IGIHE

Burya dusangiye gupfa no gukira!

10 1-04-2020 - saa 08:22, Padiri Victor Amerika

Hari benshi barajwe ishinga no gushakisha inkomoko y’iki cyorezo cya coronavirus. Byaba bituruka ku makosa cyangwa ubushake bw’umuntu, byaba bikomoka ku mihindagurikire y’ikirere cyangwa ku misazire y’isi nk’uko bamwe babivuga, icyo tubona ni uko twese dusangiye gupfa no gukira.

Iki cyorezo cyadushyize ku munzani w’ubuzima kandi cyitwereka ko iby’ingenzi ari ibyo duhuje kurusha ibidutandukanya.

Abakomeye n’aboroheje, abami n’abatware bahuje icyifuzo n’aboro! Twese turasaba Imana kubaho. Intambara zari zarananiranye zerekanye ko burya turwaniraga ubusa, nazo ziraceceka! Twese twabonye akanya ko kwitekerezaho, maze tubona ko dusangiye gupfa no gukira koko!

Dusangiye gukira: Twese twaremwe mu ishusho y’Imana kandi iduha Ubuhanga, Ubwenge, ubwigenge n’umutima ukunda kugira ngo tubashe gukora ugushaka kwayo, harimo kugenga ibindi biremwa no kubana neza mu rukundo n’abandi. Twese twaremewe gusingiza Imana no kubana nayo (Reba Yh 17).

Dusangiye gupfa: Dusangiye gupfa nk’uko dusangiye ingaruka z’icyaha cy’inkomoko. Kuva ubwo Muntu yasuzuguraga Imana, agashaka kunganya ubwenge nayo ndetse akumva ashaka no kuyirusha, Imana yamusubije mu mwanya we ariko iranamuhana. Bityo aba asemeye bene muntu twese.

Uhoraho abwira umugore ati “Nzongera imiruho yawe igihe utwite, maze uzabyare ubabaye, uzahora wifuza umugabo wawe”. None se Babyeyi babyaye, ni nde wabyaye atababaye cyangwa atamennye amaraso? Kuva ubwo twese dusangiye gupfa no gukira. (Intg 3, 16).

- Uhoraho abwira n’umugabo ati ‘Kuko wansuzuguye, Umugati wawe uzawurya wiyushye akuya kugeza ubwo uzasubira mu gitaka, kuko ari cyo wavuyemo. Koko rero uri umukungugu, kandi uzasubira mu mukungugu”. (Intg 3, 17-19). Ibi se ntitubihuriyeho, ntiturya ari uko twiyushye akuya? Nyamara tujye twibuka ko dusangiye gupfa no gukira.

Iki gihe rero si igihe cyo gushakisha inkomoko y’icyorezo gusa ahubwo ni igihe cyo gufashanya nk’abahuje gupfa no gukira. Niba twese duhuje ibibazo niduhuze no gushakisha ibisubizo, cyane cyane twita ku mbabare n’abatishoboye. Ni igihe kandi cyo kugendera mu gushaka kw’Imana!

Bavandimwe nk’uko tubibonye umubabaro n’ibyago byacu byakomotse ku gusuzugura Imana; aho umuntu wa mbere yihaye gushaka kuresha nayo! N’uyu munsi hari ibyo tubona ukabona ko Muntu yagiye ashyira imbere ubuhanga, ubwenge bwe ndetse agakora ibyo yishakiye aho kugira ngo byose bigende uko Imana yabigennye.

Dukomeze gusenga twizeye ngo Imana idukize ibyaha byacu kandi iturengere idukize iki cyorezo.

Dusenge Nk’uko Uhoraho yabibwiye Dawudi ati “Ntacyo ntagukoreye niba kandi bidahagije nzongeraho n’ibindi (2 Sam 12, 7-8) Natwe, turagushimira Nyagasani kubera ibyiza byose wadukoreye ariko kandi tugarutse imbere yawe n’umutima unyuzwe nabyo, tunagusaba ngo wongereho n’ibindi byiza, utugirire Impuhwe maze udutabare ikibi cyugarije isi. Ni wowe wivugiye ngo igihe kirageze ngo ndengere umuryango wanjye: turengere nk’uko warengeye Daniyeli ukamukura mu rwobo rw’intare zishonje, nk’uko warengeye abayisiraheli bakurikiranywe n’ingabo za Farawo.

Dutabare nk’uko watabaye Pahulo mu Nzu y’imbohe, maze inzugi z’uburoko zigafunguka, turwanirire ishyaka nk’uko warirwaniriye abavandimwe batatu (Meshaki, Sadaraka na Abedenego) baciriwe urwo gupfa, bakarohwa mu muriro ugurumana ariko ukohereza umumalayika wawe agatemberana nabo mu muriro, maze bose bagatangarira izina ryawe. Ubwo twiyemeje kukugarukira no kongera kukubera abana, ngwino utubere Imana, natwe tuguhoranire icyubahiro hejuru ya byose. Ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu. Amen”.

Padiri Victor AMERIKA, Padiri Mukuru wa Paruwasi Nyabinyenga yaragijwe Bikiramariya, Umwamikazi wa Kibeho
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Vicame 2020-04-02 16:32:09

Dieu merci , Que Dieu vous bénisse! Ayons confiance àDieu , C’est lui qui nous sauvera!

2
Sxxx 2020-04-01 07:43:51

Koko dusangiye gupfa no gukira!

3
Sxxxx 2020-04-01 07:41:31

Iyi nyigisho iraguhumurije. Dukomeje kwiringira uwaduhanze!

4
Racheal 2020-04-01 06:04:01

Ijambo ryiza cyane!habwa umugisha padiri

5
munyemana 2020-04-01 05:51:33

Nkunda uyu Padiri ko muli iki gihe akangura abantu.Reka mwunganire.Koko abantu twese turareshya imbere y’Imana.Twese tugira ibibazo,turabyara,turarwara,turapfa,etc...Gusa hari aho Padiri yavuze ntemeranya nawe.Wavuze ngo:"Dukomeze gusenga twizeye ngo Imana idukize ibyaha byacu".Icya mbere,bible ivuga ko Imana itumva abanyabyaha (Yohana 9:31).Icya kabiri,Imana ibabarira ibyaha "abantu bihannye gusa" (Ibyakozwe 3:19).Nkuko ubizi neza,abantu bumvira Imana nibo bake cyane.Abenshi ni abakora ibyo itubuza.Dukurikije ayo masomo yombi,aho gusenga,ahubwo abantu nibabanze bahinduke bumvire Imana,kubera ko nkuko twabibonye Imana itumva amasengesho y’abantu banga kwihana.Nkuko Yesu yabihanuye,izi ndwara z’ibyorezo ziraca amarenga y’uko Imperuka iri hafi.Abantu nibakomeza "kwinangira",bakanga kwihana,Imana izabarimbura kuli uwo munsi wegereje Bisome muli Yeremiya 25:33.Mbisubiremo,ntabwo Imana ikiza abantu ibyaha iyo banze kwihana.Abantu bage bibuka uko Imana yabigenje ku gihe cya Nowa.Harokotse abantu 8 gusa muli millions nyinshi zari zituye isi.

6
Umusaza 2020-04-01 03:39:55

Ariko ano Maranda mutima abantu biharaje nayiki ? Bibagiwe ko nta mvura igwa ntihite, niyi Coronavirus azagera igihe igende, gusa icyo nemeranya na buri wese nugufasha abatishoboye kugirango igihugu cyacu kitagira uwo gitakaza, ariko se ibyo bindi byo nibyiki ? Ubu Perezida Kagame areke Wamutezi dama Grenade ngo ni Kayumba nyamwaswa agaruke atere izindi ngo nuko bose bazapfa, ni inshingano ya buri wese gufasha utishoboye Umuri iruhande, ariko ibyo bindi mujya muri za bibiriya muzana amagambo yuwayanditse abashakamo ibirayi. Coronavirus nishirira muzakomeza mubibone, Umukene ntazareshya numukire nibyo kandi byo gupfa, ntago abantu bose bapfira rimwe, umukire ashobora gupfa uno munsi umukene akazapfa nyuma yimyaka50. Dufashanye ariko byo bindi mubivane aho

7
Lambert 2020-04-01 03:19:34

Padiri arakoze cyane ubutumwa bwe buratwubaka dukomeze gahunda ya Guma murugo ari nako dukomeza gusenga cyane ubudacogora

8
Ishimwe 2020-04-01 02:43:22

Amen amen mu gihe nk,iki hakenewe umuntu nk,uyu wigusha akanahumuriza imitima ni iki lmana idushakaho

9
wwwww 2020-04-01 02:41:33

Ariko uyu mupadiri akomeje kwigaragaza di. Uziko ba pastors bacu bahwekereye utamenya ko bakibaho? Rugagi n’ibindi bikomerezwa muri he? Cyangwa mwagiye gutanga ibiribwa mu baturage? Ni ukuri maze iminsi nibonera amazina ntari nzi ariyo ahumuriza abantu! Nawe niko ubibona?

10
HAVUGIMANA 2020-04-01 01:45:37

Impanuro nziza iva ku Mana! Nubwo bizashoboka kubera impuhwe z’Imana, n’ibihangange by’isi byakoranije za auto blindées na za bombe atomique ngo barase corona virus ariko barananiwe! Muri Espagne no muri Angleterre bagerageje missile a

Kwamamaza