IGIHE

Ubugenzuzi bwagaragaje gusesagura, kunyereza no gucunga nabi umutungo muri ADEPR

52 2-03-2020 - saa 13:08, Musangwa Arthur

Ubugenzuzi ku mikoreshereze y’umutungo ku cyicaro cy’itorero ADEPR, bugaragaza ko hagati ya tariki 1 Mutarama kugeza tariki 30 Nzeri 2019, habayeho gutanga amasoko binyuranyije n’amategeko, umutungo w’itorero ucunzwe nabi, gusesagura umutungo n’ibindi.

Iri genzura ryitaye ku bikorwa byo ku cyicaro gikuru cya ADEPR ndetse no mu isomero ryayo. Ryitaye kureba niba ibikoresho biramba bibyazwa umusaruro uko bikwiye cyangwa niba bifatwa neza, kureba niba ibikorwa byatwaye amafaranga yaratanzwe mu buryo bwemewe n’ibindi.

Iri genzura ryakozwe n’abagenzuzi b’umutungo b’imbere muri ADEPR, ari bo Matabaro Evariste, Mukumburwa Joyeuse na Mukamurenzi Angelique.

Bimwe mu byagaragaye mu igenzura ni ibibazo n’amayobera ku cyuma gisya amabuye akavamo umucanga kiri mu Karere ka Bugesera (Crusher), aho cyari kimaze amezi 11 gikora ariko nta faranga na rimwe ryinjira mu isanduku y’itorero kandi cyaragombaga kwishyurwa miliyoni 9 Frw buri kwezi.

Muri iyi nyandiko y’ubugenzuzi IGIHE ifitiye kopi, abagenzuzi bavuga ko ‘bageze aho iki cyuma gikorera ntibahasange ugikoresha ndetse yari yabujije n’abakozi be kugira icyo bavuga yikanga ko hari amakuru baha abagenzuzi’.

Bati “Ibyo twari twaganiriye na bo ndetse n’ibyo twabonye kuri chantier biduhamiriza ko kuvuga ko crusher [icyuma gisya amabuye] itigeze ikora ari ibinyoma byambaye ubusa”.

Abagenzuzi bavuga ko mu mezi 11 nta musaruro iki cyuma cyatanze muri ADEPR kuko byavugwaga ko kidakora nyamara ariko bagikoraho barababwiye ko hari amasaha gikora ku munsi.

Bati “Ikimenyetso simusiga kigaragaza ko crusher ikora ni ikirundo cy’umucanga ukomoka ku mabuye yasewe cyakuzura nk’amakamyo abiri. Twabwiwe ko chemise ya moteur yamenetse mu Ukwakira 2019, bikaba bitumvikana uko yamenetse kandi crusher idakora”.

Muri iyi raporo y’agateganyo abagenzuzi bagaragaza amafaranga miliyoni 80 Frw, yaguze ikibanza cyanditse kuri Mukamuganga Judith kiri haruguru ya Dove Hotel, bakavuga ko ‘ni menshi cyane ugereranyije n’uko ibibanza nk’icyo bigurwa’.

Bakomeza bavuga ko ikindi giteye impungenge ari uko uhagarariye icungamutungo ugomba gusinya impapuro zose zemeza ko amafaranga akwiriye gusohoka yanze kubisinya nk’uwabigenzuye ko bikwiye.

Bati “Kugura ikibanza ku gaciro gahanitse cyane kuko ibibanza ku Gisozi bigurishwa hagati ya miliyoni 20 Frw na 30 Frw.”

Ubugenzuzi bugaragaza ko abayobozi ba ADEPR bafite abarinzi bishyurwa n’itorero kandi batabagenewe n’amategeko yaryo, ibi bigafatwa nko gusesagura umutungo.

Abagenzuzi bati “Kurihira abayobozi abo kubararira (abacunga umutekano bane ba EASCO), bakishyurwa binyuze muri EASCO ariko icyemezo kibibemerera ntacyometse aho bishyuriye...hakwiye kugaragazwa inyandiko isinye ibahesha izo avantage zo kurarirwa”.

Ubugenzuzi bugaragaza kandi abayobozi bahabwa amafaranga yo mu butumwa ariko ntihagaragare inyandiko y’ubutumwa [ordre de mission], na raporo y’ubwo butumwa, ibi bituma bifatwa nko gusesagura umutungo no kuwunyereza.

Kuri iyi ngingo hari urugero rwa 2 237 000 Frw yahawe Rev. Ntaganda Jean Paul yo kujya mu rugendo rw’iminsi icyenda muri Uganda ariko nta nyandiko y’ubutumwa ihari igaragaza ko uru rugendo rwakozwe nta na raporo y’urugendo ihari.

Hari kandi 185 000 Frw yahawe Karangwa John adafite inyandiko y’ubutumwa yatangiweho, ibi bigatuma abagenzuzi bavuga ko ashobora kuba atarakoze icyo yasabiwe kubera ko nta kigaragaza ko cyakozwe kandi cyagombye kuba gihari.

Ku micungire mibi y’umutungo, hari imodoka zaheze mu gishanga ubu zikaba ziri hanze aho basenye i Gikondo.

Abakoze ubugenzuzi barirukanywe

Abakoze ubugenzuzi mu gusoza bavuze ko ‘kubera ko gukora ubugenzuzi ku cyicaro cya ADEPR bisa nk’aho bibangamira ubuyobozi bwa ADEPR, turifuza ko bwajya bukorana n’abo hanze ariko batahawe isoko n’abo baje kugenzura.’

Bagaragaje kandi ko mu bugenzuzi bwabo bahuye n’ukunanizwa n’Umunyamabanga Mukuru wa ADEPR, Rev. Gatemberezi Paul, aho basabwaga gukora ubugenzuzi bw’ibintu bimaze imyaka ibiri bagahabwa umunsi umwe.

Mu bagenzuzi batatu bakoze ubugenzuzi, babiri bahagaritswe mu kazi ndetse bahabwa n’inyandiko z’integuza yo gusesa amasezerano yabo. Amakuru agera kuri IGIHE ni uko ibi byakozwe nyuma yo kubasaba kuvuguruza ibyavuye mu bugenzuzi bakoze abandi bakabyanga.

Inenge mu bugenzuzi

Umuvugizi wa ADEPR, Rev. Past Karuranga Ephrem, yabwiye IGIHE ko ubu bugenzuzi batabwemera kubera inenge bufite.

Ati “Inenge ya mbere, basohoye ibintu ariko abo bagombaga kubaza ntabwo bababajije, ikindi cya kabiri bahuje ibibazo bari bafitanye n’umuntu ku giti cye cyangwa se mu kazi, babihuza n’uko na byo ari igenzura (audit)”.

“Icya gatatu ni uko ari njye bagombaga kubiha no kumbaza uko bimeze, nanjye nagiye kubona mbona byarasohotse ntazi uko bimeze. Ntabwo bigeze bambwira ikibazo na kimwe bahuye na cyo”.

Ku kuba babiri muri batatu bakoze ubugenzuzi barahawe integuza yo gusesa amasezerano yabo, Rev. Past Karuranga avuga ko ‘Ntaho bihuriye kuko ibyo bagaragaje nta n’ikibazo gihari ahubwo ni uko nyuma y’aho bakomeje kugira imyitwarire mibi no kubagira inama ntibazumve, hanyuma duhitamo gusesa amasezerano ariko ibyo gusesa amasezerano dukurikije ubugenzuzi ntabwo ari byo’.

Umuvugizi wa ADEPR Rev Past Karuranga Ephrem avuga ko batemera ubu bugenzuzi kuko bufite inenge
Imodoka za ADEPR ziri mu gishanga i Gikondo
Bamwe mu bayoboke ba ADEPR bashinja ubuyobozi kutita kuri uyu mutungo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6  

1
Ben 2020-03-24 06:26:14

Njye sinshobora kongera kuyoboka amatorero afite hierarchy nk’iza amaleta yo mu Isi kuko ni abanyapolitique batazi kuyikina neza. Byiza ukirebera uwafunguye itorero rye ufite Imana muri we yaba mwiza kuruta aba abajura bakubwiriza kurwana ishyaka ry’idini aho gukunda Imana. Really speaking aba bayobozi ni bo banditsi n’Abafarisayo Yesu yahoraga agaya gukiranuka kwabo? ???!!!

2
valentin 2020-03-05 00:29:26

Nyamara nubwo aba bayobozi mubandika mubasebya,ariko bari bagerageje kuzana ituze mu Itorero!

3
uwayo 2020-03-05 00:26:26

Aba ba Auditeurs iyo ibi babikora kungoma ya Tom na Sibomana,ubu no mu rusengero baba batakihakandagira.

4
John 2020-03-05 00:22:27

Aya ni amatiku.

5
umutoni 2020-03-05 00:12:49

Uwandikishije iyi nkuru afite ikindi agamije,kuko nta kibazo gihari birazwi.

6
111 2020-03-04 07:56:25

none c ubundi iyi report yagiye mu itangazamakuru gute hari ho inzego zibishinzwe, ni ikirego, ni abajyanama mumategeko, ni ubushinjacyaha, mubyukuri report ya audit kujya mu itangazamakuru ngo bimare iki haba kubaba barakoze amakosa cg kubagenzuzi

7
aaaaaaaaaaaa 2020-03-04 04:35:16

Narakarira nte abo Itarakariye, NAVUMA nte abo Imana itavumye, ntugapfe kuvuma abo Imana itavumye. murarushywa n’ubusa! Imana ni urukundo. ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda, udakunda mugenzi we ntabasha gukunda Imana atabonye! mwisuzume mwe mucira bene so urubanza, banza urebe mu jisho ryawe ko nta mugogo urimo ubone kureba mu ryabandi. Imana ibahe umugisha. Komite mweeee ndababwira nti nimukomere, itorero turabashyigikiye Imana ibahe umugisha mwinshi itatanye imigambi y’inshakura ibaneshereze Umwanzi. uko niko twizeye. abafatanije imibabaro na Kristo turabasabira kandi turabasengera. Imana ibahe umugisha. umukunzi wanyu.

8
John Muteye 2020-03-03 07:30:35

Ariko koko abayoboiz batutbabrirey bakadukiza iyi Komite ya ADEPR. Yitwaza ngo ntioyatowe yashuizweho maze igakora ibyo ishaka. Iyo tugiye munama usanga ibyo batubwira bibabaje cyaneeeee ngo hazagire uvuga koko!!!! RGB itubabariye yakemura ikibazo cya ADEPR igakuraho aba bayobozi kuko natwe turi abanyarwanda kandi dukeneye kurenganurwa pe.

9
Muvandimwe 2020-03-03 03:42:09

- Karuranga na comite ye biragoye ko igera kuntego mugihe abababanjirije bakoresha media n’inama hirya nohino ngo nabo babafungishe.
- Nasomye igitabo: ’Le media, l’instrument du genocide’ kivuga uko media yabaye igikoresho cya genocide. Birasaba rero gusesengura neza kuko media nayo isigaye ari intwaro abantu bashobora kwifashisha bibasira abandi. Iyi nkuru rero nayo rwose iribasira abantu si ubunyamwuga. Abanyamakuru ba proffessionals
- Tuzi bihagije uko aba ba Auditors bigize kandi bigamba ko bakuraho ubuyobozi bw’itorero bifashishije ngo benewabo bari muri RIB. Twizeye inzego zacu zibishishoze

10
Kamaro 2020-03-03 03:04:11

Iby’abapfu biribwa n’abazima. Nibakomeze barye iby’izo ndangare.

Paji: 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6  

Kwamamaza