IGIHE

U Rwanda rutegereje ubutumire bwa Uganda ku nama ya kabiri yiga ku masezerano ya Luanda

19 20-10-2019 - saa 10:57, Philbert Girinema

Iminsi 30 yemeranyijwe nk’igihe kizategerezwa ngo hakorwe inama ya kabiri yiga ku masezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na Uganda yamaze gushira, hategerejwe ubutumire buzatuma intumwa z’u Rwanda zijya i Kampala mu nama ya kabiri.

Ni amasezerano yasinyiwe i Luanda muri Angola ku wa 21 Kanama hagati y’u Rwanda na Uganda, agamije guhosha ubwumvikane buke bumaze iminsi hagati y’ibihugu byombi.

Ku wa 16 Nzeri nibwo habaye inama ya mbere ya Komisiyo ihuriweho n’u Rwanda na Uganda, iteganywa n’amasezerano ya Luanda, yashyiriweho gucoca ibibazo bikomeje guteza umwuka mubi hagati y’ibi bihugu by’ibituranyi.

Iyi nama yabereye muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yiga ku bibazo birimo ko Uganda icumbikira imitwe igamije kuruhungabanyiriza umutekano, gukorera iyicarubozo Abanyarwanda no kubangamira ubucuruzi bwarwo.

Itsinda ry’u Rwanda ryari riyobowe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, Nduhungirehe Olivier, Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda Maj General Frank Mugambage; Minisitiri w’ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Johnston Busingye, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Prof Shyaka Anastase, Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano, NISS, Major General Joseph Nzabamwita n’Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Iperereza ryo hanze y’igihugu n’umutekano, Col Anaclet Kalibata.

Ni mu gihe ku ruhande rwa Uganda hari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Sam Kutesa, Minisitiri w’umutekano Gen. J.J Odongo Abu, Umuyobozi mu Biro bya Perezida Yoweri Museveni, Amb Joseph Ocwet, Intumwa nkuru ya Leta William Byaruhanga na Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda Oliver Wonekha.

Mu myanzuro yayo harimo ko inama ikurikiraho yo kureba aho ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano rigeze, izaba nyuma y’iminsi 30 uhereye igihe inama ya mbere yabereye. Ubu iyo minsi imaze kurengaho ine, u Rwanda rutegereje ubutumire.

Nduhungirehe kuri iki Cyumweru yabwiye IGIHE ati "Abanya-Uganda nibo bagomba gutanga ubutumire, twe ntabwo ari twe dutumira.”

Bijyanye n’imyanzuro yafatiwe mu nama yabereye i Kigali, Nduhungirehe avuga "nta kintu gishya kirabaho".

Mu nama ya mbere u Rwanda rwahaye Uganda urutonde rw’Abanyarwanda bafungiwe muri icyo gihugu, yemera kugenzura ayo makuru hagamijwe ko abari kuri urwo rutonde banyuzwa mu nzira zigenwa z’ubutabera, no kurekura abo bizagaragara ko nta bimenyetso bihari cyangwa ibyaha bakurikiranwaho.

Ubwo buryo kandi ngo ni nabwo byari byemeranyijwe ko bugomba gukoreshwa ku baturage b’ibihugu byombi.

Mu 2017 nibwo Abanyarwanda batangiye gufatwa bagakorerwa iyicarubozo, abandi bagafungwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda. Icyo kibazo cyanahuriranye n’uko ubucuruzi bw’Abanyarwanda muri Uganda bwari bukomeje kubangamirwa, ndetse Uganda igashinjwa gutera inkunga imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ni impamvu zatumye u Rwanda rugira abaturage barwo inama yo "kutajya muri Uganda."

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, Nduhungirehe Olivier, avuga ko nta mpinduka ziragaragara mu gushyira mu bikorwa ibyemeranyijwe
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
albert 2019-10-23 01:44:31

Mumbwire ibyaha badushinja twebwe abo mu Rwanda.Ibyaha byabo muri Uganda ni byinshi kandi byaragaragaye ko bahungabanya umutekano w’u Rwanda peee....

2
Ok 2019-10-22 02:01:55

Ibi nabivuzebagikorana ibiganiro byambere mvugako aramacenga kumpandezombo kobidashoboka ubwo nabihereyekubyagiye byandikwa mubinyamakuru nanubu ndemezako bitashoboka igihecyokumvikana cyarenze inkombe mbivuze uyumunsi nzabisubiramo umwaka nunashira kko nuruca abana

3
Hesron 2019-10-20 23:11:12

Nkeka ko impamvu babikerereza ngo barindiriye ko P5 ifata Ruhengeri igafungura umupaka wa Cyanika. Nabyumvanye abanyonzi Nyabugogo. Ariko yewe. Reka tubitege amaso yenda bazi uko bazahafata.

4
Dieudonne Hakizayezu 2019-10-20 19:07:10

Icyari gikomeye mu masezerano ya Luanda n’ugufungura umupaka ariko ntibyakozwe ngo kubera ko hari imfungwa z’abanyarwanda zitararekurwa. Harimo no kwirinda ubushotoranyi ubwo aribwo bwose, harimo n’ubwo mu binyamakuru.

Nimworohe gato Uganda yerekane ko mu mfungwa 200 yasabwe kurekura, bamwe ari abagande mu mpapuro, abandi ari abakongomani abandi ari impunzi, abanyarwanda benshi barimo bafite ibyaha bikomeye baregwa abandi bake babahe Amb. Nduhungirehe abamanukane!

Maze Igihe na Rushyashya bikomeze byandike nabibwira iki...

5
antoine 2019-10-20 16:55:49

uhishira umurozi akakumaraho abana...ducane umubano nibyo byaba byiza kurushaho ubu ...mureke IMINSI abe aricyo kizaduhuza , kera abana bacu wenda bazadushima cya batugaye bitewe ningaruka mbi cyangwa nziza ziyi mikino

6
mazina 2019-10-20 16:48:55

ese ubundi ayo masezerano baba bayasezeranira iki? kandi baziko bangana byaba byiza ducanye umubano tukamera nka southern Korean na northern Korean ....noneho IGIHE KIKAZADUHUZA , mba mbona bari mumikino ngo runaka yatuvuze undi ati nanjye yansebeje ..haha haha abantu bakuru bananirwa bate kumvikana ?

7
Kutesa 2019-10-20 15:29:07

Come on 13 Nov 2019

8
bimawuwa 2019-10-20 15:27:04

mwe mutegereze gusa amaso azahera mu kirere abajya ibiganda bazi ko bababujije ni bagerayo barafungwa ubwo nakazi kabo u Rwanda icyo rugomba gukora nukureka Uganda umunsi yabishatse ibyo irimo izabireka nibona ntacyo biyimariye naho abajyayo bagafungwa nibo baba bijyanye,naho nimutegerza amyo masezerano ko ashirwa mubikorwa sha muzangaye Uganda nibishira mubikorwa abaturage ni bo babihoberamo ariko nta kundi byagenda Uganda ngo u Rwanda rwafunze umupaka hari umunya Uganda se wigeze abuzwa kwinjira mu Rwanda ariko umunyarwanda ugiye I Buganda ufite amahirwe make yo gutabwa muri yombi anytime so rero ntibagomba kitwaza umupaka ko wa funzwe mu gihe bo binjira mu Rwanda igihe cyose bashakiye so sinzi nimba Uganda iba ivuga gufungura umupaka kunyungu zayo cg ifitiye impuhwe abanyarwanda batajya yo baba funge.urushije nyina wu mana imbabazi abashaka kumurya .

9
ISma 2019-10-20 10:34:26

Uyu aisha azi uko ubukungu bwa uganda buhagaze nyuma yibi bintu yateje? Ngo ntacyo uganda ihomba? Ahubwo se ninde wahombye kurusha uganda? Ninde uvugwa muruhando rwa politiki itameze neza? Narebe imibare uko igaragaza uganda uko ihagaze nasanga hari icyiyongereye noneho abone kuvuga ko uganda ntacyo atakaza.

10
Biruta 2019-10-20 09:33:50

[email protected] ugirango se Habyalimana yigeze yanga gushyira mu bikorwa ibyo yasinyihe?
Uzabaze ahubwo abamuhanuye bakamwivugana.

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza