IGIHE

Ibibazo by’Abanyarwanda bo muri Uganda n’ahazaza ha EAC: Frank Gashumba yabivuye imuzi

0 16-10-2024 - saa 08:44, Nshimiyimana Jean Baptiste

Muri Uganda hari ubwoko bw’abaturage b’icyo gihugu ariko bavuga Ikinyarwanda, bazwi nk’ubwoko bw’Abanyarwanda uretse ko umubare munini wabo utazi uko u Rwanda rusa kuko biganjemo abo ba sekuruza bari batuye mu bice u Rwanda rwanyazwe n’abakoloni, ariko ubu bahura n’ivangura rituma bimwa indangamuntu, pasiporo n’ubundi burenganzira bwose ku gihugu cyababyaye.

Amateka agaragaza ko mu ikatwa ry’imipaka hari imiryango myinshi ryatandukanyijwe, abavandimwe bisanga mu bihugu bibiri bitandukanye nyamara baturanye.

Byagize ingaruka nyinshi kuri Afurika ndetse abantu basa utabasha gutandukanya bahangana bapfa ibintu bitagira shinge na rugero.

Mu kiganiro The Long Form cya Sanny Ntayombya, umunyemari Gashumba Frank yatangaje ko ubwoko bw’Abanyarwanda bo muri Uganda bujujubywa kubera kubitirira u Rwanda nyamara igihugu cy’abasokuruza babo ari Uganda.

Yagaragaje abo muri ubu bwoko bimwa ibyangombwa birimo indangamuntu na pasiporo, mu gihe indangamuntu ari ingenzi kugira ngo ufunguze konti muri banki cyangwa agire undi mutungo umubarurwaho.

Ati “Muri Uganda iyo bakwimye indangamuntu ntiwabasha gufungura konti muri banki kuko ni itegeko kuba uyifite. Ntiwabasha kugura sim card udafite indangamuntu, ntiwagura ubutaka ngo ubwiyandiisheho ndetse n’akazi ka leta iyo gashyizwe ku isoko icya mbere ugomba kuba ufite ni indangamuntu.”

“Abantu mvuga ntibigeze bakandagira mu Rwanda, ntibazi uko u Rwanda rusa. Twakoze ubushakashatsi dusanga 92% bimwe indangamuntu bumva u Rwanda nk’uko bumva Kenya, Tanzania cyangwa Zambia.”

Mu matora baba abenegihugu

Mu matora y’ibihugu byose nta na hamwe umunyamahanga ahabwa uburenganzira bwo gutora nyamara abo muri aba bimye ibyangombwa mu matora ategerejwe mu 2026 muri Uganda bazatora.

Frank Gashumba yahamije ko hagombaga kugira igikorwa ngo aba Banyarwanda bahabwe uburenganzira bwabo, babeho nk’abandi benegihugu.

ati “Nta munyarwanda wigeze abuzwa uburenganzira bwo gutora muri Uganda, ndetse no mu matora ya 2026 tuzatora.”

“Iyo igihe cy’amatora kigeze duhinduka abanya-Uganda nyuma y’amatora duhita duhinduka abanyamahanga. Abantu bamwe bigize imana muri iki gihugu, ibibera mu rwego rw’abinjira n’abasohoka nanabyita ivangura. Twahuye na Perezida wa Uganda ishuro zitabarika, nta muyobozi tutahuye kuri iki kibazo.”

Uyu mugabo yavuze ko abasore n’inkumi bari kugorwa no kubona indangamuntu na pasiporo baba bashaka kujya i Dubai, Kuwait, Arabie Saoudite gukora akazi gasanzwe nyamara bakabuzwa amahirwe.

Ati “Abo bafite indangamuntu bimwa pasiporo, bakavuga ngo ni Abanyarwanda, baravuga ngo urasa nk’Abanyarwanda, ndetse ufite n’izina risa n’iry’Abanyarwanda. Wenda niba witwa Nkuranga, Ngarambe kandi abo bantu bimwa ibyangombwa bemererwa gutora.”

Gashumba yahamije ko hari bamwe bagera aho bagasaba ubwenegihugu bisa nko kubugura, kuko byose binyuzwa ku ikoranabuhanga, hakaba intambwe umuntu ageraho akabazwa igihugu akomokamo yashyiramo ko ari mu Rwanda, ubwo akajya kuri Ambasade y’u Rwanda gushaka ibaruwa yemeza ko ari umunyarwanda.

Ati “Ambasade y’u Rwanda ihita ibandikira iti twagenzuye mu makuru dufite, ntitubona uyu muntu mu baturage b’u Rwanda. Akayijyana yayigezayo bakamuha ubwenegihugu. Ku cyangombwa bakandikaho amazina, wari umuturage w’u Rwanda yiyambuye ubwenegihugu bw’u Rwanda.”

Igitangaje ni uko ngo usanga umuntu bamwimye pasiporo akabanza gusaba ubwenegihugu nyamara umuvandimwe we akabihabwa nk’Umugande kavukire.

Gashumba yasobanuye ko mu gihe umuntu yahawe ubwenegihugu hari imyanya imwe ya politike atakoramo, ndetse ukoze icyaha urukiko rwo muri Uganda rushobora gutegeka ko agenda ugafungwa ariko igihano cyazarangira agahita asubizwa mu gihugu yavuyemo.

Ati “Abavandimwe bacu babayeho nta gihugu bagira. Birababaje cyane.”

