Ntawiheba Ramadhan wavutse mu 1994 yamaze imyaka irindwi ari umusirikare w’umutwe udasanzwe w’Ingabo za FDLR uzwi nka CRAP. Magingo aya, yaratahutse ari mu Rwanda aho yatangiye amahugurwa amubashisha gusubira mu buzima busanzwe.
Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, yagaragaje ko uwo mutwe yawinjiyemo nyuma yo gutotezwa cyane n’abawugize, nk’amwe mu mayeri bakoresha binjiza abakiri bato.
Ati “Bwa mbere kugira ngo nkigeremo byaturutse ku gutotezwa kuko wabaga uri umusore ushoboye bakajya bahora bakwikoreza imitwaro yabo buri munsi wowe ibyo ukora ntibigende neza, bakavuga ko bazatuza ari uko ubaye umusirikare. Nanjye rero nagize umujinya mpita ninjira igisirikare cyabo.”
Mu 2017 nibwo yinjiye muri FDLR. Yavuze ko yinjiyemo azi ko ari abantu beza, bafite imigambi mizima n’ibyo baharanira ariko nyuma yo kugeramo, yasanze barimitse ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibikorwa byo guhungabanya umutekano, yiyemeza gutangira gushaka uko yazabacika.
Yemeza ko akazi kabo kari ukwitoza no kurwana kandi babwirwaga ko intego ari ugukuraho ubutegetsi mu Rwanda ngo kuko buyobowe n’Abatutsi.
Ibyo byatumye uwo mutwe uhabwa intebe muri RDC, mu gihe cy’intambara y’Umutwe wa M23 uharanira uburenganzira bw’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda witabajwe n’ubutegetsi bwa Antoine Felix Tshisekedi.
Ati “Twabaga turi imbere na FARDC ikaza inyuma. Rimwe na rimwe hari ubwo batuvangaga kuko twabaga twambaye imyenda ya FARDC ku buryo utari kumenya kudutandukanya ariko iyo twatahaga twabaga mu birindiro bitandukanye.”
Yerekana ko ku bijyanye no gutegura urugamba, wasangaga abasirikare bakuru ba FDLR ari bo bari kurutegura, bakavugana na FARDC bakoresheje igifaransa mu kurebera hamwe amayeri ashobora gukoreshwa ku rugamba.
Ikimenyetso cyo kuba ku ruhembe rw’urugamba habaga hari FDLR ni uko no mu gihe cyo kugaba ibitero cyangwa kurwana ari yo yabaga iri imbere, abasirikare ba RDC na Wazalendo bakajya inyuma.
Ibyo kurya mu gihe cy’urugamba byatangwaga n’Igisirikare cya FARDC, bigatangirwa hamwe n’ibikoresho bya gisirikare birimo amasasu, imbunda n’imyambaro byahabwaga bose.
Amezi atandatu FDLR na FARDC bari kumwe mu birindiro
Abayobozi mu nzego zitandukanye za RDC bakunze guhakana gukorana na FDLR ariko ibikorwa byabo bishimangira imikoranire bikabaganza.
Ntawiheba yavuze ko kwihuza kwa FDLR na FARDC byakorwaga mu ibanga rikomeye kuko bitamenywaga n’abari ku rugamba bose.
Yavuze ko ariko nyuma yo kubona ko M23 ibasumbirije ubwo yasatiraga i Sake, hafashwe icyemezo ko abasirikare bose baba mu birindiro bimwe.
Ati “Ibyo byakorwaga mu ibanga ariko tugeze i Sake byageze igihe turabana biragaragara, twageze mu Bambiro tubana, twabanye amezi atandatu turi mu kigo kimwe.”
Uretse amafaranga, ibikoresho n’ibindi RDC yahaga abasirikare ba FDLR barwanye urugamba, yanabizezaga ko nyuma yo gutsinda M23, izabafasha gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda.
Urugamba rukomeye rwabereye i Madimba binjira i Sake
Mu Werurwe 2024, M23 yabanje gufata ibice byinshi bikikije Umujyi wa Sake muri teritwari ya Masisi na Goma muri teritwari ya Nyiragongo.
Urugamba rwarakomeye ubwo M23 yasatiraga Sake, kuko mu ngabo yari ihanganye na zo hari hamaze kwiyongeramo iz’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC) n’iziri mu mutwe wihariye w’Umuryango w’Abibumbye uzwi nka ‘FIB’.
Ntawiheba yerekana ko kwinjira muri Sake kuri M23 byasabye urugamba rw’injyanamuntu kandi rwahitanye benshi mu bo bari kumwe abandi barakomereka bikomeye.
Ati “Umunsi ntazibagirwa ni uwo twarwaniye kwa Madimba, twarahanwaniye cyane urugamba rurakara. Aho urusasu ruri abo gupfa ntibabura, inkomere ntizibura ubwo rero kubona umuntu ahavuye atarakomeretse cyangwa ahasige ubuzima na byo byatuma ushima Imana.”
Yakomeje ati “M23 icyo yaturushije ni ubumwe, bo bateguraga urugamba bakarukorera hamwe n’aho abandi bo ibyabo ni ibintu by’akajagari gusa utamenya ubwoko bwabyo.”
Yavuze ko kubona abantu bapfa byongeye gutuma agarura ubwenge bwo gutekereza uko nta cyo bari guharanira uretse kuba imbata z’abayobozi bakuru ba FDLR.
Ntawiheba yasabye bagenzi be bakoranaga bakiri mu mashyamba gufata icyemezo bagatahuka mu rwababyaye aho kuzayasaziramo kubera ibinyomba by’abagamije kwihisha ubutabera, basize bakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Amashusho n’Amafoto: Byiringiro Innocent
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!