IGIHE

Ni ryari Musenyeri, Padiri n’abandi bihayimana bemererwa gukora politiki?

2 9-10-2019 - saa 12:50, Cyprien Niyomwungeri

Amateka y’u Rwanda ndetse n’ay’Isi muri rusange, agaragaza ingero za bamwe mu Basenyeri, Abapadiri, ababikira n’abafurere, biyeguriye politiki mu bihugu byabo, ku buryo hari abavuga ko kuvanga Ivanjiri n’ubuzima bwite bwa politiki ari ugukamata iby’Imana n’ibya Kayizari icyarimwe.

Ingero ni nyinshi z’abapadiri bagiye babibangikanya na politiki. Aha twavuga nka Padiri Fulbert Youlou, wabaye Perezida wa Mbere wa Congo Brazzaville, Padiri Alexis Kagame wari umwiru akaba n’umujyanama wihariye w’Umwami Mutara III Rudahigwa, Padiri Augustin Diamacoune Senghor wo muri Sénégal.

Amateka ya vuba atwereka Mgr Vincent Nsengiyumva wayoboye Arkidiyosezi ya Kigali bwa mbere akaba no muri Komite ya MRND, ishyaka rya Habyarimana, Padiri Pierre wabaye Depite mu Bufaransa ari mu ishyaka rya MRP, Padiri Bertrand Aristide wabaye Perezida wa Haïti n’abandi benshi.

Izi ngero zitandukanye benshi bazihuza n’umubano ndetse n’imbaraga Kiliziya Gatolika igira mu bihugu, bakibaza imipaka Musenyeri, Padiri n’abandi bihayimana bagira muri politiki dore ko muri bo hari n’abadahwema kugaragaza inyota y’ubutegetsi ku mugaragaro.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Musenyeri Philippe Rukamba, akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, yasobanuye ko muri Kiliziya umupadiri, Musenyeri, umubikira, umufurere, ubundi badashobora kujya mu mashyaka no kwiyamamaza nk’abakozi ba politiki.

Ni ukuvuga ko badashobora kugira imyanya mu butegetsi busanzwe bwa leta ngo babe nka ba Meya, Gitifu n’indi myanya ya politiki. Icyakora hari ibindi bajyamo nko kugira abantu inama, nko kwita ku bantu mu rwego runaka n’ibindi.

Mgr Rukamba ati “Tuvuge nko muri Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda harimo abapadiri bagiyemo, nk’aho ni ikintu cyo kugira inama abantu, ni ikintu cyo gufasha abantu mu bumwe n’ubwiyunge, ariko ntashobora kukiyobora, ntashobora kujya mu nama za politiki”.

Kuri iyi ngingo, abantu bibuka Padiri Kayumba Emmanuel, wabaye komiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge na Padiri Consolateur Innocent, urimo ubu.

Mgr Rukamba akomeza avuga ko Kiliziya Gatolika ishobora kwemerera umupadiri, Musenyeri n’abandi bihayimana kujya muri politiki ariko icyo gihugu kidafite amashyaka menshi.

Ati “Iyo babishyize mu mashyaka menshi biba birangiye kuko urabona njyewe ndi mu ishyaka iri, mfite abakristu batari mu ishyaka rimwe nanjye, ndababwira iki, biramera bite?”.

Musenyeri Nsengiyumva wari Arkiyepiskopi wa Kigali, yabaye umuyobozi mu ishyaka MRND rya Perezida Habyarimana. Ni umwe mu bihayimana biyeguriye politiki kugeza n’aho ajya mu buyobozi bwo hejuru bw’ishyaka riri ku butegetsi.

Mgr Rukamba asobanura ko mu gihe cya Mgr Nsengiyumva, byatewe n’uko igihugu cyose cyari muri MRND, ku buryo hamaze kwemezwa amashyaka menshi Vatican yamusabye guhita ava muri politiki.

Ati “Icyo gihe twese muri iki gihugu twari muri MRND, natwe abapadiri baratubwiraga ngo wowe urajya mu bijyanye no kwigisha, mu mashuri, noneho [Mgr Nsengiyumva] bamuha kuyobora ibintu bijyanye n’imibereho myiza y’abaturage, ariko igihe amashyaka menshi yaziye Roma yamusabye kuvamo kuko icyo gihe ntabwo bikiri ikintu cy’igihugu icyo gihe biraba ibintu by’ishyaka runaka”.

Avuga ko igihe Mutagatifu Papa Yohani Pawulo II yasurage u Rwanda, yasanze Mgr Nsengiyumva yaravuye mu buyobozi bwa MRND.

Nubwo ariko Musenyeri, Padiri n’abandi bihayimana hari ubwo batemererwa kujya muri politiki, ntibibabuza kuba inshuti y’umunyapolitiki kanaka, ntibibabuza kuba inshuti y’ubuyobozi bakaba babugira inama nziza cyangwa mbi.

Uruhare rwa Kiliziya muri politiki

Mu kiganiro IGIHE yigeze kugirana na Musenyeri Smaragde Mbonyintege, yavuze ko Kiliziya idashobora kurebera ubutegetsi bwica abaturage cyangwa butubahiriza uburenganzira bwabo, ahubwo igomba kugira icyo ikora n’icyo ivuga.

a
Yagize ati “Ntabwo Kiliziya yaharanira ubutegetsi no kujya mu mashyaka, iki kirazira ariko guharanira amahoro, iterambere, ubuzima bwiza bw’abaturage, izo ni inshingano zayo kandi nabyo ni politiki.”

Musenyeri Mbonyintege asanga ntawe ukwiye kugaya Kiliziya Gatolika mu gihe yaba itagiye mu guharanira ubutegetsi ahubwo igaharanira ubutabera, amahoro, iterambere, kurwanya indwara n’ubukene, kuko ari bumwe mu butumwa bwayo.

Isano Kiliziya ifitanye na Politiki yigeze kugarukwaho Musenyeri Thaddée Ntihinyurwa, uri mu kiruhuko cy’izabukuru wavuze ko ibyerekeye politiki atari ibyabo, ko icyo baba bashaka ari uko abaturage bamererwa neza mu by’ukuri.

Yagize ati “Politiki ntabwo tuyinjiramo ariko tuba dushaka ko uburenganzira bw’Umunyarwanda turirimba mu ndirimbo, kwishyira ukizana, ibyo byose tuba dukeneye ko byubahirizwa cyane.”

Kuri iyi ngingo ariko Kiliziya Gatolika y’u Rwanda inengwa kuba itarahagurutse ngo irwanye ubutegetsi bubi inamagane Jenoside yakorewe Abatutsi. Bavuga ko iyo Abasenyeri bahanika ijwi ryamagana Jenoside, bakabwira abayoboke babo ko uzivanga mu bwicanyi bazamufungira amasakaramentu burundu, hari kurokoka benshi cyane.

Mgr Rukamba avuga ko abapadiri batemerewe kujya mu nzego z'ubutegetsi bwa leta
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
kamegeri 2019-10-10 02:16:05

Kuba abanyamadini bivanga muli Politike,ni amahano.Muribuka ejobundi abasenyeri n’abapadiri bo muli DRC bivanga mu matora,bagatangaza ko Martin FAYULU ariwe watsinze.Muribuka Musenyeri Perraudin ashyigikira ishyaka Parmehutu,bikabyara Genocide yo muli 1959-1963.Hamwe na Musenyeri Nsengiyumva Vincent washyigikiye ishyaka MRND rya Habyarimana,bikabyara Genocide yo muli 1994.Mu ntambara yo muli 1990-1994 hano mu Rwanda,abanyamadini basengeraga ingabo za Leta ngo zitsinde umwanzi FPR.N’uyu munsi,amadini yivanga cyane muli Politike.Muli Yohana 17,umurongo wa 16,Yesu yasabye abakristu nyakuri "kutivanga mu byisi",cyanecyane politike.UMURIMO rukumbi yabasabye,ni ukujya mu nzira bakabwiriza ijambo ry’Imana,kugeza ubwo azagaruka ku munsi wa nyuma.Abagerageza kubikora kandi ntibivange muli politike,ni abayehova gusa.

2
John 2019-10-10 01:04:47

Nibyo. Nta kuvanga amasaka n’amasakaramentu.
Niba wihaye Imana yihe nyine,ureke kwivuruguta muri politiki. Cg se ngo bakwite Gafranga,nturangwe no kunyereza ibitari ibyawe,cg ngo wibere mubusambanyi.
Uzi kubyara umwana,warangiza ukanamubyara muri batisimu.

Kwamamaza