Frank Gashumba yavuze ko hari abo mu bwoko bw'Abanyarwanda benshi babuzwa amahirwe kubera kwimwa ibyangombwa

Kuki bimwa uburenganzira n’abantu kandi amategeko abubaha?

Itegeko Nshinga rya Uganda riteganya ko ubwoko bwita Abanyarwanda bubarirwa mu baturage ba Uganda kimwe n’ubundi bwari buhari kugeza mu 1926.

Rinavuga ko umuntu wari ufite ubwenegihugu bwa Uganda igihe Itegeko Nshinga rya 1995 ryasohokaga abugumana.

Gashumba ati “Nta muntu wemerewe kugena uburenganzira bwanjye, bugenwa n’Itegeko Nshinga rya Uganda ntabwo ari ubonetse wese.”

“Bariya bantu bigize ibigirwamana barakubwira ngo duhe gihamya ko ba sokuruza bari muri Uganda mbere ya 1926 ariko nta muntu n’umwe, yewe na Perezida wa Uganda, nta muntu muri guverinoma ya Uganda wagaragaza ibimenyetso by’uko abasokuruza be bari bari muri Uganda mbere ya Gashyantare 1926.”

Abanyarwanda ntibifuza ibintu bikomeye

Gashumba yasobanuye ko iyo uvuze ko uri Umunyarwanda, ibitekerezo by’abifitemo ivangura bihita byerekeza ku gihugu cy’u Rwanda ku buryo bibwira ko ari abaturage barwo.

Ati “Ni yo mpamvu twatangije umushinga witwa Abavandimwe. Abo mu Bufumbila babimenye kare bashinga ubwoko bwitwa Abafumbila kuko mu 1948 nta bwoko bw’Abafumbila bwabagaho.”

Gashumba ahamya ko upimye uturemangingo sano tw’Abafumbila n’ubwoko bw’Abanyarwanda bo muri Uganda wasanga 99% bahuje ariko bagiye gusaba pasiporo Umufumbila yahabwa pasiporo Umunyarwanda akayimwa.

Uyu mugabo avuga ko ko nubwo hari benshi bavukiye muri Uganda, bafite amazina y’amagande ariko ubaruye wasanga barenga miliyoni 12.

Ati “Abanyarwanda ni nk’intare isinziriye muri Uganda, iramutse ikangutse yahindura byinshi muri Uganda. Ariko igitangaje Abanyarwanda ntabwo bifuza guhabwa ibintu bikomeye, ntabwo bashaka gufatwa nk’abami bifuza gufatwa kimwe n’abandi Bagande bose. Umpe indangamuntu niba nyikeneye, pasiporo niba ngiye gukora ubushabitsi cyangwa ibindi.”

Hari abana b’abasirikare n’abakozi ba Leta bimwe ibyangombwa

Gashumba yavuze ko hari abana usanga barize bafashwa na Leta muri Kaminuza zo muri Uganda ariko bagira amahirwe yo kubona buruse zo kujya kwiga i Burayi bakimwa pasiporo nyamara utakwishyurirwa na Leta uri umunyamahanga.

Ati “Umwana yabonye buruse yishyura ibintu byose muri Canada bamwima pasiporo kandi se ari umusirikare muri UPDF ukimazemo imyaka 22, afite ipeti rya sergeant.”

Yavuze ko hari n’abana b’abayobozi mu bice bitandukanye bima ibyangombwa ariko nyuma habaho guhaguruka bagaharanira uburenganzira bwabo bikarangira babihawe.

Ahamya ko icya mbere ari ukubanza guharanira uburenganzira bw’ubwoko bw’Abanyarwanda nyuma akazigira mu kiruhuko cy’izabukuru.

Gashumba yavuze ko muri Nyakanga yasuye Akarere ka Bugesera agasanga agomba gushaka uko ahubaka inzu azabamo mu masaziro ye.

Ati “Mfite mushiki wanjye uba i Burayi yagaragaje icyifuzo ko najya mu kiruhuko cy’izabukuru aho ari mu Budage azajya kuruhukira mu Rwanda. Ni cyo cyifuzo cye ndetse yumva ari ho hantu yaba akagira amahoro kuko adashobora kuba ahantu ubuzima bwose bwapfapfanye.”

“Ariko nanjye ndi gupanga uko nagira inzu mu Rwanda, ubwo Perezida yiyamamarizaga mu Bugesera nagiyeyo, ndumva nagurayo ubutaka buto nkubakaho inzu yo kubamo kandi hari ikibuga cy’indege gishya kigiye kuhaza. Niba ushaka kugura ubutaka ni ngombwa kubugura mbere y’uko gitangira kuko nyuma yo gufungura ibiciro bizazamuka cyane.”

Gashumba ahamya ko kuva mu 1995 yageze mu Rwanda ariko kubera imiyoborere myiza ya Perezida Kagame iterambere ridasiba kwiyongera mu Rwanda.

Akunda u Rwanda kubera icyemezo cyafashwe na Perezida Kagame cyo gukuraho ibyo kwirebera mu ndorerwamo y’amoko agashyira imbere ibikorwa by’iterambere.

Iyo avuga ku Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba agaragaza ko ufite amahirwe yo kwihuta mu iterambere kuko ari isoko rigari, rishobora gufasha buri wese kwiga ku cyo yacuruza ku bandi.

Gusa hamya ko mu gihe ubutegetsi bwa Uganda bwaba budahindutse mu gihe cya vuba bushobora kuzavaho nk’uko Sudan, Libya na Somalia byagenze abahayoboraga bakavaho byose biba umuyonga.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza