IGIHE

Gen Rtd Rusoke yashimangiye ko Abanyarwanda n’Abanya-Uganda bafitanye isano y’amaraso n’amateka

0 10-10-2024 - saa 07:28, Nshimiyimana Jean Baptiste

Ambasaderi wa Uganda u Rwanda Gen Rtd Robert Rusoke yatangaje ko igituma umubano w’u Rwanda na Uganda washinze imizi, ari uko wubakiye ku isano y’amaraso y’abaturage b’impande zombi hamwe n’amateka ibihugu bisangiye.

Mu bikorwa bitandukanye no mu nzezo zinyuranye z’ubukungu hagaragarmo abanya-Uganda benshi kimwe n’uko usanga Abanyarwanda benshi muri Uganda.

Aba biganjemo abakatiweho imipaka ubwo ibihugu by’i Burayi byigabanyaga umugabane wa Afurika mu bihe by’ubukoloni, bituma unahabona abagirwaho ingaruka zinyuranye zo kutabasha kumenya igisekuru cyabo abandi barimo n’abagiye guhaha ubwenge n’amafaranga.

Ubukoloni muri Uganda bwarangiye mu 1962, nyuma y’imyaka 68 abaturage b’iki gihugu bakora imirimo yungura abakoloni gusa.

Tariki 9 Ukwakira 1962, mu masaha ya saa sita z’ijoro ni bwo ibendera ry’Abongereza ryari rizwi ku izina rya ‘Union Jack’ ryururukijwe ahazwi nka Kololo ku mbuga y’ubwigenge i Kampala muri Uganda, hazamurwa ibendera rya Uganda.

Ubwo hizihizwaga isabukuru ya 62 y’ubwigenge bwa Uganda kuri uyu wa 9 Ukwakira 2024, Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda, Gen Rtd Robert Rusoke yagaragaje ko Uganda n’u Rwanda byagiranye umubano mwiza kuva mu myaka myinshi ishize ndetse n’ibisekuru byinshi na mbere y’uko imipaka ishyirwaho igatandukanya imiryango.

Ati “Ni yo mpamvu umubano w’ibihugu byombi ’abaturage bacu usobetswe n’isano ishingiye ku mateka y’ibihugu byombi, usobetswe n’isano ishingiye ku mateka no ku maraso. Uyu mubano ushinze imizi ugaragarira mu gusangira imico, ururimi n’imibereho. Ayo mabango agize isano ashimangirwa n’intego duhiriraho arizo amahoro, umutekano n’iterambere ry’abaturage b’ibihugu byombi n’akarere kose.”

Ibihugu byombi bifitanye ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, ishoramari, umutekano n’umuco.

Amb Rtd Gen Rusoke ati “Twafatanyije mu gukemura ibibazo byugarije akarere, guteza imbere amahirwe afasha mu kuzamura ubukungu no guteza imbere umuco w’ubwumvikane. Nk’abaturanyi n’abafatanyabikorwa, intego yacu ni ugushyiraho uburyo bufasha abaturage bacu gutera imbere n’ibihugu byacu bigatera imbere.”

Yagaragaje ko umubano w’ibihugu byombi ugirwamo uruhare rukomeye na komisiyo ihoraho ihuriweho isimburana muri buri gihugu hagasuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’ibyo biyemeje.

Inama iheruka guhuza iyi komosiyo yateraniye i Kigali muri Werurwe 2023 hafatwa ibyemezo bitandukanye, hanasinywa amasezerano y’imikoranire hagamijwe kwagura ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo mu mutekano n’igisirikare, urujya n’uruza rw’abantu, ibintu na serivisi, ubufatanye mu by’amategeko, ubufatanye mu bya polisi, inzego z’abinjira n’abasohoka n’ibindi.

Biteganyijwe ko indi nama nk’iyo izabera muri Uganda mu ntangiriro za 2025, ikazasuzuma uburyo imyanzuro iheruka yashyizwe mu bikorwa.

Ibihugu byombi kandi bihuriye ku mishinga ihuriweho y’ibihugu biri mu muhora wa ruguru. Ni gahunda zatangijwe mu 2013 zigamije kugabanya ikiguzi cyo gukora ubucuruzi mu karere binyuze mu kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga yo mu nzego zitandukanye ifite intego zo guteza imbere ubucuruzi bwambukiranya imipaka, umutekano n’ishoramari, guteza imbere ubufatanye n’ukwishyirahamwe kw’akarere, kubyaza umusaruro amahirwe y’ubukungu ari mu karere no kwimakaza ipiganwa mu byerekeye ubukungu, Kubaka ubukungu no guteza imbere imibereho y’abatuye akarere.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Gen (Rtd) James Kabarebe yagaragaje ko ubudaheranwa no gushyira imbere ubunyafurika ari byo byagize Uganda igihugu cy’akataraboneka.

Yagaragaje ko ibihuza Abanyarwanda n’Abanya-Uganda bikomeye cyane ndetse birenze kure imipaka yashyizweho.

Ati "Dusangiye indangagaciro tuvoma mu bwubahane, intego imwe y’amahoro, iterambere n’ubufatanye bw’akarere."

Intsinzi ya FPR ni icyizere Abanyarwada bafitiye Perezida Kagame

Muri Nyakanga 2024 Abanyarwanda batoye Perezida Kagame ngo akomeze kuyobora u Rwanda, agira amajwi 99.18%, mu gihe no mu matora y’Abadepite RPF Inkotany yegukana intebe nyinshi.

Amb Rtd Gen Rusoke yagaragaje ko yifuriza amahirwe Perezida Kagame muri manda yatorewe yo kongera kuyobora igihugu.

At “Intsinzi ya RPF ni ishusho n’igihamya cy’icyizere Abanyarwanda bafitiye Perezida Kagame nk’umuntu ushobora kuyobora igihugu akijyana aheza. Mu miyoborere ya Perezida Kagame, kuva mu mateka ashaririye y’ahahise u Rwanda rwabaye urugero rw’icyizere n’intangarugero mu iterambere ku mugabane wa Afurika.”

Amb Rtd Gen Rusoke yasabye Abanya-Uganda baba mu Rwanda gushaka amafaranga bakibuka kujya gushora imari iwabo kuko ngo hari amahirwe y’ishoramari kandi Leta ikaba yarashyizeho uburyo bwo kuborohereza.

Ambasaderi wa Uganda Gen Rtd Robert Rusoke yagaragaje ko abaturage b'ibihugu byombi bafitanye isano y'amaraso
Gen (Rtd) James Kabarebe yashimye umuhate wa Uganda mu guteza imbere umubano w'ibihugu byombi
Ibirori byo kwizihiza isabukuru ya 62 y'ubwigenge byitabiriwe n'abantu b'ingeri zitandukanye
Ibirori byo kwizihiza isabukuru ya 62 y'ubwigenge byitabiriwe n'abantu b'ingeri zitandukanye
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza