IGIHE

ADEPR yanenzwe kunyunyuza imitsi y’abakirisitu bayo

92 23-03-2020 - saa 12:13, Musangwa Arthur

Abantu batandukanye bakomeje kunenga Itorero rya ADEPR, ryasohoye itangazo ryereka abakirisitu baryo uburyo bakoresha mu gutanga amaturo muri iki gihe amateraniro yahagaritswe kubera icyorezo cya Coronavirus, aho bavuga ko ari ugusonga abantu mu gihe cy’amage.

Itangazo ryo ku wa 20 Werurwe 2020, ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa ADEPR, Rev Karuranga Ephrem, rigira riti “Nejejwe no kubandikira iyi baruwa ngira ngo mbagezeho uburyo bwo kwakira amaturo muri ibi bihe bidasanzwe Isi yose muri rusange n’u Rwanda by’umwihariko duhanganye n’icyorezo cya Coronavirus.”

Rev Karuranga avuga ko ‘zimwe mu ngamba Leta y’u Rwanda yafashe mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’Abanyarwanda harimo no guhagarika amateraniro y’abantu benshi, bityo mu rwego rwo korohereza abakirisitu gushyigikira umurimo w’Imana, mbandikiye iyi baruwa mbagezaho uburyo butatu bwatoranyijwe bwakwifashishwa’.

Ubwo buryo burimo gukoresha uburyo bw’umudiyakoni [agasanduku k’amaturo kaba mu rusengero. Gukoresha uburyo bwa konti yo muri Banki ya Paruwasi igahabwa abakiristu no gukoresha uburyo bwa Mobile Money na Airtel Money, itorero ry’akarere rigakoresha nimero rizahabwa n’ibiro bikuru, izo nimero zikamenyeshwa abakirisitu.

Ni icyemezo cyanenzwe n’abantu batandukanye aho Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, akaba n’Umuyoboke wa ADEPR, yavuze ko muri ibi bihe iri torero ritari rikwiye kwaka amaturo ahubwo ryagombaga gufata ku yo abakirisitu batuye rigafasha abakene baryo.

Bamporiki yanditse kuri Twitter ati “Mushumba wacu wa ADEPR, muri iyi minsi idasanzwe twari dukwiye gutekereza uko abashumba batunga intama, kurusha ko intama zatunga abashumba, kuko nizo zifite intege nkeya. Mubyiteho aho mubona bishoboka, mufashe abakene bo mu itorero ryacu. Tumaze imyaka dutura mukore mu kigega.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Amb. Nduhungirehe Olivier, yanenze amadini n’amatorero ashaka kungukira muri ibi bihe bya Coronavirus.

Ati “Muri iyi minsi twugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus, ntabwo amadini n’amatorero yari akwiriye gushaka kubyungukiramo, asaba abayoboke bayo amaturo cyangwa icya cumi. Ahubwo ayo madini yari akwiriye gushaka uburyo yafasha abayoboke bayo batakibona ikibatunga kubera COVID-19.”

Uwitwa Ndayishimye Jean Claude yunzemo ati “Ni byo rwose Hon. Aya madini rwose akwiye kwiha akabanga. Bajyaga bavuga ko ari ubucuruzi (business) abantu bakabikerensa none birigaragaje. Nta tandukaniro n’abacuruzi bazamura ibiciro bitwaje ibi bihe turimo.”

Indi nkuru wasoma: Amadini yahinduye umuvuno mu misengere no kwakira amaturo y’abayoboke

Umuvugizi wa ADEPR, Rev Karuranga Ephrem yandikiye abayoboke b'iri torero abagezaho uko batanga amaturo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
beth 2020-03-24 14:36:20

@AB [email protected] mwivugira icyo gisambo kuko sicyizabahaho

2
Callixte 2020-03-24 12:46:34

Umuvugizi wa ADEPR, Rev Karuranga Ephrem, ati: “Nejejwe no kubandikira iyi baruwa ngira ngo mbagezeho uburyo bwo kwakira amaturo muri ibi bihe bidasanzwe Isi yose muri rusange n’u Rwanda by’umwihariko duhanganye n’icyorezo cya Coronavirus.â€
Arikiyepiskopi wa Kigali, Mgr Kambanda Antoine, ati: “Kugira impuhwe n’urukundo, tumenye abakene n’imbabare, tumenye abashonji, abarwayi, kwicisha bugufi.†.
Bayobozi beza, Imana ibahe umugisha ku bw’ubutumwa bwiza mwatugeneye! Murakoze!

3
[email protected] 2020-03-24 12:22:25

Birababaje kdi birasekeje ibi birasa no gusaba inkunga uwapfushije kdi Uzi neza ko atarashyingura uwe.

4
AB 2020-03-24 09:19:08

Ariko rero ni uko mwibasiye ADEPR gusa, n’andi madini hari uko yabivuzeho. Mujye mushishoza neza mbere yo kwandika inkuru nk’iyi.

5
Vital Augustin 2020-03-24 08:46:43

Kwa gusenga no gutabara imbababare bajyaga batubwira ko mbona Karuranga asa n’uwabiguranye URUMIYA!!! Gusa agire asabe abantu imbabazi aho bari hose kuko ibyo yavuze byambutse imipaka myinshi.

6
Ben 2020-03-24 06:05:22

Aho gusaba abakristo bifashije gufasha abakene ngo babahe mukomeze mubyibushye iyo midigi yanyu, ibi mwabigenzura na none mubonye Umukristo w’umucyene n’umukire barwaye cg hagize icyaha bagwamo ni bwo mwamenya Ubukristo bw’aba bamaclavates. Ni ukuri ni mwe banditsi n’abafarisayo Yesu yahoraga yigisha

7
David N 2020-03-24 05:07:21

IKINTU GIKOMEYE KINYEREKAKO IRI DINI RIFITE ABANZI B’UMUSARABA BARIHAGURUKIYE NI UKO NIYO WANDITSE COMMENT IRIMO IGITEKEREZO KIZIMA ,ABANYAMAKURU BAGERAGEZA KUYISIBA IMAZEHO UMWANYA MUTOYA,NARABIGENZUYE.

8
Koko 2020-03-24 04:14:15

Hahhhhh muzababonera mu mbuto bera no mu bikorwa byabo arega ubu c ntibigaragaje ,inda nini gusa,ubwo barashaka c ayo gufasha bande? Barishakira ayo bashyira munda zabo.umukristu wifashije afashe mugenzi we iryo niryo turo Imana yemera.

9
Fulgence Sugira 2020-03-24 03:08:04

Umuvugizi wa ADEPR yatanze iri tangazo kuwa 20 Werurwe 2020. Icyo gihe abantu bari bagikomeje akazi ubuzima butari bwaba bubi nk’uko biri uyu munsi n’ubwo insengero zari zifunze. Kd umukirisitu nyawe mu Itorero rye atanga icyacumi n’amaturo nk’uko imyizerere ye iri. Ntagikuba cyacitse rero Uyu muyobozi ararengana yakoze ibyo yagombaga gukora! Uwateje ibibazo ni uwazanye iyi baruwa muri social medias agatuma abatumva ibintu kimwe bibabera umuzigo.

10
Pjius 2020-03-24 02:31:14

Uyu mushumba arashekeje!
Bigomba kuba byamuyobeye!
Arasarura mu ntama ze nkaho bafitanye contract.
Ibintu bimeze bad,nasubize amerwe mu isaho, amazi ntakiri yayandi. Uwumva ari umupfapfa ayamuhe nawe yibereho!

11
Emmy Byiringiro 2020-03-24 01:26:44

Hanyuma ntukandike inkuru ivuga idini rimwe burigihe,urebe amadeni hafi ya yose mfite documents zitandukanye kandi niyo gahunda yafashwe

12
Mukamana 2020-03-24 01:13:16

Ariko ndibaza niba Ari ADEPR gusa
Ko nabandi batanze itangazo risaba amaturo ADEPR niyo mwabonye
Habanze
1.Kiliziya Gatorika
2.abadivantiste bumunsi wa karindwi
3.ADEPR
Nandi matorero......................
Bose mfite amabaruwa yabo banditse
Gusa mujye mwihangana mushishoze
............................................... Benedata

13
Karimwabo Fideli 2020-03-24 01:12:42

Biragayitse abantu barababaye ntago bafite uburyo bwo kubahomungo amadini nafashe abakene kuko baranabazu kd basabe abakristo gufashanya muribibihe bigoranye Murakoze

14
Makombe Richard 2020-03-24 01:04:25

David we! ubwo se uri umukristo? iyo wise abantu ibiremwa byumwijima? Ahubwo ko numva wowe ushobora kuba uri mwene se wa Satani? niba umuyobozi wawe akoze ibidakorwa bakamunenga ubwo bahindutse ibiremwa byumwijima? Isubireho kuko ntacyo uvuze.

15
Rwabuguri 2020-03-24 00:54:10

Arko Karuranga afite ubwenge. bungana gute?? Ngaho ndebera ngo bazahereza amatorero uturere twose nimero yo kubutsaho 1/10 n’amaturo ibaze?? ubukoko ikibabaje nugutura cg nugufasha abanyarwanda badafite icyo kurya kubera iyi mindi mibi turimo yicyorezo cya #COVID-19..... mbabazwa nabantu bafite ubwenge nkubwawe bari kukuvugira ngo ningombwa murababaje mwabisambo muragakizwa

16
Rwabuguri 2020-03-24 00:54:09

Arko Karuranga afite ubwenge. bungana gute?? Ngaho ndebera ngo bazahereza amatorero uturere twose nimero yo kubutsaho 1/10 n’amaturo ibaze?? ubukoko ikibabaje nugutura cg nugufasha abanyarwanda badafite icyo kurya kubera iyi mindi mibi turimo yicyorezo cya #COVID-19..... mbabazwa nabantu bafite ubwenge nkubwawe bari kukuvugira ngo ningombwa murababaje mwabisambo muragakizwa

17
Nacypie 2020-03-24 00:40:13

Ariko Nk’ uri rusambo rwo muri Adepr ndufashe!! Nkamufata ariko!!

18
sos 2020-03-24 00:15:40

ariko ubundi iyi myizere ya gikiristo njye mbona itanatureba nkabanyafrica, kuko usanga irimo ibintu bitumvikana, Reba nkibi byo kwaka abantu amafaranga ngo nayimana ubu murabona bidateye agahinda, gusa ikibabaje nuko abantu bemeye kuyoborwa buhumyi nabanyamadini, gusa umuntu usobanutse ntago aba agomba kuyoboka amadini kuko amadini atanga imyumvire iciriritse ntakindi

19
Edmon 2020-03-23 19:37:22

ADPR ahubwo bafashe abakene babo badafite icyo gukora ubu

20
David N 2020-03-23 19:01:47

Uburyo ADEPR impande n’impande bayirwanya byerekanako ibangamiye cyane ibiremwa by’umwijima aribyo badayimoni n’abakozi babo.

21
Kambaro 2020-03-23 16:47:27

Ariko ubundi ni gute mwita umuntu umushumba mwe mukiyita intama?cyore ibyo byonyine ni ukwisuzugura muri make mwebwe muri intama ze nyine arabaragira uziko nasanze aya mazina y amadini koko ari uguhanagura abantu mu mitwe icyo baricyo.

Byonyine kukwita intama nawe ukabyemera uti ndiyo bwana wowe uri umushumba sha ni ukwipfobya pe.icya kabiri iyo mvugo ngo umurimo w Imana ntisobanutse uwo murimo bakawuvuze uwo ari wo kuko n umubyeyi urera abana be burya aba akora umurimo w Imana kuko twese turi abayo, nuruhura umuntu ijerekani ukamutwaza kuko yarushye uba ukoze umurimo w Imana,rero abo bazajye basobanura uwo murimo uwo ari wo kuko bayishyirira mu mifuka bagakomeza kubeshya ngo umurimo w Imana ko Imana yanga kwiba ari icyaha urumva yashyigikira urya abo ayoboye?

Urabona aho kugirango arazwe inshinga n abo ayoboye batari kubona ikibatunga kuko ibintu byahagaze ahubwo atajwe inshinga no kubaka amafaranga abeshyera Imana, ibi byonyine byakweretse abo ayoboye ko ingirwabayobozi zibereye ku NDA zabo.

Njye nyoboye igihugu nukuri nta muturage ufite aho ateranira wakena kandi batura kuko amaturo nayagira ikigega cyo gufasha abateranira aho Bose, uwo niwo murimo w Imana,naho ibyo kwaka amaturo bakayarya bonyine umuyoboke yicwa n inzara, yarwara akabura ayo kwivuza sha nta murimo w Imana uri muri ibyo pe.

Ahubwo amadini ni uburyo bwo gukenesha abaturage. Kandi wabona hari n abo muri politiki babirabutswe bakaba basigaye bashyiraho igitutu izingirwa bayobozi b amatorero ngo ziba kuyo zisarura mu amaturo.

22
Habarugira 2020-03-23 16:16:51

Mubyukuri koko amaturo yavahe
Akazi karahagaze abamatari abafundi ubwubatsi bwarahagaze keretse wenda abakoziba reta kandi nano bamwe barahagaze muri rusange ubuzima buragoye ubuse koko amakashi ya va he ahubwo nibarebe ikintu bafasha imbabare

23
Habarugira 2020-03-23 16:16:51

Mubyukuri koko amaturo yavahe
Akazi karahagaze abamatari abafundi ubwubatsi bwarahagaze keretse wenda abakoziba reta kandi nano bamwe barahagaze muri rusange ubuzima buragoye ubuse koko amakashi ya va he ahubwo nibarebe ikintu bafasha imbabare

24
B 2020-03-23 16:08:26

Ndumiwe pe nanjye !?ntago waturira murugo ese waba wabwiriwe cg uvuga uti ntibucya ugatura hahhh

25
mwiza odon 2020-03-23 15:10:29

Aba ntibakiri abashumba erega mwabantumwe bamaze kuba abanyazi ubu c baraka icyacumi abantu bariho barunguka arko rwose ADPR mwakwihabmnganye mukareka inda nini yamafranga nzaba ndeba

26
Gerard 2020-03-23 15:07:58

Arko nkawe @Rukundo ubwo uravuga ibiki ?? ubukoko icyihutirwa nugutanga 1/10 cg nukureba abakristo badafite ubushobozi bakabaha ibyo kurya.... mujye murekeraho amarangamutima adafatika ninda nini

27
mupenzi valentin 2020-03-23 14:31:53

adepr ndayikunda nkanayubaha ndi umukristo wa adepr niyonakuriyemo IMANA Imfashe nzanayisaziramo,amaturo ningombwa bakristo harayo dutura yitwa ibitambobyuko turamahoro,ubuse urimusanduku yatura?!urikugitandaseyatura?!haruwamubwirango bamurugo?dukorere IMANA mugihegikwiriye nikifakwiriye mumbeho nokuzuba dore ikirigutera ibibyose nuko abantu bamaragukomera,bakumvako hose bazajya bahafata ukobishakiye ariko please Inzu y’Imana muyubahe mwese ,kuko ibyijuru ntaho bihurira naporitike,ntukavogere umushumba wasizwe amavuta ni,IMANA kuko NAWE ntavogera umuyobozi wasizwe amavuta NA nyakubahwa wacu Paul kagame rwosepe jye nimbona bukeye arikucumweru ndimuzima nzajyana amaturo aho agombakujya nkuko mushumbawacu yabitangaje utazaribona NAWE ntateka azacirwaho nkuko bisanzwe ahubwo mucebugufi mwiyirize dufatanye ahurihose dusenge twubahirize kuguma mungo Uhoraho aturengere

28
Kiragijeanidamacsene 2020-03-23 14:25:08

Andika hano-uwo.amezenkabafarisayi.bakera.yosuyababyiyekobaryingozabapfakazikobazabonishyane.matayo23.umur..13..abobasomabibiriyabayiciruhande.kuko.ibashinja..abantubagenda.zakaruvatizibavunigituza.ngonabakurubamadinibatunzwe.nokwambura.abantu.utwarikubatunga.ntababajwenicyorozocyaje.ababajwe.numushaharawe.utarikwinjira..abakorera.ibihembomwisimwijurunta.cyobazabona.harimonabapasiteribakoruburaya.

29
Callixte 2020-03-23 14:23:00

Hhhhh! Aka ni agahomamunwa, ibi ntabwo ari iby’i Rwanda! Umushumba w’intama atangira agira ati: "Nejejwe", mu gihe intama zo zihangayitse!! Mu bihe nk’ibi habaho kwiyumanganya ntiwihe rubanda cyane cyane iyo uri umushumba w’intama, bityo abantu ntibakunyuzemo ijisho. Uyu si umwanya wo gusaba amafaranga, ni umwanya w’ivugabutumwa rihumuriza intama, ahubwo ukagira uti, "aho turi mu ngo zacu umuntu ugira icyo abona agerageze kuzirikana wa mwene Data cg mushiki wacu muri Kristo w’umukene musengana, umwoherereze akantu kuri telephone ye nawe abashe guhangana n’ibi bihe bikomeye nk’uko Kristo abidutegeka." Imana idufashe!

30
Theos 2020-03-23 13:53:53

Ark ibi bintu bikwiye gukurikiranwa ubushishozi. Twese turi abakristo ndetse turi n,abayoboke ba ADEPR ark icyo nibaza baratwaka icyacumi n,amaturo twungutse iki? Ubu se turimo gukora? Ese umurimo w,Imana barimo kuvuga dushyigikira n,uwuhe? Hari ibiterane birimo kuba? Hari ivugabutumwa benda kujyamo hanze ngo tubarihire ticket? Cg hari abashyitsi benda kwacyira? Ziriya V8 zabo zinywa nk,umukungugu w,impeshyi hari izo barimo kugendamo ntibaziparitse? Wenda ngo twibaze ko barimo gushaka essance yo kujya gusura abakristo?

31
Nkunda Urwanda 2020-03-23 13:40:23

Ariko Unkuyu mushumba Az’ibihe Urwanda Rurimo umuntu Yabuze Nayisabune Go Amaturo Bizinesi Zose Zarahobye Nawe Nimuhombe doreko Nanicyo Mushora Usibye Ubuteka mutwe Mundushyiraho

32
Munyentwari 2020-03-23 13:38:20

Ibi ntibikwiye reka turusheho gusenga aho kumva ko abayoboke aribo bafite ubushobozi bwo gutunga abayobozi bamadini namatorero. Ahubwo bayobozi mufashe abakristu banyu.

33
Cele 2020-03-23 13:05:55

Ibibi bisekwa nk’ibyiza koko.Nyakubahwa mushumba munaniwe kwihangana igihe gito koko!Musengere igihugu n’abakrisito muri rusange.Imana nidukiza tuzayishima named mwishime.Hahirwa kwihangana .

34
Habinshutijean de Dieu 2020-03-23 13:01:06

Nanjye ndi muri ADEPR ariko natwe batworohere tumeze nabi twarakoze nibihangane tuzatura ibi birangiye ahubwo nibasenge Imana iturengere

35
Habinshutijean de Dieu 2020-03-23 13:01:01

Nanjye ndi muri ADEPR ariko natwe batworohere tumeze nabi twarakoze nibihangane tuzatura ibi birangiye ahubwo nibasenge Imana iturengere

36
vedaste 2020-03-23 12:59:32

ariko ADEPR iryohera itangaza makuru ko atariyo ibikoze bwambere kuki ariyo ibaye ikibazo. kandi ntagahato karimo utayafite ntarubanza rumuriho gutura numutima w’umuntu. mbona iyaba nabandi batarabikoze yenda niho mwarikuyitunga agatoki ariko munkuru zabanje nandi madini mwatubwiye ibyayo

37
Cele 2020-03-23 12:39:28

Turasaba abashumba kwihangana no kwihagararaho muri iyi minsi duhanganye na coronavirus.Birinde kugaragaza inzara cyane.Itorero ntabwo rikennye.Bige kubaho nka Pahulo.Kuko kurarikira impiya ari umuzi w’ibibi byose hari abazirarikiye barayoba bava mu byo kwizerwa.Soma 1Timoteyo 6:10-11.

38
MURIGO Jean d'amour 2020-03-23 12:34:35

Woe uvuga ngo leta ikureho imisoro uzi icyo imisoro imariye igihugu nawe urimo? Ahubwo bishoboka nuko bitewe nibibazo turimo bitoroshye imisoro yagakwiye gutangwa neza kugirango hubakwe ibikorwa remezo nibyo byuma byifashishwa mu gupima coronavirus kugirango bigurwe ari byinshi cyane

40
Rukundo 2020-03-23 11:58:01

None se ntihari abantu bari gucuruza,abandi ntibazakomeza guhembwa?Kuki abari gucuruza,abazahembwa,abari kwakira impano n’abo bari koherereza amafaranga batatanga amaturo n’icya cumi?Yesu ati ibya Kayisari mubihe Kayisari n’Iby’Imana mubihe Imana.None se abakodesha imitungo yabo bakishyurwa kuki batatura?
Muburyo busanzwe,ahavuye TVA cg TPR na Caisse Socials,hakagombye kuba 1/10 n’amaturo kuko bamwe baha Leta kandi Leta n’abantu,abandi bagaha Itorero kandi naryo n’abantu.Bombi bafite umugabane w’ibyo bakira bakoresha neza nko kubaka amashuri,amavuriri,amazu yo gukoreramo,ibikorwa by’ubugira neza,undi mugabane bakawifunga kuko kunyereza no gukoresha nabi umutongo w’abo bayobora hose birahari(Leta n’Itorero).

41
Bizimungu 2020-03-23 11:49:33

Ko icyacumi kiva mubyo umuntu yungutse uriya mukozi w’Imana arabona intama ziri gucuruza iki muri ibi bihe bidasanzwe igihugu kirimo? Uyu mushumba w’intama ntagira isoni azasaba n’icyacumi ku mafranga yatanzwe nk’impozamarira ndabarahiye.

42
Umamahoro beathe 2020-03-23 11:36:42

Rwose birababaje nkaho bakarebye abakristo bicaye batagikora ngobitabweho ibikorwa adpr ignite kdi bakoze abakristo irahari.retaumubyeyi ituberemaso

43
Nsingiyumva 2020-03-23 11:10:37

Bigaragara ko Koko Abakristo ar’imitsi yabo bakomeye mu madini!.
Ntabwo byumvikana uburyo Aya madini atinyuka gusohora amatangazo nk’aya.
Rero nishungura rikomeye kuri banyiraya matorero Aho rwose basabwa gufasha leta mu kureba babantu b’abakene bakagenerwa amafunguro kuko amafranga barayafite ararihirira Abana babo amashuri ahenze bakigendera mu mamodoka meza bakaba mu mazu meza babandi basabwa gukiranukira Imana bo bicira isazi KU jisho.
Birababaje pee.

44
zafu 2020-03-23 10:03:02

Ariko si ADEPR gusa nabonye nandi madini yarabikoze gusa ADEPR igomba kumenya kuzigama amafaranga yajya afasha abakene ndetse naba pastors ku mudugudu bayo mubihe nkibi bidasanzwe kuko babona menshi cyane mu maturo maze bagahita bayohereza hejuru mu bayobozi bakuru bayo ntibasigarane naducye, uwavuga ko hano bashyiramo ubujiji ntiyaba abeshye.

45
Umukirisitu 2020-03-23 09:43:16

Ariko ADEPR yaragowe, none se abo bayobozi bakomeye ko bamaganye umuyobozi mugenzi wabo, bo ntibazahembwa? None se ahubwo iki sicyo gihe Itorero rikwiye guhabwa imbaraga fincancier zo gukora? Hano muri Canada abayobozi bafasha abashumba mu bihe nk’Ibi. Rero, JYE nkiri mu Rwanda nari umu ADEPR kandi n’ubu ndacyari we n’ubwo ntahari. Si igitangaza ko abayobozi basaba abakirisitu babishoboye gukomeza gushyigikira umurimo kuko umurimo ntiwahagaze kubera COVID19. Rwose ntihakabe byacitse igihe cyose abayobozi b’Itorero bagize initiatives zabo. Nabo ni abantu kandi bakeneye gushyigikirwa. Umukirisitu utabishoboye abireke, ariko ababishoboye bakomeze bashyigikire umurimo.
Bamporiki my friend, ujye wibuka ko uri umuyobozi mukuru, ko ibyo uvuze bigira ingaruka ku myumvire y’abaturarwanda. Nka Ministre(usobanukiwe iby’umurimo w’Imana, reka abe ariko mvuga, wakagombye ahubwo gutanga amaturo akubye inshuro 2 ayo wari usanzwe utanga, kugirango abakirisitu batabishoboye kubera bihe barihirwe nawe).
Bakirisitu, ntimugwe mu mutego w’abababuza gushyigikira umurimo, keretse utabishoboye)

46
Moïse 2020-03-23 09:02:56

ADEPR iranze ibaye Rusongimbabare Pe!
Aho gushaka uko yafasha abayoboke bayo batishoboye, Pasteur arabashakamo amaturo koko!

47
Deco 2020-03-23 08:41:59

Abafite nibo bazongererwa kd amarira yimfubyi nyagasani azayumva azirengere

48
Deco 2020-03-23 08:41:58

Abafite nibo bazongererwa kd amarira yimfubyi nyagasani azayumva azirengere

49
Daniel 2020-03-23 08:23:17

Amaturo si agahato kdi umuntu atura icyo afite, ntiwatanga icyacumi kdi ntacyo wungutse. Abafite amaturo bazayatange muri ubwo buryo ubuyobozi bw ADEPR bwarangiye naho ibyo gufasha abatishoboye, wenda ubuyobozi bw’ Itorero buzabitekereza ho kuko n’ ubundi mu bihe bitandukanye bagiye bafasha abantu m’ uburyo cg ubundi.

50
Uwogufasha 2020-03-23 08:19:51

Mbona ko ibi ntawe, bikwiriye gusitaza,kuko hari abanyetorero bashyigikira umurimo w’Imana bitewe nicyo bafite haba mu bihe byiza no mu bihe bibi,kubashyikiriza uburyo bwo gukoreramo,numva atari bibi naho gufashanya byo Itorero risanzwe ribikora ubu sibwo ryabireka ndabona ibi bidakwiriye kudukerereza,dukomeze gusaba Imana idutabarire igihugu ndetse n’isi muri rusange

51
Haha 2020-03-23 08:11:39

Ngahore ntabwo byoroshye pe

52
TINTIN 2020-03-23 07:48:39

Yesu ashimwe mushumba wa ADEPR! Byaba byiza udusabye kwiyiriza tukamagana dayimoni wanyuze muri COVID 19, usabire abatuye isi bave mu kaga hanyuma dusubire mu buzima busanzwe dukore hanyuma tunature neza, uzige kuba imfura wirinde kwanduranya.

53
Bigmam 2020-03-23 07:48:07

Ngo amaturo aveho??? Ngaho Leta nikureho imisoro !!

54
jean marie 2020-03-23 07:38:16

ibyahanuwe bigomba gusohora muminsi yimperuka ko hazaba ibihe birushya abantu bakunda impiya ndavuga amafaranga ubuse koko amadini akwiriye kwaka abakirisitu amaturo birababaje ubu twayakura hehe kontakazi gahari NGO abantu babone 1/10 babure gufasha intama ahubwo nutwabarengeye NGO nibatuzane kudutura

55
Tete 2020-03-23 07:37:57

Ariko rero abantu barakabya nyamara uyu munyafu nibo bawuteje indonke bitwaje Imana ntanakabanga mwiha koko ubu noneho nibafungura bazayabakuramo aya yinzaduka yo baka ngo ibitambo kandi igitambo cyaratamzwe rimwe.ibi nyumweru2byo bamaze nibatangira nukujya murusengero riri kumufuka

56
Kari 2020-03-23 07:30:10

ADEPR wagorwa. Abandi ko ntawabavuze ari bo banditswe mbere! https://igihe.com/iyobokamana/amadini/article/amadini-yahinduye-umuvuno-mu-misengere-no-kwakira-amaturo-y-abayoboke
Gutanga biva mu mutima, ubishaka abikore cyane cyane icyacumi kuko ari ngombwa ku bungutse. Andi maturo ntibibe ihame kuko ibintu bimeze nabi hanze aha! Niba batungwa nayo maturo se bo barabaho bate? Twumve impande zombi

57
joendoli 2020-03-23 07:24:38

Ariko uzi ko nta n’isoni bagira! ubu barumva barimo guhomba.

58
Louis 2020-03-23 07:22:56

Aba bayobozi banenga adepr batanze angahe yo gufasha abo bakene ?

59
Bwenge 2020-03-23 07:09:30

Birababaje binateye agahinda

60
Bwenge 2020-03-23 07:09:27

Birababaje binateye agahinda

61
Sayles 2020-03-23 07:07:50

Birababaje cyane. Icya cumi n amaturo bigira igihe cyo gukusanywa. Niba igihe atari iki, abayobozi bacu ADEPR bakwiye kureka abantu bakabungabunga imibiri" ubuzima" noneho Roho zikabona ahozitura hazima. Bityo ubuzima bubonetse, no gukora imirimo bigakurikiraho. Ahubwo ririya tangazo ryo riroroshye. Hasi ho baradusaba guterana amateraniro asanzwe nk aho turi mu rusengero, noneho tukanatura, amaturo tukayakusanya twigashishije abarimu, bityo ngo buri munsi hajye haboneka raporo y amaturo yatuwe. ADEPR yasabye abarimu kugendagenda mu ngo z abakristu begeranya amaturo bari gutura mu ngo zabo. Nta mbabazi zo gutekereza ko byabaviramo kwandura cg gukwirakwiza covid19. Rwose abayobozi bisubireho.

62
Mimi 2020-03-23 07:01:56

Amatorero nazane kumaturo Agurire abakene ibyokurya cyaneko itorero ryukuri ari irimenya abakene nabapfakazi

63
Vincent 2020-03-23 06:59:08

Umujyanama abe hafi.

64
Vincent 2020-03-23 06:59:07

Umujyanama abe hafi.

65
Athanase 2020-03-23 06:55:26

Jyewe uko mbyumva numva koko itorero ryagakwiye gufasha abakene badafite amikoro muri kino gihe kitaboroheye arko nanone abifite nabo numva ntacyababuza gutura kugirango nubwo bufasha buboneke butubutse cyane ko abari mukaga ari benshi kdi badafite aho bikora.

66
Emmanuel 2020-03-23 06:55:12

Mushumba;
Ahubwo niba bishoboka mwashyiraho gahunda yo gushyigikira abafite intege nkeya mu itorero.

67
kado 2020-03-23 06:52:18

burya iyo wamenyereye gutamikwa nkikibondo ugirango niko nlbizahora aho kwifatanya nabandi mugufasha abarabasha kubona ifunguro barazana ubujiji babitse mubantu ngo bakomeze baturo baratura ayiki bayatura nde ikigaragara ko amaturo aribo atunga syii turabarambiwe

68
Gatete B. Israel 2020-03-23 06:52:11

Igitangaje, mu ibaruwa ya @karuranga Ephraim uyobora ADEPR , nta na kantu na kamwe ko guhumuriza abakristo wabonamo!! Just money!!. Ubuse arava he ko akazi kabaye gahagaze?? Gusa njye nshyigikiye ko abakristo bifashije bareba icyo bafasha abatungwaga n’akazi ka buri munsi.

69
Ronaldo 2020-03-23 06:50:24

Hon. Bamporiki ibyo avuga bisa n’ukuri.ariko na none amaturo akora imirimo itandukanye harimo no gufasha abakene.ndanamwibutsa ko amaturo muri ADEPR Atari agahato habe na gato.Gusa na none kumuvugizi ikihutirwa ubu ni amaturo yo gufasha abakene byagakwiye kwiganwa ubushishozi akaba ariyo twibandaho

70
kalisa 2020-03-23 06:40:04

Ark nkuyu anywa ibiki koko umuntu muzima aziko yihemba million 3 nigice buri kwezi none nkatwe tugira icyo tubona bitugoye ngo nyoshonyosho nkawe uba warashizwe kubuyobozi nande koko

71
BIZIRAGUTEBA KAYIBANDA 2020-03-23 06:36:26

Ntabwo ndi Umu Islam ariko ndabaza impamvu muri Islam badasabwa amaturo ariko bakaba ariryo dini ryambere nabonye rifasha abakene ? Kuki tutabigiraho

72
BIZIMUNGU 2020-03-23 06:26:36

Ibyo Honorable yavuze nibyo ahubwo ubuyobozi burebera abaturage bwamagane ibi bintu muri rusange. Amaturo yatanzwe mbere yuko Covid-19 igera
mu bantu ni menshi niba barayamaze mbere nibihangane nta kundi. intama ubu ziratungwa n’abashumba nta bushobozi intama zifite keretse niba bashaka kuzibaga nta kinya (anestesie)! Ibi ni ukurengera byamaganwe!

73
Tabaramana 2020-03-23 06:25:53

Uburyo amadini yarasigaye yaka amaturo kurusha kwigisha imana byakunguraga...ngaho ba imam mu misigiti , ngaho ba padiri mu biriziya , ngaho ba Pasiteri mu nsengero... Nkaho mwafashije abo mwanyunyuzaga none umugambi muracyawukomeje!?!?!? Leka Icyorezo bitumare nubundi twari babi...

74
Bigmam 2020-03-23 06:21:22

Ngo amaturo aveho??? Ngaho Leta nikureho imisoro !!

75
Karekezi 2020-03-23 06:15:48

Ko muvuze ibya banenga gusa kd iyo Twitter natwe tuyiriho twakurikiranye ibyahavugiwe? Kuba byanenzwe na Nduhungirehe cg Bamporiki ntibisobanuye ko ariko kuri , insengero na kiriziya zubatswe muri kgl inyinshi n’amadeni ya bank yishyurwa n’ubwitange bwa abakirisitu abo bayobozi mbere yo kunenga bakagombye kubaza icyo ayo mafaranga akoreshwa bakabona ahubwo bagakorera ubuvugizi abanyamadini kuma bank , Ntabwo ibyo bitekerezo byakagombye gufatwa nku kuri kuzuye kuko Nduhungirehe na Bamporiki ntibazi ibiri mu madini kurusha abihaye Imana

76
Senior cristal 2020-03-23 06:15:13

Bashumba rwose satani yabasabye ngo abashungure kugirango nyuma yibi byago umurimo mwakoraga uzabe warataye agaciro! Nabagiraga inama yo gukura ibiganza byanyu kukubara amaturo,ahubwo mukabirambika kubarwayi bagakira nibwo butunzi mwasezeranyijwe n’umwami wacu Yesu Kristo.ibindi ni uguta indanga gaciro.

77
Senior cristal 2020-03-23 06:15:09

Bashumba rwose satani yabasabye ngo abashungure kugirango nyuma yibi byago umurimo mwakoraga uzabe warataye agaciro! Nabagiraga inama yo gukura ibiganza byanyu kukubara amaturo,ahubwo mukabirambika kubarwayi bagakira nibwo butunzi mwasezeranyijwe n’umwami wacu Yesu Kristo.ibindi ni uguta indanga gaciro.

78
D'AMOUR 2020-03-23 06:12:55

Umuntu atura icyo afite,nituyabona tuzayatura,Kandi dutura Imana ntabwo dutura ADEPR, nubwo ibihe bikomeye ariko abazi Imana yabo bazakomera Kandi bakore ibyubutwari Kandi bazakomeza abakristu badahindurwa n’ibihe

79
David N 2020-03-23 06:09:13

Abayobozi bibukeko ituro ry’ishimwe,Ituro ry’umutima ukunze ndetse n’icya cyumi ari ubushake bw’umuntu bitewe n’ibyo Imana yamukoreye.Ndatekerezako uwashaka gutanga ituro kubushake ntacyo bitwaye.Kuko erega Corona Virus 19 ntabwo igomba guhagarika ubuzima bw’abakristo n’itorero.

80
Flugence Sugira 2020-03-23 06:08:06

Guranga ituro cg icyacumi rwose ntabwo ari ikosa igihe cyose, aho uri hose bigushobokeye waritanga. Kuba umutima wawe ugutegeka kudatanga ntampamvu yo kugumura abatanga kuko bazi icyo bakora. Ari uwayatse n’uyatanga ni uburenganzira bwabo. None se RRA ko ikitwibutsa ko itariki ntarengwa yo gusora ari kuwa 31 Werurwe 2020 ngaho naho shyiraho comments turebe koubishobora. Iby’Imana tubihe Imana n’ibya Kayisari nabyo tubimuhe.

81
katt 2020-03-23 06:06:37

Dufite umuyobozi koko ntitugasekwe ariko ababagabo ntibanagira isoni we? ugire gucunga nabi umutungo witorero none ngo namacye abantu bifitiye ngo bayaguhe? ese ko ntabyo twakwifuriza igihugu cyacu ariko bibaye kubwamahirwe macye nyuma yiminsi leta yashyizeho ntihagire igihinduka iminsi ikongerwa abo washutse baraguhaye naducye baribifitiye bazajyahe? rubbish gusa mugabanye iyo miteto ituma mushyira inda zanyu imbere ahubwo mushake abakene mubahe ibyo barya

82
Mahoro 2020-03-23 06:05:20

Ariko leta yite kuribibintu byamadini rwose,ubuse haraho baduhishe njye nkibona iritangazo byanteye kwibaza byinshi bituma mfata ningamba nshyashya.

83
John 2020-03-23 06:05:10

Eh
Mbegumushumba!
Arigushaka gukama n’atarimo!
Bayakurehe se?
Karuranga Efuremu rwose warakabije!
Sinzi uwabise ba Gafranga!
Amadini mureke kuyagira business,Aho muteribipindi,mugasarurukomwishakiye!

84
Gakuba 2020-03-23 05:59:07

Hhhhhh, arko narababwiye ati uyu muvugizi yaravangiwe ngaho ndorera mugusoza ngo aramenyesha Umuvugizi w’ungirije, kandi tuziko umuvugizi wungirije yafunzwe ndetse ntanuramusimbura. ikindi akihanukira akaka amaturo azi neza ko hari abakristo benshi bakeneye ubufasha muri iyi minsi hagakwiriye kujyaho ahubwo uburyo bwo gufasha abatari kubasha kubona amafunguro muri iyi minsi

85
Inzu 2020-03-23 05:58:26

Ubuse abantu benshi ko babonaga amafaranga aruko bakoze none bakaba batarigukora barumva ayo maturo yava hehe? Babuze kubabazwa nabantu baryaga aruko bakoze nka ba Motari, abapagasi, abacuruza uduconsho, abakora kumibyizi, nabandi, barabura gufata gahunda yuburyo bafasha abakristu babo barimubibazo ahubwo bakitekerereza amaturo.batatikubona? Ubundi se amaturo ko arayo gufasha gukora umurimo w’Imana murikigihe ubwo butumwa barikubukorera hehe? Bakabije

86
Niyonkuru 2020-03-23 05:55:11

Birababaje cyane

87
Kabare 2020-03-23 05:55:11

Mbashije kumirwa umuyobozi nkuyu ubu yageza iki kwitorero koko ntabona nibihe turimo arko akumva ko yakomeza kwaka amaturo koko ngo nijye twahereye dutura gusa Abakozi b’Imana bo mugihe kimeruka murababaje pee. Imana izababaza byinshi

88
hitimana 2020-03-23 05:51:38

Muli ibi bihe bikomeye,niho umenyera idini ry’Imana nyakuri n’abarigize.Urundi rugero,ubwo intambara yakomeraga hagati ya 1990-1994,amadini yasengeye ingabo z’igihugu ngo zitsinde “umwanzi FPR†.Ndetse abayoboke bayo bajya kurwanya FPR bitaga umwanzi.Nyamara Imana ibuza “abakristu nyakuri†kurwana,ahubwo bakarangwa no gukundana nkuko Yesu yavuze muli Yohana 13:35.Ndetse bagakunda n’abanzi babo nkuko Yesu yavuze muli Matayo 5:44.Imana ntabwo yemera ko twajya mu madini yose,nubwo nayo asenga Imana.Muli Yohana 9:31,havuga ko Imana itumva abanyabyaha banga kwihana.Imana idusaba “gushishoza†,kubera ko amadini menshi ari ay’ikinyoma.Soma 1 Yohana 4:1.

89
sezikeye 2020-03-23 05:50:18

Bene aya madini ashyira imbere ifaranga,nyamara yiyita ko ari “abakozi b’Imana†,bible ibita “abakozi b’inda zabo†nkuko Abaroma 16:18 havuga.Ese koko Abakristu bakwiye guha abanyamadini Icyacumi?Isezerano rya kera,rigira amategeko menshi yarebaga Abayahudi gusa, atareba Abakristu.Urugero,Imana yasabye Abayahudi “gukebwa†,ndetse itegeka ko utazakebwa bazamwica nkuko Intangiriro 17:14 havuga.Ariko Isezerano Rishya,rivuga ko gukebwa atari itegeko (ku Bakristu).Bisome muli Abagalatiya 5:6.Icyacumi nacyo cyari kigenewe gusa ubwoko bw’Abalewi,kubera ko batagiraga amasambu nkuko Kubara 18:24 havuga.Yesu yasabye Abakristu “gukorera Imana ku buntu†nkuko Matayo 10:8 havuga.Abigishwa be tugenderaho,nta n’umwe wasabaga Icyacumi,ahubwo bajyaga mu nzira bose,bakabwiriza ku buntu,bakabifatanya no kwikorera bakitunga.Soma urugero rwa Pawulo muli Ibyakozwe 20:33.Iyo wabahaga amafaranga kubera umurimo w’Imana,barakubwiraga ngo “uragapfana n’ayo mafaranga yawe†.Bisome muli Ibyakozwe 8:18-20.UMUKRISTU NYAWE,bisobanura gusa “umuntu wigana Yesu n’Abigishwa be†.

90
John 2020-03-23 05:48:55

Hello! Ariko iki cyemezo nkanjye ntikimbangamiye. Ukuntu yivugire ku giti cye kko abo bari kuvuga ko bibangamye ntawabibatumye. Amaturo ndakomeza kuyatanga nk’uko bisanzwe

91
John 2020-03-23 05:48:55

Hello! Ariko iki cyemezo nkanjye ntikimbangamiye. Ukuntu yivugire ku giti cye kko abo bari kuvuga ko bibangamye ntawabibatumye. Amaturo ndakomeza kuyatanga nk’uko bisanzwe

92
Rwasa kalisa 2020-03-23 05:31:14

Ndumva ntakibazo cyakabaye kuba gihari, niba abakristu bemera kuyatanga kubushake bwabo kd bakaba bafite nubwo bushobozi, ahubwose abo banyakwubahwa bo banahembwa ayatubutse ko ndeba badashaka gutanga icyacumi, ese niba RRA yo ikomeje gusoresha kuki numva ko amatorero yo adakwiye gusaba amaturo n’icyacumi, aba bayobozi nibo bagombaga gutanga urugero ariko ndabona binangiye, ngaho se wenda icyacumi bigiha amatorero ahubwo nibagihe leta ibashe gutunga imiryango yabashaga kurya aruko imanutse kugikwa cg n’indi mirimo yahagaze ubu bakaba bakubitira abana kuryama, murakoze

Kwamamaza