IGIHE

Prophet Sultan yavuze ku buhanuzi bwe kuri Turikiya, Rugagi wamwise umwana n’ibindi (Video)

39 25-08-2019 - saa 10:42, Ishimwe Israel

Izina Munyemana Eric [Prophet Sultan] si rishya mu matwi y’abakurikirana iyobokamana mu Rwanda! Yamenyekanye nk’umunyabitangaza akaba n’umuhanuzi wivugira ko yasigiwe guhanurira amahanga.

Mu 2016 nibwo yumvikanye cyane mu matwi ya benshi ubwo yatangizaga igikorwa cyahawe inyito yo “kumenya icyo Imana ivuga ku buzima bwawe no gukira indwara” akishyuza ubuhanuzi.

Mu ntangiriro za 2018, yahaye abakirisitu be ‘papier mouchoir’ zo kwifashisha mu gihe cy’amage ngo bakemure ibibazo byabo, iby’umuryango n’inshuti.

Si ubuhanuzi gusa kuko n’inyigisho ze zatumye aba ikimenyabose. Prophet Sultan yigisha abayoboke be ko Yesu yatanze imbabazi z’iteka ryose ku byaha bakoze, ibyo bakora ubu n’ibyo bazakora binyuze mu maraso ya Yesu.

Uyu mugabo afite amateka adasanzwe, yatangiye kwiyegurira Imana ari umuririmbyi wo mu rusengero mu 1998 aririmba muri Korari Impuhwe yo muri ADEPR Rubavu.

Yaje guhagarika kuririmba, amara imyaka icumi atazi amarembo yinjira mu rusengero.

Prophet Sultan yasangije IGIHE urugendo rwe nk’umukirisitu, umuririmbyi kugeza abaye umuhanuzi uhanurira n’amahanga.

Yakuriye mu muryango ukunda Imana, akura atozwa inzira akwiye kuzasaziramo.

Yagize ati “Navuga ko natangiye kwiga gukorera Imana muri Korali Impuhwe, nyuma yaho nibwo nayivuyemo ngiye kujya ku ishuri. Navuga ko natangiye umurimo w’ivugabutumwa neza mu 2009.’’

Uyu muhanuzi yabaye nk’ufata akaruhuko, inzira igana mu rusengero asa n’uyirengagije kugeza ubwo imyaka 10 yihiritse atazi umuryango urwinjiramo.

Yagize ati ‘‘Navuye muri Korali Impuhwe mu 1999, mara imyaka 10 ntasenga. Mu 2008 nibwo natangiye gusenga ndetse nza kongera kurundukira mu murimo.’’

Imyaka 10 yo kudasenga ngo yatewe no kuba hari inyigisho zatumaga ashidikanya ku gukora kwa Yesu Kirisitu mu buzima bwe.

Yagize ati ‘‘Nta bikomere nagiriye mu rusengero ahubwo numvaga ntari kugera ku kigero cy’ubukirisitu nashakaga.Hari inyigisho zatumaga numva ndi kuryarya Imana. Si uko nakoraga ibyaha byinshi ahubwo numvaga ntari umukirisitu wuzuye.’’

"Numvaga nshaka kubaho nta cyaha nkora. Icyo gihe nabinaga twa twaha duto duto tundiho nkumva byarananiye n’uko nza kumera nk’aho mpagaze ariko nyuma yaho nongera kwiminjiramo agafu.’’

-  Imyaka 10 Sultan yayimaze agisha imitima inama

Prophet Sultan akimara kuva muri Korali Impuhwe yageze mu buzima bwo hanze, abwirundumuriramo.

Yavuze ko ‘‘Abo twaririmbanaga barababaye cyane kuko naragiye ndirekura, mbaho mu buzima bwo hanze butari bwiza. Ntabwo ubuzima bwakomeje kuba ubwa wa mukirisitu. Njya kuvamo naravugaga nti nubwo ndimo nzarimbuka. Ibyiza reka njye mu bundi buzima ubundi nzarimbuke narakoze wenda n’ibyaha! Bya bindi twita ibyaha byinshi ariko nasanze narishukaga.’’

Prophet Sultan yabayeho mu buzima bwo kwigenga no kudatinya ikibi. Uwari umuririmbyi wa korali yatangiye kurara mu tubari arya iraha.

Ati “Navuga ko ari ubuzima bubi bwuzuyemo umwanda n’ibyaha byinshi nanavuga ko ari bimwe bidakorwa n’abarokore kuko na bo hari ibyo batakora. Byose nabigiyemo, utubyiniro, inzoga no gukunda abakobwa. Icyo urubyiruko rw’icyo gihe rwakoraga cyari kigezweho naragikoze.’’

Prophet Sultan yavuye muri Korali Impuhwe amara imyaka 10 adakandagira mu rusengero

-  Ubutumwa bwo kubabarirwa ibyaha bwagaruye umwana w’ikirara mu gakiza

Imyaka 10, Sultan yamaze adakandagira mu rusengero ntiyafunze umugambi w’Imana ku buzima bwe. Yakomeje kwakira ubuhanuzi bumubwira ko azavamo umukozi w’Imana.

Yavuze ko yumvaga atari mu mwanya we ndetse ko uko abantu bamuhataga ayo magambo nawe yumvise aribyo.

