IGIHE

Museveni yiyemeje gushyira iherezo ku bibazo biri hagati ya Uganda n’u Rwanda; Yaba koko akomeje?

45 1-01-2020 - saa 13:25, IGIHE

Imvugo ya Museveni yo gushyira iherezo ku bibazo biri mu mubano n’u Rwanda niyo yasorejeho umwaka wa 2019, gusa usesenguye neza wagira amakenga n’ugushidikanya.

Ni inshuro ya kabiri abanyarwanda bashobora kuba bagira amakenga n’icyizere gike ku kuba Uganda yakemura ibibazo imaze igihe itera mu mubano wayo n’u Rwanda. Ubwa mbere hari ubwo hasinywaga amasezerano ya Luanda, ubwa kabiri byashingirwa ku magambo ya Museveni asoza umwaka wa 2019.

Mu butumwa yashyize ku rukuta rwe rwa Twitter mbere y’uko twinjira mu mwaka mushya wa 2020, Museveni yavuze ko yakiriye intumwa ye Ambasaderi Adonia Ayebare uherutse mu Rwanda afite ubutumwa bugenewe Perezida Kagame ku mubano w’ibihugu byombi.

Museveni yavuze ko Ayebare na Perezida Kagame bagiranye ibiganiro byiza ndetse ko mu gihe cya vuba, hagiye gufatwa imyanzuro ishyira iherezo ku bwumvikane buke bumaze igihe kinini mu mubano w’ibihugu byombi.

Ati “Vuba aha, impande zombi zigiye gufata imyanzuro ihamye mu guhosha umwuka mubi. Ndabizeza ko Uganda izakora ibyo isabwa mu gushyira mu buryo umubano mwiza w’ibihugu byombi. Ndashimira Perezida Kagame, abavandimwe bacu b’abanyarwanda n’abaturage ba Uganda.”

Ambasaderi Adonia Ayebare wakiriwe muri Village Urugwiro ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 29 Ukuboza 2019. Asanzwe ari Intumwa ihoraho ya Uganda mu Muryango w’Abibumbye i New York.

Ubutumwa bwanyujijwe ku rukuta rwa Twitter rw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu bwavugaga ko ubutumwa Ambasaderi Ayebare yari afite, “butanga icyizere” mu gukemura ibibazo bimaze igihe mu mubano w’ibihugu byombi.

Mu kiganiro yagiranye na RBA kuri uyu wa Kabiri, Perezida Kagame yavuze ko iyo ntumwa yari i Kigali mu bikorwa bimaze igihe bigamije gushaka umuti w’ibibazo, ariko ko nyuma y’ibiganiro ikiba ari ingenzi ari ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yabyo.

Ati “Kuvuga rero ngo haje intumwa icyizere cyabonetse, ntabwo nibwira ko ari uko nabivuga, njye navuga ko iyo ari indi ntambwe ikomeje guterwa muri ubwo buryo bwo gushakisha icyatuma ikibazo icyo aricyo cyose cyaba gihari gishobora gukemuka kandi nyine ibyo biva mu bantu mu kuvugana, kuganira.”

Ubutumwa bwa Museveni ku kibazo cya Uganda n’u Rwanda biragoye ko umuntu yabwizera 100%, ngo yishyiremo ko hari ikigiye gukorwa kuko mu gihe yabwandikaga, ibimenyetso bigaragaza ibihabanye n’ibyo yavugaga.

Mbere na mbere ubwo hasinywaga amasezerano y’amahoro ya Luanda, abanyarwanda baketse ko ikibazo gikemutse, ko nta n’umwe uzongera guhohoterwa ari muri Uganda ndetse ko n’abafungiyeyo bagiye kurekurwa. Gusa siko byagenze, kuko byakomeje nk’uko byari bisanzwe, abafungwa bagafungwa, abakorerwa iyicarubozo rigakomeza bakajya bajugunywa ku mipaka bagizwe intere.

Ni nako Uganda kandi yakomeje umubano wayo n’imitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda irimo RNC na FDLR ndetse irinangira ubwo yasabaga kubahiriza amasezerano Museveni yasinywe. Ibi nibyo byatumye intumwa z’u Rwanda na Uganda zinanirwa kumvikana mu biganiro biheruka kubera i Kampala.

Mu gihe Museveni yandikaga ko umuti ugiye kuboneka, ku rundi ruhande ikinyamakuru Red Pepper cyari kimaze gutangaza inkuru ivuga ko abanyarwanda 200 bagamije ibikorwa by’iterabwoba binjiye muri Uganda mu mugambi wo guhungabanya iki gihugu mu bihe by’iminsi mikuru.

Muri iyo nkuru havugwamo ko bamwe muri abo bakora ibikorwa by’iterabwoba batawe muri yombi n’Urwego rushinzwe Umutekano imbere mu gihugu, ISO.

Red Pepper isanzwe iterwa inkunga n’umuvandimwe wa Museveni, Salim Saleh ni kimwe mu binyamakuru byakunze gusiga u Rwanda icyasha no guha rugari abarwanya ubutegetsi bwarwo.

Umwe mu bo cyanditse ko ari abanyarwanda bagamije ibikorwa by’iterabwoba kuri Uganda ni uwitwa Abdul Razak Subwanone, umunyarwanda uba muri Uganda aho acuruza ibyuma by’imodoka akura i Dubai. We n’undi munyarwanda witwa Edward Nsenga ucuruza telefoni bafashwe na ISO mu mukwabu watwawemo abagera kuri 200.

Ikigaragaza umugambi wa Uganda udahinduka ni uko aba banyarwanda bakuwe mu bandi na mbere y’uko bagezwa imbere y’ubutabera ngo biregure, ubu bivugwa ko bafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko na ISO mu nzu zayo z’ibanga ahitwa Kyengera, bashinjwa kuba intasi ziturutse mu gihugu cy’igituranyi.

Perezida Kagame mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’u Rwanda, yavuze ko bitumvikana uburyo abanyarwanda bafatirwa muri Uganda bitwa intasi kuko bamwe muri bo batanafite ubwo bushobozi ahubwo baba bashaka imibereho kimwe n’abandi.

Ati “Ibyo kugera ahantu igihugu gihiga abanyagihugu b’abaturanyi kuri ubwo buryo ntabwo byasobanuka. Abandi bakavuga ngo abo baba bagiyeyo, baba bagiye gutata, gutata iki kirimo abana, kirimo abagore, abagabo, kirimo abantu batazi kwandika no gusoma, abantu bari aho bashakisha uko biberaho nk’uko abanya-Uganda benshi bari hano. ”

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rutigeze rukora nk’umuturanyi warwo ngo rutangire ruhige abaturage ba Uganda.

Ibimenyetso byagiye bijya hanze nyuma y’ibyo abayobozi ba Uganda bakunze kuvuga ku mubano n’u Rwanda, bigaragaza ko abantu bakwiye kwishima mu rugero, ntibizere ko ikibazo cyakemutse ahubwo bagategereza bibaye. Ni uko ubutumwa bwa Museveni bwakwakirwa.

Perezida Kagame na Museveni baheruka gushyira umukono ku masezerano agamije guhosha umwuka mubi hagati y'ibihugu byombi, yasinyiwe i Luanda
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
fanny 2020-01-15 07:14:37

ahooo nibagire vuba kukko dukeneye abavandimwe bacu bariyo gusa bravo for government of RWANDA turabemera

2
kazungu 2020-01-07 07:56:03

nagire vuba kuko abaturage baturiye umupaka inzara irenda kubica kubera ko muri iyi minsi babaga barya ibyo baguze uganda nkuko nabo mu gihe kirimbere baryaga ibivuye inaha ni batabare cyane rwose

3
chrisostome 2020-01-05 04:21:37

byumvikane kuko ntago bikwiriye kubaho batumvikana bibangamira twebwe abaturage

4
Nyandwi 2020-01-04 06:25:19

Wowe uvuga ngo umusare uziko ariko bitaga kinani muri za animasiyo za muvoma ?

