IGIHE

Ibigo 10 bikora ibijyanye na drones bihataniye igihembo cya £40.000 kizatangirwa i Kigali

0 28-01-2020 - saa 11:46, Rabbi Malo Umucunguzi

Ibigo 10 byo ku mugabane wa Afurika byatoranyijwe nk’ibizahatanira igihembo cya £40,000 kizatangwa mu nama izabera i Kigali mu kwezi gutaha, agenewe ikigo kizagaragaza umwihariko kurusha ibindi.

Ibyo bigo uko ari 10 ni ibyo mu bihugu icyenda byo kuri uyu mugabane birimo Benin, Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Kenya, Malawi, Nigeria, Afurika y’Epfo, Tanzania, Zambia na Zimbabwe.

Ku munsi wa nyuma w’irushanwa, buri kigo kizahabwa umwanya wo kugaragaza imikorere imbere y’akanama nkemurampaka, mu nama nyafurika ku bijyanye n’indege zitagira abapilote (drones), izabera i Kigali ku wa 6 Gashyantare 2020.

Ibigo bihatanye muri iri rushanwa rizwi nka African Drone Business Challenge (ADBC) ribaye ku nshuro ya mbere, rigenewe ba rwiyemezamirimo ba Afurika, hagamijwe kwerekana uburyo bushya drones zakwifashishwa mu buryo butanga umusaruro.

Ibyo bigo icumi ni DRONE ERA (Benin), Africa Bees (DRC), Kenya Flying Labs (Kenya), MicroMek Limited (Malawi), Global Air Drone Academy (Nigeria/USA), Upshore Robotics (Nigeria), Integrated Aerial Systems (Afurika y’Epfo), Jembe Kilimo (Tanzania), JCKEG Solutions (Zambia), na Alley Capital Group (ACG) (Zimbabwe).

Ibyo bigo byatoranyijwe mu bindi hafi 150 byari byagaragaje imishinga yabyo, byo mu bihugu 31 bya Afurika. Abahatanaga basabwe kugaragaza umushinga w’uburyo drones zakoreshwa mu kwagura amahirwe y’ubucuruzi.

Imishinga yatanzwe yasesenguwe n’impuguke mpuzamahanga zari zigize akanama nkemurampaka, amanota atangwa harenwe ku bintu birimo amahirwe umushinga ugaragaza yatuma waguka kandi ukaramba, kuba drones zakoreshwa mu nyungu z’abantu benshi no kuba zongera amahirwe mu iterambere ry’ubukungu.

Mu mishinga yakiriwe, imyinshi yari ikiri mu mwaka wa mbere wo gutangira, yibanda cyane ku nzego zirimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubuhinzi n’ubuzima.

Biteganyijwe ko ibigo icumi byatoranyijwe bizanyura mu mwiherero w’iminsi ibiri ugamije gukarisha imishinga yabo, yateguwe na Carnegie Mellon University Africa (CMU Africa) azibanda ku kunoza imishinga, bagahabwa n’amahirwe yo guhura n’abantu batandukanye.

Biteganyijwe ko abazatsinda ari abazabasha kugaragaza neza imishinga yabo imbere y’abakemurampaka n’abazaba bitabiriye iyi nama basaga 800.

Nyuma hazatangazwa abatsinze harimo uwatwaye igihembo nyamukuru n’uwamuguye mu ntege, ibihembo byose hamwe bizaba bifite agaciro ka £40,000, ni ukuvuga hafi miliyoni 50 Frw yatanzwe n’Ikigega cy’Abongereza gishinzwe iterambere mpuzamahanga, UKAID/DfID.

Inama nyafurika ku bijyanye na drones izabera mu Rwanda ku wa 5-7 Gashyantare, 2020. Yeteguwe ku bufatanye bwa Banki y’Isi na Guverinoma y’u Rwanda, ikazitabirwa n’abasaga 1000, muri Kigali Convention Centre.

Umuyobozi wa Banki y’Isi mu Rwanda, Yasser El-Gammal, yavuze ko iyi nama yashyizeho amahirwe yihariye yo “kuri ba rwiyemezamirimo ngo babashe gutangira ibiko by’ikoranabuhanga ryo ku rwego rwo hejuru, bikazagira uruhare mu kubaka urwego rwa drones kandi rukora neza muri Afurika runazamura imitangire ya serivisi ku baturage bayo.”

Biteganyijwe ko muri iyi nama hazabaho ibice byo kungurana ubumenyi mu bijyanye na drones, kumurika ibyo bakora n’irushanwa rizitwa Lake Kivu Challenge rizahuza ibigo by’ikoranabuhanga.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bike ku Isi bibyaza umusaruro drones mu bijyanye n’ubuzima, aho bigizwemo uruhare n’ikigo Zipline, drones zigeza amaraso ku bitaro bitandukanye mu Rwanda, kimwe n’imiti iba ikenewe mu buryo bwihutirwa.

Drones zikomeje kuzana impinduka mu buryo ibintu binyuranye byahoze bikorwa
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza