IGIHE

Apôtre Masasu n’umugore we bakorewe ibirori bidasanzwe ku isabukuru y’imyaka 30 bamaranye (Amafoto na Video)

4 30-12-2019 - saa 11:49, IGIHE

Wari umunsi udasa n’indi y’amateraniro muri Evangelical Restoration Church i Masoro, ubwo Apôtre Ndagijimana Joshua Masasu n’Umugore we Lydia Masasu bizihizaga isabukuru y’imyaka 30 bamaze bashyingiranwe.

Bari bateguriwe ibirori bidasanzwe, binjira mu rusengero bafatanye agatoki ku kandi, bagaragiwe n’abana babo n’inshuti, kumwe tumenyereye abageni bakimbagira, babukereye umukwe yanigirije n’umugeni yambaye ikanzu ndende yera.

Aho banyuraga hari habanje guterwa indabo, ku buryo wabonaga ko ari ibirori byateguwe neza mu kwizihiza umunsi w’agaciro gakomeye ku muryango wa Masasu no ku Itorero.

Rudahunga Gideon yabanje gusubiza abakristo inyuma ku buzima bwa Masasu mu busore bwe, uburyo yari umusore mwiza ushinguye, akaba umukinnyi wa karate ku rwego rwo hejuru kuko yanabiherewe umukandara w’umukara, ariko akanaba umusore ushabutse cyane kuko yari umubyinnyi wa Rock.

Yakomeje ati “Igihe abanyarwanda batotezwaga muri kaminuza arimo, nta n’umwe washoboraga kumugeraho kubera karate yari azi. Umunyarwanda wamuhungiraga iruhande, nta washoboraga kumugerago kubera karate azi.”

Gusa hejuru y’ibyo, nyuma yo kwakira agakiza Masasu yaje guhinduka “umuntu wumvira cyane, yaje gutangira kwegera Imana, ashaka uburyo yayumva asoma ijambo ry’Imana, nibwo yatangiye kwigisha nawe ijambo ry’Imana.”

Yakomeje ati “Yigishaga abo ahuye nabo bose, yemwe ndetse no ku kazi abo bakoranaga.”

Muri ubwo buzima ngo yaje kugaragarira bose ko ari umuvugabutumwa wo ku rwego rwo hejuru, yemerwa i Kinshasa no mu Ntara zo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo aho yabaga mbere yo kuza mu Rwanda, biza kugaragara ko ari umuvugabutumwa udasanzwe.

Rudahunga yanagarutse ku mugore wa Masasu, uburyo yari umukobwa mwiza cyane, kandi akaba akiri mwiza kugeza n’ubu.

Yahindukiriye Masasu aramubwira ati “Apôtre, ndemeranya nawe ko iyo ataba Imana, nta nubwo wari gutekereza kumwegera.”

Umukobwa wa Masasu, Deborah Uwamahoro, yatanze ubuhamya bw’uko yagize amahirwe yo kuvukira muri aba babyeyi, nubwo yavutse mu bihe byari bikomeye.

Yavuze ko mu byo bakoreye abana babo, batabona impano babaha ishimishije. Yahise aha umwanya musaza we Josué, wavuze ko bahaye inka ababyeyi babo.

Pasiteri Lydia Masasu yashimye Imana yamuhaye umugabo mwiza, wamukunze akanamubera inshuti yamufashije kuryoshya urugendo rw’ubuzima no mu bihe bitoroshye.

Yakomeje ati “Naragukunze! Ndashaka ko andeba mu maso neza! Uri indabo zavuye mu Ijuru, uri impano y’ubuzima bwanjye, niba uyu munsi nuzuza imyaka 50, hafi 30 yose twarabanye.”

Yongeye gushimangira ko amukunda kandi azahora amukunda, avuga ko atewe ishema no kuba ari Se w’abana be, kandi ko nyuma ya Kristo, ari we mukunzi we ukomeye.

Apôtre Masasu na we yashimiye bikomeye abakristo abereye umushumba bamuteguriye uyu munsi mukuru.

Ni ibirori byari binogeye ijisho, byasojwe habaho kwifotoza, nk’uko bikorwa ku bageni bagiye gushyingiranwa bwa mbere.

Habaye amateraniro hashimwa Imana ku byiza byose yabakoreye
Abakristo benshi bitabiriye amateraniro
Masasu n'umuryango we bifotoza nyuma y'amateraniro
Apôtre Masasu n'Umugore we Lydia bahamije urukundo bafitanye nyuma y'imyaka 30 bamaze bashyingiranwe
Apôtre Masasu n'umugore we bakimbagira rwagati mu ikoraniro
Ibyishimo byarenze Pasiteri Lydia Masasu
Bashimiye Imana kubera ibyiza byose yabakoreye
Isabukuru y'imyaka 30 bamaranye yizihirijwe mu ikoraniro
Bakase umutsima ku isabukuru yabo
Apôtre Masasu n'umugore we imbere y'ikoraniro
Bashimiye Imana kubera igihe bamaranye kandi urukundo rwabo rukomeje gukura
Apôtre Masasu yashimiye umugore we ku byo amufasha byose
Ibyishimo byari byose

Amafoto: Muhizi Serge

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Amaherezo 2019-12-30 20:18:54

MASASU yari kumwegera kbsa kuko uko bigaragara nawe kera yari umusore mwiza, gusa n’iyo abwiriza ubona ko atarakizwa yakanyujijeho.

2
Bwiza 2019-12-30 20:12:48

Yewe aba bantu ni beza pe! Iyo uri mu mana neza n’ibyawe ibibamo.

3
Me too 2019-12-30 09:13:58

Wow, mbega byiza!!! Abana b’ Imana ni beza, bambaye ubwiza bw’ Imana.

4
karekezi 2019-12-30 05:41:26

Ibintu bidushimisha kurusha ibindi Imana yaduhaye,ni Ubukwe no Kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana.Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,ndetse bagatandukana.Amadini amwe abeshyera Imana ngo ibemera gutunga abagore benshi.Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo kandi Yesu yadusabye gushaka umugore umwe. Nkuko Yesu yabisobanuye muli Matayo 19:6,Imana yihoreye Abayahudi batunga Abagore benshi kuko bali barananiye Imana.Abantu bose bakora ibyo Imana itubuza,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izabakure mu isi abakora ibyo itubuza bose.Izasigaza mu isi gusa abantu bayumvira nkuko Imigani 2 imirongo ya 21 na 22 havuga.

Kwamamaza