IGIHE

Frère Manu yahurije korali 10 zo muri ADEPR mu giterane ‘‘Wokovu Celebration’’

0 12-10-2019 - saa 15:34, IGIHE

Umuhanzi Nkurunziza Emmanuel wamamaye mu muziki uhimbaza Imana nka ‘Frère Manu’ yateguye igiterane cy’iminsi itatu kizahuriramo amakorali 10 afite igikundiro mu Itorero rya ADEPR.

Iki giterane cyiswe ‘‘Wokovu Celebration’’ giteganyijwe kubera kuri Paruwasi ya ADEPR Kacyiru mu Kanserege, ku wa 18-20 Ukwakira 2019.

Ku nshuro yacyo ya cyenda cyatumiwemo korali 10 zirimo Ijwi ry’Umwami Yesu, Bethesaida, Integuza, El Bethel, Ebenezer, Goshen, Amahoro, Jehovaniss, Omega, Umucyo y’i Nyarutarama.

Wokovu Celebration yanatumiwemo abahanzi barimo Nsabimana Gisèle Precious uri mu bazamutse neza mu ruhando rw’umuziki uhimbaza Imana, na Simon Kabera.

Ababwirizabutumwa batumiwe muri iki giterane barimo Ev. Nzaramba Jean Paul, Ev. Barakagira Pascal, Rev. Past Habyarimana Désiré na Rev. Past Munyamahoro Seth.

Umuhanzi Frère Manu yabwiye IGIHE ko kuri iyi nshuro iki giterane gifite umwihariko wo guhuriza hamwe korali nyinshi.

Yagize ati ‘‘Ibi biterane bimaze gutanga umusaruro binyuze mu mubare w’abakizwa n’abahembuka binyuze mu butumwa butangirwamo. Abakunzi b’ibihangano by’umusaraba bazitabire iki giterane kuko bizababera umugisha.’’

Wokovu Celebration yateguwe na Frère Manu afatanyije n’Itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana rya Hermon, ubuyobozi bwa Paruwasi ya Kacyiru na Komite mpuzamakorari muri iryo torero.

Manu ni we washinze Umuryango witwa Wokovu Family witangira gukora ibikorwa byinshi byo gufasha birimo gusura abarwayi badafite ababitaho, gufasha abakene n’ibindi by’umutima ukunze.

Uyu muhanzi yavuze ko kuri iyi nshuro hazatangwa ubwisungane mu kwivuza ku miryango itishoboye.

Frère Manu ni umuhanzi akaba umucuranzi wa gitari ya Solo, avuka mu Karere ka Rubavu mu Burengerazuba bw’u Rwanda. Yamenyekanye cyane kubera kuririmba indirimbo zo mu Gitabo cy’Igiswahili zizwi nka ‘‘Nyimbo wa Wokovu’’, izi zaje guhindurwa mu Kinyarwanda na nyakwigendera Pasiteri Senzige Zacharie.

Wokovu Celebration ni igikorwa cyitabirwa n'abantu benshi batandukanye
Iki giterane cyatumiwemo abavugabutumwa batandukanye
Umuhanzi uhimbaza Imana Frère Manu yahurije korali 10 zo muri ADEPR mu giterane ‘‘Wokovu Celebration’’ kigiye kuba ku nshuro ya cyenda
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza