“Ari umudepite yigeze gukubita Minisitiri ikofe. Ndabizi neza ko yamukubise, nari mpari. Yari umuntu kuva kera iyo wavugaga ikintu, yabanzaga kwerekana ko atari cyo.” Uwo ni umwe mu babanye na Mbanda Jean mu Nteko Ishinga Amategeko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi hagati ya 1994-1999.
Mbanda Jean Daniel w’imyaka 71, muri iyi minsi ari kugarukwaho cyane nyuma y’amagambo yavuze, ko adashobora kuvuga ko mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kandi ko abarimo Matayo Ngirumpatse wari uyoboye MRND, ishyaka ryabarizwagamo urubyiruko rw’Interahamwe, wanahamijwe ibyaha bya Jenoside agakatirwa igifungo cya burundu, ari umuntu w’imfura.
Biragoye kumenya impamvu Mbanda yavuze aya magambo, gusa na none ntibitangaje bitewe n’uko ateye kuko abamuzi bamusobanura nk’umuntu utoroshye kandi uhora ku ruhande rutandukanye n’urw’abandi.
Ubishaka arebe ikiganiro yahaye abanyamakuru muri Gicurasi 2024 ubwo yatangaga kandidatire ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu. Bamubazaga iki, agasubiza ikindi.
Mbanda yabaye Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’Inzibacyuho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yamazemo imyaka itanu, kugeza mu 1999, nyuma y’aho aza gufungwa igihe gito.
Mu 2017, yaganiriye na IGIHE avuga ko yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ari kumwe na murumuna we gusa, mu muryango mugari w’abantu 10 b’iwabo.
Uyu musaza amaze igihe kinini ataba mu Rwanda kuko yavuye mu gihugu mu 2007 yerekeza muri Canada we n’umuryango we, ahageze akora imirimo iciriritse itandukanye ndetse n’ubwarimu.
Kuva mu 2017, ni umugabo uza mu Rwanda gusa mu gihe cy’amatora, akamara igihe kinini mu rugo rwe ruri ku Kicukiro munsi ya Hotel Classic, aho asobanura ko akunda kuba ari wenyine, adatembera cyane ahubwo ko amara igihe kinini yicaye ku ibaraza asoma ibitabo.
Mu 2017, yageze i Kigali ahindura imvugo, avuga ko adashobora kwiyamamaza ngo ahatane na Perezida Kagame kuko ibyo yagejeje ku Rwanda ari “igitangaza”.
Nyuma y’imyaka irindwi, yagarutse mu Rwanda maze muri Gicurasi 2024, atanga kandidatire ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu nubwo itemejwe na Komisiyo y’Amatora kuko atari yujuje ibisabwa.
Yavuze ko ari bwo buryo bwiza abona yafashamo Umukuru w’Igihugu!
Kuki yise Ngirumpatse imfura?
Abazi neza Mbanda ntibatunguwe n’imvugo ze, kuko ngo kuva kera, yakundaga kugira imvugo zitavugwaho rumwe, agaheza inguni mu bintu bitandukanye n’ibizwi nk’ukuri kugira ngo agire igitekerezo kinyuranye n’iby’abandi.
Umwe mu bazi Matayo Ngirumpatse na Mbanda, yabwiye IGIHE ko ibyo Mbanda yavuze, yabikoze nkana “ahari ashaka kuvugisha abantu” kuko ngo ari umwe mu bazi ubugome bwe [Ngirumpatse] kuko bwamugizeho ingaruka.
Yavuze ko nubwo Ngirumpatse “yaba yarabaye imfura”, ibibi yakoze birusha kure ibyiza bye.
Ati “Ngirumpatse wa mbere ya politiki y’amashyaka menshi n’uwa nyuma wa Politiki y’amashyaka menshi, baratandukanye. Ibyo [Mbanda] avuga kuri Ngirumpatse ni yo byaba byarabaye byo, ariko abareranywe na we, abo bakoranye n’abandi, baravuga bati uriya muntu yari umuntu muzima, uburozi yariye ntabwo tuzi ubwari bwo, ku buryo yahindutse kuriya n’akagofero ke k’Interahamwe n’amagambo y’Ubuterahamwe. Noneho [Mbanda] agashaka kuvuga ko Ngirumpatse wa kera ari we abantu bakwiriye gukomeza kumva, oya, ntabwo bishoboka.”
Matayo Ngirumpatse wabaye Perezida wa MRND, ishyaka ryabagamo Interahamwe zakoze Jenoside, yakatiwe igifungo cya burundu mu 2011 nyuma yo guhamywa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mbere yo kuyobora MRND, yari umuntu wabarizwaga muri iri shyaka ndetse mu gihe atabaga ari mu bikorwa bya politiki yabaga ari guhimba indirimbo. Ni we wahimbye iya mbere isingiza Perezida Habyarimana mu 1973 akijya ku butegetsi. Yitwaga “Rutikanga impuruza”, yaririmbwe na Chorale de Kigali icyo gihe.
Yigeze gukora imbwirwaruhame yamenyekanye cyane mu mateka, ihamagarira Interahamwe kujya mu gihugu hose, kandi ko gahunda yo kuzifasha atayivugira mu ruhame. Ibyo yavugaga ni byo byari bikubiyemo umugambi wo gutsemba Abatutsi.
Guhakana ukuri ntibikubuza kuba ukuri. Urukiko mpuzamahanga rwa Arusha rwakatiye Col Renzaho Tharcisse na Matayo Ngirumpatse igifungo cya burundu rubahamije ibyaha byo gutegura no gukora jenoside.Urukiko rwanemeje ko ibi byaha ari ihame ritagibwaho impaka. Ntakizabihanagura. https://t.co/tTcwPYjb7J
— Dr. Jean Damascene BIZIMANA (@DrDamascene) October 4, 2024
Yigeze gutagatifuza Bagosora
Si Ngirumpatse wenyine utewe icyuhagiro na Mbanda kuko mu 2015, yigeze kuvuga ko atumva impamvu Col Théoneste Bagosora yafunzwe akurikiranyweho Jenoside yakorewe Abatutsi.
Bagosora yakatiwe burundu n’urukiko mpuzamahanga rwari rwarashyiriweho u Rwanda, ICTR, nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside, ariko mu bujurire bwari buyobowe na Theodor Meron, ahabwa imyaka 35 y’igifungo.
Ni umwe mu bacurabwenge ba Jenoside yakorewe Abatutsi kuko ubwo yari akubutse i Arusha tariki ya 9 Mutarama 1993, hemejwe igice cy’amasezerano y’amahoro kirebana no gusaranganya ubutegetsi hagati ya Guverinoma y’u Rwanda, FPR Inkotanyi n’andi mashyaka ataravugaga rumwe na Leta ya Juvenal Habyarimana; Bagosora ntiyanyurwa.
Bagosora wari mu Ntumwa z’u Rwanda muri iyo nama ya Arusha, ntiyemeye ibyavuyemo. Yasohotse arakaye aravuga ngo “Ndatashye ngiye gutegura imperuka”, (yakoresheje ijambo ry’Igifaransa, Apocalypse).
Kimwe mu byo ayo masezerano yemeje cyababaje Bagosora ni uko ishyaka rya MRND ryari ryahawe imyanya itanu y’Abaminisitiri muri Minisiteri 21 zagombaga kuba zigize Guverinoma y’inzibacyuho n’imyanya 11 mu Badepite 70 bari bateganyijwe mu Nteko Ishinga Amategeko na yo y’inzibacyuho.
Bagosora ntiyemeraga na busa iri saranganya ry’ubutegetsi kuko yabonaga ko MRND yahawe imyanya mike. Ikibazo yagishyize ku wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Boniface Ngulinzira, amushinja kugurisha igihugu. Ibyo birego byatumye MRND imuhimba izina “Ngulishigihugu.”
Yafunzwe mu 2000 amara amezi 20 muri Gereza
Muri Nyakanga mu 2000, Mbanda yafunzwe by’agateganyo amara amezi 20 muri Gereza ubwo yari akurikiranyweho ibyaha by’ubwambuzi no kunyereza umutungo.
Ageze muri Gereza, yandikiye Urukiko rw’Ikirenga asaba gufungirwa ahandi ngo kuko afunganywe n’abantu bishe umuryango we muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bityo ko yumva adatekanye.
Usibye politiki, Mbanda yabaye mu bushabitsi no muri siporo, kuko ni umwe mu bacuruzi bari bafite “taxis” bibumbiye muri sosiyete yitwa APROTAM. Bakoraga ubucuruzi bw’ibikoresho bw’ibyuma by’imodoka n’ibindi.
Muri Siporo, azwiho ko yigeze kwiyamamariza kuyobora Ferwafa mu 2014 ariko agatsindwa.
Mbanda kandi yigishije muri Saint André, Lycée de Kigali na Ecole Islamique yo mu Mujyi wa Kigali no mu Iseminari Nto ya Rwesero.
Amagambo ye ahatse iki?
Biragoye kumenya impamvu Mbanda yavuze aya magambo, gusa hari ingingo zimwe zihurizwaho na benshi bamuzi. Izo zirimo kuba asanzwe ari umuntu ukunda gushaka kugaragara nk’utandukanye n’abandi mu mitekerereze.
Ni yo mpamvu uzajya kumva, ugasanga niba “histoire” mu Kinyarwanda byitwa “Amateka”, we avuga ko ibyo atari byo, ahubwo ari “Ibyabaye” na ho amateka akaba amwe y’amabwiriza yemezwa agomba gukurikizwa.
Hari n’abavuga ko Mbanda yaba atangiye gutana, akinjira mu murongo w’abantu bashobora kuba ibikoresho by’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, cyangwa se abatavuga rumwe n’ubuyobozi bw’u Rwanda.
Abigishijwe na Mbanda baganiriye na IGIHE, bavuga ko hari ubwo yajyaga ababaza umwarimu w’umuhanga baba bazi, akabatoza ko bagomba kuvuga ko ari “Mbanda Jean”, ko bamufata nk’icyitegererezo.
Umwe ati “Ni umuntu wiyumvamo kandi wiyiziho kuba ari we muhanga u Rwanda rwagize.”
Kuba Mbanda akomeje gukoresha imvugo zihabanye n’ukuri, abasesengura babibona kwinshi. Usibye kuba ari umuntu n’ubundi “w’igitangaza” mu myumvire, hari n’abavuga ko kuva mu 2015, yagerageje uburyo bwose yakongera kuzamura izina rye mu buyobozi bw’u Rwanda ariko ntibimuhire.
Ibyo yabikoze ashaka kwinjirira muri siporo no muri politiki hose ntiyahirwa. Abandi basobanura ko nyuma y’uko kudahirwa, yaba yarahisemo umurongo wo gusenya, bimwe bya ‘tura tugabane niwanga bimeneke’, akajya mu byo guharabika u Rwanda n’abayobozi barwo, akarenga imbibi aho ageze ku gutera icyuhagiro abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umwe mu bamuzi ati “Ntuzatungurwe ejo bundi ari gushima Ingabire Victoire n’abandi bo muri Opozisiyo kandi ejo bundi mu 2017 yarabamaganye yivuye inyuma”.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!