IGIHE

Uwayoboye The New Vision yahishuye ko Museveni atifuzaga urugamba rwo kubohora u Rwanda

16 6-08-2019 - saa 15:27, IGIHE

William Pike wabaye Umuyobozi Mukuru w’Ikinyamakuru The New Vision cya Leta ya Uganda, yashyize hanze igitabo gihamya uburyo Perezida Yoweri Museveni yasaritswe n’urwango ku buyobozi bw’u Rwanda, kandi ko byatangiye hambere.

Pike yatangiye kuyobora The New Vision kuva mu 1986 ubwo Perezida Museveni yajyaga ku butegetsi. Igitabo cye gishobora gusobanura impamvu Abanyarwanda bari muri Uganda bakomeje gushimutwa, gufungwa, gutotezwa no kwirukanwa mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Iki gitabo cyiswe: Combatants: A memoir of the Bush War and The Press in Uganda, kigaruka ku rwibutso rw’intambara yagejeje Perezida Museveni ku butegetsi mu myaka isaga 30 ishize, hamwe n’itangazamakuru ryo muri Uganda muri iyo myaka.

Pike yasobanuye ko azi Perezida Museveni na mbere y’uko ajya ku butegetsi mu 1986, ndetse na mbere y’uko na we aba umuyobozi mukuru w’iki kinyamakuru.

Asobanura ko yagiye akorana bya hafi na Perezida Museveni ndetse bakagirana ibiganiro, akaba kandi yarakoranye n’abayobozi bakomeye muri leta ye utaretse n’abayobozi bakuru mu gisirikare cya Uganda.

Muri iki gitabo, Pike usanzwe ari Umwongereza ariko wavukiye muri Tanzania, yavuze ko “Mu bihe bitandukanye nagiye mbonana na Museveni tukagirana ikiganiro, nagiye kandi nganira na we kuri telefone igihe icyo aricyo cyose.”

Yanditse ko ikibazo cy’u Rwanda kijya gutangira, byatangiye ubwo abayobozi bakuru mu gisirikare cya Uganda bari bafite inkomoko mu Rwanda bakaba ari nabo bafashije Museveni kuvanaho Milton Obote, mu buryo bw’ibanga bafashe umwanzuro wo gusubira mu gihugu cyabo.

Pike ati “Museveni ubwe yambwiye ko byatunguranye kubona Gen Maj Fred Rwigema ashobora gukora ibi bintu atatubwiye, ati ariko nk’uko ubizi aba banyarwanda bafite ikibazo gikomeye cyo gushaka gusubira mu gihugu cyabo.”

Pike yavuze ko ubwo yabazaga Museveni niba kuba ingabo za RPA zaratangije urugamba ku Rwanda we (Museveni) atabizi, bitaragagaje ko ubutasi bwe budakomeye cyangwa bikaba byaratewe n’uko izi ngabo ze zafunze amaso ku mugambi w’aba bajenerali b’abanyarwanda.

Mu kumusubiza, Museveni yagize ati “Mu by’ukuri ibi byabaye bidutunguye, twari dufite amakuru twavanaga mu iperereza kandi twayasangiraga n’ubutegetsi bwa Juvenal Habyarimana, ariko ntabwo twabimenyeshejwe.”

Ati“Twabonye amakuru amwe ko hari abantu benshi barimo kuva mu gisirikare cyacu ariko icyadutunguye ni uburyo umubare wari mwinshi kandi mu buryo bwihuse. Ubusanzwe hari amahitamo abiri, Rwigema we yambwiye gusa amahitamo abanza, nyamara mba naramufashije.”

Gen Major Fred Rwigema yari umwe mu bari bafite ipeti rikomeye wari mu gisirikare cya Uganda akaba yaranafashije Museveni kugera ku butegetsi mu 1986. Yapfuye tariki 1 Ukwakira 1990 ubwo yatangizaga urugamba rwo kubohora u Rwanda.

