IGIHE

Hong Kong yatangiye ibiganiro biganisha ku ishoramari ryayo mu Rwanda

21 29-10-2019 - saa 21:29, Twarabanye Venuste

Inama y’iterambere ry’ubucuruzi muri Hong Kong yatangiye ibiganiro n’Urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF) bigamije kureba uburyo Abanyarwanda bakorana ubucuruzi na Hong Kong mu buryo bworoshye.

Ubwo bucuruzi bwitezweho korohereza inganda zo mu Rwanda gukurayo ibicuruzwa.

Umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa muri PSF, Faustin Karasira, yavuze ko ibiganiro na Hong Kong bigamije kureba imikoranire n’u Rwanda harebwa uburyo abanyarwanda bakorana ubucuruzi na Hong Kong mu buryo bworoshye.

Hakazababo no gutumiza ibicuruzwa bizafasha inganda z’u Rwanda muri gahunda ya ‘Made in Rwanda’.

Ati “Mu mikoranire harimo kohereza ibintu hariya cyangwa mu gutumiza ibintu bikenewe hano cyane cyane bidufasha gutuma inganda zikora muri gahunda ya ‘Made in Rwanda’.”

Karasira yavuze ko mu mwaka utaha hari abashoramari mu nzego zitandukanye bagera kuri 200 bo muri Hong Kong bazitabira ibikorwa bizategurwa na PSF i Kigali, bizabahuza n’Abanyarwanda mu nzego zitandukanye bazashoramo imari.

Ati “Abo ngabo nibaza hano bizabafasha kureba ishoramari riri mu gihugu, ndetse n’ukuntu bakorana n’abandi bafatanyabikorwa hano mu Rwanda.”

Ku ruhande rwa Hong Kong, ngo gukorera mu Rwanda bizabafasha kugera mu bindi bihugu byo mu Karere k’a Afurika y’Iburasirazuba mu buryo bworoshye.

Hong kong isanzwe izwiho ubucuruzi bukomeye mu bijyanye n’ibiribwa ndetse n’ibinyobwa, ndetse igira imurikabikorwa mu bihugu bitandukanye. Mu biganiro irimo na PSF harimo no kuba imurikabikorwa nk’iryo ryazabera mu Rwanda.

Inama y’iterambere ry’ubucuruzi muri Hong Kong yashinzwe mu 1996 igamije guteza imbere ubucuruzi bwa Hong Kong n’ibigo byaho mu mahanga.

Daniel Lam ushinzwe ibikorwa bya Hong Kong mu burasirazuba bwo hagati no muri Afurika, yavuze ko u Rwanda ari isoko ryiza muri Afurika agendeye ku bukungu bwarwo mu myaka itanu ishize.

Ati “U Rwanda ni isoko ry’ingenzi muri Afurika. Tubona ari ngombwa guteza imbere ubufatanye mu by’ubukungu na Hong Kong."

Umujyanama mu by’ubukungu muri ambasade ya Repubulika y’abaturage y’u Bushinwa mu Rwanda, Wang Jiaxin, yatangaje ko Hong Kong ari agace ko mu Bushinwa gafite ubukungu buteye imbere bitewe n’aho gaherereye.

Ati “Ndatekereza ko u Rwanda n’u Bushinwa bizaganira ukuntu imishinga mito n’icirirtse yaterwa inkunga kandi Hong Kong ni igihugu gifite ubunararibonye ku buryo bwo guteza imbere iyo mishinga, ni kimwe mu byo u Rwanda rwaganira na Hong Kong.”

Hong Kong ni igice cy’igihugu cy’u Bushinwa gifite imiyoborere yihariye, ntabwo ari igihugu cyigenga nubwo mu buzima bwayo ikora ibikorwa bya buri munsi nk’igihugu cyigenga.

Raporo y’umuryango w’ubukungu ku Isi yo mu 2018 yerekana ko Hong Kong ari iya kabiri mu kugira ibikorwa remezo. Ni iya karindwi mu bihugu bifite ubucuruzi bwagutse, ikaba ku mwanya wa munani mu bohereza ibicuruzwa byinshi mu mahanga.