5
EPOROGOMA YEDEMBE 2020-01-03 08:19:21

Numva abazi M7 neza bavugako arindyarya ya 1 ibyavuga nukubyitondera gusa natwe abanyarwanda ryashe tubona

6
Humura 2020-01-03 04:23:16

Abanyarwanda muhumure dufte umusare udasinzira iyo ayoboye ubwato

7
Man 2020-01-03 01:49:57

Imana se yadufashije bigakemuka, maze abaturanyi bakongera kubana bahuje, ubutwererane.

8
kiriba 2020-01-03 00:19:10

M7 niba atabeshya FDLR/Ibigarasha arabeshya leta yu Rwanda.
mwitonde buriya hari agatendo azakora

9
Begumisa Safari Theonest 2020-01-02 20:59:49

Ikizere nakigira kuko nubundi ikibazo mumuryango we aribo ishingiro by’ibiriho byose gusa imbaraga kuri Murumuna we arinawe mubi cyane nizo tuzakomeza gufunga kandi mugusoza twese abanyarwanda dushimire ubuyobozi bwacu kukuba twarirwanyeho nabo baduteje interahamwe etc.barafashwe ninayompamvu ubu ikimwaro nokubihomberamo kurusha cyaba arinabyo byazatuma batugarukira ntakitabamo inyungu uzacophora wese nibura babonye ubushobozi n’ubuyobozi bwiza abanyarwanda dufite bibabere urugero ibihe byose ahubwo-Bravo Rwanda and Good governance ?

10
Begumisa Safari Theonest 2020-01-02 20:59:49

Ikizere nakigira kuko nubundi ikibazo mumuryango we aribo ishingiro by’ibiriho byose gusa imbaraga kuri Murumuna we arinawe mubi cyane nizo tuzakomeza gufunga kandi mugusoza twese abanyarwanda dushimire ubuyobozi bwacu kukuba twarirwanyeho nabo baduteje interahamwe etc.barafashwe ninayompamvu ubu ikimwaro nokubihomberamo kurusha cyaba arinabyo byazatuma batugarukira ntakitabamo inyungu uzacophora wese nibura babonye ubushobozi n’ubuyobozi bwiza abanyarwanda dufite bibabere urugero ibihe byose ahubwo-Bravo Rwanda and Good governance ?

11
Maheru 2020-01-02 18:24:46

Sinzi aho nigeze gusoma ko Intwaro zafashaga Museveni perezida Habyarimana ubwe yazaga kureba niba imizigo iri gupakirwa neza i Kanombe undi ati Gisa Rwigena yazaga mu Rwanda akajya muri hoteli arindiwe umutekano bikomye undi ati Museveni yazaga mu biruhuko akiri inyeshyamba akagira ibihe byiza kuri Hoteli Izuba ku Gisenyi.Muri make politiki nimbi ntuzayirage umwana wawe.

12
BacyeBeza 2020-01-02 17:16:05

M7 hamwe nabo ayoboye bakora ibyo abategetse, baribaza ko Abanyarwanda bakiri impuzi asuzugura , zitagira agaciro. M7 akwiye gusubiza ubwenge kugihe, akamenya ko Urwnda n’Abanyarwanda bafite igihugu cyabo bakunda, bakorera ngo batere imbere, kandi bazahora bahqranira amahoro yabo. Ntabwo Abanyarwanda bifuza intambra, barashaka amahoro, kandi bifuza kubana neza n’abandi baturege bose kw’isi uhereye ku abanturanyi ba Uganda.

13
Modeste 2020-01-02 14:37:12

Nshigikiye icyatuma haboneka amahoro numutuzo mu bavandimwe! Intambara itwara benshi na byinshi igasiga impfubyi abapfakazi n ubukene! Imana iyirinde ibihugu byacu maze iterambere, amahoro, ubuhahirane, n ubuvandimwe bikomeze bishinge imizi mi rwa Gasabo no mu karere hose!!

