IGIHE

Aline Gahongayire yateguye umugoroba wo kuganira n’abakobwa

15 18-10-2019 - saa 14:02, Uwiduhaye Theos

Aline Gahongayire yateguye umugoroba ateganya kuzahura n’abakobwa n’abandi b’igitsinagore bakaganira bisanzuye.

Muri iki gikorwa yise Meet & Talk azahura n’abari hagati y’imyaka 18 na 30, kizaba ku wa 27 Ukwakira 2019.

Aline Gahongayire wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye nka Hari impamvu pe, Iyabivuze, Ndanyuzwe, Warampishe, Nta banga n’izindi yabwiye IGIHE ko ari ubwa mbere azaba akoze igikorwa nk’iki.

Ati “Uyu mugoroba ni ubwa mbere uzaba ukozwe nanjye. Nawutekereje cyane cyane biturutse ku busabe bw’abantu benshi bifuzaga ko duhura tukaganira.”

Avuga ko aho iki gikorwa kizabera atahatangaza ubu kuko hazamenyeshwa abiyandikishije gusa, ngo hari umubare ntarengwa ndetse abantu barenga 80% bamaze kwiyandikisha.

Avuga ko uyu mugoroba azaba ari umwanya mwiza ku bakobwa n’abagore bamukunda kandi bifuza guhura no kuganira nawe.

Gahongayire yagiye agaragara mu bikorwa by’ubugiraneza, gufasha abatishoboye, imiryango itandukanye biciye mu muryango abereye umuyobozi ariwo Ineza Foundation.

Aline Gahongayire wamenyakanye mu ndirimbo zitandukanye nka Hari impamvu pe , Iyabivuze, Ndanyuzwe, Warampishe, Nta banga n’izindi yabwiye IGIHE ko ari ubwa mbere azaba akoze igikorwa nk’iki
Abantu barenga 80 % bamaze kwiyandikisha
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
alegisi 2019-10-28 04:23:18

Ariko se tuvugishije ukuri uyu mugire ni iyihe nama yagira urubyiruko nawe atarayigiriye. Ubu se ninde mugore cyangwa umugabo wagira ikibazo mû rugo akamuhamagara.Hazajyeyo abatandukanye nabo bashakanye kandi nabo tuzabamenya KO bateye nkawe .Hari imvugo njya numva ngo nyereka abo mugendana nkubwire uwo uriwe

2
b 2019-10-20 02:14:09

Azanahamagare iya Divorced/Separated women and men bagize igika abarizwamo, nanjye ubwo nzayitabira!!!

3
Gasana Kagoyire 2019-10-19 05:58:57

Ariko tujye tuvugisha ukuri, nkubu Aline niyihe nama yagira umuntu muzima? Usibye abo byacanze nkawe?! Urugo rwaramunaniye baramubenga nyuma yumwaka umwe none ngo aragira inama abakobwa? Iyihe nama se se atigiriye

4
Dd 2019-10-19 05:25:48

Yego rata @ Thanks at Rugwizangoga.Abanyarwanda tuzige gukora ibyiza nk uko twifuza ko n abandi babidukorera. Be kind to one another nk uko umu talk show host Ellen Degeneres akunda kubyigisha

5
Delphine 2019-10-19 01:17:18

Thank Benoit Ku kuba wumva neza iki giikorwa cyiza Gahongayire yatekereje. Kuri bavuga ko nta cyiza yageza ku bandi kubera ibibazo yagize, njye nsanga ahubwo iriya experience yaramuhaye experience yatuma ashobora gutanga impanuro zifite ireme. ’’Nta mukuru kuruta umuto waribonye". Bravo Aline!

6
Benoit 2019-10-19 01:06:58

Bishoboka bite ko habaho abantu babereyeho guca abandi intege? Igitekerezo cya Aline njye ndagishyigikiye cyane. Niba ashobora guhuza abakobwa ku mubure uyu n’uyu bakaganira bakungurana ibitekerezo Ku nsanganyamatsiko izaba yateguwe, murumva hari ibyiza nk’ibi? Courage dear Aline, komeza utekereze imishinga nkiyo, kuko eduquer une femme, c’est eduquer toute une nation.

7
Juao 2019-10-18 17:00:38

Ariko se nkubu Aline abagira inama zuko ingo zubakwa cg?? Aha ndabona ari ukwibonekeza.

8
Ernest Rugwizangoga 2019-10-18 13:19:29

Ariko bamwe mu muri twe twarayoberanye umuntu ashaka gukora ibyiza akaba urwenya kubera ibibazo yagize nubu agifite kandi bitamuturutseho. Usibye ko atabivuga muzi ko iwabo yari afite abavandimwe babiri . Bose Bakabica muri Genocide yakorewe abatutsi agasigara ari ikinege yarangiza agapfusha umwana...

Uriya Aline yumva abababaye kurusha mwebwe munukritika . Ariyo mpamvu yabigize mission yo kufasha abo bababaye kuko nawe bimwubaka

Mwari mukwiye ku mushyigikira kuko si benshi bakora nkibyo akora.

9
Messia 2019-10-18 13:06:17

Police ikurikirane irebeko adashaka kubigisha amanyanga.Uretse kwiyitirira gospel ntarundi rubato rw’umuchristo afite Uber rero mubemaso bana batoya.

10
Ernest Rugwizangoga 2019-10-18 11:38:40

Ariko bamwe mu muri twe twarayoberanye umuntu ashaka gukora ibyiza akaba urwenya kubera ibibazo yagize nubu agifite kandi bitamuturutseho. Usibye ko atabivuga muzi ko iwabo yari afite abavandimwe babiri . Bose Bakabica muri Genocide yakorewe abatutsi agasigara ari ikinege yarangiza agapfusha umwana...

Uriya Aline yumva abababaye kurusha mwebwe munukritika . Ariyo mpamvu yabigize mission yo kufasha abo bababaye kuko nawe bimwubaka

Mwari mukwiye ku mushyigikira kuko si benshi bakora nkibyo akora.

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza