IGIHE

Barumviye baratabarwa! Icyo Bibiliya ivuga ku bakijijwe ibyorezo no kuguma mu rugo (Video)

10 30-03-2020 - saa 09:15, Ishimwe Israel

Abemera Bibiliya bahamanya n’umutima wabo ko ijambo ry’Imana ari ukuri kuzuye. Niyo ivuga bikaba, yategeka bigakomera; ifite imbaraga ziri hejuru ya byose. Bemera ko mu bihe bikomeye ijambo ryayo ryitabazwa, iyo abahanga b’Isi batsinzwe rikifashishwa ndetse abemeramana ntibashidikanya ko rirema ikintu rikagikomeza.

Kuri ubu Isi ihangayikishijwe n’icyorezo cya COVID-19, cyatumye ibihugu bikaza ingamba zica intege ikwirakwira ryacyo. Iki cyorezo cyagaragaye mu Bushinwa mu Ukuboza 2019, umurwayi wacyo wa mbere mu Rwanda yahabonetse ku wa 14 Werurwe 2020.

Kuva icyo gihe Leta yakajije ingamba zo guhangana nacyo zirimo guhagarika ibikorwa bihuza imbaga nk’ibitaramo, guhagarika ingendo z’indege zitwara abagenzi no gusaba abaturage kuguma mu ngo zabo no kwirinda ingendo zitari ngombwa.

Ku bemera Bibiliya, indwara z’ibyorezo si nshya mu matwi yabo, hari izo babwirijwe, izo basomye ariko bamwe ni ubwa mbere babonesheje amaso yabo, ubuhanuzi bubasohoreraho.

Mu kiganiro na IGIHE, Umuvugabutumwa muri ADEPR, Dusengimana Théophile, yavuze ko ibihe bibi bidakwiye gutera ubwoba uwatewe yiteguye.

Yagize ati “Kuva kera Abayisiraheli bahuraga n’ibyago, indwara zikaze nka mugiga, kagungu ni icyorezo, inzige, guhagurukirwa n’amahanga n’intambara za hato na hato byose byabaga ari ibyorezo.’’

Mu bihe by’amage, Abayisiraheli bahabwaga umuburo, rimwe na rimwe bagasabwa kuguma mu ngo kugira ngo bicishe bugufi, bitekerezeho, basenge batabarwe.

Yifashishije Igitabo cya Yesaya 26.20 havuga ko ‘Wa bwoko bwanjye we, ngwino winjire mu nzu yawe wikingirane, ube wihishe akanya gato kugeza aho uburakari buzashirira’, yavuze ko “Icy’agaciro kwari ukwita ku ngamba zagenwe.’’

Ubu u Rwanda ruhanganye na Coronavirus ndetse kuyihashya bisaba abarutuye kubahiriza inama zitangwa n’inzego z’ubuzima.

Dusengimana ukorera ivugabutumwa muri Paruwasi ya Kacyiru muri ADEPR, yashimye ingamba za Leta zo guhangana na Coronavirus.

Ati “Abaturage mbere yo kuba aba Leta, ni ab’Imana. Leta nayo yashyizweho n’Imana. Ibyemezo bifatwa ni Imana iba yabifatiye muri Leta. Buri muntu akwiye kumenya uruhare rwe muri iki gikorwa.’’

Ev. Dusengimana yavuze ko igihe cyo kuguma mu rugo ari umwanya mwiza ku banyamadini wo gusenga Imana cyane kuko bafite umuti wahuzwa n’iy’abaganga, Coronavirus igahashywa burundu
  • Ingero za Bibiliya z’abagumye mu rugo bagakira!

-  Nowa n’umuryango we

Bibiliya igaragaza ko abantu bo ku bwa Nowa bakoze ibyangwa n’Imana ibarimbuza umwuzure kuko binangiye bakanga kumvira.

Dusengimana ati “Nowa yabaje inkuge avuga ibigiye kuzaba, abatarabyumvise bagereranywa n’abatumva umuburo wa leta uyu munsi. Abantu bo kwa Nowa, ntibumvaga ibyo avuga kuko hari haciye imyaka 40 imvura itagwa [bumvaga ari igisubizo kuri bo], yari atuye ku gasozi ndetse ubwato yategetswe kubaza bwari bunini cyane babona bigoye kubuterura.’’

Igihe cyarageze imvura iragwa Nowa n’umuryango we binjira mu nkuge [igereranywa n’inzu], urugi rurakingwa, abinangiye bararimbuka.

-  Abayisiraheli bavuye mu buretwa mu Misiri

Abayisiraheli bari bamaze imyaka 430 mu buretwa mu Misiri, babuvuyemo nyuma yo kumvira itegeko ryo gusiga amaraso ku nkomanyizo z’umuryango [bakaguma mu nzu] kugira ngo Malayika natambuka urwo rugo rube rufite uburinzi.

Umwami Farawo yemeye kurekura Abayiisiraheli nyuma y’uko Malayika yishe abana bose b’imfura mu Misiri.

Ati “Ni urugero rugaragaza kumvira kw’Abayisiraheli. Na Coronavirus buri wese iramureba, niyo mpamvu agomba gushyira mu bikorwa imyanzuro ya Leta. Abayisiraheli barinzwe n’amaraso, uyu munsi turasabwa kuguma mu rugo.’’

-  Moridekayi yatabariwe mu rugo

Bibiliya ivuga ku nkuru y’Umuyuda Moridekayi wari wamanikiwe igiti cyo kubambwaho ariko akaza gutabarwa biturutse ku Mwamikazi Esiteri watakambiye Umwami ari mu rugo, akamubwira akaga ubwoko bwe bufite.

Itegeko ry’Umwami ryaje kwanzura ko Hamani ari we umanikwa ku giti cyari cyateguwe; hanyuma Moridekayi atambagizwa umujyi wose ku ifarasi.

-  Umunyegiputakazi Hagari yaratabawe!

Hagari wari umuja yasenzwe na Aburahamu, ageze mu nzira yiyambaza Imana, nayo yumva gutaka kwe.

Aburahamu na Hagari babyaranye Ishimayeli, ariko uyu mugore yirukanwa kubera gusuzugura nyirabuja.

Dusengimana avuga ko “Imana yumvise kurira kwe, niko kumubwira ngo subira mu rugo, arongera asubira kwa Aburahamu na Sara. Hanze Imana yabonaga ko azahapfira.’’

-  Rahabu yatabariwe i Yeriko

Imana igabiza Abayisiraheli Kanani, hari indaya yahakiriye kuko yagumye mu rugo. Ubwo abagabo 12 boherezwaga gutata Kanani [igihugu cy’isezerano] hari indaya yitwaga Rahabu basezeranyije ubutabazi .

I Yeriko hari amoko arindwi yagombaga kurimburwa, kandi Imana yari yabibwiye Yosuwa. Rahabu wacumbikiye abatasi, yasabwe kuzashyira agatambaro ku idirishya ku buryo nibahagera bakakabona bizaba ikimenyetso ko ari muri urwo rugo.

Mu bandi Bibiliya igaragaza ko bakijijwe no kuguma mu rugo harimo Eliya wahagaritse imvura agahungira ku mupfakazi akanatungwa n’ibyo kurya bike yari asigaranye ndetse na Aburahamu, inshuti y’Imana yaburiwe guhunga umujinya w’Imana binyuze mu kuguma mu rugo.

Bibiliya yerekana ko iyo Abayisiraheli bahuraga n’ibyago, buri wese kuva ku Muhanuzi wabazaga Imana icyateye icyo kintu n’icyakorwa ngo kiveho, Umutambyi warebereraga idini n’Umwami [Igihugu] watangaga amabwiriza, bafatanyaga kubirwanya.

Iyo usomye mu 2 Ibyo Ku Ngoma 7:13-14 havuga ko “Nindamuka nkinze ijuru imvura ntigwe, cyangwa nintegeka inzige ngo zone igihugu, cyangwa ninohereza mugiga mu bantu banjye, maze abantu banjye bitiriwe izina ryanjye nibicisha bugufi bagasenga, bagashaka mu maso hanjye bagahindukira bakareka ingeso zabo mbi, nanjye nzumva ndi mu ijuru mbababarire igicumuro cyabo, mbakirize igihugu.’’

Dusengimana avuga ko “Coronavirus ishobora kuba ingamba za Satani ariko hamwe n’ingamba zo kuguma mu rugo, tukabibyaza umusaruro wo gusengera umuryango, itorero n’igihugu Imana ishobora kuyirukana inyuze mu bashakashatsi bagashaka imiti, mu gusenga cyangwa igakoresha uko abantu birinze.’’

Yasabye abantu kudahagarika imitima ahubwo bakizera Imana no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Ati “Abanyarwanda bahumure, icyo Leta ibahatira si leta gusa kuko n’Imana irabibahamagarira. Nibamenye impamvu zo kuba mu rugo kugira ngo birinde, barinde n’ababo. Iyo ushyize mu bikorwa, amabwiriza ya Leta n’ay’Imana, yishakira igitambo.’’

Kuguma mu rugo harimo inyungu nyinshi cyane ko bibungabunga ubuzima bwa buri wese n’igihugu cyose kigakurwaho umutwaro wo kwita ku barwayi.

Abakirisitu bakwiye kuba icyitegererezo mu kubahiriza ingamba zo ‘Kuguma mu rugo’ cyane ko hari uburinzi budashidikanywaho n’umwanya wo kwibutsa Imana imirimo bakoze.

Video: Niyonzima Moses na Hakizimana Souke Olivier

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Siradji 2020-03-30 21:04:55

Murakoze Ntuye mu mahanga ndashima Igihe iduha amakuru y’ iwacu umunsi ku wundi. Ndi umusiramu numvise uko Biblia yigisha kwitwara mu bihe by’ ibyorezo nkaba nifuzaga ko mwazatubariza n’ àbamenyi bank Islam icyo Korowani ivuga mu bihe by’ ibyorezo.

Murakoze dukunda igihe!

2
GG 2020-03-30 20:05:21

IFARANGA ryakurijemo gusumbanisha abantu bituma BAMWE batsikamira ABANDI. K’ubw’iyo mpamvu, mfata KORONAVIRUS nk’IKIGERAGEZO cy’IMANA kitwibutsa AGACIRO K’UMUNTU mu bumuntu twahawe. Ni kuki twiyibagiza ko umuntu mu byiciro abarizwamo byose ABAYEHO k’ubw’ABANDI? Niba Leta yahagurukiye gufasha abaturage bayo muri ibi bihe bya Koronavirusi nuko NABO bayifatiye runini. Dukomeze kuba MAGIRIRANE nkuko Imana ibidusaba, ibihe turimo ntibyoroheye benshi.

3
Akana Alice 2020-03-30 16:21:57

Umukozi w’Imana ukomeye cyane .ari muri bake nemera ku isi yose hari ibyo yigeze kumbwira hashize imyaka icumi byose ndabibona.Ibyo avuze rwose ndeneranya nawe 100%

4
Dusengimana 2020-03-30 15:29:38

Rwose ndashimira igihe hanyuma bwumwihariko ndashimira umukozi w’lmana kwijambo ryuzuye umbwenge nubuhanga atubwiye niyemeje kuguma murugo ndetse nkabikangurira nabandi kuko isibye nareta ibidusaba n’lmana irabivuze mwijambo

5
g 2020-03-30 15:20:15

Imana iguhe umugisha. utwigishije amagambo meza

6
Kwizera Ilde 2020-03-30 15:11:46

Uwiteka aguhe umugisha nubwo guhumuriza abanyarwanda ndetse n’isi muri rusange ubagezaho ijambo ry’Imana.

7
Rurangwa 2020-03-30 15:09:10

Hariho byinshi byo kuvuga kuby’ibihe niminsi turimo ariko mu ijambo rimwe harageze ko abanyabwenge nahindukira nakareka ingeso zabo mbi kugirango Imana idutabare muri aka kaga kuko ibyahanuwe nabahanuzi bakera bigomba gusohora ikindi kandi ndahumuriza ubwoko bw’Imana ngo bahumure kuko ubwayo irihagurukira aho isi yose nabakomeye bayo ndavuga abanyabwenge biyisi nabanyambaraga bayo babuze igisubizo Imana ubwayo izadutabara soma 2Gute 31:8

8
Kwizera Ilde 2020-03-30 14:42:14

Uwiteka aguhe umugisha kubw’ijambo ryo guhumuriza abanyarwanda ndetse n’isi muri rusange

9
sezikeye 2020-03-30 04:41:56

Urakoze Ishimwe Israel.Ariko hari ikintu gikomeye utavuze.Wibagiwe kubwira abantu ko iki ari igihe cyo Kwihana no Gushaka Imana cyane.Nkuko Yesu yavuze muli Luka 21:11,26,ibyorezo byinshi birimo kuba byerekana ko turi mu Minsi y’Imperuka kandi ko tugomba kwibaza ku bintu birimo kubera mu isi.Wibuke ko mbere yuko Umwuzure wica abantu bose bali batuye isi,hakarokoka abantu 8 gusa,Imana yabanje kohereza Nowa ngo ababwirize.Hanyuma banga kumwumva.Natwe rero ikintu kihutirwa ni ukubwiriza abantu ngo bihane bashake Imana,mbere yuko Imperuka iza.Turi mu bihe by’Imperuka.Ntabwo ari kubakura umutima,ahubwo ni ukugirango bihane "bazarokoke" kuli uwo munsi uri hafi.

10
sezikeye 2020-03-30 04:41:36

Urakoze Ishimwe Israel.Ariko hari ikintu gikomeye utavuze.Wibagiwe kubwira abantu ko iki ari igihe cyo Kwihana no Gushaka Imana cyane.Nkuko Yesu yavuze muli Luka 21:11,26,ibyorezo byinshi birimo kuba byerekana ko turi mu Minsi y’Imperuka kandi ko tugomba kwibaza ku bintu birimo kubera mu isi.Wibuke ko mbere yuko Umwuzure wica abantu bose bali batuye isi,hakarokoka abantu 8 gusa,Imana yabanje kohereza Nowa ngo ababwirize.Hanyuma banga kumwumva.Natwe rero ikintu kihutirwa ni ukubwiriza abantu ngo bihane bashake Imana,mbere yuko Imperuka iza.Turi mu bihe by’Imperuka.Ntabwo ari kubakura umutima,ahubwo ni ukugirango bihane "bazarokoke" kuli uwo munsi uri hafi.

Kwamamaza