IGIHE

Impinduka zishaririye muri ADEPR: Amavugurura mu itorero yasize abapasiteri basaga 1000 bambuwe inshingano

0 2-08-2021 - saa 10:57, Ishimwe Israel

Amezi asaga icyenda arashize ADEPR iragijwe ubuyobozi bushya bwahawe inshingano zo gushyira iherezo ku bibazo n’induru zumvikanye muri iri torero by’umwihariko kuva mu myaka umunani ishize.

Izi mpinduka zirangajwe imbere na Biro Nyobozi iyobowe na Pasiteri Ndayizeye Isaïe; yungirijwe na Pasiteri Rutagarama Eugène; Umuyobozi Nshingwabikorwa, Pasiteri Budigiri Herman; Umuyobozi ushinzwe Umutungo, Imari n’Imishinga, Umuhoza Aurélie n’Umuyobozi ushinzwe Abakozi n’Ubutegetsi, Gatesi Vestine.

Kuva ku wa 8 Ukwakira 2020, ni bwo aba bayobozi batangiye urugendo rugamije gukora amavugurura mu nzego z’imiyoborere, iz’imirimo, amategeko, imikoranire n’imikorere muri ADEPR no kwemeza no kuyashyira mu bikorwa.

Ku ikubitiro ku wa 23 Ukuboza 2020, ADEPR yakuyeho amatorero y’uturere yari asanzwe ari 30 ndetse indembo zari zisanzwe ari eshanu ziraseswa, hashyirwaho icyenda nshya.

Nyuma y’amezi ane, ku wa 3 Mata 2021, hatewe intambwe yindi yo kugabanya paruwasi ndetse urwego rw’Umudugudu ruhindurirwa inyito rwitwa ‘Itorero’ hagamijwe kuwongerera ubushobozi.

Muri izi mpinduka, paruwasi za ADEPR zavanywe kuri 401 zigirwa 143 mu gihe imidugudu [yahindutse amatorero] yasigaye ari 3125.

Impinduka ziri gukorwa na Komite y’Inzibacyuho yashyizweho n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, iyobowe na Pasiteri Ndayizeye hari abazibona nk’intambwe iganisha itorero aheza ariko abandi zababereye nk’umubirizi usharira.

Abatararyohewe n’izi mpinduka barushijeho gusharirirwa nyuma y’icyemezo cyafashwe cyo kwambura inshingano z’ubuyobozi abapasiteri n’abashumba barenga 1000 mu gihugu cyose.

Kwamburwa inshingano bivuze ko umushahara babonaga wahagaritswe, ariko bazakomeza umuhamagaro wabo wa gipasiteri, bivuze ko bashobora kubwiriza nta nkomyi.

Mu ibaruwa IGIHE yabonye y’umwe mu bahagaritswe mu Rurembo rwa Kigali, ivuga ko icyo cyemezo cyashingiwe ku byaganiriweho mu nama Komite Nyobozi yagiranye n’abapasiteri n’abavugabutumwa yasobanuriweho izo mpinduka z’imikorere y’Umudugudu.

Ikomeza yerekana ko kigamije kuvugurura imiterere n’imikorere y’inzego z’itorero no gutandukanya umuhamagaro n’inshingano n’ubuyobozi.

Iti “Hashingiwe ku mpamvu z’ubukungu itorero ryagize kubera Coronavirus, hashingiwe ko muri aya mavugurura hanzuwe ko abanyamuhamagaro bazakomeza guhembwa ari abahawe inshingano z’ubuyobozi.’’

Isoza imumenyesha ko guhera ku wa 1 Kanama 2021, azakomeza umuhamagaro ariko nta nshingano z’ubuyobozi afite.

Aya mabaruwa akijya hanze, abapasiteri bamwe bagaragaje ko ibyakozwe bitari bikwiye kuko hari ibyirengagijwe.

Umwe mu batashatse ko amazina yabo atangazwa, yagize ati “Ubuzima buragoye muri iki gihe cya Coronavirus, hari abafashe inguzanyo ku buryo no kwishyura bizaba ingorabahizi. Itorero ryari rikwiye kugendera buhoro mu gukora impinduka ndetse tukabimenyeshwa mbere y’igihe tukitegura.’’

Mugenzi we yavuze ko byamugizeho ingaruka kuko amaze imyaka 15 nta kandi kazi agira ahubwo “yariyeguriye Imana.’’

Ati “Nize Tewoloji gusa ku buryo bigoye ko hari ahandi nabona akazi cyangwa ngo ngasabe.’’

-  “Impinduka zigoye kwakira ariko za ngombwa”

Pasiteri usengera muri rimwe mu matorero abarizwa mu Karere ka Nyarugenge, yavuze ko babwiwe ko amavugurura yakozwe ajyanye n’ubukungu butifashe neza na Coronavirus.

Ati “Natwe byatubayeho, ni ugusenga Imana igakomeza kudushyigikira. Njye nkomeje umuhamagaro wanjye ahubwo ni bwo Imana irushijeho kubishyigikira. Usibye ko ntayoboye itorero, ndacyari pasiteri.’’

Abapasiteri batagifite inshingano z’ubuyobozi babwiwe kwegera abashumba ba paruwasi bakabagenera aho bagomba gusengera.

Nyuma yo guhabwa amabaruwa, abashumba babwiwe ko ibisigaye hazakurikizwa ibyo amategeko ateganya. Ibi bivuze ko bagomba guhabwa imperekeza.

Umuvugizi wa ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, yabwiye IGIHE ko impinduka zakozwe atari ukwirukana abapasiteri kuko uburyo kubavana mu nshingano buzwi kandi bukoreshwa ku waguye mu makossa.

Ati “ADEPR igira inshingano za gipasiteri n’iz’ivugabutumwa, zikaba ari iz’umuhamagaro. Iyo pasiteri ahamagawe, ntaba ahawe akazi ko guhemberwa.’’

“Icyo turi kuvugurura ni uko mu gufasha itorero harimo guhangana n’ibibazo by’ihungabana ry’ubukungu. Ni ibintu biri mu nzego zitandukanye no mu bigo byinshi. Nubwo abapasiteri n’abarimu ari umuhamagaro ariko hari uburyo bagendaga bahembwa.’’

Yavuze ko iki cyemezo cyamenyeshejwe abagifatiwe binyuze mu nama yakozwe mu kwezi gushize, yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ati “Ntabwo twabirukanye, uburyo twirukana abapasiteri burazwi; baracyafite inshingano zabo. Iyo tumuhaye inshingano, mu byo arahirira nta mushahara urimo. Uburyo turobanura abantu n’amasezerano bagirana n’itorero, si inshingano zo guhemberwa. Nta masezerano y’akazi baba bafite.’’

Yakomeje ati “Abahawe inshingano zihoraho zo kuyobora, ni bo bagenerwa uburyo bwo kubafasha, bakanatanga raporo yerekana ibyo bakoze. Abo batoranywa muri ba bapasiteri n’abavugabutumwa.’’

Umuvugizi wa ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, yavuze ko impinduka ziri gukorwa mu itorero zijyanye n'ikusanyabitekerezo ryakozwe mu banyetorero bigendanye n'umurongo bashaka guha itorero

Mu byagendeweho hagenwa abapasiteri bakurwa ku mushahara harebwe abasanzwe bafite indi mirimo, abari hafi kujya mu kiruhuko cy’izabukuru [abafite imyaka igera kuri 60] n’abandi.

Nyuma y’aya mavugurura haranatekerezwa kuringaniza umushahara ku buryo pasiteri wo mu mujyi n’uwo mu cyaro bazajya bafata umushahara ungana.

Pasiteri Ndayizeye ati “Biracyanozwa ariko hari ibitekerezo bitandukanye byatanzwe aho usanga buri rurembo nubwo bakora imirimo imwe, ibyo bahabwa ntibingana, ni ibikiri gukorwa ngo harebwe uko byahuzwa.’’

Mbere wasangaga Umudugudu uriho abapasiteri nk’icumi bose bahembwa ariko ntacyo bakoze gifatika.

Biteganyijwe ko Umudugudu uri munsi y’abakirisitu 800 uzajya ugira umuyobozi umwe; uri hejuru yabo uzahabwa umuyobozi n’umwungiriza mu gihe Umudugudu urengeje 2000 uzahabwa umuyobozi n’abantu babiri bamwungiriza.

-  Abambuwe inshingano bazaherekezwa neza

Abapasiteri batakiri mu myanya y’ubuyobozi bafite inshingano zibashoboza kubwiriza, kubatiza, gutanga igaburo ryera n’ibindi.

IGIHE yamenye ko abatahawe inshingano zo kuyobora bazagenerwa imperekeza bitarenze iminsi irindwi uhereye igihe ibaruwa zibahagarika zatangiwe nkuko bigenwa n’amategeko.

Imperekeza zitangwa hakurikijwe igihe umuntu amaze mu itorero ariko nta we ushobora kujya munsi y’umushahara w’amezi abiri. Nibura ufite uburambe hagati y’umwaka umwe n’itanu ahabwa inshuro ebyiri z’umushahara we, ufite hagati y’itatu n’itanu ahabwa inshuro eshatu z’umushahara, hagati ya 15 na 20 ahabwa umushahara wikubye kane mu gihe ufite uburambe bw’imyaka irenze 25 ahabwa umushahara w’amezi arindwi.

Pasiteri Ndayizeye yavuze ko abantu bakwiye gukomeza kwizera Imana no gutekereza ko hari ibindi bakora.

Yakomeje atu “Itorero riri gutegura uburyo bwo kubaherekeza muri urwo rugendo. Nubwo turi gukora amavugurura nk’aya, ibigo byinshi, amatorero biri kuyakora. Niba tumara ukwezi abantu batajya mu kazi, dukeneye kwishyira mu mwanya w’abandi bamwe twigisha kwizera, bo babigenza bate? Imana tubwira abandi natwe turayizeye kandi tuzi ko ifite uburyo butandukanye izakomeza kudufasha.’’

Mbere y’uko insengero zifungwa, izigera kuri 34% ni zo zakoraga gusa ndetse abapasiteri bakomeje guhembwa.

Abakurikiranira hafi ibibazo bya ADEPR bavuga ko impinduka ziri gukorwa nubwo ari umuti ushaririye ku bari kuwunywa ushobora kuvamo igisubizo kirambye.

Umwe muri bo yavuze ko abapasiteri bakwiye kwitwara nk’abakozi bafite amasezerano y’akazi, kuko iyo arangiye ubuzima burakomeza.

Ati “Uyu munsi dushobora guhagarara, hari abavuga ngo nzabaho nte, hari abakubwira ngo murumva tuzabaho gute ko dufite amadeni, ukibaza uti ese iyo umukozi ukora akazi gasanzwe gahagaze bigenda gute?’’

ADEPR ni itorero rimaze imyaka 81 rikorera ku butaka bw’u Rwanda, aho ryageze mu 1940. Rifite insengero 3280 mu gihugu hose, rifite abadiyakoni 82 000, korali 6318, abahanzi basaga 200, imiryango 41 y’abanyeshuri biga muri za kaminuza, abavugabutumwa 2460 n’abapasiteri 1240.

Uhereye iburyo: Umuvugizi wa ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe; Pasiteri Rutagarama Eugène umwungirije; Umuyobozi Nshingwabikorwa, Pasiteri Budigiri Herman; Umuyobozi ushinzwe Umutungo, Imari n’Imishinga, Umuhoza Aurélie n’Ushinzwe Abakozi n’Ubutegetsi, Gatesi Vestine. Aba ni bo bahawe inshingano zo kuvugurura ADEPR no kuyiha icyerekezo gishya
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza