IGIHE

Abayoboke ba ADEPR bongeye gusaba RGB guhagarika Biro Nyobozi yayo

52 2-11-2019 - saa 13:16, Musangwa Arthur

Bamwe mu bayoboke b’Itorero rya Pantekote mu Rwanda, ADEPR, bandikiye Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), barusaba guhagarika Biro Nyobozi y’iri torero, kubera ibibazo biterwa n’imiyoborere mibi yayo bikomeje kwiyongera.

Abagize ubuyobozi bukuru bwa ADEPR batorewe kuyobora manda y’imyaka itanu mu matora yabereye muri Dove Hotel muri Werurwe 2018, ikaba yari yabanjirijwe n’iy’inzibacyuho yatowe ku wa 30 Gicurasi 2017.

Barimo Umuvugizi Rev. Karuranga Ephrem, Umuvugizi Wungirije Rev. Karangwa John, Umunyamabanga Mukuru Pasiteri Gatemberezi Muzungu Paul, Ushinzwe Imari n’Ubukungu, Umuhoza Aurélie na Pasiteri Ntaganda Jean Paul, Umujyanama mu by’Imari n’Ubukungu.

Ibaruwa yo muri Kanama itsinda ry’abayoboke ba ADEPR, bandikiye RGB, banayigejeje ku biro by’Umukuru w’Igihugu. Irakurikira iyo kuwa 28 Gicurasi 2019, yandikiwe Umuyobozi w’inama y’ubuyobozi ya ADEPR imusaba kweguza komite Nyobozi.

Irakurikira kandi iyo kuwa 4 Kamena 2019, RGB yandikiye akanama nkemurampaka muri ADEPR isaba guhuza abanyamuryango b’iri torero bagaragayeho ubwumvikane buke, hagasesengurwa ibibazo batumvikanaho n’ibindi bibazo bivugwamo hagamijwe kubona umuti urambye, hashyizwe imbere iyubahirizwa ry’amategeko ubumwe n’ituze ry’abanyarwanda.

Iri tsinda ribwira RGB ko ibi bitakozwe nk’uko bikwiye ndetse ibibazo yavugaga ko bihari bitaganiriweho n’abo bireba bose cyangwa ngo bikemurwe ahubwo bikaba byararushijeho kwiyongera.

Aha niho rihera risaba RGB kweguza biro nyobozi. Riti “Twebwe abayoboke b’itorero rya Pantekote mu Rwanda bashyize imikono yabo kuri iyi baruwa tubandikiye tubasaba ko mwashingira ku bubasha muhabwa n’amategeko mukeguza Biro Nyobozi ya ADEPR”.

Muri iyi baruwa iri tsinda rigaragaza ibibazo bine bituma risaba ko biro nyobozi yeguzwa. Hari ukuba abagize Biro Nyobozi bakomeje gufata ibyemezo bishingiye ku itonesha aho baha imyanya bamwe abandi bakayibima kandi bose bangana ndetse bamwe bakabagenera imishahara y’imirimo badakora abandi ntibahembwe kandi batarigeze bahagarikwa mu itorero.

Batanga urugero rw’aho nyobozi yafashe bamwe mu ba pasitoro babaga muri ADEPR Uganda, bagarutse bakabaha imyanya abandi bakabagenera imishahara y’imirimo badakora nyamara abandi ntibahabwe na kimwe.

Ikindi kibazo ni ukuba abagize biro nyobozi bakomeje gukoresha imvugo z’iterabwoba nk’aho babwiye abapasiteri n’abavugabutumwa mu nama yakorewe Kacyiru kuwa 24 Nyakanga 2019, bakababwira ko bazi neza ko bazagenda ariko ko bazabanza bagashyira bamwe muri ‘Waiting Room’, hanyuma bakazahabasanga.

Ibi ngo ntibatinze kubikora kuko bahise birukana bamwe mu bakozi abandi bagahabwa mutation z’agahimano kugira ngo bananirwe kujya aho babohereje bisezerere ubwabo.

Ikibazo cya gatatu ni ukuba Umuvugizi wungirije wa ADEPR yarakomeje kuvugwaho ko atagira impamyabumenyi yemewe ariko ntibikurikiranywe nyamara bitakagombye kwirengagizwa kuko amategeko atamwemerera kwitwa umuyobozi wungirije w’itorero mu gihe atujuje ibiteganywa n’itegeko.

Riti “Kubera ubumenyi buke byazaniye akaga itorero kuko hafatwa ibyemezo binyuranye n’amategeko y’itorero n’ay’igihugu”.

Kugeza ubu Umuvugizi Wungirije Rev. Karangwa John, arafunzwe aho akekwaho gukoresha inyandiko mpimbano.

Hari kandi no kuba abagize biro nyobozi kuva bajyaho barakomeje gucungira umutungo w’itorero mu bwiru ntibemere ko hakorwa igenzura ryigenga rigaragaza uko bacunze umutungo w’itorero mu gihe bikomeje kuvugwa ko ucunzwe nabi cyane ndetse n’inzego zindi zagombye kubivuga zikaba zaricecekeye ku mpamvu zitazwi. Imikorere nk’iyo ntihuje n’umurongo mwiza igihugu cyacu kigenderaho muri gahunda y’imiyoborere myiza.

Iri tsinda riti “Bikomeje guteza umwuka mubi mu itorero no gukurura inzangano zidashira tutirengagije kandi ko ibyo bikorwa byose bikomeje kuba inzitizi y’ubumwe n’ubwiyunge igihugu cyacu cyiyemeje kugenderaho”.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ubwo iri tsinda ryandikiraga RGB bwa mbere, Umuvugizi wa ADEPR, Rev. Karuranga Ephrem, yavuze ko iby’ibibazo bivugwa biri gukwirakwizwa n’abantu ku giti cyabo, ariko ntiyagira uwo atunga agatoki.

Ati “Dufite abantu benshi biyitirira ko ari abo muri ADEPR ariko mu by’ukuri atari bo […] Hari abantu ku giti cyabo bagenda bahembera umwuka utari mwiza hagati y’abakirisitu.”

Icyo gihe kandi Umuyobozi w’Urwego rw’Imiyoborere (RGB), Dr Usta Kaitesi, yavuze ko ibibazo by’imiyoborere biri muri ADEPR ubuyobozi bw’itorero bwiteguye kubikemura neza.

Abagize Biro nyobozi ya ADEPR basabirwa kweguzwa
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6  

1
jean mateso 2019-11-12 23:22:30

mwibuka igihe haliya kuli adepr mu gakinjiro Leta yashyizeho ubulinzi noneho Prof. Muligande Charles akajya kwumvikanisha bureau ya adepr yali imaze gucikamo ibice kubera ingangabitekerezo twajya gusenga mu gitondo abali ku bulinzi bakatubwira ngo twisubilire mu rugo?

Imana niyo yonyine yatabara aba bakilisitu ba adepr
Sé mtoto wa mzee.

2
stivn 2019-11-12 00:58:48

ujya kuvuga aba atarabona wajyeze muri méthodiste libre i Rusizi-kamembe hayobowe na habiyambere na Félicien masanzire ye barahishe amacakubiri aravuza ubuhuha erega maye no kwirukanwa mwitorero nabyo binarimo twarumiwe RDB nitabare !!!! turashize !!!!

3
Ka 2019-11-09 10:50:13

Niba mwebwe mukijijwe mwagasenze Imana ikicira imanza kuko ari umurimo wayo. Ibyo kwiruka mujya muri RGB bigaragaza ko mufite ibibazo ndetse mutanakijijwe. Mwabonye ko ibyifuzo byanyu byasubirizwa muri ADEPR ariko ntimuragakizwa. Mubanze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo.
Ikindi Kandi umuntu azabazwa ibye nta n’ubwo Ari rusange.

4
bc 2019-11-07 07:23:09

none se aba bapasiteri ntibumva ko badashakwa IMANA se bayikorera bagundira ,ugomba kuba uri en relax nta ntambara ,nimwegure imirimo nimyinshi kandi mufite nibishoro

5
Mwukawera muri ADEPR 2019-11-07 04:56:23

Murananiranye pe!!!mwese nta juru muteze,amafaranga ya cooperative mwarayariye ,amanyanga yinyubako ya Dove hotel ntawe utabizi!Hanyuma kucyumweru mugafata za bibiliya zanyu zingana na mavalisi ngo mugiye
gusenga.Murabapagani kabisa umuriro utazima urabategereje.Harya ngo ADEPR ngo basenga mu mwuka wera???
Mwese mugomba kwihana mugasaba Imana imbabazi naho ubundi muzabona ishyano kumunsi wimperuka.

6
jafti 2019-11-07 00:53:15

méthodiste yo ni agahomamunwa amacakubiri ashingiye ku moko RGB igere hose abayobozi ba kamembe ahhhhhhhh nzaba ndeba Uri juru da !!!!!

7
Tuyisenge Emmanuel 2019-11-06 03:48:22

Birababaje kubona abotwakafatiyeho urugero mukora amahano bikomeye ubuse ijuru muvuga mukigisha nirihe uziko mubaye nkibyapa biyobora abagenzi

8
gasheja 2019-11-04 00:44:40

Ariko benedata kuberiki mukomeje kwandarika itorero mu ba pagani? kdi nukuri kw’Imana ababntu bose biyita abakristo mwarangiza mugateza akajagari mumurimo w’Imana muzabona ishyano nukuri murakabije mbabwizukuri ko mwebwe mushaka ubuyobozi ntimwamarako kabiri kuko abasaza bayobora ubu ni nararibonye muruyumuri bihanganira byinshi ibyo mukora burimunsi bakabihanganira ariko ntimunyurwa pee ubuse nka RWIGEMA D ibyoyakoze ibugesera kumusaza wacitse kwicumu ntimubiziko nka MANNYWA ibyo yakoze ibugande ntimubizi nawe ngo ubuvugizi bwa muberada ahhhh, sebadende ibyo yakoze muma jyaruguru ntibizwi? nabandi nabandi ari amajoro murara mwandika ngo abakristo mubeshyera abakristo rwose pe nimwihane byukuri simwemwenyine harinabandi nabandi mufatanyije ariko mwabanza mukibaza muti ese ababariho tubarusha iki ese ninararibonye mumuriromo cyangwa? mwitonde benedata! iyo nyota yanyu mufite mwiyizana ahangahaha hafite nyiraho wameneye amaraso. ariwe kristo.

9
Steven k 2019-11-03 22:23:34

Aba bakristo birashoboka ko bafite ishyaka ryo gukunda itorero!, ariko ubu buryo bakoresheje bwo kugaragaza ikibazo ntabwo bukwiriye, guhita birukira muri RGB ntibifite injyana rwose. Ubuse babuze uko babegera bakabaganiza aho guhita birukira muri Leta?, mu buzima bwaranze intumwa, nta narimwe bigeze bajya gushakira igisubizo ,muri Leta! Rwose mureke kwitaranga,dore nk’ubu twari tuzi ko ibibazo by’amakimbirane byakemutse kuko hatowe abanda bayobozi bashya,none mutumye na wa mu kristo wo ku rwego ruto agira ibyo atekereza! plz!, nta muntu uri ku isi udakora ikosa, abantu rero tugomba kwihanganirana!

10
isaie 2019-11-03 04:06:04

Bavandimwe birakabaje kubona abashumba basubiranamo ubwabo bikamanuka bikagera mubakirisitu.
ibi sibintu byiza abashumba bakwiye gutekerezako mbere yokujya muririya myanya hari IMANA nyirijuru nisi izababaza inshingano bagombaga gusohoza.

ubundi umushumba mwiza agenda inyuma yintama aragiye ntabwo agenda imbereyazo.
nonese bashumba komugenda imbere mukireba ubwanyu nkaho mwakagiye inyuma ngo murebe intama mwahawe uko zimeze kugirango muzisigasire koko nimugenda imbere muzamenya ibibazo intama zizagiragute?
aho sihohava kurya nibyakabaye bitunga Intama amaze yaba make agaharirwa Impfizi ?

Oya bashumba ntimwihende,kuko umurimo mukora muzawubazwa kandi muzirikane umuhamagaro wanyu.

Hanyuma bakirisitu namwe murabe abakirisitu beza ntimubere abashumba ibigusha,niba mwitorero habonetsemo ikibazo mwakabanje mugasenga IMANA hanyuma mukajya inama mukwizera mufashijwe n’Imana ntakitashoboka.

Hanyuma bamwishakirandamu namwe ibi birabareba mukwiye gushyushya ubwonko mugashakira akazi hanze mugakora ahokuza guteza umutekano muke mubantu kubera inda nini. mukwiye gutekera imitwe hanze yitorero ahokuzagutesha abantu umutwe mukerekanako mukunze itorero kurusha abandi cyangwa nkaho ari ubukebeshe mwakebesheje mukumvako mutayoboye ritarema.
mwibuke samweli yimitswe ari mutoya harabamurusha ubuhanga nuburanga
Dawidi nuko yimitswe hari bakurube beza kandi bafite igihagararo.
muritonde mutangwa muruzi murwita ikime.

RGByacu twemera cyane, namwe mukwiye guha rugari amatorero mugihec cyogushyiraho abayobora abandi bigakorwa mubwisanzure bwabene itorero. hakurikijwe imirongo migari yitorero ndetse nimirongo yashyizweho na leta.
Burya itorero riba rizima iyo harimo ukwishyira ukizana kwaburiwese,ibi nibyobyatuma gukurikirana abayogoje ibyabandi byoroha,kuko bene kumushyiraho bafite nubushobozi bwokumwikuriraho bikozwe muburyo busesuye.

Murakoze IMANA niyo nyirumurimo kandi izi byose ntakiyinanira mugihe cyashyizweho kuko imiyaga nimiraba biriho mugihe cyanone byise bifite igihe byategekewe kumara.

IMANA IBAHE UMUGISHA
MURAKAJYA MWIJURU.

Paji: 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6  

Kwamamaza