IGIHE

Itorero rya AEBR rigiye kwimika abapasiteri b’abagore ku nshuro ya mbere

5 16-10-2019 - saa 14:45, IGIHE

Ishyirahamwe ry’Amatorero y’Ababatisita mu Rwanda (AEBR) rigiye kwimika ku nshuro ya mbere mu mateka yaryo abagore mu nshingano za gipasiteri mu gikorwa kizahurirana no gushyiraho abepisikopi.

Ibi birori biteganyijwe kubera ku Cyicaro Gikuru cya AEBR ( Association des Eglises Baptistes au Rwanda) giherereye ku Kacyiru, ku Cyumweru, tariki ya 20 Ukwakira 2019.

Bizatangira saa mbili za mu gitondo mu gikorwa kizahurirana n’igiterane cy’umwaka kizahabera ku rwego rw’igihugu.

Ibi birori bidasanzwe byatumiwemo abayoboke ba AEBR n’abo mu yandi matorero ya gikirisitu mu Rwanda.

Umuvugizi wa AEBR, Rev. Pst Ndagijimana Emmanuel, yavuze ko iki gikorwa ari amateka adasanzwe agiye kwandikwa mu itorero.

Yagize ati “Itorero AEBR rigiye gukora amateka mashya yo gushyira bwa mbere abagore mu nshingano za gipasiteri no kwimika abepisikopi. Ibi byemejwe n’inteko rusange y’itorero mu rwego rwo guhuza imiyoborere y’itorero ryacu n’amabwiriza y’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB).”

Iki gitaramo cyatumiwemo korali zitandukanye kandi zikunzwe cyane muri AEBR zizava mu ntara zitandukanye z’igihugu.

Biteganyijwe ko abagore 12 aribo bazahabwa inshingano za gipasiteri, ubusanzwe amadini menshi ya kirokore wasangaga aharira abagabo gusa.

Abepisikopi batanu bazashyirwaho bo bazahabwa inshingano zo kuyobora intara. Muri bo harimo Rev. Past Ndagijimana Emmanuel usanzwe ari Umuvugizi wa AEBR akaba n’Umushumba w’Itorero mu Mujyi wa Kigali; Rev. Dr Mfitumukiza Andrew uyobora Intara y’ivugabutumwa y’Amajyaruguru; Rev Pst. Pangarasi Semitovu w’Uburengerazuba; Rev. Pst Ahishakiye Joël uyobora Amajyepfo na Rev Elisaphane ukorera mu Burasirazuba.

AEBR ni itorero ryageze mu Rwanda mu 1964 riturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ryabonye ubuzima gatozi mu 1967, kuri ubu rifite abakirisitu basaga 257 000 bayobowe n’abapasiteri basaga 150 bavuga ubutumwa bwiza bwo kugaruka kwa Yesu.

Umuvugizi wa AEBR, Rev. Pst Ndagijimana Emmanuel, yavuze ko igikorwa cyo kwimika abapasiteri b'abagore ari amateka adasanzwe agiye kwandikwa mu itorero
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
king 2019-10-17 14:54:04

Imirongo yose mwavuze ntabwo ibuza abagore kuba ba pastori ahubwo ibategeka kubaha no gutuza mubyo bakora, rero ibyo muvuga bishingiye kumarangamutima yanyu!!!

2
semugeshi 2019-10-17 01:06:41

Ndasubiza wowe Ishimwe Liliane.Uwo murongo ubuza ABAGORE kuba pastors (kuyobora amadini n’insengero).Ariko nkuko Mazina yabivuze,amadini yabaye business.Nkuko Abaroma 16:18 havuga,abiyita abakozi b’imana nyamara bagamije ifaranga,bible ibita "abakozi b’inda zabo".

3
Yego 2019-10-16 10:37:47

amateka ajya abaho nyine!

4
mazina 2019-10-16 10:30:01

Ko pastors b’abagore batabagaho,umuntu yakwibaza niba Imana ibyemera.Reka turebe icyo bible ibivugaho.Hari ahantu habiri Imana ibuza abagore kuyobora.Aha mbere ni mu rugo.Muli Abakorinto ba mbere,igice cya 11,umurongo wa 3,havuga ko Umugabo ari Chef w’umugore.Aha kabiri ni mu nsengero.Imana ibuza Abagore kuyobora amadini n’insengero.Byisomere muli 1 Timote,igice cya 2,umurongo wa 12 na 1 Abakorinto,igice cya 14,imirongo ya 34 na 35.Kuba muli iki gihe abagore baba pastors ,bishops na Apotres,biba ari ugusuzugura Imana kuko ibibabuza. Ni icyaha nk’ibindi kizababuza kubona ubuzima bw’iteka,nubwo bibamo agafaranga gatubutse.

5
ISHIMWE LILIANE 2019-10-16 09:14:25

Abasobanukiwe munsobanurire icyo uyu murongo ushatse kuvuga 1TIMOYEYO 2:11-12

Kwamamaza