IGIHE

Umunsi FPR itamaza Habyarimana i Dakar, akisobanura bitari biteganyijwe

0 13-10-2024 - saa 21:45, Nshimiyimana Jean Baptiste

Kuva mu 1959 ubwo abahezanguni b’Abahutu batangiraga ibikorwa byo kumenesha Abatutsi, kubatwikira abandi bakicwa, u Rwanda rwagize impunzi nyinshi mu bihugu bitandukanye byaba ibyo mu karere n’ibya kure.

Izi mpunzi zahuye n’ibibazo bikomeye ndetse nko mu 1982 abari muri Uganda birukanwa muri icyo gihugu, bageze Kagitumba n’uruhande rw’u Rwanda rubakurira inzira ku murima rubita Abagande.

Polisi Denis wari warahungiye mu Burundi yabwiye One Nation Radio ko mu buhungiro batari borohewe kuko n’ibibazo abenegihugu bagiranaga byagiraga ingaruka zikomeye ku banyamahanga bahari.

Ati “Barirukanywe ngo ni Abanyarwanda bageze iwabo banze ko binjira ngo ni Abagande. Wumva wagira ute ubwo? Aho abandi bari hanze bose, haragira ikibazo kiba cy’abenegihugu barwanira ubutegetsi, mwe b’abanyamahanga mukabigwamo. Ibyo byabaye ku bari i Burundi inshuro nyinshi kugeza n’ubwo abana batangira uwa mbere w’amashuri babuzwa gutangira.”

“Uburakari rero bwagiye buvuka henshi, muri byinshi ni n’icyo gituma rimwe na rimwe umuntu kugira ngo ikintu cyo kwiyemeza kimujyemo ni akababaro, kumva udafite uburenganzira na bumwe, agahinda ni ko kakwemeza ko ugomba kugira amahitamo kandi akomeye.”

Polisi Denis yahamije ko yageze mu Rwanda mu 1988 ariko yihinduye Umuzayirwa, atembera ahantu hose ibyo ahabonye bikamutera agahinda ariko akabura icyo abikoraho. Yibuka ko yasanze abantu nta cyizere cy’ahazaza bafite.

Komite y’ishyaka MRND ryari ku butegetsi mu 1986 yafashe icyemezo kigira kiti “u Rwanda ubu ngubu ntirugikwiye Abanyarwanda bari mu gihugu imbere, ubwo rero ntitwahamagara Abanyarwanda bose bari mu mahanga ngo nibaze kandi bazire rimwe, ibyo ntibyashoboka.”

Iyi yahise ihinduka intero n’inyikirizo kuri Habyarimana Juvenal wari Perezida, kiba igisobanuro atanga aho abajijwe ku mpunzi z’Abanyarwanda.

Iyi mvugo yumvikanamo gukabya kuko icyo gihe Abanyarwanda babarirwaga muri miliyoni 6.5 gusa.

I Dakar, FPR yatumye Habyarimana yisobanura bitari biteganyijwe

FPR Inkotanyi yari ifite gahunda yo kubanza kumvikanisha ikibazo cyayo, abenshi bakanga kuyitega amatwi kubera Guverinoma ya Habyarimana yabyitambikagamo.

Mu nama y’abakuru b’ibihugu bya Afurika yabereye i Dakar muri Sénégal nubwo nta muntu wa FPR Inkotanyi wari wayitumiwemo, Polisi Denis yavuze ko bakoze ibishoboka ngo ikibazo cy’Abanyarwanda kigere ku meza y’ibiganiro.

Ati “Tugeze i Dakar mu 1989 hari habaye inama y’Abakuru b’ibihugu bya Afurika, FPR yashoboye gushyira mu madosiye yose y’Abakuru b’ibihugu ikibazo cy’Abanyarwanda imikorere n’uburyo byakozwe byo ni ibindi bindi.”

Yavuze ko “twaciye ku Banyarwanda bari Dakar icyo gihe ngira ngo bari na benshi na bo baca ku banya-Sénégal bigana na bo, b’inshuti zabo, bakorana aho habayemo imirimo yindi ariko bijya mu madosiye y’abakuru b’ibihugu, ufunguye wese akabaza Habyarimana ati ibyo mbonye ni ibiki? Byabaye ngombwa ko Habyarimana nimugoroba aza gutanga ibiganiro mbwirwaruhame aza gusobanura n none ko igihugu ari gito, ko ari nk’ikirahure cyuzuye amazi, ko ushyizeho andi arameneka.”

Habyarimana kandi aha yahavugiye ko u Rwanda ari nk’inzu berekaniramo filime abantu baguze amatike yo kuyireba ari benshi, bikaba bidashoboka ko bajyamo bose kugira ngo baticwa no kubura umwuka.

Polisi Denis ati “Ubu noneho twese twaragarutse turi hamwe, filime turayirebera hamwe cya gihugu cyabaye kinini.”

Urugamba rugitangira nta minsi ibiri yashinze Maj Gen Fred Gisa Rwigema arapfa, nubwo bose batahise babimenya ariko yari inkuru y’inshamugogo ku bari batangiye urugamba.

Gusa Polisi Denis asanga urupfu rw’abo basirikare bagwaga ku rugamba ubwo FPR Inkotanyi yarwanaga, rwarongereye urubyiruko ishyaka bituma abambarira urugamba baba benshi.

Ati “Byavuyemo ubwitange bwinshi, amahitamo akomeye nk’ayo yatumye urugamba rukomeza bihereye no ku muyobozi wacu utari uhari wahisemo guta amashuri akaza n’abana ku nzego zindi zo mu mashuri bari barimo.”

Yavuze ku muhungu wigaga muri College St Albert utaritabiriye urugamba icyo gihe abakobwa bamwitaga Mariya, bakabwita ikigwari.

Poisi Denis yahamije ko ababeshya ko Rwigema yishwe n’abasirikare ba RPA ari abifitemo umugambi wo gusenya bagamije guteza ibindi bibazo ariko “muri ibyo nta cyantangaza.”

Amb Polisi Denis yagaragaje ko ibyo babonaga bikorerwa Abanyarwanda byatumye bagira ingufu zo kubohora u Rwanda ngo buri wese agire uburenganzira bwe
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza