IGIHE

Hagiye gukorwa filime ivuga ku buzima bwa Yezu iri mu rurimi rw’amarenga

1 29-12-2019 - saa 16:04, Iradukunda Serge

Umuryango mpuzamahanga usakaza ijambo ry’Imana mu batumva, Death Mission watangaje ko ufite gahunda yo gukora filime ivuga mu buryo bw’amarenga ku ivuka, ibitangaza, urupfu ndetse n’izuka rya Yesu/Yezu.

Uyu muryango uvuga ko iyi filimi izafasha mu kugeza ivugabutumwa ku bantu miliyoni 70 babana n’ubumuga bwo kutumva hirya no hino ku Isi.

Umukozi w’uyu muryango nawe ubana n’ubumuga bwo kutumva, binyuze mu rurimi rw’amarenga, Chad Entinger yagaragaje ko iyi filime iri mu rurimi rw’amarenga izafasha abatumva kwibona mu butumwa itanga.

Yagize ati“Ururimi rw’amarenga rufitanye isano n’uwo umuntu ari we. Kugira ngo umuntu abone ikintu mu rurimi rw’amarenga bizabakora ku mutima kandi bazabyumva, uwo muntu aziyumva ati ‘oh Mana yanjye ninjye barikubwira, uru ni ururimi rwanjye”.

Entinger yongeyeho ati “Twizeye neza ko Imana ishobora ndetse izakoresga iyi filime iri mu rurimi rw’amarenga mu kugera ku bantu batumva”

Iyi filime byitezwe ko izafasha abatumva nabo kwibona nk’abagenewe ubutumwa buri mu ijambo ry’Imana kuko mu busanzwe insengero nyinshi zikoresha uburyo bufasha kugeza ubutumwa mu bumva gusa.

Ikorwa ry’iyi filime biteganyijwe ko rizafata imyaka igera kuri itatu cyangwa ine dore ko ibikorwa byo gukusanya amafaranga azifashishwa mu mirimo yo kuyikora bigeze kure.

Kugeza ubu filimi ivuga ku mateka n’imibereho ya Yesu yabonekaga mu ndimi nyinshi zitandukanye gusa ku batumva bari bagifite imbogamizi z’uko batabashaga kugerwaho n’ubutumwa buyikubiyemo.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
dkdekarren 2020-01-08 03:02:59

Ariko birakwiye kuko abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ubona ko amadini menshi yabirengagije, mu nsengero nta buryo buhari bubafasha kwiga no kumva ijambo ry’Imana; kandi barifitiye inyota. PWDs have rights to religion and worshipping God

Kwamamaza