Ati “Numvaga ntari ahantu nagenewe, numvira umuhamagaro ngaruka niyemeje gutangira bundi bushya gukora ngo mbe umukiranutsi wirinda icyaha n’igisa nacyo. Ku bw’amahirwe namaze hafi amezi ane mpura n’ubutumwa bwiza nigisha.’’

Ubutumwa Sultan yigisha ni uko nubwo umuntu atakora icyaha azakomeza kwitwa umunyabyaha mu maso y’Imana kuko ngo agakiza atari ukureka ibyaha ahubwo ni ukubibabarirwa.

Usibye kuba yigisha iby’imbabazi z’iteka ryose na we yabanje kurwana n’umutimanama we mbere yo gutangira gusakaza ubwo butumwa.

Ati “Maze kumenya ko n’ishusho yanjye nyakuri ko nubwo nakora ibyiza ntizera Yesu narimbuka, nabanje kurwana n’umutima kuko ubutumwa buvuga ko Yesu yishyizeho ibyaha byacu byose, numvaga bwari butandukanye n’ubwo nakuriyemo.’’

Nyuma yo gucengerwa n’izo nyigisho yatangiye kuzenguruka mu byumba by’amasengesho azisakaza mu bantu batandukanye ari naho itorero rye ryatangiriye.

Prophet Sultan kuri ubu washinze akaba anayobora Itorero River of Joy and Hope Ministries rikorera Cosmos i Nyamirambo, yigiye Ishuri rya Bibiliya muri Good News na Christ Embassy.

Inyigisho zivuga ko Yesu yakuyeho ibyaha by’abari mu Isi ko batazabizira hari abazifata nk’ubuyobe ndetse ko zigisha abantu gukora ibyaha, bamwe bazigereranya n’ibyo mu minsi y’imperuka.

Sultan avuga ko “Iyo umuntu amenye urukundo rw’Imana ntiyishora mu bibi byose. Bamwe bavuga ko ari ubuyobe, abandi bakavuga ko ari ukuri, usanga nta hantu nigisha gukora ibyaha cyane ko hari ibyo twakoraga tutaranamenya ubu butumwa, tubumenye turanabireka.’’

-  Sultan yatangiye guhanura yikandagira

Impano zirimo n’iy’ubuhanuzi zatangiye gututumba muri Prophet Sultan kuva kera aho yashoboraga kujya mu butayu akamarayo amezi atatu asenga, anasoma Bibiliya.

Mu gusenga niho yatangiye kwisanga hari impano zimurimo. Ati “Nagiraga iyerekwa nkabisuzugura, nkumva binteye ubwoba ariko Imana yampaye umugisha nahanuriraga abantu ibintu bazi. Hari n’uwazaga kuneka Imana ikampa ibimenyetso yambwira ibizamubaho nkatinya kubivuga, ikambwira ngo genda umubaze afite iki n’iki, namubaza nasanga aricyo nkavuga nti buriya ni Imana.”

Muri icyo gihe abantu batangiye kujya bashima ko Imana hari ibyo yabakoreye bituma agenda amenyekana nk’umuhanuzi, aritinyuka.

Prophet Sultan Eric yatangiye urugendo rwo gutanga ubuhanuzi yikandagira ariko agenda atinyuka

-  Ubuhanuzi kuri "Coup d’etat" yapfubye muri Turikiya

Mu 2016, itsinda ry’abasirikare bakomeye muri Turikiya ryagerageje guhirika ku butegetsi Perezida Recep Tayyip Erdoğan ariko umugambi waryo uburizwamo.

Prophet Sultan yavuze ko ubuhanuzi yatanze icyo gihe buri mu bwamuteye ubwoba.

Ati “Umunsi umwe mu ijoro twari mu materaniro mbwira umusore umwe wari muri Turikiya ko hari Coup d’etat igiye kuba. Icyo gihe bahise batubwira ko ibitangazamakuru byabitangaje ko yakozwe. Nahise mpanura ko umuyobozi ari bwongere gusubiraho. Byarabaye bituma ndushaho gutinya Imana.’’

-  Yavuze kuri Rugagi wamwise umuhanuzi w’umwana w’i Nyamirambo

Mu gihe Sultan yabadukaga ahanurira abahisi n’abagenzi, Bishop Rugagi Innocent wayoboraga Redeemed Gospel Church Rwanda mbere yo kujya muri Amerika na we yari agezweho mu Banya-Kigal. Uyu yigeze kuvuga ku bandi bahanuzi bari ku isonga anakomoza kuri Sultan yatangaje ko atagereranywa na we kuko ari umwana muto w’i Nyamirambo.

Mu buhamya bwa Sultan avuga ko hari abo yarambitseho ikiganza bagakira indwara zikomeye ndetse n’abaganga babifitiye ububasha bakabyemeza. Ati “Iyo nsengeye indwara ntikire ni akabazo gato kaba kabayeho.’’

Mu gusubiza Rugagi yavuze ko “Mu buzima busanzwe habamo inzego, mu gisirikare habamo inzego no mu ivugabutumwa habamo inzego, kuba yaravuze ko ndi umwana ushobora kumva umwana ahari mu myaka cyangwa mu rwego rw’ubuhanuzi.’’

Yakomeje avuga ko "Ndacyari muto mu by’ubuhanuzi, hagize unyita umwana aba ampaye imbaraga zo kwiga no kongera kujya ku mavi ngo nkure. Iyo umuntu akubona nk’umwana uba uri umwana nyine ubwo icyo ukora ni ugushaka uko ugera ku yindi ntera. Ndacyari muto rero ukurikije urwego nkwiye kugeraho, nta kibazo nabigizeho.’’

Bishop Rugagi Innocent yise Prophet Sultan umuhanuzi w'umwana
Prophet Sultan yavuze ko kwitwa umwana bimwongerera umuhate wo gusenga cyane ngo abone imbaraga zo gukorera Imana byisumbuyeho

Mu 2016, Sultan yishyuje ubuhanuzi, abashyitsi basabwaga 20 000 Frw, abo mu itorero rye bagatanga 10 000 Frw.

Abajijwe icyamuteye ingabo mu bitugu muri icyo gikorwa yasobanuye ko yari ageze ku rwego rwo guhanurira buri wese.

Ati “Mfite ubushobozi bwo guhanurira umuntu wese kuko Bibiliya iravuga ngo umwuka w’ubuhanuzi ugengwa na nyirawo. Nta muntu n’umwe turahura ashaka ubuhanuzi ngo abubure. Umwuka w’ubuhanuzi iyo uwuhawe, hari urwego ugeramo ukaba uzi uko ushobora kubyutsa amavuta ari muri wowe.’’

Ubuhanuzi bwishyuzwaga bwamaze amezi abiri bushyirwaho akadomo. Muri icyo gihe Sultan yokejwe igitutu kubera igikorwa gishya yari atangiye kitari kimenyerewe, abakoresha imbuga nkoranyambaga baramunenze, abandi bashimangira ko ituro yakira agomba kurisorera.

Yabwiye IGIHE ko “Igitutu cyarabaye ariko numvaga nta kibazo, byavuzwe mu buryo butandukanye; hari ababishimye, ababigaye ariko impamvu nyamukuru si amafaranga twashakaga ahubwo harimo ikintu cyo kwirinda umuvundo. Ikindi kwari ukugira ngo abantu bubahe n’umwuka w’ubuhanuzi kuko nabikoze ngamije kubahisha umuhanuzi wese uri mu Rwanda.’’

Yavuze ko byari uburyo bwo gucogoza abashaka kugerageza abahanuzi kandi Bibiliya yemera ituro.

Ati “Ntabwo wajya kugerageza umuntu ngo utange ituro. Uyu munsi ntitubikora ngo tutagira uwo tugusha. Si uko bitemewe, hari undi sinamucira urubanza. Abakirisitu bagomba kubifata nk’ibisanzwe, si iby’abadayimoni.’’

Kuri ubu Sultan yerekeje muri Amerika aho yatumiwe mu bitaramo bya gihanuzi muri Leta zirimo Texas, Ohio, Main, ku mugabane yaherukagamo muri Gicurasi 2019.

Ubwo yagarukaga mu Rwanda ku wa 24 Gicurasi 2019 yasesekaye i Kanombe akenyeye agakapu (waist bag), yambaye ingofero n’amataratara. Iyi myambarire yagarutsweho cyane nk’idasanzwe ku mukozi w’Imana.

Yavuze ko nta mwenda wagakwiye kubuzwa keretse uteye isoni. Ati ‘‘Imyambarire iterwa n’ahantu umuntu ari. Nagiye mbyigira ku bakozi b’Imana baza mu Rwanda. Iyo ugiye ahantu ushobora kwambara nkuko umuco waho uri.’’

‘‘Nari nambaye ishati iciye amaboko, agakapu nashyize mu nda ngo ibyangombwa nkenerwa byihutirwa bibe biri hafi kuko buriya mu rugendo uba ukeneye agakapu ngo ushyiremo ibikoresho byose ukeneye byaba telefoni na pasiporo. Ingofero yo ni ibisanzwe kugira ngo umuntu aruhuke, amataratara nayo nayambaye kuko cyari igihe cy’ubushyuhe.’’

Ku wa 24 Gicurasi 2019, Prophet Sultan Eric ubwo yageraga i Kanombe avuye muri Amerika. Yari akenyeye agakapu (waist bag), yambaye ingofero n’amataratara bisanzwe bimenyerewe nk'imyambaro y'ibyamamare

-  Prophet Sultan n’ubuhanuzi kuri Sano washinjwe ubuhemu

Kuva mu ntangiriro za Kanama 2019, inkuru yamamaye ni iy’urukundo rw’umuhanzi Sano Olivier na Uwera Carine [Cadette] bari bamaze imyaka itatu bakundana baranasezeranye imbere y’amategeko y’u Rwanda rwajemo kidobya.

Sano yashinjwe kurya amafaranga y’umukunzi we, kugurisha ikibanza bari bafite n’ibindi by’agaciro ka miliyoni 30 Frw ndetse no gusangira ibyishimo byo mu buriri n’abandi bakobwa.

Iyi nkuru ikimara kugera hose, Prophet Sultan yashyizwe mu majwi ko yahanuriye Sano ngo atandukane n’umukobwa yari yarihebeye.

