IGIHE

Kiliziya Gatolika yatangaje uburyo Pasika ya 2020 izizihizwa, kubatiza bikurwaho

8 25-03-2020 - saa 10:44, Twarabanye Venuste

Kiliziya Gatolika mu Rwanda, yatangaje ko kubera ibihe igihugu kirimo byo kwirinda Coronavirus, Pasika y’uyu mwaka wa 2020, izihizwa mu buryo butandukanye n’ubusanzwe, harimo ko ibikorwa bimwe na bimwe abakristu bazabikurikira ku maradiyo na televiziyo bari mu ngo zabo, imitambagiro, koza ibirenge, batisimu n’indi mihango ntibeho.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Werurwe 2020, Inama y’Abepisikopi mu Rwanda yasohoye itangazo rihumuriza abakristu muri ibi bihe bya Coronavirus, ndetse inabatangariza imirongo migari y’uburyo Pasika yo kuwa 12 Mata 2020, izizihizwa.

Itangazo ryashyizweho umukono n’Umushumba wa Diyosezi ya Butare akaba na Perezida w’Inama y’Abepisikopi mu Rwanda, Musenyeri Philippe Rukamba, rigaragaza umurongo ibiro bya Papa byahaye Abepiskopi bazagenderaho mu bihe bya Pasika.

Ubusanzwe Pasika ni umunsi mukuru, abakristu Gatolika bafata nk’umutima w’umwaka bagenderaho bita “Umwaka wa Liturujiya” ndetse ukaba ufatwa nk’umunsi udasanzwe mu minsi mikuru bizihiza dore ko wizihizwa iminsi itatu.

Ibanzirizwa n’igisibo kimara iminsi 40 igasozwa n’umunsi mukuru wa Pentekosti. Iryo tangazo rivuga ko iyo minsi itatu yizihizwamo izagumaho kuko ari izingiro ry’ukwemera kwa Kiliziya Gatolika ariko ikizihizwa bijyanye n’ingamba zashyizweho zo kwirinda coronavirus.

Mu kwizihiza iyo minsi habaho ‘misa y’amavuta matagatifu’. Ku bijyanye no kwizihiza iyo misa, itangazo rigira riti “Hitawe uko mu gihugu bimeze, Umwepisikopi azashyira iyo misa ku wundi munsi. Byaba byiza bibaye nko mu ntangiriro za Nyakanga Mbere yuko dutangira iminsi y’itangwa ry’ubupadiri.”

Ku byerekeye iminsi nyabutatu, rivuga ko kubera ubuyobozi bwa leta n’ubwa Kiliziya babujije amahuriro, iyo misa izizihirizwa muri Kiliziya za Katedarali n’iza Paruwasi nta bakristu bahari.

Rigira riti “Mbere na mbere turabamenyesha ko muri Kiliziya Katedarali no muri za Paruwasi, Musenyeri n’abapadiri bakuru bazizihiza iyi minsi y’inyabutatu ya Pasika. Icyo gihe nta Bakristu bazaba bari mu Kiliziya.”

Abasaseridoti bazamenyesha abakristu isaha bizaberaho kugira ngo bifatanye nabo mu isengesho aho bari mu ngo zabo. Kiliziya itangaza ko Ikoranabuhanga ririmo Televiziyo y’u Rwanda na Radiyo Mariya n’izindi Radiyo na Televiziyo bizaba bitangaza icyo gikorwa bigafasha abakristu kwifatanya.

Ku wa Kane Mutagatifu, muri Kiliziya Katederali no muri kiliziya ya Paruwasi, abapadiri babishoboye bazizihiriza hamwe misa y’isangira rya Nyagasani nta Bakristu. Kiliziya ikavuga ko umuhango wo koza ibirenge utazakorwa kandi nyuma y’isangira nta mutambagiro uhari, isakaramentu rikazaguma muri Taberenakuro.

Ku wa Gatanu Mutagatifu, muri Kilizaya Katederali no muri za paruwasi, umwepisikopi cyangwa Padiri mukuru bazizihiza ububabare bwa Nyagasani na none nta bakristu bari muri Kiliziya. Mu isengesho rusange umwepisikopi akazasabira abarwayi, abitabye Imana ndetse n’abari mu gihirahiro.

Iryo tangazo rivuga ko Igitambo cya misa n’umunsi mukuru wa Pasika bizizihirizwa gusa muri Kiliziya za Katedarali no mu za paruwasi. Ku bijyanye no kwizihiza igitaramo ntibazacana umuriro mu ntangiro yacyo. Hazacanwa itara rya Pasika gusa nta mutambagiro uzaba, hakurikirero indirimbo y’igisingizo cya Pasika habone gusomwa ijambo ry’Imana.

Kuri Pasika ubusanzwe hamenyewere batisimu [umubatizo] ntabwo uwo muhango uzaba, itangazo rikavuga ko hazabaho gusubiramo amasezerano ya Batisimu gusa.

Itangazo riteganya ko ibyo bikorwa abakristu batazagiramo uruhare mu Kiliziya, birimo imitambagiro n’iminsi nyabutatu ya Pasika, umwepisikopi ashobora guhitamo ko bijya mu yindi minsi ‘nko mu matariki ya 14 na 15 Nzeri 2020’.

Perezida w'inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Mgr Rukamba niwe wasohoye itangazo ry'uburyo Pasika ya 2020 izizihizwa
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
El Peter 2020-03-25 13:30:57

Hitimana we, nari nzi ko uri umuntu usobanukiwe n’iby’ukwemera ariko aha uratsinzwe kabisa niba wumva ku bwawe ko icy’ingezi gisorezwa ku rupfu rwa Yezu aho kuba byombi, urupfu n’izuka. Niba wibuka urupfu rwe ushingiye ku igihe cy’isangira rye n’ijntumwa ze, nabyo harimo ikibazo kuko wibuka urupfu rwe igihe yar hakiri muzima. Gushingira ku bayahudi bataranemera ko yaje bakaba bakimutegereje, nabyo n’ibyo kwibazaho. Wagumanye iyo ngirwa kuri yawe, ukizihiza urupfu, ukaduha amahoro tukiyizihiriza izuka ryakurikiye urupfu dufata nk’iherezo. Niba iherezo ryawe ari urupfu, "fine", iryacu n’izuka di, rwabanjirijwe n’urupfu kuko hazuka uwapfuye nyine.

2
xxxx 2020-03-25 08:31:34

Nkaho watanze inkunga uravuga ubusa gusa atsiii ...Ariko ibya kiriziya njya mbyibuka 1994 abatutsi turi kwicwa ...ntakeza kamadini . Wumve Mufuti cg abayobozi bandi madini batanga inkunga !!!

3
xxxx 2020-03-25 08:25:37

Nkaho watanze inkunga uravuga ubusa gusa atsiii ...Ariko ibya kiriziya njya mbyibuka 1994 abatutsi turi kwicwa ...ntakeza kamadini . Wumve Mufuti cg abayobozi bandi madini batanga inkunga !!!

4
Kristu ni Muzima 2020-03-25 08:20:25

Thanks to God. Pasika tuzayizihiza n’umutima wacu wose! Nshimiye Imana cyane kubera ubwo buryo abayobozi ba Kiliziya badutangarije kubera ibi bihe bikomeye turimo. Kristus vincit kristus regnat Kristus imperat.

5
be 2020-03-25 05:46:13

nuko nuko mama musenyeri Rukamba.harya ujya wibuka kagasarigoma(evode) kagututse mwicaye muri convetion ko bakirukanye?

6
Ndumiwe 2020-03-25 04:20:25

Arega musenyeri mwatangaza mwagira nta jetaime inzara itema amara, muduhe ihumure kubyerekeye icyokurya kere mwanyuzaga muti Cartas none ashwidaaaaa!naho ibya pasika nimitambagiro tuzabikoro virusi irangiye. Kkkkk

7
hitimana 2020-03-25 04:18:54

PASIKA ni umunsi ukomeye cyane muli Kiliziya Gatolika.Bayizihiza ku Cyumweru buri gihe.Ikabibutsa "Izuka rya Yezu".Gusa ntabwo bihuye nuko Bible ivuga.Icya mbere,Bible ntabwo idusaba kwibuka "izuka rya Yezu",ahubwo idusaba “kwibuka URUPFU rwe†nkuko 1 Abakorinto 11:26 havuga.Icya kabiri,Bible ivuga itariki nyayo yo Kwizihiza Pasika.Ni le 14 NISAN (muli Calendar y’Abayahudi) nkuko Kubara 28:16 havuga. Yezu n’Intumwa ze,bizihije Pasika le 14 Nisan mu mwaka wa 33,ariwo munsi yapfuye.Yezu ntabwo yadusabye kwibuka "izuka rye†,ahubwo yadusabye kwibuka URUPFU rwe. Kwizihiza Pasika ku Cyumweru,ni abantu babishyizeho,mu mwaka wa 325,muli Concile de Nicee.Bitandukanye nuko Bible idusaba kwizihiza URUPFU rwa Yezu,le 14 NISAN.Nkuko Matayo 15:9 havuga,gukora ibintu bidahuje n’uko Bible ivuga,bituma Imana itakwemera. Uyu mwaka,le 14 NISAN 2020,izahura na le 07/04/2020,kuli Calendar dukurikiza y’Abaroma.Bizaba ari Kuwa Kabiri.Igihe Abayahudi bazaba barimo kwizihiza Pasika yabo,nibwo Abakristu nyakuri nabo bazaba barimo kwizihiza Urupfu rwa YEZU,isaha ya nimugoroba nkuko YEZU yabigenje n’Intumwa ze.

8
Ndumiwe 2020-03-25 04:12:53

Ariko ko mwibereye mumavuta matagatifu nkaba ntarinumva idini narimwe muRda ryari ryatangaza ko risohoye milliyoni byicmbura 10 zo gufasha abayoboke baryo ra? Gusa nabonye amatangazo asaba ibyacumi namaturo na Number zo kuyoherezaho.umva ndababonye ntimumbonye. Ndajya kwa Rutanga rwamaboko byose nihahandi.

Kwamamaza