IGIHE

Ibivugwa ku nyandiko mpimbano zishinjwa umuvugizi wungirije wa ADEPR

49 28-10-2019 - saa 10:24, Musangwa Arthur

Kuri iki cyumweru nibwo inkuru yabaye kimomo ko Umuvugizi Wungirije wa ADEPR, Rev. Karangwa John, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) aho akurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano.

Umuvugizi wa RIB, Umuhoza Marie Michelle, yabwiye IGIHE ko Rev. Karangwa afungiwe kuri Sitasiyo ya Kicukiro kuko ‘Hari amakuru avuga ko yaba akekwaho guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano’.

Rev. Karangwa ni umwe mu bayobozi bamaze imyaka isaga ibiri bayoboye ADEPR aho we n’Umuvugizi Mukuru w’iri torero Rev. Karuranga Ephrem basimbuye Rev. Sibomana Jean na Rev. Rwagasana Tom, bari bamaze imyaka itatu ku buyobozi.

Nubwo RIB itatangaje ubwoko bw’impapuro mpimbano Rev Karangwa akurikiranyweho, abakurikiranira hafi imiyoborere ya ADEPR bakunze gukemanga impamyabumenyi za tewolojiya uyu mugabo yatanze ngo yemererwe kuba umwe mu bayobozi.

Rev Karangwa John bigaragara ko yize muri Uganda mu ishuri rya tewolojiya i Kampala (Kampala School of Theology) aharangiza mu 2011, ahakura impamyabumenyi yagereranywa n’icyiciro cya mbere cya Kaminuza (Diploma) akomereza muri Far Corners International Theological Seminary INC mu gihugu cya Phillipines arangiza mu 2013.

Izi mpamyabumenyi zombi za Karangwa bamwe mu bayoboke ba ADEPR n’abakurikiranira hafi iby’inyandiko zikoreshwa mu burezi bakunze kwibaza ku mwimerere wazo bashingiye ku mpamvu zitandukanye.

Icya mbere gituma bakeka ko zishobora kuba atari umwimerere ni uko ‘nta byemeza ko zemewe gukoreshwa mu Rwanda bihari (Equivalence)’.

Ikindi bashingiraho ni uko ‘izi mpamyabumenyi IGIHE ifitiye kopi nta nimero ziziranga zifite nk’uko bikorwa ku zindi mpamyabumenyi za kaminuza’. Ikindi zirimo amakosa y’imyandikire ku mazina ya nyirazo aho iyo muri Uganda ari ‘Kalangwa’ naho iyo muri Philippines akaba ‘Karangwa’.

Ku mpamyabumenyi yo muri Philippines, igituma abantu bayigiraho impungenge kandi ni uko iriho icyiciro ‘Title ya Révérend’ (Rev. Pastor Karangwa John) kandi mu rwego rw’ibijyanye n’imyigire nta mpamyabumenyi ijyaho urwego rw’akazi kuko atari izina ry’umuntu.

Usomye neza impamyabumenyi yo muri Philippines, usanga baranditse ko yize mu ishami (Faculty of Serminary), aho kwandika ‘Seminary’, ibi nabyo bituma abantu bibaza uko Kaminuza iri ku rwego rwo gutanga impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza ikora ikosa nk’iri mu mpamyabumenyi.

Ikindi kivugwa kandi ni uko Rev Karangwa ashobora kuba atararangije amashuri yisumbuye, hakibazwa uko yagiye kwiga tewolojiya hadashingiwe ku mpamyabumenyi y’amasomo asanzwe (A2), kandi ari ko ubusanzwe biteganywa.

Uretse Rev Karangwa, Umuvugizi wa ADEPR Rev. Karuranga Ephrem, na we ayobora ADEPR adafite impamyabumenyi iteganywa n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB, mu Itegeko rigena imitunganyirize n’imikorere by’imiryango ishingiye ku myemerere ryo mu 2018.

Ingingo ya 20 ivuga ibisabwa kugira ngo umuntu ahagararire umuryango imbere y’amategeko. Hari aho ivuga ko asabwa ‘kuba afite impamyabumenyi ya kaminuza mu by’iyobokamana cyangwa indi mpamyabumenyi ya kaminuza hiyongereyeho impamyabushobozi yemewe mu byerekeye iyobokamana yatanzwe n’ishuri ryemewe’.

Icyakora Urwego (RGB) rushobora gushyiraho amabwiriza agena ibindi abahagararira umuryango bagomba kuba bujuje hakurikijwe umwihariko w’ibikorwa iyo miryango igamije

Nubwo abanyamadini bahawe imyaka itanu yo kujya kwihugura mu by’iyobokamana kugira babone impamyabumenyi, ntibikuraho ko hari abayobora amatorero batazifite harimo na Rev Karuranga.

Rev Karuranga yize mu ishuri rya tewolojiya rya ADEPR rizwi nka FATEK ariko Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC) yahagaritse itangwa ry’impamyabumenyi n’ibindi bikorwa bijyanye no kwigisha muri iri shuri.

Rev Karuranga akaba ari umwe mu bagombaga guhabwa impamyabumenyi muri FATEK, ikomeje kuzuza ibyo yasabwe na HEC ngo yongere kwigisha.

Rev. Past Karuranga avuga ko yize muri FATEK

Rev.Past Karuranga ayobora ADEPR adafite impamyabumenyi iteganywa n'amategeko
Rev Karangwa arakekwaho gukoresha inyandiko mpimbano
Impamyabumenyi Rev Karangwa yakuye muri Uganda
Impamyabumenyi Rev Karangwa yakuye muri Philippines
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3 | 4 | 5  

1
Muzashira 2019-11-12 00:59:53

Nnehoo ngo yashizehoo ni nkoko zumutuku numukaraaa ark abaswa ni nkabasazi ubuse koko ayobewe icyo ayo mabara asobanturaa gusaa yemwe muravunikira ubusa irihejuru yabyose niyigena igikwiriye abagize bandabizi rero nibabiharire imana na mategeko turebe nahubundi uvugira igisambo aba arumwe muricyoo knd iminsi yumujura ngoo ningahe harya yarangiza akayobora million zabantu atara nize apuuuuu ahubwoo abafunga bamushire ahe ha wenyine nahundi abashaka nta nabo azabona

2
Theogene 2019-11-08 08:48:37

Aiko ikije cyose ni ADEPR ese niryo torero ribaho ryonyine mu Rwanda! Abaturage natwe imitwe yashyushyeeee, twigize abanyapolitike b’amadini, uko byagenda kose ADEPR ni itorero ryemera iby’umwuka kd iby’umwuka ntaho bihurira na kaminuza, kuko si Science

3
Amédée 2019-11-08 02:23:18

Itorero ry’Imana rikwiye gusengerwa. Abo bantu bashyizweho mureba hehe? Kubera kwa gushaka indonke mwagiye gucukumbura kuko bagiyeho. Satan yabinjiriye musenge cyane ntakindi

4
Claude 2019-10-31 09:26:13

yewe ndumiwe noneho murebe kukinyamakuru inyarwanda.com murebe impamya bumenyi ya karangwa ngo yakuye hanze muri university yitwa FAR CORNERS INTERNATIONAL THEOLOGICAL SEMINARY INC hahahahaaaa Iyi University ntago ibaho ibaho yandiyse gutya FARCORNERS INTERNATIONAL THEOLOGICAL SEMINARY INC. hariya banditse nabi ngo FAR CORNERS INTERNATIONAL THEOLOGICAL SEMINARY INC. kandi ntago ishuri ryakwibeshya. Kandi nta shuli ryakwandika kuri Diplome ndo Rev. P. Kuko amazina ajyaho agomba kuba ayo kubyangombwa ntago title yawe ijya kuri diplome yawe rwose uyu mugabo ahanwe n’abandi babonereho kandi na Karuranga kuvuga ko afite impamya bumenyi yo muri university itemewe nabyo ntibibaho nawe aveho. Kandi nibajya kureba uzajyaho noneho bazitonde pe

5
RUTWAZA 2019-10-31 03:04:51

ANDI MAKURU TUMAZE KUMENYA NUKO BATANGIYE KWIGABANYA UMWANYA NIBA URIBUBAKWIRE NIBYO TWIBAZA NGAHO :KARANGWA SLYESTRE, MANNWYA JOHN,NTAGANDA JEAN PAUL, SEBADENDE EMMANUEL, MUTAGANZWA VIATEUR,KAMUGISHA ANANCENE,NIYONZIMA ALEX, RUGASINGWA JEACLUDE,CYUMA JEACLUADE,RUSATSI JOHN, NABANDI BATAVUZWE BARIMO KWIZEZWA UWO MWANYA NAKO NA GATEMBEREZI M PAUL UYU NIWE MUCURABWENGE WIBI BYOSE KDI MUKWIBA ARUSHA ISHOMBABYUMA AHO WAKABONYE ICYMA GITSA AMABUYE INYAMATA KIVERISA KURI COMPTE YE ZA MISSION ZABURI GIHE KURYA ZA RUSWA MUBAKOZI BIMISHINGA YA COMPASSION NAHANDI HATURUKA AKAZI NKO MURI ZA COMPANIES ZU MUTEKANO, AFATANYIJE NIHABARA RYE NGO UMUHOZA AUREU HADASIGAYE NUYABAKUSANYIRIZA ARIWE COMPTABLE WABO NGO
MUDAGIRI.MBESE BIRAKOMEYE ABATABARA NIBATURENGERE KUKO IRIS’ITORERO RYAHINDUTSE IKIRYABAREZI BIVUGANYE KARANGWA KUBERA KO ATUMVIKANAGA NABO BAJURA MBESE BYABA AMAHIRE ATAGARUTSE BAKISANZURA BAKUZUZA INZU ZABO BATANGIYE,

6
EUGENE 2019-10-30 10:35:06

sinababwiyeko ibibintu birimo ubugambane ?nkubungubu twamenyenezako Gatemberezi afite mwenewabo muri RIB urikugenda kuyu mupastor karangwa kugirango babone uburyo avaho bakabona uko biba doreko yari yarababangamiye nku barabikuza za milliyoni burimunsi kugirango bakomeze bahe uyu mugabo wa kadasoho ka kwa gatemberezi hamwe deaf umuhoza bayamaze bayabikuza kugirango bagure mugenziwabo. gusa twizeye ubuyobozi.bw’urwanda bazabigenzura neza bazasanga ibibintu arukugirango bamwikize yababujije kwiba incuro nyinshi gatemberezi we shawowe nabo mubifatanyijemo mwamenyekanye murajyahehe kweri?

7
PU 2019-10-29 15:01:15

ariko se hari degree mwigeze mubona itagira transcript? basi niyerekane na A2 tumenye ko koko yize ayandi! umuntu arangiza P5 gusa noneho akiga za universities atarutse secondary school???? abo nabonye bavuga ngo kwiga singombwa ninde wababwiye ko Imana ikoresha injiji??? Yesu yamaze imyaka isaga itatu yigisha abigishwa be kugira ngo bazashobole kuyobola itorero, intumwa Paul imaze gutoranywa na Kristo mu nzira ijya iDamasko yahise yoherezwa yahise yoherezwa kwa Anania, kandi nimbeshyerwe yari yarize iby’amategeko, Luke yari dogiteri, Matayo yari umucunga mari, nabandi nabandi, niyo aza nka Petero warobaga gusa, ariko nibura agaca bugufi. mu mezi atageze no kuri 30 yari amaze kwikuza kurenza Tom yasimbuye, asigaye asiribanga ibintu byose nkaho idini ari umutungo we, yafungishije abakristo be ntabarwa muri uganda, barataha bakabyivugira, yafashe imitungo y’itorero ayiyandikaho muri ADEPR-PCI yo mu buganda, ntiyatinyaga gukangisha abantu iturufu ko ngo agera iyo tutazi.. mbega wagizengo Imana y’abarokore hari uyikerensa??? iraza ntijya iceceka irakubita bose bakumirwa! ntiyibutse nabo basimbuye uko bavuyeho bubi na bwiza kubera Imana... yakuwe iRodebali yibagirwa kugoroza ibirenge kabisa.. gusa Imana imubabarire kandi imutabare nubu arize nadasibira azasubira mu murimo

8
tydfff 2019-10-29 00:27:05

mwaretse abakozi bimana ko hatayobora impapuro

9
dudu 2019-10-29 00:18:09

Andika hano karangwa wee iminsi 40 iyo igeze igisambo kirafatwa uwakwereka ibyo yakoreye umuntu baguze ikibanza aho atuye kabarondo ukamutwarira ubutaka utaguze sha ikinyoma ntikizicara kuntebe

10
Paul 2019-10-28 22:37:15

Bantu b’Imana:
1,Theology ntiyeza umuntu.
2.Umukuru w’irorero agomba kurangwa n’ingeso nziza (1Timoteo 3:1)aho kuba amashuli menshi,yabigira byombi bikaba akarusho.
3.Leta y’u Rwanda yadufasha kongeramo ko pastor agomba kuba ashimwa cg atorwa n’abayoboke ariko yarize n’ayo mashuli.
4.Bitabaye ibyo abungeli gito bazarya intama(Zekaliya 11)

Paji: 1 | 2 | 3 | 4 | 5  

Kwamamaza