IGIHE

Amerika yasabye ‘ikomeje’ RDC guhagarika ubufatanye na FDLR

0 18-01-2025 - saa 10:27, Jean de Dieu Tuyizere

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasabye ko ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zihagarika gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukomeje guhungabanya umutekano w’abaturage.

Umunyamanga wa Leta wungirije wa Amerika ushinzwe ububanyi na Afurika, Molly Phee, yatangaje ko mu Ugushyingo 2023 ubwo we n’abandi barimo Avril Haines uyobora urwego rw’ubutasi rwa Amerika basabaga Leta ya RDC guhagarika ubu bufatanye, yabyemeye ariko ntiyabyubahiriza.

Mu kiganiro n’Ibiro Ntaramakuru AFP kuri uyu wa 17 Mutarama 2025, Molly Phee, yagize ati “Ntabwo bigeze bafata izo ngamba.”

Mu biganiro bya Luanda, intumwa za RDC na bwo zemereye umuhuza (Angola) ko ingabo z’igihugu cyazo zizasenya uyu mutwe w’iterabwoba, ariko bigeze mu Ukuboza 2024 zishyiraho amananiza yo kwanga kuganira n’umutwe wa M23; kandi zizi ko ari kimwe mu by’ingenzi byafasha mu gukemura ikibazo.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika yatangaje ko Ingabo za RDC zikomeje gukorana n’Umutwe wa FDLR wafatiwe ibihano na Amerika ndetse n’Umuryango w’Abibumbye, nk’uko bishimangirwa na raporo y’impuguke z’uyu muryango yasohotse tariki ya 27 Ukuboza 2024.

Yagize iti “Turasaba dukomeje Leta ya RDC gukora ibishoboka kugira ngo ubu bufatanye buhagarare.”

Iyi Minisiteri yanagaragaje ko amahoro mu Burasirazuba bwa RDC adashoboka mu gihe Leta ya RDC itakwemera kuganira n’imitwe yitwaje intwaro irimo M23. Iti “Nta nzira y’amahoro ishoboka mu gihe Leta ya RDC yaba itaganiriye n’imirwe yitwaje intwaro irimo M23.”

Perezida wa Angola, João Lourenço, mu kiganiro aherutse kugirana n’abanyamakuru ubwo yari mu ruzinduko mu Bufaransa, yatangaje ko azakomeza gukora ibishoboka kugira ngo uburasirazuba bwa RDC bubone amahoro arambye, binyuze mu biganiro.

Perezida Félix Tshisekedi yari yaremereye intumwa za Amerika ko azahagarika ubufatanye bw'ingabo za RDC na FDLR, ariko ntiyabyubahirije
Amerika yasabye Leta ya RDC guhagarika ubu bufatanye, yibutsa ko FDLR yafatiwe ibihano
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza