Ku wa Gatandatu ushize tariki 12 Ukwakira, intumwa z’u Rwanda na RDC zongeye guhurira I Luanda muri Angola ku nshuro ya gatanu, baganira ku ngingo zigamije guhosha umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi.
RDC yageze aho iva ku izima yemera gahunda yari yemejwe n’inzobere mu by’umutekano, igaragaza uburyo bwo guhashya umutwe wa FDLR.
Kwemera gusinya kwa RDC kwatumye ibiganiro byongera gufata umurongo, gusa hakibazwa niba amananiza iki gihugu cyagiye kigaragaza mbere yaba yavuyeho.
Mu kiganiro Tubijye Imuzi cy’uyu munsi turagaruka kuri ibi biganiro, n’icyizere bitanga ku kuzahuka k’umubano w’ibihugu byombi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!