IGIHE

Amashyushyu ni yose! Intebe enye muri Guverinoma zitegereje abazicazwamo

28 14-10-2019 - saa 12:56, Philbert Girinema

Mu gihe cy’amezi macye ashize hari bamwe mu bayobozi muri guverinoma bagiye bahabwa indi myanya magingo aya batarasimburwa. Iyi myanya igera kuri ine ni ya yindi itajya ipiganirwa, yewe nta n’ibizamini abayishyirwamo babanza gukora, umwanzuro wa nyuma ufatwa na Perezida nyir’ubwite yabigiyeho inama na Minisitiri w’Intebe, bigatangazwa kenshi na kenshi mu buryo buba busa n’ubutunguranye. Kuri ubu amaso ahanzwe ku kumenya bene umugisha bazahabwa icyizere n’Umukuru w’Igihugu.

Kuba hari imyanya ine yose muri guverinoma itegereje gushyirwamo abayobozi bashya, hanze aha amatsiko ni yose! Yaba ku baturage basanzwe, cyane bamwe baba bakurikiranira hafi politiki yo mu gihugu, byagera ku bakozi ba leta ndetse n’abandi biyumvamo ubushobozi bwo kuba babasha kwitwara neza muri iriya myanya ho bikaba akarusho.

Buri gihe iyo hategerejwe impinduka muri Guverinoma, buri wese ushoboye aba ategereje n’amatsiko menshi kumva ko izina rye ryaba riri mubo Umukuru w’Igihugu yaba yagiriye icyizere. Bamwe muri aba usanga basanzwe mu myanya ya leta ariko bahora bashakisha uko babona amanota meza, bityo bakaba bazamurwa mu ntera.

Abandi usanga ari bamwe baba bamaze igihe ku gatebe, mu bihe nk’ibi ugasanga barwaye ibicuro bikeka ko baba bari bugarurwe mu kazi, hari n’abandi baba batarigeze bakora muri leta ariko baba biyumvamo inyota yo gukorera igihugu mu myanya y’ubuyobozi nk’iriya, nabo ni benshi.

Ku bemeramana bayobotse amadini y’abanyamwuka bo biba ari ibindi bindi muri ibi bihe. Abo Pasiteri yahanuriye ko bazaba ba Minisitiri, Umunyamabanga wa Leta cyangwa Umunyamabanga Uhoraho muri minisiteri runaka baba biteguye kuririmba ya makorasi ya ‘Yari yarabitubwiye, yari yarabivuze’, iyo bitabaye kuri iyi nshuro, bitabaza izivuga ngo ‘bitinde bitebuke’ cyangwa za ‘ntibeshya’ ntiziba ziva mu kanwa.

Ubu ni ko bimeze rero kuko hari imyanya ine ikeneye abakozi muri Guverinoma. Abantu batekereza kuri aka kazi mu buryo bwinshi, yaba koko kujya gukorera igihugu muri iyi myanya yo hejuru cyangwa se kuryoherwa n’icyubahiro itanga n’ibijyana nacyo.

Hari uhita atangira kubara muri ubu buryo, akareba ibigenerwa abanyapolitiki bari mu cyiciro cya D mu bijyanye n’amikoro. Ku batabizi, icyiciro cya D kibarizwamo ba Minisitiri, Abanyamabanga ba Leta, abandi bagize Guverinoma, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali na ba Guverineri.

Abaminisitiri n’abandi bagize Guverinoma bashobora gushyirwaho na Perezida wa Repubulika bagenerwa buri wese umushahara mbumbe w’umurimo buri kwezi ungana na 2.534.861 Frw. Ubu wasanga hari abatangiye kuyatera imirwi, ibicuro byababanye byinshi mu biganza!

Bagenerwa kandi amafaranga y’icumbi angana na 500 000 Frw buri kwezi, ayo kwakira abashyitsi 300 000 Frw, itumanaho ryo mu biro 100 000 Frw.

