IGIHE

Ibiganiro n’u Burundi, umubano na Uganda, iperereza kuri Karegeya: Ikiganiro na Minisitiri Sezibera

21 11-02-2019 - saa 17:45, IGIHE

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera, yagarutse ku ngingo zitandukanye zireba imibanire y’u Rwanda n’amahanga, zaba izireba u Rwanda n’abaturanyi ndetse n’igihe rwari ruyoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU.

Ingingo zagarutsweho mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru Jeune Afrique zirimo isubikwa ry’ubutumwa bwa AU muri RDC nyuma y’amatora ya Perezida yemeje Félix Tshisekedi nk’uwatsinze, bikamaganwa na Martin Fayulu bari bahanganye.

Yagarutse kandi ku ngingo zirebana n’umubano w’u Rwanda na Uganda ndetse n’u Burundi, umubano mushya w’iki gihugu n’u Bufaransa, impapuro zisaba ifatwa rya Kayumba Nyamwasa ndetse n’iperereza Afurika y’Epfo yubuye ku rupfu rwa Colonel Patrick Karegeya.

JA : Mwaba mwaramenye ko itsinda riyobowe n’u Rwanda ryagombaga kujya muri Congo ritishimiwe?

Minisitiri Sezibera : Gufata ubu butumwa nk’ubw’u Rwanda ni ikosa. Ibyari byasabwe byari ubutumwa bwa AU, ntabwo cyari igitekerezo cya Perezida Paul Kagame.

Cyaturutse mu bwumvikane bw’abari bitabiriye inama kandi mu kubitegura n’intumwa za Congo zari zihari. Ni mu gihe kandi umubano wari mwiza nyuma y’uko Kinshasa yari imaze guta muri yombi no kohereza abarwanyi ba FDLR babaga ku butaka bwayo.

J.A: Mu 2018, hari andi matora yabaye ariko AU ntibivugeho, kuki yahisemo kuvuga hano?

Richard Sezibera : Buri matora agira umwihariko. AU ntabwo igira uruhare muri buri makimbirane ariko byari bikeneye ko kuri iyi nshuro igaragaza aho umugabane uhagaze cyane ko n’indi miryango ngo SADC cyangwa Inama Mpuzamahanga y’Ibiyaha Bigari (ICGLR) yari yamaze kugaragaza uko ibona ibintu.

JA : U Burundi bwasabye ko haba inama idasanzwe ya EAC yiga ku bibazo bufitanye n’u Rwanda, kuki mwabyanze ?

Minisitiri Sezibera: Ibyo nta shingiro bifite. Ibibazo by’u Burundi biri imbere mu gihugu, nta cyo birebaho u Rwanda. Icy’ibanze ku Burundi ni ibiganiro iwabo. Ntabwo numva ukuntu kuba tutumva ibintu kimwe nabo byakoranya inama idasanzwe. Ntabwo ari uko ibintu bikora. U Burundi bushaka kuyobya uburari kandi u Rwanda ntabwo ruzakina uwo mukino.

JA: Amafoto y’imyitozo ya gisirikare yatangajwe nyuma y’ibaruwa ya Pierre Nkurunziza avuga u Rwanda nk’umwanzi yatumye havugwa byinshi, kimwe n’ijambo rya Perezida ritangiza umwaka, haba hari icyo bihishe?

Minisitiri Sezibera : Ni imyitozo ngarukamwaka. U Rwanda ntabwo rujya ruca amarenga, u Rwanda ruvuga ibintu uko biri.

JA : Mubona inama idasanzwe ya EAC nta ruhare yagira mu gukemura ibibazo mufitanye na Uganda ?

Minisitiri Sezibera : Ibibazo bihari si twe tubitera. Hari ibintu byinshi biteye impungenge tugerageza kuganiraho n’ubuyobozi bwa Uganda, by’umwihariko ibirebana no gufunga binyuranyije n’amategeko n’iyicarubozo rikorerwa Abanyarwanda muri Uganda. Hari abantu bashaka guhungabanya umutekano w’igihugu cyacu ndetse hari na Raporo ya ONU ibivuga, bakorera i Kampala bafashijwe n’abayobozi bamwe ba Uganda.

Uko ni ko kuri ku mubano wacu n’icyo gihugu, ariko tugiye kugerageza gushaka umuti w’ikibazo ku bufatanye na bagenzi bacu kandi turizera ko bizashoboka.

JA : Mu mpera z’Ukuboza, abacamanza bakoraga iperereza ku idosiye y’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana bararihagaritse, byaba bifitanye isano no kubyutsa umubano n’u Bufaransa ?

Minisitiri Sezibera : Ni iperereza ubundi ritagombaga kuba ryarabayeho. Iyi dosiye yazamuwe n’abantu bashakaga gukingira ikibaba abagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi. Ubutabera bw’u Bufaransa bwagiye bugira imvugo nyinshi, burangiza budusobanurira ko Jenoside yatewe n’igitero cyakozwe na FPR ku ndege ya Habyarimana.

Ibyo byose byari mu mugambi wo kugira ngo ukuri kutajya ahabona. Twishimiye ko ibyo byageze ku musozo kandi twizera ko imbaraga zizashyirwa mu kunoza umubano mu bya dipolomasi.

JA : Iyo dosiye ariko ishobora kujuririrwa…

Minisitiri Sezibera: Ntacyo bitubwiye uwajurira wese n’impamvu yaba yajuriye. U Bufaransa n’u Rwanda byagize amateka akomeye, ariko umubano wacu uyu munsi uhagaze neza. Perezida Macron agaragaza ubushake bwo kureba imbere. Twizera ko bagenzi bacu bo mu Bufaransa tuzajya mu murongo umwe.

JA: Ambasaderi w’u Bufaransa i Kigali yaba azashyirwaho mu 2019?

Minisitiri Sezibera : Icyemezo nikimara gufatwa tuzabivugaho, ariko kugeza ubu ntabwo igihe kiragera. Ibikorwa bya dipolomasi bigira uko bigenda. Dufite ambasaderi mu Bufaransa [Jacques Kabale], icyo ni ikimenyetso cy’ubushake bwacu mu kunoza umubano.

JA : Mwizera ko Emmanuel Macron azasura u Rwanda muri uyu mwaka ?

Minisitiri Sezibera : Perezida Macron ahawe ikaze mu Rwanda. Yashyikirijwe ubutumire, tugomba kuganira n’u Bufaransa mu gihe gikwiye. Ni igihe kitaragera.

JA : U Rwanda rwatanze impapuro nyinshi zisaba itabwa muri yombi ry’abarimo Kayumba Nyamwasa. Muri icyo gihe ubutabera bwa Afurika y’Epfo bwaketse isano hagati y’abishe Patrick Karegeya n’u Rwanda, mwaba muzafatanya kuri iyo dosiye ?

Minisitiri Sezibera : Ntekereza ko ari ngombwa gutandukanya ibintu. Kayumba Nyamwasa yahamijwe ibyaha n’urukiko rwa gisirikare mu Rwanda. Umutwe we [Rwanda National Congress] wagabye ibitero ku Rwanda ndetse ukomeje gutegura ibindi. Numvise ko Afurika y’Epfo yemera izo mpapuro zo kumuta muri yombi.

Ikibazo cya Karegeya cyo gitandukanye n’ibyo, u Rwanda nta ruhare rwakigizemo, ntabwo twavuga ku bibera mu nkiko muri Afurika y’Epfo. Icyakora umubano wacu ntabwo uzasubukurirwa kuri ibyo bibazo bibiri, ni ubufatanye bwagutse kurenza ibyo.

JA : Umwaka ugiye gushira hasubukuwe ibiganiro na Afurika y’Epfo ariko ikibazo cya viza ntabwo kirabonerwa umuti. Hajemo iyihe mbogamizi ?

Minisitiri Sezibera : Nanjye nifuza kuyimenya. Icyagombaga kubaho ni uko Minisitiri wa Afurika y’Epfo nanjye twagombaga gukorana mu gushyira ku murongo ibiganiro. Njye nditeguye, maze igihe niteguye. Mugenzi wanjye arabizi, ntegereje ko na we yitegura.

JA : Mu mpera z’Ukuboza, ambasaderi wa Afurika y’Epfo mu Rwanda, George Twala yahamagajwe nyuma y’amagambo yavuzwe mu itangazamakuru. Hari ikosa ryaba ryarabayeho mu itumanaho ku ruhande rwanyu ?

Minisitiri Sezibera : Hari ibintu bibiri. Twamenyeshejwe ko yahamagajwe, ni uburenganzira bwa Pretoria kandi nta nubwo twashatse kumenya impamvu yabyo. Byongeye, habaye ikiganiro n’abanyamakuru cya Lindiwe Sisulu [Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga], ari nacyo umwe mu bayobozi bacu [Umunyamabanga wa Leta Muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, Olivier Nduhungirehe], yasubijeho ku mbuga nkoranyambaga. Ntabwo mbona ahantu hari ikibazo. Twasobanuye aho duhagaze, ntabwo byagombaga kubangamira umubano wacu.

Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga w'u Rwanda Dr Richard Sezibera mu kiganiro n'abanyamakuru mu Ugushyingo 2018, i Kigali
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3  

1
Veteran 2019-02-13 09:00:37

Muvandi RKUS, ibyo byo nibyo, hali igihe wumva mumakuru ugasanga barakopeye neza.
Bararushywa n’ubusa. Bamenye aliko ko
Uguhiga ubutwali mutabarana.

2
nyirahirwa 2019-02-13 05:47:50

Uwiyita Bayingana namubwira ko asa n’uri kure yibibera mu Karere kandi we akibwira ko abikurikirira hafi. Niba atari ukwigiza nkana, ubwo byashoboka ko imyumvire yawe ari migufi cyangwa se uri muri ka gatsiko kigomeka ku buyobozi ngo yebaba ni politike iriho ikorwa

3
Jeanne 2019-02-13 01:04:23

Murarenganya Bayingana kuko afite ikibazo cyo kudakurikira cg niveau intellectuel ntoya kuko burya analyse y’ibintu d’ordre politique bisaba niveau d’education runaka. Ahubwo mumusobanurire mutamuhutaza. Thx

4
RKUS 2019-02-12 05:45:46

Najye reka nsubize Bayingana. Ubundi ibiri kuba ku Rwanda ni nk’ibigeragezo. Ntibigire n’uwo bitera kwibaza ngo avuge ngo yemwe wasnga koko turi abanyamafuti. Reka siko bimeze. ubundi ibihugu bya Afrika byamenyereye kugendera icyarimwe mu gihu cy’abazungu. None ikibazo kiriho icyo kivunge u Rwanda rwiyemeje kukivamo. Ntirwava rero muri icyo kivunge cyangwa icyo gihiriri ngo habure uwo bibabaza cyangwa ngo u Rwanda rubure kuhagirira amavunane cyangwa imvune. Naguha urugero. Wabonye umwana iyo avuka nyina agira ububabare bwinshi ndetse n’umwana burya arahababarira ndetse iyo process irangiye kararira. Bivuze ngo iyo delivery yo gusohoka ahantu wari umenyereye ugomba kujya ahandi hisumbuyeho kandi nta gisibya ugomba kujyayo ibabaza impande zombi. Ibi bihugu duturanye rero nabigereranya n’uyu mugore ubyara , noneho u Rwanda nkarugereranya n’aka kana gashaka kumuturumbukamo, gashaka kuza ku Isi kwiberaho ubuzima bwako kigenga. Kandi uyu mubyeyi iyo amaze kugashyira ku Isi , nyuma yo kubababra hakurikiraho ibyishimo. Ni nacyo cyakagombye kubaho nko kuri Uganda yitwa ko yafashije abanyarwanda kwibohora yakagomye gushimishwa ndetse no gushyigikira iterambere ryarwo. urundi rugero naguha niba utumvise neza . Burya iyo muri muri cya kivunge natangiriyeho nkubwira , mwese muhuje ubuzima , noneho wowe ukaba ushaka kukivamo kuko ubona ntaho cyazakugeza, kugirango ugisohokemo hari abo usunika, wuririra ku ntugu ndetse ukaba wanabakandagira ,kugira ngo baguhe inzira ubasohokemo. Muri icyo gihe rero hari abatishima. Ariko nyuma iyo babonye ko aho wajyaga ariho heza. Nabo bashaka uko bagerayo. ubu se nta ngero zerekana ko batangiye kwigana ibikorerwa mu Rwanda.
U Rwanda rero si rubi nta kosa rukorera abaturanyi na busa. Ikibazo rero ni biriya nyine by’uko turimo kubatanga umushi (aheza). Ariko harimo n’izindi parameters tutakwirengagiza zirimo ibibazo bya bene wacu (abanyarwanda) batemera , batanyurwa n’iterambere turimo, hakabaho n’abakigendera kwivangura ry’amoko , n’ubujiji cyangwa ubugome bwa bamwe. Hakabaho n’abanga umuntu gusa, ngo n’iyo yakora ikimeze gute ntitwakwemera. Ibi rero ntibyabuza abanayarwanda kwikorera. Bayingana rero niba usanzwe uri muzima ntutinye , nta kibazo dutera abantu ,ahubwo imyumvire yabo niyo ikibarushya. Bazagera igihe basobanukirwe kandi badukunde.