14
Modeste 2020-01-02 14:37:12

Nshigikiye icyatuma haboneka amahoro numutuzo mu bavandimwe! Intambara itwara benshi na byinshi igasiga impfubyi abapfakazi n ubukene! Imana iyirinde ibihugu byacu maze iterambere, amahoro, ubuhahirane, n ubuvandimwe bikomeze bishinge imizi mi rwa Gasabo no mu karere hose!!

15
thwo 2020-01-02 12:14:27

ndabiro nabandi nkawe.dukeneye.amahoro.muzehe wacu nuwa uganda baraziranye.biryo twifuza amahoro.ibindi mwivangamo..ntabyo muzi

16
paul 2020-01-02 09:53:15

Ese Rujugiro nawe yakoze génocide ?

17
Mparambo 2020-01-02 09:34:28

Wahera wizera amagambo ye se ko ari indyarya mbi cyane. Ibuye ryaragaragaye rero, abanyarwanda ntiturangazwe n’imvugo ya Yuda. Iyo avuga ibyo atekereza cg agatekereza ibyo avuga ntiyakomeje kwica urubozo inzirakarengane z’abanyarwanda. Mbere yo kuvuga biriya yakagombye kubanza guhagarika ibikorwa bibi bye ku banyarwanda , akerura ku mugaragaro agategeka inzego ze kubihagarika.

Ashobora kuba yishuka ko yarangaza abanyarwanda ngo arebe ko yaba aca undi muvuno urengeje ubukana ariko ntazi ko abanyarwanda bazi kubuguza bicecekeye. Ucira hajuru agaramye igikororwa cye kimugarukaho.

Imana irinde u Rwanda.

18
Rs 2020-01-02 09:18:53

Ariko m7 nindyarya kweri . Mumagambo ye yose agira akarimi keza kandi ari ikirura . Ndibuka ibibazo bitangira yavuze ko ntakibazo kinini gihari . Ko agiye kugikemura vuba none Dore umwaka urashize .

19
Ndahiro 2020-01-02 03:37:33

Inshuti y’umwanzi wawe aba arumwanzi wawe nubundi, kuba bacumbikiye RNC,FDRL nabandi nkabo, bafunga, bambura,bashimuta,bica urubozo inzirakarengane z’abanyarwanda kubera ishyari ryabazonze ndifuzako (twacana umubano na uganda) ningegera ntabyiza byabo ntibashima kbs twahatakarije amaboko tuhatakariza ababye barwanirira m7 none dore inyiturano? Ubu abanyarwanda turashoboye,turihagije turakomeye! So m7 nacishemake tuzabana nubishaka.

20
Gisyo 2020-01-02 02:37:41

Rwanda cunga sana, iyi Njiji y’indyarya M7 buriya iragira ngo itujijishe nk’uko yabikoze Habyarimana! Turi maso ! Komeza utere imbere Rwanda

21
Ukuri 2020-01-02 02:30:54

Inkoni yakubise mukeba iyo utayirengeje urugo birangira ikwivuganye nawe. Ntitukibagirwe uko yabeshye Habyarimana. Ntiyari amaze kurahira ko ntacyatera u Rwanda giturutse Uganda se! Tube maso ubwo avuze kuriya

22
Dieudonne Hakizayezu 2020-01-02 00:50:33

Ba Gashozantambara mwacecetse tukiyinjirira muri Vision 2020 neza? Nta ntambara ikenewe hakenewe diplomatie kandi irimo gukora neza!

Kandi ntimukivange cyane mubya PK na M7, baraziranye cyane kurusha uko mubikeka.

23
ferdinand 2020-01-02 00:42:41

none se m7 ntabona ko abo yari ashyigikiye bari gutikirira mu mashyamba ya Congo abandi bagafatwa mpiri? so ndabona kwigarura aribyo agomba gukora nubwo ataba abikunze kuko nta yandi mahitamo afite

24
bobo 2020-01-01 22:35:27

hahaaaa inzobere ngo aduceke ? ariko igihe twacekewe koko ubu iyo uvuga ko twacekana usibye ko ataribyo ngobwa gusa umu TZ yaravuze ngo kinacho mwanzo kinamwisho ,wabona M7 imana imushoboje 2020 akayigiramo imigambi mishya yamahoro abaturage bakirira ibyiza byamahoro y’ibyiza by’ibihugu byabo aho kuribwa na ba rutuku (aba nyamahanga ) .

25
Rukundo 2020-01-01 22:20:48

Izi komenti ziraha zirerekana akawamugani ngo iritavuze umwe banyarwanda murikanure ububigiye gukemuka cyagwa bibebibi kurusha ariko mana yomwijuru twikinzi kuri wowe ngo uturinde satani wavumwe nabambaribe amina

26
Jado 2020-01-01 22:08:24

Museveni numugabo na nyskubahwa président Kagame ni abavandimwe kandi ivyo bafpa nibito kurusha ivyo basangiye. Imana imahe kwibuka uko baruhanye. Love them

27
Bimawuwa 2020-01-01 16:09:43

Museveni ni ndyarya ibyo avuga byose njye nemeramo 1/100 arabeshya cyane ntashobora gukemura ibibazo ya creating ubwe wenyine biragoye kugirango yitandukanye na RNC na FDRL kuberako abayobozi bayo bose bafite inkomoko nabamwe mubayobozi ba Uganda ntashobora kwirukana rujugiro kuko murumunawe bakorana bya hafi cyane kayumba nawe nuko none rero ibyo Museveni avuga arabeshya abaturage ba Uganda numwesikro njye niko namwita

28
sam 2020-01-01 15:58:09

Andika hano flexiblity matters!2 2=4-2=2

29
Kamali 2020-01-01 15:56:24

M7 ikigaraga afite abamushuka niba atanabafite arishuka we ubwe nashyire mubikorwa ibyo asabwa yasinyiye gushyira mubikorwa.

30
eva 2020-01-01 13:42:59

Ariko museveni aba aziko arigutuma abanyarwanda babihomberamo a bagande nta muntu ubatera hejuru abanyarwanda barakurwa mubyabo bakirukanwa ntanteguza ibintubyose barabitwiba tukirukanwa miri Uganda a bagande nu dusambo na museveni wabo

31
Mugiraneza 2020-01-01 12:57:27

Museveni yibwira ko Arusha ubwenge nde? Afashe abanzi bose abakuye mu Rwanda (Kayumba, karegeya, ex far gen Habyalimana...) , Afashije interahamwe, FDLR, acumbikiye Rujugiro, etc
None ati reka mpinduke azagarure
mu rwanda Kayumbaa Dore ko bahura kenshi, azagarure mu rwanda rujugiro, agarure abantu bakoze jenoside n ibindi byaha mu Rwanda
Ubwo nzamenya ko M7 YAHINDUTSE.

32
Rwasubutare 2020-01-01 11:28:02

Yugarijwe nibibazo uruhuri. South Sudan barahira ko ariwe utuma intambara itarangira. Tanzania yarabananije kubaka pipeline yamavuta nubwo ntanayo agira kuko byamaze kumenyekana ko barimo kubeshyabeshya abagura imigabane; dore ko bene madamu bakunda urusimbi kubi. Congo iramwishyuza 10bn USD yakatawe na rwa Rukiko Mpuzamahanga rurajuririrwa iyo rwafashe icyemezo. Kenya ejbundi yafunze amata ye ngo ntazongere kuhagera kuko yangije amata yari avuye mu Rwanda ajya muli Kenya.....bati: Umuntu yadukamira ukamubuza kugeza amata iwacu ubwo aho utari umugome nihe? Rero yasanze ntaho asigaye ati: uwabeshya babandi ngo ’turi abakene yewe’.....Dore icyo asabwa areke amagambo:
1. Fungura abanyarwanda bose wafunze ubaziza ubunyarwanda unabasubize ibyo wabambuje
2. Irukana Kayumba n’abambari be (barimo na Rujugiro) ntihagire numwe usiga aho.
3. Izi nterahamwe za FDLR urimo uhungishiriza iwawe wibwira ngo ntitureba zohereze hano ziburanishwe
4. Mateke yicishije abantu b’inzirakarengane mu Kinigi, turashaka kumurega munkiko za ICC kuko yakoze icyaha cyibasiye inyokomuntu.
5. Emera gutanga indishyi y’akababaro kubo mwishe muli safe house za ISO.
Naho inzara aho ikugeze ntituhayobewe n’amadeni usaba amwe bakanayakwima baratubwira. Kandi ubigire vuba kuk ntawutareba ko ejo ibyaho bitameze nkuyu munsi.....naho kubeshya gucabiranya nushaka ubikomeze nkuko ’ingeso ipfa nyirayo yapfuye’ ariko witonde kuko wazahutarira kuli mwene Kanyarwanda.