Nyuma yo kwitaba Imana, yahise asimburwa na Paul Kagame wari uvuye mu masomo ya gisirikare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibikubiye muri iki gitabo cya Pike bigaragaza uburyo Museveni atigeze yifuza ko impunzi z’abanyarwanda zari muri Uganda zitahuka, nyamara we yakomeje kuvuga ko ariwe watumye urugamba rwo kubohora u Rwanda rugerwaho, hakanahagarikwa Jenoside yakorerwaga Abatutsi.

Pike yagize ati “Museveni yavuze ko we yagombaga gufasha gusa inzira y’ibiganiro hagati ya Habyarimana n’abari impunzi, yavuze ko atagombaga gufasha mu buryo butaziguye byaba ingabo za RPF cyangwa leta y’u Rwanda yariho, yavugaga ko ubutegetsi bw’u Rwanda bwari ubw’igitugu naho ingabo za RPF zarimo ziva mu gisirikare cye zarimo zigambanira icyizere yari afitiwe.”

Yakomeje agira ati “Ntabwo byatunguranye ko icyizere cya Museveni cyashegeshwe, icyo gihe Museveni yari Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, bisobanuye ko igitero ku Rwanda cyagaragaje isura mbi kuri we kuko ibihugu nka Zaire byatangiye kwikoma iki gihugu.”

Pike yavuze ko Museveni yatangiye kubabazwa n’isura iki gitero cyamushyizeho nk’umunyapolitike, bimugabanyiriza icyizere ndetse bimusigira igikomere cyo kumva ko yagambaniwe.

Ibikubiye mu nyandiko ya Pike bigaragaza uburyo ubutegetsi bwa Museveni bwatangiye kugira ibyiyumviro bibi ku butegetsi bw’u Rwanda, nk’uko ikinyamakuru The Observer kibivuga.

Kivuga kandi ko kuba Museveni yarananiwe kuyobora u Rwanda nk’agace ke uko yishakiye mu myaka 25 ishize, aribyo bikomeje gutuma ikibazo kirushaho kuba kibi.

William Pike yagaragaje ko Museveni atifuzaga ko Abanyarwanda bahungiye muri Uganda batahuka
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Dieudonne Hakizayezu 2019-09-21 18:53:34

Erega abazungu bakomeje kuturusha amateka yo muri Afrika! Kweli?

2
Muyinza Washington 2019-09-08 14:36:14

Njyewe mbabazwa na late mag gen fred gisa rwigema yapfuye atariye kubyo yavunikiye ndamwemera mbese mpora mu cyunamo kubera urupfu rwe ariko ntakundi ariko ni intwari umuntu gusiga umugore we ni abana kandi yari afite ubuzima utavuga ngo ni bubi ariko kubera gukunda igihugu yirengagiza ibyo byose ni nka mose wijije abana ba israel muri kanani yewe navuga navugishwa kubera uburyo uwo mugabo mukunda late major general fred gisa rwigema you will always live with us

3
Triple K 2019-08-08 13:18:03

Ibyo abanyarwanda bakoreye Uganda nibyinshi cyane, kdi museveni icyo yakoreye abanyarwanda nabyo nibyishi cyane, bityo rero mbona hashakwa uburyo igitera kutumvikana cyacyemurwa, abaturage tugakomeza kubana, dusurana duhahirana kuruta gucukumbura ibibigusa, gusebanya gutukana nibindi bitajyanye ni igihe tugezemo

Murakoze

4
SERUHANGA 2019-08-07 22:33:37

"N’uwendeye nyina mu nyenga yaramenywe". M7 ashyire agapira hasi, yashakaga kumenyekana none yabigezeho. Aragaragaye pe. "inkuruzi y’ibikoba yikururiye amakara". N’agume hamwe abone abanyarwanda. Aramwarira ku baturage bishakira amaramuko. Ubwo ni ubutindi bwamwokamye. "Abanyarwanda turadadiye" niko H.E Paul Kagame yavuze. Ubihinyuza azabigerageze.

5
Telo 2019-08-07 04:42:45

Nonese ko atabishakaga tukabikora kdi bigakunda, yumva ko uwamurushije ubwenge amuyoboye ubu aribwo agiye kubumurusha yarageze iwe kdi noneho yishoboye?
Ikibazo cy’abagande baziko guceceka mukibazo aribwo buryo bwiza bwo kugikemura. Barye rurarya kuko nziko H.E Paul Kagame atari birihanze cg sesabayore nka museveni.
Museveni arayobora urutwa rukazamo akabyica byose.

6
Ngango 2019-08-07 03:41:46

Ngo? Niyifuzaga iki? Kuki yaje atinze mu nama I Darsalam!!?

7
Btt 2019-08-07 01:51:58

àriko Museven yakwihanganye agasaza atanduranyije cyokora iyinkuru irimo amateka disi ubuse Museven kombona ashaka kuyobora isi yose niwe munyempano yubuyobozi wenyine ryohewe nuko RPF yateye itamuteguje hhhhhhhh kuba umunyarwanda nibyiza cyaneeeeee mbega ubwenge.

8
lg 2019-08-07 01:11:32

Museveni iyo atekereza gukorera ikibi u Rwanda agomba kuba haribyo yiyibagiza cyangwa adatekereza, kuko yageze aho yashakaga akibagirwa aho yavuye akibagirwa abamufashije bariya ubu acuditse, nabo azarebe mo,bangahe, mulibo yarikumwe nabo atangira urugamba kugira ngo ibintu bigerwe, ho haribyo atazi, kuko ntabana be barimo, uwamubaza abasore baguye, kurugamba mumyaka ( 4 ) bamurwanira ngo abe?araho uyumunsi uwamubaza abasore baguye kurugamba mumyaka ( 4 ) yo kugirango, batahe mugihugu cyabo umuntu kuba adatekereza ibyo nuko afite, ikibazo cyangwa akaba arwaye kwibagirwa *

9
kirenga hubert 2019-08-07 01:10:42

Umunyarwanda yise umwanawe ’’Sibomana’’ urugamba rwararangiye naho uyu musaza akomeze yivurugute mu rugomo Imana izamukubita inkonji

10
Jojo 2019-08-06 17:16:06

M7 nta neza yatugiriye muzabyibagirwe ,abanyarwanda mwibwira ko yafashije nibo bamurindaga kdi niyo wafasha ntunyaga uwo wafashije cgnngo umutarange..,

11
Yolanda 2019-08-06 16:19:25

Uyu Pike kuki avuze ko azi Museveni ariko ntavuge ko ari umutwa we ntashobora kuba atubeshye ko a muzi neza

12
Veteran 2019-08-06 15:37:25

Ndasubiza Fifi. Kuki wibwira ko Uganda yagiriye neza u Rwanda kuruta uko abanyarwanda bafashije Uganda?

13
mukwano 2019-08-06 14:52:50

mudufashe mukemurikibazo ibyogusebanya tubivemo

14
Christine 2019-08-06 14:31:16

Nagumane and bariyo ubu...

15
Mob 2019-08-06 13:44:43

Museveni Wenda itariki yogutera urwanda ntiyrayizi kuko bari munama Washington,ariko umugambi yarawuzi neza.nuko Wenda nyuma muriza 1998 yatubaniye nabi,naho ubundi muntambara yokubohora urwanda my 1990 iyo atahaba ngo adufashe kumugaragaro ubu tuba turahandi.murakoze

16
fifi 2019-08-06 10:44:54

Ariko bavandi!! koko! Naha tugeze? Birababaje kabisa! Burya koko uwiturwa ineza nuwo yayigiriye aba agira Imana!

Kwamamaza