Hong kong niyo icururuza ibiryo na divayi nyinshi ku mugabane wa Aziya, ikagira ubwato bunini bwa kane ku isi butwara ibicuruzwa. Mu 2018 yabashije kwinjiza miliyari $1000 zavuye mu bucuruzi.

Daniel Lam ushinzwe ibikorwa bya Hong Kong mu burasirazuba bwo hagati no muri Afurika yavuze ko u Rwanda ari isoko ryiza muri afurika bitewe n'ubukungu bwarwo
Ibiganiro byahuje urugaga rw'abikorera mu Rwanda na Hong Kong
Umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa muri PSF, Faustin Karasira yavuze ko ibiganiro na Hong Kong bigamije kureba imikoranire n’u Rwanda
Umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa muri PSF, Faustin Karasira yavuze ko ibiganiro na Hong Kong bigamije kureba imikoranire n’u Rwanda

Amafoto: Dushimimana Ami Pacifique

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3  

1
Frank 2019-10-29 22:47:56

Iyi nkuru na comments ziriho ko bitajyanye se? Igihe.com murebe aho ikosa riri mukosore

2
Isi 2019-10-07 01:47:37

So sad, kandi buriya aba basore bose bapfuye iwabo bafite amasambu yera cyane !!!
Ubu bagiye gufumbira ibirayi muli kinigi.

3
Jeanette mutagwabira 2019-10-07 01:16:59

Rwose!!!!!!

4
Musa 2019-10-07 00:56:43

Mbere na mbere mbaje kwifuriza iruhuko ridashira izi nzirakarengane zazize urugomo rwa muntu, mbasabira ku Mana ngo ibakire mu bwami bwayo kimwe n’izindi nzirakarengane zose zizira urugomo ku isi. Ndashimira n’ingabo za RDF zagaragaje ubutwari zihashya abagizi ba nabi. Na none nagiraga ngo nsabe uwitwa Victoire Ingabire, areke kwigira "pyromane pompière" ngo yirize amarira nk’ay’ingona, kandi iyi idéologie y’ubwicanyi yaragize uruhare mukuyubaka. Amagambo ye, n’abayoboke bo muri FDI-Inkingi bari muri FDRL, nabo uruhare rwabo mugukuza idéologie y’ubwicanyi si rutoya.

5
Simeonus 2019-10-07 00:43:15

Hakomeze gushakishwa ababigizemo uruhare Bose babibazwe.

6
John 2019-10-07 00:36:04

Ngw’Imana yari yakibemereye?!! Nishitani wabapfunyikiye , reba ziriya nzira karengane barikwica RDF nikaze umuteka naya mabandi bayahashye.

7
tete 2019-10-07 00:26:39

ariko mwabanyrwanda mwe muri mumashyamba mwareka koreka abana bigihugu koko reba nkaba bagaramye hariya ubuse bibamariye icyi amaraso yabo muzayabazwa nabandi binzira karengane mwica uruhongohongo ngo murashaka igihugu kandi murarushywa nubusa

8
Rutana 2019-10-07 00:24:23

Ariko kuki Reta itakurikirana uriya mugore Victoire Ingabire wivugirako nawe ari muri P5 ndetse agakunda kuvuga amagambo yerekana ko leta ariyo iba yishe abaturage bayo? Ndibuka ibyo yatangaje ibi bikimara kuba wumvaga ashaka kugaragaza ko ari Leta yabikoze! ahaaaa leta nibe maso twarinjiriwe abagizi banabi baturimo.

9
Karangwa etienne 2019-10-07 00:11:34

Turashimira ingabo zacu kumurimo ukomeye zakoze kugirango aboba gizibanabi batabwe muriyombi tukanashimira abaturage bamusanze uburyo bafatanyije ningabo zacu guhashya umwanzi.

10
Karangwa etienne 2019-10-07 00:11:34

Turashimira ingabo zacu kumurimo ukomeye zakoze kugirango aboba gizibanabi batabwe muriyombi tukanashimira abaturage bamusanze uburyo bafatanyije ningabo zacu guhashya umwanzi.

Paji: 1 | 2 | 3  

Kwamamaza