33
Maniga 2020-01-01 09:56:21

Kubeshya Museveni arabeshya nuko azasanga yibeshye kubo yibaza ngwarabeshya

34
Kagaba Hero Aaro 2020-01-01 09:53:53

Ubundi yo udacemuye ikibazo niwowe usigara uri ikibazo, none Uganda yifatanyije nibibazo isigaye kuyitandukanya nibibazo byimitwe yi terabwoba irwanya igihugu cyacyu bigoye, ariko ubwenge bwose yakoresha butarimo ukuri ntago buzashoboko, dore ko we na Mateke nizindi ntagondwa badashimishijwe niterambere ryacu.
Ibipimo byuko tuzamererwa neza ntago ari abanzi bacu bazabitanga. Ahubwo kurwana ishyaka kwacu kuzavamo ishema nagaciro kacu, ibyo yabivuga yishimisha rero twe turi igihugu aho ijabo ryacu riduhesha ijambo, kuvuga kwe nukwitabara ntago ari ukudutabatara. Urwango rwamusaritse rwamukoresheje ikosa ryogukorana nabajura ndetse ninkora mahano na maraso kandi natitabara bizamwokama

35
Inzobere 2020-01-01 09:02:47

M7 Ni indyarya arashaka kuduhuma amaso kugirango azatwubikiire aduceke! Jye simbyizeye, wasanga ashaka guhindura amayeri ngo adukorere ishyano!!!! Banyarwanda ntiturangazwe n’iyo mvugo twikomereze iterambere twishakire n’ikidutunga

36
hha 2020-01-01 08:38:07

azabikora nyine icyo mukunda nugusebya ibindi bihungu

37
Gahenerezo 2020-01-01 08:09:30

Museveni ni umubeshyi mubi.Akubwira ko hagiye gukorwa ibi,ari guteguraibinyuranyenabyo.Muribuka abwira Habyarimana i Butare ko nta mwanzi wamutera aturutse Uganda?Nyamara yararimo kubitegura.Gusa nizeye Muzehe wacu ko areba kure ntabyo kumubeshya bishoboka.M7 yatuzatugaturana agasaza neza!

38
karamaga 2020-01-01 07:55:57

Musezeni ni "Mayeli".Nta wapfa kumwizera.Nkuko Umufaransa witwaga Voltaire yigeze kuvuga,†Politike ni ubuhanga bwo kubeshya abantu†(La Politique c’est l’art de mentir). Dore ingero nkeya: Mwibuke president Museveni asinya amasezerano na General Tito Okello muli 1986,i Nairobi.Yahise amuca inyuma afata Kampala.Muribuka president Mobutu abeshya abakongomani ngo “mu mwaka wa 1980 bose bazaba bafite imodoka†(objectif 80).Muli Politike haberamo ibintu byinshi bibi: Kubeshya,amacakubiri,amacenga,amatiku, ruswa,Intambara,gufunga abo mutavuga rumwe,ubwicanyi,inzangano,kwikubira ibyiza by’igihugu,Gutonesha bene wanyu,etc…Niyo mpamvu abakristu nyakuri banga kujya muli Politike n’Intambara zibera muli iyi si,bakizera kandi bagashaka Ubwami bw’Imana buzaza ku munsi w’imperuka,bugakuraho ubutegetsi bw’abantu akaba aribwo butegeka isi nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Niyo mpamvu Yesu yadusabye gusenga dusaba Imana ngo:†Ubwami bwawe nibuze†(Let your Kingdom Come). Nibuza kandi buri hafi,buzadukiza ibibazo byose isi ifite,kandi bukure mu isi abantu bose bakora ibyo Imana itubuza.