5
Mahoro 2019-02-12 05:20:00

Wowe muhire. Africa yunze ubumwe gushinga perezida wurwanda paul kagame kuyobora amavugurura yimiyoborere yinzego z’Africa yunze ubumwe igizwe nibihugu 55 sikintu baha burumwe wese bareba uwagira icyo abungura kandi ari serious. Kuba baramuhisemo nuko harikintu kiza bamubonyemo mumiyoborere yigihugu ayoboye aricyo Rwanda kandi nawe urabibona usibye ko ubyirengagiza nkana nkabo bose babanyeshyari. Bivuze ngo niba imiyoborere ye (niyo dipolomasi iba irimo mumiyoborere) yaranyuze bagenzibe bakanabimutorera kuko baba bizeye ko izabagirira akamaro nkumugabo wumunyakuri ntaho azabogamira ntanamarangamutima azabishyiramo. Ibyo ntibibuza abanyeshyari gutsika nogukubita agatoki kukandi bakora uko bashoboye ngo bamunanize usibye ko imana ibimufashamo yabananiye.

6
Mahoro 2019-02-12 05:19:59

Wowe muhire. Africa yunze ubumwe gushinga perezida wurwanda paul kagame kuyobora amavugurura yimiyoborere yinzego z’Africa yunze ubumwe igizwe nibihugu 55 sikintu baha burumwe wese bareba uwagira icyo abungura kandi ari serious. Kuba baramuhisemo nuko harikintu kiza bamubonyemo mumiyoborere yigihugu ayoboye aricyo Rwanda kandi nawe urabibona usibye ko ubyirengagiza nkana nkabo bose babanyeshyari. Bivuze ngo niba imiyoborere ye (niyo dipolomasi iba irimo mumiyoborere) yaranyuze bagenzibe bakanabimutorera kuko baba bizeye ko izabagirira akamaro nkumugabo wumunyakuri ntaho azabogamira ntanamarangamutima azabishyiramo. Ibyo ntibibuza abanyeshyari gutsika nogukubita agatoki kukandi bakora uko bashoboye ngo bamunanize usibye ko imana ibimufashamo yabananiye.

7
MAKOMBE Richard 2019-02-12 03:52:29

Ariko Bayingana ibyo urimo nibihuje namarangamutima yawe! Nonese nubwambere ubonye umuntu ugirirwa ishyaka nababona gahunda ze zigenda neza? Ntagushidikanya ko igihugu Nku Rwanda cyitabura kigirirwa ishyaka nibihugu dufitanye kuko iwabo byarabananiye kandi bakabona u Rwanda rufite amahoro rukataje nomwiteram ere.

8
Gahanga 2019-02-12 03:50:42

Reka dutegereze ariko menya bitazoroha mba mbaroga

9
nyiramwiza 2019-02-12 03:46:10

Abantu bagira uko bumva ibintu kunyuranye hose ariko iyo bigeze ku gihugu cyabo , abenshi ku Isi ntibajya bivamo, uretse bamwe bitwa abanyarwanda. U Rwanda kuva ku Bukoloni rwabaye igeragerezwamo ry’ibibi byose bya ba Mpatsibihugu. Ingaruka zabyo ni genocide yakorewe abatutsi mu 1994. Ababigizemo uruhare bari mu matsinda 2: 1)bamwe ni abo mu bihugu byakoze ubukoloni, bifashisha ama cash, politike na za medias zabo; 2) abandi ni inkoramaraso n’ababaswe n’ingengabitekerezo y’ivangura, kandi abenshi bari no muri bya bihugu twavuze haruguru, byabaye indiri y’abicanyi n’abanyamanyanga bose bitwa ko bakora za politike.

10
Muhire 2019-02-12 03:18:45

Mugiraneza ntabwo gutora perezida uyobora AU bikorwa bakurikije imiyoborere myiza nikimenyimenyi Tshisekedi abaye visi kandi iribwo agitorwa.Kandi niba utabona ko dufitanye ibibazo n’abaturanyi bose kereka niba utereba neza.Iyo umuturanyi arwaje ibinyoro ugura imbatura.Twagombye kubanira neza abandi..ubonye na Uganda tujya guhahiramo koko!!!

Paji: 1 | 2 | 3  

Kwamamaza