IGIHE

Ntiwabuza umuntu gutaha ubukwe bw’umuvandimwe-Mgr Kambanda na Hakizimana ku bukwe bw’uwo mudahuje idini

25 12-08-2019 - saa 12:20, Ferdinand Maniraguha

Guhera mu mpera z’icyumweru gishize, mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga havuzwe cyane iby’icyemezo cyahabwaga umukirisitu gatolika wese wo muri Paruwasi Mwamikazi w’Intumwa iherereye i Nyamata muri Diyosezi ya Kigali, mu gihe ashaka gutaha ubukwe bw’uwo badahuje idini.

Icyo cyemezo cyasinywagaho na Padiri Mukuru Emmanuel Nsengiyumva, cyari kigamije kurinda ukwemera kw’abakirisitu b’iyo paruwasi nkuko Padiri Mukuru yabitangaje.

Bikimara gusakara ntibyavuzweho rumwe kuko hari abagaragaje ko ari ukubuza abakirisitu ubwisanzure no kubangamira ubusabane mu buturage.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Prof Shyaka Anastase, na we yanenze icyo cyemezo avuga ko imigirire nk’iyo igamije kubiba amacakubiri.

Padiri Nsengiyumva ahagana saa moya z’umugoroba kuri iki Cyumweru, yahise asohora ibaruwa ikuraho icyo cyemezo kandi asaba imbabazi abo cyaba cyarabangamiye.

Ati “Mboneyeho umwanya wo gusaba imbabazi uwo ari we wese icyo cyemezo cyabereye imbogamizi mu bwisanzure bw’abana b’Imana ariko cyane cyane mu bumwe bw’abanyarwanda. Si icyo cyari kigambiriwe nshyiraho kiriya cyemezo cyanditse.”

"Umwana wawe yashyingirwa ahandi ntumuherekeze?"

Kuva mu Ukwakira 1962 kugeza mu Ukuboza 1965, i Vatican habereye inama yiswe ‘Vatican II” yari igamije gusuzuma umubano wa Kiliziya Gatolika n’aho Isi yari igeze muri rusange.

Mbere y’iyo nama, umukirisitu wa Kiliziya Gatolika watahaga ubukwe bw’uwo badahuje ukwemera, yafungirwaga amasakaramentu.

Nyuma y’iyo nama, basanze atari ngombwa kubuza umukirisitu wa Kiliziya Gatolika gutaha ubukwe bw’umuvandimwe cyangwa inshuti badahuje idini, ahubwo bashyiraho ibwiriza ry’uko umukirisitu Gatolika watashye ubukwe mu rindi dini, atemerewe gukora ibikorwa byose bikorwa mu mihango y’andi madini.

Musenyeri wa Diyosezi ya Gikongoro, Célestin Hakizimana, yabwiye IGIHE ko mu byo umukirisitu wa Kiliziya atemerewe gukora harimo kuba yajya guhazwa mu rindi dini yatashyemo ubukwe n’indi migenzo ikorwa n’ayo madini itemewe muri Gatolika.

Ati “Icyo bababuza gusa ni ukugenda ngo usangire byose nabo nk’aho uri uw’idini ariko guherekeza umuntu gusa ukajya mu rusengero, ukumva inyigisho ubundi mukajya kwiyakira nta kibazo gihari rwose.”

Musenyeri Hakizimana yavuze ko gutaha ubukwe bw’uwo mudahuje idini bidasabirwa uburenganzira, nubwo Diyosezi zishyiraho amabwiriza yo kubyubahiriza bitewe n’uko zibibona.

Ati “Uretse mu bukwe bwa gipagani gusa naho ubukwe bw’ayandi madini rwose ubumwe bw’amadini, imikoranire rwose umuntu yaherekeza. Wagira umwana wawe akajya gushyingirwa ahandi ntumuherekeze? Ntabwo aribyo.”

Akomoza ku byakozwe muri Paruwasi ya Nyamata, Musenyeri Hakizimana yavuze ko habayemo gukabya ushingiye ku myemerere ya Kiliziya Gatolika.

Ati “Ubwo ni ibintu biri i Nyamata aho ngaho honyine naho ahandi amabwiriza agenda atandukanye ariko icyo bababuza gusa ni ukugenda ngo usangire byose nabo nk’aho uri uw’idini.”

Yongeyeho ati “Wenda biterwa n’aho akorera ubutumwa n’icyabimuteye ariko numva na we yihanukiriye arakabya.”

Habayeho ubushishozi buke

Musenyeri Antoine Kambanda uyobora Arkidiyosezi ya Kigali ari naho Paruwasi ya Nyamata ibarizwa, yavuze ko Kiliziya Gatolika irangwa no kubaha imyemerere y’andi madini ku buryo itabuza abayoboke bayo gutaha ubukwe bw’inshuti badahuje ukwemera.

Yavuze ko icy’ingenzi ari ukwigisha abakristu bayo itandukaniro ry’imyemerere yabo n’iy’abandi.

Ati “Tugomba kwigisha abantu bacu umuntu akamena ukwemera kwe akamenya itandukaniro ry’ibyo yemera n’ibyo abandi bemera ariko akabubaha ku buryo rero gutaha ubukwe bw’umuvandimwe uba uzi imyemerere ye ukamenya n’iyawe, akakubaha na we ukamwubaha nkuko abantu bavuga indimi zitandukanye ariko hari ibyo bahuriraho.”

IGIHE yabajije Musenyeri Kambanda niba ari we wasabye ko Paruwasi ya Nyamata ikosora icyemezo yari yafashe, avuga ko hashobora kuba harabayeho ubushishozi buke hakabaho kwibutswa.

Ati “Nawe ntabwo ababuza ahubwo avuga ko bagomba gusaba uruhushya ariko nabyo mu gihe bibangamiye abantu ntabwo aribyo kandi ndumva yabikosoye […]Haba habayeho wenda ubushishozi bukeya n’ingaruka bigira ku bandi ariko ubundi ni umurongo usanzwe uzwi ariko dushobora kubibutsa.”

Yavuze ko abanyarwanda bahuriye kuri byinshi kurusha ibyo batumva kimwe ku buryo utabuza umuntu gutaha ubukwe bw’umuvandimwe we.

Ati “Ibiduhuza nibyo byinshi kurusha ibyo abantu bamwe batumva mu buryo bumwe n’abandi. Wenda byumvikanye nabi cyangwa se hari abo bibangamiye ariko ubundi ntawe ubuza umuntu ubukwe bw’umuvandimwe.”

Umwe mu bayoboke ba Kiliziya Gatolika muri Diyosezi ya Kigali, yabwiye IGIHE ko mu gihe utashye ubukwe bw’uwo mudahuje ukwemera, Umuryango remezo ugomba kuba ubizi ariko bidasaba icyemezo cyanditse.

Ati “Ni ibisanzwe kumenyekanisha ubukwe ugiye gutaha, iyo utashye ubwa gipagani abantu batasezeranye imbere y’Imana ufungirwa amasakaramentu. Niyo umwana wawe yakwishyingira ntabwo wemerewe ko bakuzanira inzoga ngo uzakire, ufatwa nk’uwacyuje ubukwe bwa gipagani. Impamvu babibaza ngo baguhe n’uru ruhushya, ni ukugira ngo bemeze koko ko utashye ubukwe butari ubwa gipagani.”

Abayoboke ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda basaga miliyoni eshanu (51%). Kiliziya Gatolika mu Rwanda ifite diyosezi icyenda na Arikidiyosezi imwe zigizwe na paruwasi 146.

Musenyeri wa Diyosezi ya Gikongoro, Célèstin Hakizimana yabwiye IGIHE ko mu byo umukristu wa Kiliziya atemerewe gukora harimo kuba yajya guhazwa mu rindi dini yatashyemo ubukwe, n’indi migenzo ikorwa n’ayo madini itemewe muri Gatolika
Kiliziya Gatolika ntiyemerera umuyoboke wayo gutaha ubukwe bwa gipagani ariko ubw’abandi bayoboke biremewe
Musenyeri Kambanda yavuze ko abanyarwanda bahuriye kuri byinshi kurusha ibyo batumva kimwe ku buryo utabuza umuntu gutaha ubukwe bw’umuvandimwe we.
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3  

1
Gidu 2019-08-13 13:02:38

ibyo bikaze cyane muri ADEPR ho utashye ubukwe bw’uwo bita umupagani bahita baguca, no mubadive bibamo cyane. ahubwo nuko Catholic ibishyize kukaribanda ariko ibi byo gucanishamwo abanyarwanda biri mumadini hafi yayose.

2
egide 2019-08-13 07:54:24

Nibyo igitekerezo cya Padiri gishobora kuba cyari cyo ariko ntiyashishoje kubijyanye n’imibanire yacu abanyarwanda. yashatse gusigasira imyemerere gatorika ariko abangamira ubusabane n’ubumwe bw’abanyarwanda. ariko rero ni hose no mu madini y’abarokore Niko bimeze. niba ufite umwana w’umurokore akarongora cg akarongorwa, wowe mubyeyi we nta jambo uzigera ugira muri ubwo bukwe igihe utari umurokore. ubukwe bwose buyoborwa nabo basengana gusa. nabyo ntibikwiye

3
Jean Bosco 2019-08-13 06:49:42

Twese BiBiriya nimwe itorero nirimwe umwami waryonumwe Turamusajyiye n,Imana data watwese umuremyi wijurunisi Rero Twirinde icyatuma Abana b,Imana babura Uburenganzira Mubavandimwe Mugihe bagize ibirori Mugihugu umuturage arigutura aho ashaka Abahagarariye Amadini n,Amatorero akaba aribo bangamira Abakirisito Murukundo Oya Mukore umurimo wimana Muburyo butuma Abakirisitu bakunda Imana

4
Jean Bosco 2019-08-13 06:49:19

Twese BiBiriya nimwe itorero nirimwe umwami waryonumwe Turamusajyiye n,Imana data watwese umuremyi wijurunisi Rero Twirinde icyatuma Abana b,Imana babura Uburenganzira Mubavandimwe Mugihe bagize ibirori Mugihugu umuturage arigutura aho ashaka Abahagarariye Amadini n,Amatorero akaba aribo bangamira Abakirisito Murukundo Oya Mukore umurimo wimana Muburyo butuma Abakirisitu bakunda Imana

5
dkdekarren 2019-08-13 05:57:42

1. Muri Adventiste du 7eme Jour naho ikibazo nk’iki cyo kubuza Abakristo gutaha ubukwe bw’abakristo basenga ku cyumweru kirahari ngo cyeretse bubaye kucyumweru da! sinon urabutaha ugacibwa!

2. Bizamera bite ko ubukwe bw’abo batari abadventiste bushyirwa kenshi kuwa gatandatu (ku isabato)? Certains religieux(ses) exagèrent! Ubu se abavandimwe mu rugo ko hari ubwo baba badahuje ukwemera, ubwo be guherekezanya mu bukwe!? Aka ni akumiro!!
3. Amategeko y’Imana ashingiye ku mahame y’urukundo, ay’amadini rero ntimumbaze!

6
KAYIGAMBA 2019-08-13 02:35:36

Ariko reka mbabwire nukuri nukuri nta gisasu kirimbuzi kiriho cy’ubumara bukomeye nk’amadini, amadini burya niyo arimo amacakubiri ku rwego rwo hejuru arimo ibibi byinshi pee, ngaho namwe mujye munyumvira ngo gusaba uruhushya rwo gutaha ubukwe utashye murindi dini, ibi ariko babikura he? nakera na kare aya madini ataraza abantu ntibabanaga nukuri, ntibasangiraga, ntibahanaga abageni ariko munyumvire, ibi njye iyo mbyumvise bintera agahinda n’ishavu kuko ibi byose babishyiraho kugira ngo niba hari ikinyoma runaka kiri mu idini ryawe utazakivumbura wenda ugasanga aho wagiye niho bimeze neza, ikindi ibi babikora ku bwinyungu bakurura bishyira, ka mbabwire idini ni rimwe ni Ubunyarwanda iri dini rikaba rijyana n’indangagaciro na kirazira ubundi Abatuye isi tukayibanamo mu mahoro. Gusa icyo nemera ni uko Imana ibaho kandi itarobanura ku butoni cyangwa ngo irebe idini runaka, nizera ko Imana yacu ireba imitima yacu; nahubundi niwayubaha ukayizera ntiwizere idini nukukuri nukuri izakuba hafi muri byose kandi izagukiza. Simbujije kuba umuntu yagira aho abarizwa ariko mureke kuhabarizwa buhumyi mugenda mumeze nkaho mudatekereza mumeze nk’impumyi. Ubundi ninde wasenze Imana ntimwumve ngo ni uko asengera ahantu aha n’aha. Imana iri serious ntabwo imeze nk’aba banyamadini. Nukuri biriya bikorwa by’amadini bitari byiza ndabigaye. Ndagukunda Mana yacu Gihanga wahanze Urwanda ugahanga n’Abanyarwanda gusa nzi neza ko utigeze uhanga utu dutsiko tw’amadini twirirwa duteza ibibazo hirya no hino ku isi, eg. Centrafrika n’ahandi. Tuzahora twukubaha Mana nziza.

7
Emmanuel 2019-08-12 22:06:41

Ariko abantu bagiye bareka gukabya! Mukeka ko umunsi w’urubanza Imana izatubaza aho twasengeraga, cg izatubaza ibikorwa by’urukundo twakoze? Nta dini isumba ayandi. Gusa twebwe ubwacu dusumbanya urukundo. Fabienne yabajije niba umukobwa wanjye asabwe n’ugiye kumugira umugore wa kabiri namumuha kandi nkabutaha. Jyewe nasubiza YEGO. Amadini atatu yegamiye ku myemerere ka cyarabu-kiyahudi (bene Abraham/Ibrahim) yemera gushaka umugore urenze umwe, ukuyemo Abakristu. Bivuze ko gushaka umugore wa kabiri atari icyaha. Icyaha ni ukugira inshoreke. Ikindi bagarutseho ngo ni ubukwe bwa gipagani! Iri jambo ubwaryo ririmo agasuzuguro ka gikoloni kanze kudushiramo. Ese mwavuze ubukwe bwa kinyarwanda bwa gakondo? Ese bukorwa bute ko jyewe ntabwo ndataha? Muravuga se buriya bw’abasezeranira ku murenge bagahita babana? Niba ari ubwo bwo ndabutaha kenshi. Ubwo ntataha ni ubwo mw’ijoro batasezeranye imbere y’amategeko, bafite n’indi mihango y’idini rya gakondo bakora. Abo sinabegera. Naho se abakristu batagiye mu rusengero bagsezerana ku murenge gusa, ikibazo kiri hehe? Baba bafite impamvu kenshi ziterwa n’ayo madini ataborohereza kuko badasengera hamwe, maze buri wese agakomera ku rye

8
Umusomyi 2019-08-12 17:45:10

Uriya Padiri Mukuru muramurenganya. None se ko ubukwe bwabaye imihango y’amadini! Baratangira basenga, ba MC babaye abavuga butumwa buri wese akurikije itorero rye atitaye ku myemerere yabaje mu bukwe!" Aba rokore bo ntibemera ko imiryango y’abashyingiranywe igira ijambo mu bukwe bw’abana babo kandi byose ni amasengesho gusa n’indirimbo z’idini! Ibintu byo kuvanga imyemerere na gahunda zitagize aho zihurira n’amadini bisigaye biboneka no mu mihango ya Leta. Ibyo aho bizatugeza ni ukuburaubwhanga ire mu myemerere (intolérance religieuse. Duhe Cesar ibya Cesar duhe Imana iby’Imana. Kandi tweye kumva ko ibyo twemera ari byo by’ukuri , ko abandi bari mu bibi: ngo ubukwe bwa gipagani! Yenda tuvuge tuti ubukwe bunyuranije n’amategeko.
Murakoze kweera guhitisha iki gitekerezo.

9
zogeye 2019-08-12 17:29:49

uwabavumye nako wabaroze niba yaranakarabye yakarabye ibirohwa
mpindutse umuyisilamu hehe naya madini murabeho.

10
Rs 2019-08-12 16:38:27

Rwose musenyeri abisobanuye neza kukibazo cyari gihari. Ndamushimiye .gusa abanyarwanda tujye tugira ubushishozi .hari byishi dukomeza kugenda twamagana byazateza ibibazo nki byamoko , uturere , indimi nibyo bya mamadini . Bigira ingaruka mbi

Paji: 1 | 2 | 3  

Kwamamaza