39
karamaga 2020-01-01 07:55:56

Musezeni ni "Mayeli".Nta wapfa kumwizera.Nkuko Umufaransa witwaga Voltaire yigeze kuvuga,†Politike ni ubuhanga bwo kubeshya abantu†(La Politique c’est l’art de mentir). Dore ingero nkeya: Mwibuke president Museveni asinya amasezerano na General Tito Okello muli 1986,i Nairobi.Yahise amuca inyuma afata Kampala.Muribuka president Mobutu abeshya abakongomani ngo “mu mwaka wa 1980 bose bazaba bafite imodoka†(objectif 80).Muli Politike haberamo ibintu byinshi bibi: Kubeshya,amacakubiri,amacenga,amatiku, ruswa,Intambara,gufunga abo mutavuga rumwe,ubwicanyi,inzangano,kwikubira ibyiza by’igihugu,Gutonesha bene wanyu,etc…Niyo mpamvu abakristu nyakuri banga kujya muli Politike n’Intambara zibera muli iyi si,bakizera kandi bagashaka Ubwami bw’Imana buzaza ku munsi w’imperuka,bugakuraho ubutegetsi bw’abantu akaba aribwo butegeka isi nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Niyo mpamvu Yesu yadusabye gusenga dusaba Imana ngo:†Ubwami bwawe nibuze†(Let your Kingdom Come). Nibuza kandi buri hafi,buzadukiza ibibazo byose isi ifite,kandi bukure mu isi abantu bose bakora ibyo Imana itubuza.

40
B 2020-01-01 07:52:55

Ahubwo ni ukurikanura. Gukemura ikibazo mu mvugo ya M7 bivuze gushora imari ishoboka yose nubufasha agashyigikira RNC guhirika u Rwanda,abagande bakarusahura n’itafari rigeretse kurindi rikarara i Kamoala akaba agikemuye atyo.Abanyarwanda bakwiye kumenya ko ntakiza namba M7 azigera atwifuriza,kuko yo aza kuba abitwifuriza ntiyari kwakira abaturwanya openly ngo abyite accident. Inshuti magara y’umwanzi wawe imufasha kukwangiza,ntabwo iba ari inshuti ntiba inateze kuba yo. Ngiyo inshuti yacu M7

41
B 2020-01-01 07:52:55

Ahubwo ni ukurikanura. Gukemura ikibazo mu mvugo ya M7 bivuze gushora imari ishoboka yose nubufasha agashyigikira RNC guhirika u Rwanda,abagande bakarusahura n’itafari rigeretse kurindi rikarara i Kamoala akaba agikemuye atyo.Abanyarwanda bakwiye kumenya ko ntakiza namba M7 azigera atwifuriza,kuko yo aza kuba abitwifuriza ntiyari kwakira abaturwanya openly ngo abyite accident. Inshuti magara y’umwanzi wawe imufasha kukwangiza,ntabwo iba ari inshuti ntiba inateze kuba yo. Ngiyo inshuti yacu M7

42
Kamanzi 2020-01-01 07:42:37

Kora ndebe iruta vuga nunve

43
Rukara 2020-01-01 07:09:20

Museveni ni umubeshyi kuva kera ukuri kwe kurakemangwa!

44
Ngabonzima 2020-01-01 06:53:39

2020 yatangiye umwaka mushya Museveni asanze kurandura
abiyita RNC nabo badafashije bisigaye kumagambo.RNC ngo
ya Kayumba ngo RNC ya Theogene FDLR bose sinzi
twubake ubuvandimwe ibindi vuba birakemuka.gusa biravuna.

45
Jean 2020-01-01 06:37:26

Ariko igihe namwe ko inkuru yanyu iba ikoze nk’abatizeye ko ibibazo hagati ya Uganda n’u Rwanda byakemuka . bizacyemuka binibagirane kandi nta ntambara izaba

Kwamamaza