IGIHE

Karangwa, umuvugizi wungirije wa ADEPR yitabye urukiko

27 7-11-2019 - saa 11:03, Akayezu Jean de Dieu

Urukiko rw’Ibanze rwa Kagarama rwasubitse kuri uyu wa Kane urubanza rw’Umuvugizi Wungirije wa ADEPR, Rev. Karangwa John ukurikiranyweho guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano.

Rev. Karangwa yatawe muri yombi mu mpera z’Ukwakira 2019, aho Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rumukurikiranyeho gukoresha inyandiko mpimbano.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 7 Ugushyingo 2019, nibwo yitabye Urukiko kugira ngo haburanwe ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mu gihe iperereza rigikomeje.

Rev. Karangwa yaje mu rukiko adafite abamwunganira ndetse nta n’umuntu waje amuherekeje yaba uwo mu muryango cyangwa abakristu basengana nk’uko bikunze kugenda ku bandi.

Ubwo yari ageze imbere y’Inteko Iburanisha, Umucamanza yamubajije niba yiteguye kuburana asubiza ko yifuza gusubikisha urubanza kuko adafite abamwunganira.

Yasobanuye ko abamwunganira bahujwe n’ikoranabuhanga ku mugoroba wo ku wa Gatatu ahagana saa kumi n’imwe ku buryo batabonye umwanya uhagije wo kwiga kuri dosiye y’umukiliya wabo.

Umucamanza yabajije ku ruhande rw’Ubushinjacyaha icyo buvuga ku busabe bw’uregwa maze uwari ubuhagarariye avuga ko hashize iminsi itatu bushyikirije dosiye urukiko kandi abunganira uregwa bakabaye barayibonye.

Yakomeje avuga ko ari uburenganzira bw’umuburanyi kuburana afite umwunganira ari nayo mpamvu bifuza ko Urukiko rushyiraho itariki ya hafi urubanza ruzakomerezaho kugira ngo ubushinjacyaha bukomeze iperereza.

Umucamanza yanzuye ko iburanisha ryimuriwe tariki 12 Ugushyingo 2019, saa munani z’amanywa.

Inkuru bijyanye: Ibivugwa ku nyandiko mpimbano zishinjwa umuvugizi wungirije wa ADEPR

Rev. Karangwa yatawe muri yombi mu mpera z’Ukwakira 2019
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3  

1
IRIHO 2019-11-11 06:06:06

Itorero ry,Imana ryubatse kurutare abarirwanya ntimuzarishobora Yesu aribereye maso kdi ababavuga ibyo mutazi mugirango muhe urwoho satani musebya abakozi b,Imana muzagubwa nabi.

2
litha 2019-11-11 05:54:59

Ariko mujye munareba imvugo zabavugira karangwa bihita bigaragaza incuti ze izarizo koko

3
Gakuba 2019-11-08 12:31:21

@higiro, rwose ihangane muvandimwe pst Karangwa ntazongera kuyobora ADEPR ukundi kuko yakubiswe n’Imana Data, mu Rwanda twaciye umuco wokudahana nawe urabizi, ese ubundi kowirirwa unugira umwere ejo mu rukiko utagiye kumuburanira kugeza aho habura numuntu numwe koko birababaje niyihangane yumve kuko baca unugani ngo akabi gasekwa nakeza, ikindi hari abantu benshi bize byarabavunye iwabo baragurishije amasambu kugira ngo bakunde barangize ariko ukajya kubona umuntu arifashe acurishije Diplome nukuntu ivuna kuyibona yarangiza akirigwa agaraguza agati abantu, humura nibazamwaka ayo bamuhembye mu myaka amaze atubesha gusa Gereza nayo iramubonye azaguha amakuru nataha hhhhhhhhh.

4
musa 2019-11-08 03:23:32

Reka Imana data yo yonyine ikiranuka abe ariyo izamucira urubanza rwukuri naho ibyo murimo byo gufana musebya abandi ntacyo byahindura kuko ninyiko sibyo zigenderaho niba arengana mwifurije kuzabona ubutabera ariko niba yaranahemutse ubwo Imana abe ariyo izagena uko bizagenda murakoze

5
higiro 2019-11-08 00:53:41

wowe wise GAKUBA ujye uvuga ibyuzi ubwose nubona yarize uzabigenza utekoko ? ibyobyose urimo namatakirangohi ninde utazi abuburanira bayogoje ibintu ubuse za milliyali zaririye nanubu tukishyura? ushi nagahinda mufite yuko yababujijegukomeza kwiba muragatuuuuu.mugende mwabisambo mwe mwaragaragaye ahubwo

6
Athanasie 2019-11-08 00:04:09

Ibibazo byose twibaza mu mitima Imana ibifitiye igisubizo.

7
Gakuba 2019-11-07 23:04:15

Abavandimwe muri kuvugira uyu Pst Karangwa, wenda wasanga ari uwo mu muryango wanyu cg ari inshuti yanyu. Kuko njye ndamuzi neza pee ni umuntu wishyira hejuru cyane namwe ibyo murabizi, Karangwa John ubwiwe arabizi ko atize na secondary ariko ukabona muraza mucangacanga ibintu mutazi mwitwaje ngo umuntu ni nshuti yanyu. ubundi se mwirirwa mutega abantu iminsi nimwe mwigisha RIB icyo gukora cg mucyeka ko yamufashe ihubutse. Karangwa yararengereye aho gutuza akomeza kujya yiruka kubantu ngo ashaka ko basubizwa muri gereza kandi nawe afite amakosa yakoze, ikindi Karangwa ubwe yarivugiye ngo ntago tuzi uko yageze ku buyobozi ngo kandi ngo azagunga abantu niba mubeshyera Imana imane. ubwo c yashakaga kuywumvisha iki?? mujye mureka umuntu narwishyigishira arusome kandi nawe arabizi. hari umunsi twari mu materaniro Imana ikoresha umumama arahanura ngo " wowe Karangwa nutihana urahirimye nkabandi bose " ubwo se yumvaga ari ukumutera ubwoba daaa

8
Gakuba 2019-11-07 23:04:15

Abavandimwe muri kuvugira uyu Pst Karangwa, wenda wasanga ari uwo mu muryango wanyu cg ari inshuti yanyu. Kuko njye ndamuzi neza pee ni umuntu wishyira hejuru cyane namwe ibyo murabizi, Karangwa John ubwiwe arabizi ko atize na secondary ariko ukabona muraza mucangacanga ibintu mutazi mwitwaje ngo umuntu ni nshuti yanyu. ubundi se mwirirwa mutega abantu iminsi nimwe mwigisha RIB icyo gukora cg mucyeka ko yamufashe ihubutse. Karangwa yararengereye aho gutuza akomeza kujya yiruka kubantu ngo ashaka ko basubizwa muri gereza kandi nawe afite amakosa yakoze, ikindi Karangwa ubwe yarivugiye ngo ntago tuzi uko yageze ku buyobozi ngo kandi ngo azagunga abantu niba mubeshyera Imana imane. ubwo c yashakaga kuywumvisha iki?? mujye mureka umuntu narwishyigishira arusome kandi nawe arabizi. hari umunsi twari mu materaniro Imana ikoresha umumama arahanura ngo " wowe Karangwa nutihana urahirimye nkabandi bose " ubwo se yumvaga ari ukumutera ubwoba daaa

9
Muhoro 2019-11-07 22:22:06

Nicyonkundira RIB igenza gake ikazagukacira uziko byarangiye batabizi.ayama diprome yababagabo maze umwaka urenga nyumvise none dore.ariko bagiye biga?

10
Mugisha JJ 2019-11-07 15:15:16

Ubundi bajya bavuga ko ahari ubutunzi ariho satani atera,nkatwe abanyetorero tuba turi kwisengera Imana ngo ubugingo bwacu bube buzima ariko abo birirwa batubeshyera mu binyamakuru ngo turi kweguza abayobozi bacu baba batubeshyera akenshi usanga bamwe ari abiyita abanyetorero ataribo kandi sinanavuga ko ari inshuti z’itorero kuko uri inshuti n’umuryango runaka ntiwakifuza ko usenyuka,aha rero abirirwa bahimbahimba ibidahari batuze basenge Imana ese ko batajya bandika ngo banasinye binagenzurwe ko ari abanyetorero! Ubuse tuvuge uburyo dove yacu yari igeze aho kuba yatezwa cyamunara none ubu iratekanya nta nuyitunga urutoki mwarangiza ngo nguki!Karangwa arazira ko system fundi yayifunze,ikindi kandi rwose kuvuga ngo ingoma ya Karuranga yeguzwe siwo muti w’ibibazo kuko n’ababanjirije bavuyeho manda itarangiye kandi si ibyo twazahoramo kuko ubu aho bigeze kubera benshi bameze nkabinjiriye mu idirishya ubu nubwo wagarura Yesu Kristo ntago bamwemera kandi ari umwana w’Imana nkaswe abo bana b’abana,nibareke umwuka yikorere ibyo yagennye ku itorero rye kandi burya nta bwami budashyirwaho n’Imana.

Paji: 1 | 2 | 3  

Kwamamaza