Abajijwe kuri ubwo buhanuzi, Sultan yavuze ko atabutanze. Ati “Mu by’ukuri hari abantu bavuga ibintu bitabayeho. Nize ko muri ubu buzima umuntu ashobora gutinyuka kuvuga ibintu na we ubwe mu mutima we azi ko bitabaye. Muri uyu murimo duhuriramo n’abantu benshi bavuga ibintu bitandukanye. Uwavuze ko nabihanuye turi kumwe ariko mu by’ukuri Sano ntasengera iwacu, tumutumira nk’abandi baririmbyi bahataramira.’’

‘‘Umunsi bavuga ko namuhanuriye ntiyari yakandagiye mu rusengero rwacu. Hari abantu banezezwa no guteranya abandi ariko ndiringira ko uwahoze ari umukunzi wa Sano abizi mu mutima ko ntabivuze. Ntituziranye ariko yaba Sano n’abakirisitu nyoboye babihamya ko ntabihanuye.’’

Sultan yakomeje avuga ko ‘‘Nabifashe nk’ibisanzwe kuko ibihe byo kubeshyerwa maze kubimenyera.’’

Prophet Eric Sultan ari kumwe n'abahanzi Sano Olivier (ibumoso) na Colombus wiga mu Ishuri ry'Umuziki rya Nyundo riri i Muhanga. Icyo gihe bari batumiwe gutaramira mu Itorero River of Joy and Hope Ministries riherereye Cosmos i Nyamirambo

Sultan Eric ufatanya ubuhanuzi n’ubuhanzi kuri ubu aritegura gushyira ahabona indirimbo ye ya mbere yise ‘‘Wirira’’. Iyi ndirimbo yakorewe kwa Bob yayihuriyemo na Rich Muzik na Asa basengera mu itorero rye; irimo ubutumwa bw’ihumure ku b’imitima ihagaze.

Prophet Sultan Eric abinyujije kuri Instagram yatangije igikorwa cyo kwigisha no gutanga ubuhanuzi kizwi nka “Prophetic Declaration”
Prophet Eric arambika ikiganza kuri umwe mu bayoboke be, amusengera
Aha ni mu 2018 ubwo Prophet Eric Sultan yahaga abakirisitu be 'papier mouchoir' zo gukoresha ibitangaza. Icyo gihe mu bazifashe harimo na Yannick Mukunzi wakiniraga Rayon Sports mbere yo kwerekeza muri Sandvikens IF yo mu cyiciro cya gatatu muri Suède
Prophet Eric Sultan atambira Imana mu mbyino zitandukanye
Mu itorero rya Sultan babyinira Imana mu buryo butandukanye
Iyo iteraniro ryaryoshye baramya baryamye no hasi ku butaka
Mu myemerere y'abayoboke b'Itorero rya Sultan Eric bemera ko uwizera amaraso ya Yesu Kirisitu nta teka azacirwaho ahubwo azaragwa ubugingo buhoraho
Prophet Sultan amaze imyaka 10 abwiriza ubutumwa bwiza bwo kubabarirwa ibyaha
Prophet Sultan yifashishije Abaroma 5:18 abwiriza uko igicumuro cy’umwe cyatumye abantu bose bacirwaho iteka ari nako igikorwa cy’umwe cyo gukiranuka cyatumye abantu bose batsindishirizwa bahabwa ubugingo
Prophet Sultan yavuze ko yanyuze muri byinshi bigoye ariko akiringira ko buri gihe cyose arimo haba hagiye kuzamo igisubizo
Prophet Sultan Eric amaze gutumirwa mu bitaramo bitandukanye aho atanga ubutumwa bushimangira imbabazi z'ibyaha zatangiwe ku musaraba i Gologota
Prophet Sultan Eric muri Nyakanga yasuye abana b'imfubyi barererwa mu Kigo cy'Imfubyi cyo kwa Gisimba i Nyamirambo
Mu gusengera abarwayi hari abo anasiga amavuta, akanabaturaho amagambo yo gukira
Prophet Sultan Eric avuga ko yarambitse ikiganza kuri benshi barwaye indwara zikomeye barakira

Video: Hakizimana Lydvine

Amafoto: Instagram/Prophet Sultan Eric

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
evariste 2019-08-28 11:13:56

iki gihe cyuzuyemo imyuka mibi y’ahantu habi ho mw’ijuru, abagushije ishyano n’abatazi gutandukanya iyo myuka n’umwuka w’ukuri uva ku Mana. bene abo nibo bahururira kuri abo banyamyuka ari naho bahera babarya utwabo ngo barabahanurira. birababaje,abantu ntibazi inzira y’amahoro kandi mu migendere yabo ntiharimo gukiranuka. banyura mu nzira zidatumburutse (zo ku ruhande ziyobya )uzinyuramo wese ntiyigera agira amahoro.... Yesaya 59:8-, (Yeremiya 23:16-17)Uwiteka ati : ntimukumvire amagambo y’abahanuzi babahanurira bakabashora mu bitagira umumaro ,bababwira ibihimbano bivuye mu mitima yabo bitavuye mu kanwa k’Imana.(yeremiya 23:21) Sinavuganye n’abo bahanuzi ariko barihuse barahanura... muzasome icyo gice cyose njye mbivuze mu nsha make .

2
mnybhr 2019-08-26 17:42:57

urabibonako inyijyishoze zihwanye nawe ariko ntizihwanye nuwo yitwako abwiriza Yesu)ngoyamaze imyaka10yaraguye mubyaha yirekuye hanyuma aho kwihana ahubwo ajya mwivugabutumwa
nonese urunva yarikubwiriza icyi?kwihana kandi atarihanye umunyamwanda ntiyakubwira gukaraba nawe atikoza amazi ngonumuhanuzi yabukuyehese?ubwe yijyeze kwivujyirako kuzura umwuka wera arukubyiyunvamo
ubundi ukitoza kurepta indimi zawo
ubu nubuyobe bwacyidayimon kuko nkumuntu wabaye mwidin adeperi yakagombye kuba azi uburyo buzura umwuka wera nukwiyobajyiza ahubwo akarindajyiza abantu bimana kubwinyunguze nindaye sinatinya kuvugako abameze
gutya bose arabakozi satanike icyo Yesu yakoze yaciye inzira nuburenganzira bwamuntu kuyinyura nubwo kutayinyura hanyuma
hakazingaruka zikwiriye aho unyura
matayo25-32icyijyihe nicyo kurobanura intama mwihene kubabarirwa hababarirwa uwihanye

3
Hando 2019-08-26 15:28:41

Amahoro n’imigisha bimubeho kd abatamwemera nabagira inama yo kuzaza kwirebera koko bakamenya ibyo bahakana ibyo ari byo!! Ni umuhanuzi w’ukuri kabisa!!!

4
Hando 2019-08-26 15:28:27

Amahoro n’imigisha bimubeho kd abatamwemera nabagira inama yo kuzaza kwirebera koko bakamenya ibyo bahakana ibyo ari byo!! Ni umuhanuzi w’ukuri kabisa!!!

5
AK 47 2019-08-26 05:57:51

Isi irashaje koko? Ngo ni umuhanuzi? Umuhanuzi nyabaki se? Kereka niba ahanura ibinyoma ahoho nabyemera? Ndabona abamusingiza hano bose ari abajyayo bagiye gushaka amaramuko? Ibyo murimo ni ibangikanyamana kdi ni icyaha gikomeye Imana yanga kdi izabahanisha igihano cy’umuriro ubuziraherezo?

Nabagira inama yo guhumuka mukava muri ubwo buyobe murimo mukamenya Imana imwe ariyo Allah; mukareka uwo muhanurabinyoma ngo ni Sultan?

6
Jean Baptist 2019-08-26 02:04:21

Sinashidikanya na gato kubutumwa bwiza uyu mugabo yigisha. Ni ukuri. Sinanashidikanya kubuhanuzi atanga nabwo ni ukuri. Cyakora utabyemera nawe afite inzira ye gusa bibiliya ivuga neza ubutumwa bwiza ntanakimwe yigisha utasanga muri bibiliya. Imirimo Imana imukoresha niyo Ibihamya. Ntiwibeshye ngo uhakane ubutumwa bwiza ugendeye kumyumvire yawe bibiliya yahawe buri wese. Wakwisomera ahari ngo ugenzure. Sindagera kukigero gikwiriye ariko ubutumwa bwiza namwumvanye bwarambohoye

7
NGOBOKA Daniel 2019-08-25 19:47:17

SULTAN s’umukozi w’IMANA, ubuhanuzi ntibwishyuzwa amafaranga, ntibugira igiciro cy’ibiguzi ibyo aribyo byose, ntibugurishwa, kuko nawe ataburanguye, yabuboneye ubuntu. kandi nabwo ntibwizewe, guhanurira TURIKIYA se yahanuye iby’iwacu? ushobora kuvuga ikintu ugahuza na TOMBORA(ku bw’amahirwe kikaba). amavuta asiga abantu se ayavana he? RUKOTORA, IBIHWAGARI,......

8
lily 2019-08-25 15:47:46

Amahoro n’ Imigisha kumuhanuzi kandi umukozi w’ Imana muzima.nifurije uwo nkumda kugira amahirwe yo guhura nawe akunva ubutumwa bwiza .

9
Luther 2019-08-25 13:51:48

Ndabona hano muri comments hibereye itsinda ry’abayoboke be!!

10
Olga 2019-08-25 13:39:53

Amahoro n’imigisha bibe ku mushumba wacu. Nukuri wahinduye ubuzima bwacu mukuduhishurira icyo Umwami Yesu yadukoreye ndetse nibyo yakoreye Ibyaha byacu. Biciye muri wowe turi amahoro kuko tuziko nta teka tugiciriweho. Biriho byinshi byatuma dushima Imana binyuze muri wowe!

11
Mupenzi Olive 2019-08-25 12:30:10

Umushumba wacu ntacyo yampanuriye kitahoye byose uko bikurikirana narabjbonye nakize uburwahi nizereye abarwayi barakira binyuze mu Mushumba ibyiza bitonze umurongo bimubeho

12
Croix 2019-08-25 11:06:52

Prophet Slutan kukumenya byahinduye byinshi mubuzima bwange,umugire wange twari twarabuze urubyaro nabaganga baratubwiye ko afite ikibazo cyo munda ko adashobora kubyara,twaje gusenga utazi nikibazo dufite,uhita uduhanurira ko umugore wange dufite ikibazo cyo kubura urubyaro,uhita uvuga ko Ubikuyeho,uhita uvuga ko muriryo joro ko ari burare asamye inda,uko wabivuze niko byahise bikunda uhereye mugihe yaherukiraga imihango,
ubu dufite umwana umwe tugiye atwite nundi wa2. mumezi make araba yibarutse umwana wa2.
Twamenye agakiza kukuri kubera kumva inyigisho watwigishije.abagutuka bakakuvuga nabi bareke kk na Yesu nintumwa ze barazitutse ibitutsi byinshi cyane,ndumunyamugisha ngewe numuryango wange kk ibyo tubona byose biva nubuhanuzi uba waduhanuriye.
umugisha w’Imana ukomeze kubana nawe

13
Croix 2019-08-25 10:55:35

Prophet Slutan kukumenya byahinduye byinshi mubuzima bwange,umugire wange twari twarabuze urubyaro nabaganga baratubwiye ko afite ikibazo cyo munda ko adashobora kubyara,twaje gusenga utazi nikibazo dufite,uhita uduhanurira ko umugore wange dufite ikibazo cyo kubura urubyaro,uhita uvuga ko Ubikuyeho,uhita uvuga ko muriryo joro ko ari burare asamye inda,uko wabivuze niko byahise bikunda uhereye mugihe yaherukiraga imihango,
ubu dufite umwana umwe tugiye atwite nundi wa2. mumezi make araba yibarutse umwana wa2.
Twamenye agakiza kukuri kubera kumva inyigisho watwigishije.abagutuka bakakuvuga nabi bareke kk na Yesu nintumwa ze barazitutse ibitutsi byinshi cyane,ndumunyamugisha ngewe numuryango wange kk ibyo tubona byose biva nubuhanuzi uba waduhanuriye.
umugisha w’Imana ukomeze kubana nawe

14
John 2019-08-25 10:40:25

Prophet S Eric uru mukozi w’Imana wukuri.maze imyaka3 nigice nkumenye.
ndi mubanu bakuvugaga nabi bitewe nibyo babaga bakuvuga ko wigisha abantu gukora ibyaha,
ariko nagize amatsiko yo kuza kukumva aho wigisha.
nasanze uko bakuvuga nabi arukukubeshyera gusa.
nagenzuye imyigishirize yawe nsanga neza neza imeze nkiya Poul intumwa yigishaga iri mubyanditswe, wigisha ukuri kwa Bibiriya 100%. impamvu abantu bakwanga nuko uvuga ukuri kuzuye utaryarya. twabanje kubaho igihe kinini mubuyobe ariko Imana ishimwe ko abanyarwanda benshi bari kuva murungabangabo bakamenya Yesu Kristo wukuri ibyanditswe bivuga.ubu namenye agakiza Imana yaduhaye muri Yesu Kristo.
amahoro nimigisha bikomeho iteka ryose.
nzi neza ko mumyaka izaza abantu bazajya bavuga ko bagenderewe n’Imana nibabiha agaciro.

15
Anointed 2019-08-25 10:26:20

Umugisha w Imana ube k umuhanuzi wayo prophet Sultan !
Tuzi neza ko nabigihe cya Yesu ari bake ( intumwa) bamwemeraga nanjye naba umwe mubumuhamya ko iki gihe nari mu itorero abereye umuyoboz igihe yabihanuraga i was there knd uretse bibi hari n ibindi avuga bigenda biba, N umugisha kuba tumufite m Urwanda..

16
Mucyo Eric 2019-08-25 10:03:52

1Tomoteyo 4:umwuka avuga yeruye ati "Mu bihe bizaza bamwe bazagwa bave mu byizerwa bite ku myuka iyobya n’inyigisho z’abadayimoni bayobejwe n’uburyarya bw’abigisha n’abanyabinyoma, bafite inkovu z’ibyaha mu mitima yabo nk’iz’ubushye....2 Abatesalonike 1, Kuza kuwo mugome kuri mu buryo bwo gukora kwa Satani, gufite imbaraga zose n’ibimenyetso n’ibitangaza by’ibinyoma n’ubuhenzi bwose bwo gukiranuka ku barimbuka, kuko banze gukunda ukuri ngo bakizwe nicyo gituma Imana izaboherereza ubushukanyi bukomeye cyane ngo bizere ibinyoma. Prophet Eric Sultan umwami akorera aramuzi kandi n’icyo ashaka arakizi. Iyo bishyize kera Yesu ajya ishyira hanze ukuri kose, kuko akunda itorero rye yapfiriye. Mwa bantu mukanguke, musome bibiliya mubone ukuri kuzuye, muve inyuma y’abahanuzi.

17
Niyikiza 2019-08-25 09:58:58

Imana ishimwe ko yaduhaurukirije umuhanuzi mu gihe gikwiriye

18
Gerard 2019-08-25 09:55:10

Umukozi wImana paster Sultan Eric turahamya ko Imana imukoresha byabereye mu maso yacu tureba ubihakana azaze yirebere ibitangaza bihabera nuwakwandika ntiyabona aho abyandika natwe twaje dupinga tuvuga ngo tugiye kureba umuntu wigisha gukora ibyaha ariko twasanze bamubeshyera

19
Sandra 2019-08-25 09:31:50

Ukuntu uyu munyamakuru yamwanditseho byaba byiza yanditse ku buhinzi n’ubworozi

20
Bertrand 2019-08-25 08:59:10

Nukuri uyu mugabo nge nkurikije ibyo avuga nama video ye mbona kuri YouTube nukuri niwe Is I yose ikeneye kuko mbona twarababariwe nonese tutarababariwe Yesu yaba yarazize iki?

21
Umwiza 2019-08-25 08:48:53

Oohh... nanjye ndi umuhamya w’ibi bivuzwe kuri uyu muhanuzi w’Isumbabyose. Ubuzima bwanjye bwarahindutse ndetse n’ubw’abandi bwarahindutse ndabibona kubw’ijambo rye. Amahoro n’imigisha bimubeho

22
Yannick Victor 2019-08-25 08:35:38

Uyu ni umuhanuzi w’ukuri benshi bahakana kubera ko babibwiwe, abandi benshi bamumenye neza ko ari uwukuri kuko bahibereye. Namwangishijwe kenshi, mpigereye nahinduriwe amateka kubera Imirimo ikomeye Imana imukoresha. Sinita kubinyoma bamurega, uretse nawe twese tubeshyerwa byinshi ariko ukuri kuratinda kukamenyekana.(Kwita kumabwire nnibaza ko bidakwiye!).
Amahoro n’imigisha bimubeho.Hahirwa abamwizera kuko bazamenya ukuri kubabatura!

23
Martine 2019-08-25 08:24:30

Imana Ishimwe yakunze ubwoko bwayo Cyane mwiyi minsi Iduha Prophet Sultan Eric (Amahoro n’Imigisha bibe kuri we iteka ) yamenyesheje ubutumwa bwiza,yahaye ubuzima bwanjye agaciro,yankirije umwana abaganga bose bakomeye binaha bari baramunaniwe,Niwe Mucyo Imana yaduhaye muriki gihe,kandi ni Umugabo wuzuye ubwenge buriwese yakwigiraho

24
Jane 2019-08-25 08:11:21

Andika hano. Ndashima Imana cyane yaduhuje n’umuhanuzi umushumba Wacu yatumenyesheje inzira yagakiza. ijambo ry’Imana nukuri Kandi ritwereka ko Imana yakunze abari mwisi cyane bituma itanga umwana wayo wikinege kugirango uzamwizera wese ahabwe ubugingo buhoraho. Yohana:3:16_18 uhasomye ubona ko Yesu yaje gukiza inyoko muntu atarukuyiciraho iteka.ako gakiza kazakirwa n’ubyizera utazabyizera niwe ufite ikibazo. ikindi navuga nuko pastor Wacu arumuhanuzi utabyizera namusaba kuzaza nawe ikiyumvira.

25
Uhiriwe 2019-08-25 08:06:38

Imana ishimwe ko ihagurukije umuhanuzi wayo! Ubu buhanuzi bwakijije igihugu pe! Nari mpari nabihamya

26
Paul G 2019-08-25 08:04:27

Umushumba wacu turamukunda cyane, amahoro n’imigisha bimubeho iteka ryose. Iyo ntahura na we sinari kuzamenya ubutumwa bwiza buvuga ibyo Kristo yakoze. Icyampa Imana ikamuzamura mu kuyimenya no gusabana nayo akagera ku kigero gishyitse cya Kristo.

27
hitimana 2019-08-25 07:49:32

Ndibariza abasomyi.Ni ryari abantu bazajijuka bakumva ko bene aba atari abakozi b’Imana nkuko babyiyita? Ikintu nyamukuru kizakubwira ko umuntu adakorera Imana,ni uwigisha ariko iteka akagusha ku ifaranga.Umukristu bisobanura "umuntu ukora ibyo Kristu yadusabye".
Nta na rimwe Yesu n’Abigishwa be basabaga amafaranga.Bose bajyaga mu nzira bakabwiriza abantu kandi ku buntu.Yesu asubiye mu ijuru,yasize asabye abakristu nyakuri bose kumwigana nabo bakajya mu nzira,bakabwiriza badasaba amafaranga nkuko Matayo 10 umurongo wa 8 havuga.Pawulo yaduhaye urugero muli Ibyakozwe 20,umurongo wa 33.Nta na rimwe yasabaga Icyacumi,ahubwo yabohaga amahema akagurisha,akabifatanya no kubwiriza.Nkuko Kubara/Numbers 18,umurongo wa 24 havuga,Icyacumi cyari kigenewe gusa ubwoko bw’Abalewi,kubera ko batagiraga amasambu.Ikindi kandi,Yesu yadusabye kugenda tugasanga abantu aho bari tukababwiriza.Ntabwo yadusabye kubabwira ngo badusange mu nsengero zacu,tubacurangire,baduhe cyacumi bitahire.Ntabwo ariko Yesu n’Abigishwa be bakoraga.Ahubwo basangaga abantu mu ngo zabo,mu nzira,mu masoko,etc...,bakababwiriza kandi ku buntu.Ubwo nibwo bukristu nyakuri.

28
Lambert 2019-08-25 07:41:55

Ndashima imana yampuje na Prophet Sultan Eric, amahoro n’ imigisha bimubeho. Kuko yampaye ubuzima muri njyewe, ubu ndakomeye kubera we. Mpura nawe nanjye nari mfite ibibazo kuburyo nari maze kwanga insengero nyinshi numvaga nshaka kuba, ariko maze kugera mu itorero rye nahinduriwe ubuzima, gusa namaze ukwezi nibaza koko niba narababariwe. Gusa igihe namenye ko ntashobora kubaho ntakora icyaha kandi nkuko bibiriya ibivuga muri Yakobo 2:10 “Umuntu wese witondera amategeko yose agasitara kuri rimwe, aba ayacumuye yose†namenyeko ntashobora kubaho ntacumura bityo menya neza yuko nababariwe nkiri umunyabyaha bituma nitwa intungane, umuziranenge, umutagawa kubera urukundo rw’ imana gusa bitavuye mu mirimo yanjye, akakanya mbayeho ubizima benshi bifuza. Bivuye mu inyigisho atwigisha. Ubutunzi amahoro n’ imigisha bikomeze bimubeho “uRwanda rufite umuhanuzi ukomeye†.

29
Righteous 2019-08-25 06:26:22

Ubuhanuzi bwa turkey uyu muhanuzi yabivuze mpari. Uyu Mugabo ni umuhanuzi nukuri

30
Muhinda muhozi 2019-08-25 06:11:57

Ibya abapfu biribwa nabapfumu koko!! Nzamugaya yarwaye agiye kwivuza kndi agendana imiti mubiganza byiyise ko byejejwe.

31
Muhinda muhozi 2019-08-25 06:11:54

Ibya abapfu biribwa nabapfumu koko!! Nzamugaya yarwaye agiye kwivuza kndi agendana imiti mubiganza byiyise ko byejejwe.

32
Muhinda muhozi 2019-08-25 06:11:53

Ibya abapfu biribwa nabapfumu koko!! Nzamugaya yarwaye agiye kwivuza kndi agendana imiti mubiganza byiyise ko byejejwe.

33
tuyizere 2019-08-25 05:59:27

ISi irashaje! abahanuzi bibinyoma babaye benshipe! yesaya 8-20 nimusange amategeko y’lmana nibiyahamya nibatavuga ibihwaniryajambo ntamuseke uzabatambikira! nashaka azamanure umuriro! ntakabuza iyombaraga Niya satanic yesu natabare

34
Kayiranga 2019-08-25 05:59:20

Nukuri turabahamya ko ibi aribyo nukuri ibitangaza byinshi twabibonesheje amaso yacu! Nanjye ubuzima bwanjye bwarahindutse pee! Naje kuriwe ntashobora kwigaburira no kwishyura inzu arampanurira none ntunze umuryango! Imana ishimwe kubwawe!

Amahahoro n’imigisha bimubeho!!!

35
Uhawe Darius 2019-08-25 05:06:53

Ndumuhamya would guhama ibye kuko nabonye byinshi mubitangaza yakoze mumaso yacu mama ntashidikanya imbaraga z Imana zimuriho

36
Nyagato joyce 2019-08-25 04:58:12

Amahoro n’imigisha bibe kumuhanuzi wacu kuko yahinduye ubuzima bwabeshi, nanjye yampaye agatambaro kandi kahinduye ubuzima bwanjye Cyane nagiye nkakoresha kubintu byishi byari byarananiranye bigahita bikunda, yanyijije uburwayi bukomeye bwo Munda narimaze imyaka 4 ndwaye AMARA aranyiza binyuze mubuhanuzi, nokusengera ubu ndimuzima. Ndamushimira cyane

37
Mupenzi Olive 2019-08-25 04:56:49

Njyewe ndahamyako Umubyeyi wacu ariwe muhanuzi wanjye Sultan Eric ibyo ahanura nukuri kuko ibyo yampanturiye byose nabigezehi ikind nuko yasengeye abarwayi nkaba narirwaye umugongo ukomeye uryacyane aba arampamagaye ampa amazi arabwira ati genda uyanywe ukire umugongo ukurembeje mubyukuri byarantangaje kuko ntawe nari namenyesheje uburwayi MBA na nabwo imyaka 20 niyo nari maranye ubwo burwayi bw’umugongo nari narawutewe nogukina umupira wamaguru nitendetse kumazumu ndahanuka nikubita hasi nhutuka umugongo pe nawuvuwe na Pastor Sultan Eric Imana imuhe amahoro n’umugisha bimubeho knd yasengeye abarwayi nizerera mubyara wanjye warurwaye umutima umumereye nabi ariko asenga naramwizereye ubu yarakize nimuzima ubuhamya nibwinshi ibyiza bitonze umurongo bibe kuri Sultan Eric mwizina rya Yesu kwaguka imbaraga nogukomera kuvirwa numucyo bibe kuri woe Mushumba wanjye

38
Kupenda Alice Joy 2019-08-25 04:42:13

Yooo!! Imana ishimwe kubwa Prophet Sultan Eric . Yahinduye ubuzima bwanjye, kuva namumenya indwara zose nari ndwaye zarakize kdi ibibazo byanjye bikemuka umunsi ku wundi! Amahoro n’ imigisha bimuhoreho yatuvanye mu irimbukiro atugeza ku gakiza nyako!!

39
Mugeni 2019-08-25 04:28:45

Nshimi Imana cyane kuyu mukozi w’Imana njye nahuye nawe rwaye indwara zikomeye, ndushye mu mutima uyu munsi ndishimye ubuzima bwanjye bwarahindutse sinkirwaye navuga ko Imana yahaye umugisha igihugu cyacu.

Kwamamaza