Banagenerwa kandi internet ngendanwa ya 40 000 Frw buri kwezi, itumanaho rya telefoni ngendanwa 150 000 Frw n’amafaranga yo kugura ibikoresho byo mu nzu angana na 5 000 000 Frw atangwa rimwe, n’uburinzi.

Kera bwo banagenerwaga imodoka zimwe dukunze kwita V8 ariko ubu siko bikimeze kuko bahabwa inguzanyo bakazazishyura.

Ni nde uri bwinjizwe muri Minispoc, Minaloc, Mininfra na Migeprof?

Guverinoma y’u Rwanda muri iyi minsi ifite imyanya ine yari isanzwemo abakozi harimo batatu bo ku rwego rwa Minisitiri ariko batakirimo kubera izindi nshingano.

Aho harimo nka Minisitiri w’Umuco na Siporo aho Nyirasafari Espérance wari uri muri uyu mwanya yagizwe Umusenateri; Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage ugomba gusimbura Dr Alvera Mukabaramba nawe wagizwe Umusenateri.

Hari kandi Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe Gutwara Abantu n’Ibintu ugomba gusimbura Uwihanganye Jean de Dieu wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Singapore, n’Umunyamabanga Uhoraho muri Migeprof ugomba gusimbura Umutoni Gatsinzi Nadine watorewe kuba Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali.

Iyi yose ni imyanya idahatanirwa kuko Umukuru w’Igihugu abigiriwemo inama na Minisitiri w’Intebe, areba ubushobozi bw’abanyarwanda bose, agahitamo umwe aha inshingano mu mwanya runaka.

Uretse ko nta n’uwakwirengagiza ko hari ubwo, bitewe n’icyerekezo igihugu gifite, hari igihe umwanya runaka udahita uhabwa umuyobozi, igihe bigaragara ko inshingano ze zishobora gukorwa n’izindi nzego kandi umuvuduko igihugu kiriho ntuhungabane.

Hari benshi baba bishyize mu myanya rero n’ababa bavugira mu matamatama bibaza uzicazwa muri iyo ntebe mu gihe kitazwi, abandi nabo bari kuhanya ngo barebe ko baterwa iteka.

Nubwo hatajya havugwa ibyagendeweho, icyerekezo cy’igihugu kirigaragaza. Perezida Kagame yavuze ko iyi manda izaba umwihariko ku rubyiruko, bikanakubitana n’uko u Rwanda rwimakaza ihame ry’uburinganire aho abagore badahezwa na mba; bisobanuye ko dushobora kubona iyi myanya yose ihawe nk’abagore tugakomeza kwesa imihigo.

Kuri ubu muri Guverinoma y’u Rwanda, Abaminisitiri b’abagore bari ku kigero cya 58%, ni icyerekezo gishimwa n’Isi.

Uburyo abayobozi bashyirwa mu myanya muri leta, akenshi biratungurana. Kugera ku munota wa nyuma usanga ari ibintu byakozwe mu bwiru ku buryo biba bizwi n’Umukuru w’Igihugu na Minisitiri w’Intebe, ibi ni nako bigenda mu gihe abayobozi bagiye gukurwa ku myanya.

Guverinoma y’uyu munsi yuzuyemo amasura mashya

Impinduka muri Guverinoma y’u Rwanda ni ibintu bimaze kumenyerwa, isaha iyo ariyo yose buri wese aba yiteze ko hashobora kumenyekana amakuru mashya amuvugaho ko yasimbuwe cyangwa se ko yahawe indi mirimo. Ni impinduka zitangazwa binyuze mu iteka rya Perezida wa Repubulika.

Nka Guverinoma yariho mu mpera za manda ya kabiri ya Perezida wa Repubulika mu 2017, ubu urebye amasura yabo, abenshi twamaze kubibagirwa mu ruhando rwa politiki kuko ubu basigaye bakora ibindi, abandi bayobotse iy’ishuri kugira ngo bakarishye ubwenge.

Batandatu, ni wo mubare w’abaminisitiri bari muri Guverinoma uyu munsi bari bayirimo mu mpera za manda ya Perezida Kagame mu 2017; naho 11 nibo ba Minisitiri batakiri muri Guverinoma Perezida Kagame yatangiranye iyi manda.

Barindwi bari abanyamabanga ba leta [manda ya Perezida Kagame itangira mu 2017] nabo ntibakiri muri iyi myanya, gusa muri bo babiri bazamuwe mu ntera bagirwa abaminisitiri. Batatu niwo mubare w’abavuye muri Guverinoma yatangajwe na Perezida wa Repubulika mu Ukwakira 2018 biyongeraho Umunyamabanga Uhoraho umwe wahinduriwe inshingano.

Nubwo ari imyanya ine itarimo abayobozi, nta kibujije ko n’abasanzwe bari muri Guverinoma harimo abashobora kuba basimburwa, yewe nta n’uzi isaha n’umunsi izi mpinduka zizabera, bizwi n’Umukuru w’Igihugu wenyine. Ku bafite ibicuro, amahirwe masa!

Hategerejwe amazina y'abayobozi bane basimbura abahawe indi mirimo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3  

1
Mugabo 2019-10-17 01:42:58

Iyi myanya nanjye nzabonamo umwe tu !

2
Safilo 2019-10-16 18:51:46

Umwanditsi w’iyi nkuru ndamwifuriza amahirwe masa! Nawe ibicuro nibumucure

3
Gahima 2019-10-16 18:02:34

Ibaze nkanjye wurubyiruko numvise ngo ngwino tuguhaye kuba umwe muraba. Niyo batampemba ariko nkajya mumateka yabagize guverinoma nziza mumateka yigihugu. Ehh ninzozi

4
Jambore 2019-10-16 13:03:46

Muzagarure Kanoneka nubwo imvugo ze rimwe na rimwe zitabaga zimeshe kandi umuntu uri muri uriya mwanya agomba kwiga kuvuga. Cyane cyane abwira opposition muri Ndumunyarwanda i Buruseli muri za 2016..Icyo ni igisebo ku muyobozi.Abayobozi bacu bajye birinda gukoresha imvugo zisebanya kuko n’uwavuze rimwe ko ikirahure cyuzuye muri Canada 1988 tutabyibagiwe.

5
bc 2019-10-16 07:04:45

bazadukorere neza

6
Nkurunziza David 2019-10-15 09:42:58

Hajye hakurikizwa ubushishozi ariko cyane cyane bahere no mumidugudu kuko naho haba hari abashoboye kandi banyotewe!

7
Kay 2019-10-15 05:54:10

Njye bishakira kuba gitifu mukagari iwacu ubundi nkahangana na Mata ya zadutwariye abagabo tukaba tudagiruka akantu

8
#gukunda igihugu# 2019-10-15 01:51:28

#bisous# kuyobora ntibarebera kumarangamutima bareba utanga umusaruro mu mwanya yashyizwemo kandi bigakoranwa ubushishozi.
niyompamvu HE akunda kuvuga kuri accountability.abayobozi batuzuza neza inshingano babirebereho.
murakoze Igihe kutw’Updatinga ubwo mwongeremo n’umwanya wa Mineduc.

9
rwandanziza 2019-10-15 01:22:59

Igihe murakoze ku nkuru nziza. icyo nayivugaho ni kimwe "Imyanya irahari kandi ikindi ntawe urayishyirwamo so bivuze ngo nanjye ndi candidate" why not batawunshyiramo. si byiza ko abantu bazana amazina y’abantu hano kuko mushobora kuyavuga ugasanga mubavukije amahirwe.nyabuneka amazina tube tuyaretse.

10
ayisha 2019-10-15 01:03:20

aho kuvuga ibyo bakora muri izo ministries Muravuga amafranga bahembwa na advantages....
We africans are born hungry

Paji: 1 | 2 | 3  

Kwamamaza