubura uyu mugabo kuva mu kwezi gushize ubwo yajyaga mu bikorwa by’uwo mutwe muri Uganda, ugashinja Kayumba Nyamwasa n’abandi bayobozi bawo kuba inyuma y’ibura rye.

Urugendo rwe muri Uganda rwavuzwe bwa mbere n’umuryango we mu ibaruwa yasakaye isaba ubuyobozi bwa RNC kumugarura mu muryango.

Uruvunganzoka rw’ibibazo byugarije RNC rwiyongeraho uburyo ingabo zayo zari ziteguye kugaba ibitero-shuma ku Rwanda zanyukanyukiwe mu mashyamba ya Congo Kinshasa n’ingabo za FARDC, benshi muri bo bahasiga ubuzima, abandi barahambirwa, bazanwa mu Rwanda kwitaba ubutabera.

Indi nkuru wasoma: Umwiryane, gucikamo ibice n’umuvumba w’amarira; ibyaranze imyaka 8 RNC imaze ishinzwe

Jean Paul Turayishimiye yeguye ku mwanya w'Umuvugizi wa RNC, ibintu bikomeje gutuma benshi bibaza ku hazaza h'uyu mutwe w'iterabwoba
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
vigo 2019-11-12 23:57:42

oya nibareke gta umwanya wabo ngo bafite umugambi wo gutera urwanda kuko ntibishoboka kbx kuko nukuvomera murutete

2
Muheto 2019-10-29 08:39:36

Niba USA zidahagarika Radio ITAHUKA, ntizite muri yombi J.Paul na Serge Ndayizeye, bifite icyo bivuze ku bwisanzure muri demukarasi. Ubanza ntacyo USA zibashinja cg zibikangaho. Ubwo igisigaye ni ukureba mu ruhande rw’u Rwanda. Ese abantu bafite ubwisanzure bwo kugaragaza ibitecyerezo byabo badatinya kwitwa abaterabwoba(terrorists)? Ndabirebera kuri iyi comment ntanze

3
NKUNDA ERNEST 2019-10-29 05:41:03

Abarwanya u Rwanda mwese muribeshya, ntacyo muzageraho, nimureke guta umwanya mukore ibitagawa n’ Imana. Ubumwe bw’ Abanyarwanda ni umugozi udashobora gucibwa n’ Uwari we wese. ninde utabona ibyo U Rwanda rumaze kugeraho? ntawakwemera kugira icyo atakaza rwose mubimenye.

4
NKUNDA ERNEST 2019-10-29 05:41:03

Abarwanya u Rwanda mwese muribeshya, ntacyo muzageraho, nimureke guta umwanya mukore ibitagawa n’ Imana. Ubumwe bw’ Abanyarwanda ni umugozi udashobora gucibwa n’ Uwari we wese. ninde utabona ibyo U Rwanda rumaze kugeraho? ntawakwemera kugira icyo atakaza rwose mubimenye.

5
NKUNDA ERNEST 2019-10-29 05:41:03

Abarwanya u Rwanda mwese muribeshya, ntacyo muzageraho, nimureke guta umwanya mukore ibitagawa n’ Imana. Ubumwe bw’ Abanyarwanda ni umugozi udashobora gucibwa n’ Uwari we wese. ninde utabona ibyo U Rwanda rumaze kugeraho? ntawakwemera kugira icyo atakaza rwose mubimenye.

6
Kabindi 2019-10-28 09:37:13

Aya makuru muyasomahe ngo natwe tujye twisomera ?

7
gg 2019-10-28 07:47:48

muribeshya turadadiye ntacyo muzakora YESU ABEREYE MASO U RWANDA KOMERA MUZEHE WACU TUKURI INYUMA

8
Hanura 2019-10-28 07:14:46

Izo mburabwenge barazinyukanyutse karahava. Harya mubo banyukanyutse harimo mwene wabo wa Kayumba Nyamwasa? Abagabo bararya imbwa (imburabwenge) zikishyura. Wumve Rukokoma cg Rusesabaswa bakome?????? Ingabire Victoire ngo ce!!!!!!!!!. Rwigara Diane ngo ceeeee!,; Noneho akenge umanza gatangiye kugaruka. Ubwenge buza ubujiji bushize. Oya, nibakomeze basakuze ari nako bashyira akabuno kabo ahagaragara; abarungurutsi ntibabuze. USA,SouthAfrica!!!. ingabo bayoboza remonte control( telecommande?) urugamba rwo kuri radio! rw’amagambo!!. Mbega weeeeeeeeeeeee? Ngo bazafata ubutegetsi??? Ubu se Kagame n’ubwo yaba adahari, ni iki kibizeza ko bakwicara ku ntebe y’ubutegetsi? Ngo bizeye Uganda! Mbega kwizera Mobutu Sese Seko Kuku Gwendu wa Zabangaaaaaaaaa na belle-rOUGE na Dream ya Tapis-rouge!!!!

9
SON 2019-10-27 21:01:20

Umutwe w’iterabwoba ufite Radiyo yayo i Washington DC, Umuvugizi i Boston. Harya tugirana umubano na USA ushingiye kuri za Ambassade?! Abo banyacyubahiro bashinzwe iki?!

10
bimawuwa 2019-10-27 15:34:39

Nkurikije izi information uba uvuze hano haruguru numva biba bihagije kugirango u Rwanda rukorane ni bihugu abo baba barimo batabwe muri yombi,nkuwo nguwo urumva ko akorana na bagizi ba nabi nkurikije information mutanze ni ki u Rwanda rwakoze ngo America imute muri yombi ko akenshi America ntabwo imeze nku buraya bwo ntabwo bwizerwa bugira inshuti impande zose reta na barwanya reta . urumva ko uwo mugabo yafashije abateye grenade zikicha abantu yagombye kuba barafashwe agashikirizwa ubutabera ko yashirwa urwego rwa biyahuzi.

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza