IGIHE

Gatsibo: Umupasiteri n’Umubwiriza barwaniye mu materaniro, harakekwa ko bapfuye amaturo

10 27-01-2020 - saa 15:34, Twarabanye Venuste

Pasiteri Ignace Mbaraga, n’Umubwiriza witwa Sayinzoga Alex bakunze kwita Said, bo mu itorero Inkuru Nziza, barwaniye mu materaniro ku cyumweru tariki 26 Mutarama 2020.

Amakuru agera kuri IGIHE aravuga ko abo bagabo barwaniye imbere y’abayoboke b’ishami ry’Itorero Inkuru Nziza, riherereye mu Murenge wa Ngarama mu Karere ka Gatsibo.

Abakristu bahise batabaza inzego z’umutekano, ubu abo bagabo bombi bacumbikiwe kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha ya Ngarama.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngarama Rugaravu Jean Claude yabwiye IGIHE ko basanze bapfa amakimbirane bari bafitanye ashingiye ku kutubahana nubwo hari amakuru avuga ko baba bapfuye amaturo.

Ati “Barwanye bari bafitanye amatiku mu Itorero ryabo yo gusuzugurana, ejo rero barashwanye barwanira mu rusengero bari mu materaniro.”

Yavuze ko abakristu bahise babatabaza nk’inzego z’ibanze bafatanyije n’iz’umutekano basanga koko bari gushwana.

Ati “Twahise tuhagera abakristu badutabaje, dusanga barimo bashwana birumvikana bagombaga guhita bafatwa bagafungwa kuko bari bateje amakimbirane mu bakristu.”

Rugaravu yabwiye IGIHE ko iryo shami ry’itorero Inkuru Nziza bari baranarifungiye urusengero rikoreramo kubera rutujuje ibyangombwa, nyuma riza gukomeza amateraniro rwihishwa.

Ati “Ni itorero ubona ritanashinga twari twaranarifunze nyuma biza kugaragara ko baje kugenda bagasubiramo bataratubwira ariko ntabwo bapfa amaturo kuko si itorero rifatika. Barafunzwe bari muri RIB Ngarama.”

Rugaravu asaba abaturage kwirinda amakimbirane ariko na none afatiye kuri iryo torero asaba abakristu gusengera mu nsengero zujuje ibyangombwa.

Si ubwa mbere humvikana imirwano mu bayoboke b’itorero ry’Inkuru Nziza kuko nko mu 2017 abayobozi baryo bo mu Karere ka Ngoma ahitwa ku Cyasemakamba bafatanye mu mashati barwanira imbere y’imbaga y’abayoboke yari yagiye kumva ijambo ry’Imana bapfa amaturo no kuba bamwe barimuwe bakanga kujya aho bimuriwe bitwaje ko nta maturo atubutse ahaboneka.

Icyo gihe bamwe baranakomeretse kuko byageze n’aho bakristu bajya muri iyo mirwano yashyamiranyije abari bahasanzwe n’abari bahimuriwe.

Amakimbirane mu matorero akomeje kuvugwa no mu bindi bihugu. Mu minsi ishize mu mujyi wa Mombasa, muri Kenya, Elisha Misiko w’imyaka 55, yiyahuye nyuma yo kwica umugore we Ann Mghoi amutsinze mu rusengero bafatanyije gushinga rwitwa Ground of God ‘s gospel Ministries.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Kiragijeanidamacsene 2020-03-23 15:30:33

Andika hano.-ibyonibyo.mvugabyabayobozibamadinibubuntibazibyobigisha.yesuyavuzeko.igiticyose.kimenyekanishwanimbuto.cyera.atimuzabamenyerakumbutoza.ngahonimurebe.umusaruru.abizera.bacyuye.wokureba.amakofenishyi.nogutukana.ntakindibapfakitarumururumbawamafara.uwakumva.ibyabayeyahindukirira.idininkiyo?

2
Pjius 2020-01-28 12:17:08

Ibi binyibukije muri paroisse mu karere ka Rulindo ,Aho Curé na Vicaire we barwanye imbere y’abakristu, bapfuye umukobwa wabakoreraga mu biro. Padri mukuru ubu yigiriye Buraya kwiryohereza.

3
Celestin 2020-01-28 05:54:19

Iyo abakirisitu se batura menshi bakabona ibyo batwara batiriwe bashwana

4
Furaha sudi 2020-01-28 04:18:31

Ariko ngewe mbona ibyari gahunda yimana byarabaye bizinesi kuko uzanga bikundira indonke uzarebe nkiyo bagiye gutura bategeka ayobatura utayabona ugahagarikwa ibyobisobanuye ikiko mubefeso 4.1 nihotwakwitayeho ariko sibyobariho barikwita kwinyungu zabo kuruta uko bakitaye kunyungu zimana .

5
ORDINARY Man 2020-01-28 00:14:53

Haramagedoni ijambo riboneka incuro imwe muri Biliya. Mubaririze mumenye ibyayo neza!!

6
John 2020-01-27 16:50:19

Aha aba batubuzi b’abapastori. Muzamuke gato nyirangegene.aho muzasanga umutubuzikazi.

7
MUNYANEZA AngeTheos 2020-01-27 09:50:14

Ahaa! Gasana Richard , Placide Niyomugabo, Rugaravu Jean Claude, nabandi bireeba bafite ibibazo. izo nsengero zimeze gutyo zikurikiranwe. Kandi wasanga ntan’inzu bigeze bubakira abatishoboye

8
sezikeye 2020-01-27 08:58:24

Ariko se ubundi baramutse batabonye ifaranga ry’abayoboke n’umushahara wa buri kwezi,ukeka ko mwakongera kubabona?Umukristu nyawe yigana Kristu n’abigishwa be bajyaga mu nzira bakabwiriza ku buntu.Muli Matayo 10,umurongo wa 8,Yesu yasabye abakristu nyabo gukorera Imana ku buntu.Aba rero ntibakagire uwo babeshya.Nkuko bible ivuga,si abakozi b’Imana,ahubwo ni abakozi b’inda zabo.

9
sezikeye 2020-01-27 08:58:20

Ariko se ubundi baramutse batabonye ifaranga ry’abayoboke n’umushahara wa buri kwezi,ukeka ko mwakongera kubabona?Umukristu nyawe yigana Kristu n’abigishwa be bajyaga mu nzira bakabwiriza ku buntu.Muli Matayo 10,umurongo wa 8,Yesu yasabye abakristu nyabo gukorera Imana ku buntu.Aba rero ntibakagire uwo babeshya.Nkuko bible ivuga,si abakozi b’Imana,ahubwo ni abakozi b’inda zabo.

10
COMMANDO 2020-01-27 08:51:41

hhhhhhh amadini yiyiminsi nayo aratangaje!

Kwamamaza