Inama y’abakuru b’ibihugu bigize EAC, yasabye ko hahuzwa ibiganiro bya Luanda bigamije guhosha umwuka mubi uri hagati y’u Rwanda na RDC byahuzwa n’ibya Nairobi bigamije guhuza Leta ya RD. Congo n’imitwe itavuga rumwe na yo.
Inama ya 24 y’Abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) yateranye ku wa 30 Ugushyingo 2024, isuzuma ingingo zitandukanye zirimo izijyanye n’iterambere ry’akarere n’umutekano muke umaze imyaka myinshi mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Iki gihugu kibarurwamo imitwe yitwaje intwaro irenga 250, irimo iy’imbere mu gihugu n’iyavuye mu bindi bihugu nk’uw’iterabwo wa FDLR urimo abakoze Jenoside mu 1994 mu Rwanda n’indi.
Kuva mu myaka itatu ishize umutwe wa M23 weguye intwaro ugamije guharanira uburenganzira bw’Abatutsi bo muri RDC, iki gihugu cyatangiye gushinja u Rwanda kuwutera ikunga ariko rwo rubitera utwatsi runerekana ibimenyetso.
Ku rundi ruhande u Rwanda rushinja RDC gukorana na FDLR, ndetse mu bihe bitandukanye Perezida Felix Tshisekedi n’abayobozi mu gihugu cye bagiye bavuga ko biteguye gufasha abagize uyu mutwe kugaba ibitero ku Rwanda, bagakuraho ubuyobozi buriho.
Umwuka mubi umaze imyaka washakiwe ibisubizo binyuze mu nzira zirimo ibiganiro bya Nairobi byari biyobowe na Uhuru Kenyatta wayoboye Kenya, bigamije guhuza Leta ya RDC n’imitwe yose yitwaje intwaro ikorera mu gihugu kugira ngo hubakwe amahoro arambye, ariko M23 yabihejwemo bituma intambara yayo ikomeza gukaza umurego.
Mu nama y’Abakuru b’ibihugu bya EAC ya 24, bagejejweho raporo y’ibiganiro bya Nairobi byari bigamije kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa RDC ariko bitagize umusaruro bitanga.
Hari n’ibindi biganiro bihuriza u Rwanda na RDC i Luanda hagamijwe gushaka umuti w’umwuka mubi urangwa hagati y’impande zombi, izingiro ryawo rikaba FDLR nk’umuzi w’ibibazo by’umutekano muke birangwa mu Burasirazuba bwa RDC.
Umwanzuro wa gatanu mu yashyizwe ahagaragara nyuma y’iyi nama, usaba ko hakwiye guhuzwa ibiganiro bya Nairobi na Luanda hagakurwamo umuti wa nyawo.
Uti “Inama y’abakuru b’ibihugu yarebye uko ibintu byifashe nabi mu Burasirazuba bwa RDC, isaba guhagarika imirwano. Kubera ingorane ziri mu biganiro by’amahoro byabereye icyarimwe, inama yasabye ko hashyirwaho uburyo buhuriza hamwe inzira zose zigamije gushaka umuti, by’umwihariko ibiganiro bya Luanda n’ibya Nairobi bigahurizwa hamwe, bikayoborerwa hamwe.”
Uyu mwanzuro usaba ko habaho inama ihuza umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba n’Umuryango w’Ubukungu bw’Ibihugu byo muri Afurika y’amajyepfo (SADC) bakigira hamwe ibibazo by’umutekano muke muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ingaruka bifite ku Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
SADC yatangije ubutumwa bwa gisirikare muri RDC, (SAMIDRC) mu Ukuboza 2023, bugamije gufasha ingabo z’iki gihugu (FARDC) guhangana n’umutwe witwaje intwaro wa M23 umaze gufata ibice byinshi byo muri Kivu y’Amajyaruguru.
Kugeza muri Kamena 2024 ingabo za SAMIDRC zarengaga 9000, ariko nyuma y’umwaka n’ubundi imirwano iracyakomeje.
Ubunyamabanga bwa EAC bwahawe inshingano zo gukurikirana ko bishyirwa mu bikorwa bitarenze ku wa 30 Mata 2025.
Amakuru IGIHE ifite ni uko mu nama iheruka yahurije hamwe intumwa z’u Rwanda n’iza RDC i Luanda muri Angola, u Rwanda rwongeye kugaragaza ko byaba byiza RDC yemeye kuganira na M23 kugira ngo haboneke igisubizo kirambye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!