IGIHE

Abahoze bayobora ADEPR bihannye umucamanza kubera gusubika urubanza kenshi

12 25-02-2020 - saa 15:22, IGIHE

Abahoze bayobora itorero rya ADEPR, bashinjwa ibyaha birimo kunyereza umutungo w’itorero no gukoresha inyandiko mpimbano, bihannye umucamanza ubaburanisha mu bujurire.

Abaregwa ni Sibomana Jean, Tom Rwagasana, Mutuyemariya Christine, Sebagabo Leonard, Sindayigaya Theophile, Gasana Valens, Niyitanga Straton, Beninka Bertin, Mukabera Lynea, Twizerimana Emmanuel, Nzabarinda Tharcisse na Mukakamari Mediatrice.

Ubushinjacyaba bubarega kunyereza 2 366 708 946Frw nk’uko byagaragajwe muri raporo y’umugenzuzi yakozwe nyuma y’ifatwa ry’abo bayobozi mu 2017.

Ku wa 14 Ukuboza 2018 nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, Urugereko ruburanisha ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu, rwagize abere Bishop Sibomana Jean na Bishop Tom Rwagasana bari abayobozi ba ADEPR n’abandi 10 kuko batahamwe n’ibyaha bari bakurikiranyweho.

Ubuyobozi bwa ADEPR n’ubushinjacyaha bwajuririye iki cyemezo mu Urukiko Rukuru, ari naho urubanza rugeze kuri ubu.

Urubanza rukimara kujuririrwa abaregwa bagiye bitaba urukiko urubanza rugasubikwa kugeza ubwo rwongeye gusubukurwa tariki ya 21/2/201/20 saa mbili za mugitondo ku Rukiko Rukuru, aho ababurana bose bari bitabiriye ndetse bafite n’ababunganira mu mategeko.

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko bwasabye Urwego rw’Imiyoborere (RGB) gukora ubugenzuzi (Audit) kandi ko irimo kubikora nk’uko biri mu ibaruwa umushinjacyaha yasomeye urukiko yanditswe na RGB, akomeza asaba ko urubanza rwashyirwa tariki ya 8/7/2020.

Uku kongera gusubika urubanza byatumye uwari umuvugizi wa ADEPR, Bishop Sibomana Jean, avuga ko urubanza rumaze gusubikwa inshuro zirindwi zose hashakwa ibimenyetso, agaragaza ko izo nshuro nta na rimwe atitabye urukiko bityo ko atumva impamvu akomeza kubura ubutabera.

Yakomeje avuga ko imitungo ye yose kimwe n’iy’abandi batandatu [Tom Rwagasana, Sebagabo Leonard, Mutuyemariya Christine, Niyitanga Salton, Sindayigaya Theophile na Gasana Valens] yafatiriwe bikabagiraho ingaruka zikomeye mu gihe ku bandi batanu bareganwa itafatiriwe ndetse bari mu kazi ka ADEPR.

Bishop Sibomana yavuze ko urubanza rumaze gusubikwa kuva tariki ya 10/6/2019, 18/6/2019, 17/7/2019, 6/9/2019, 13/9/2019, 03/10/2019, 8/11/2019, 21/2/2020; atigeze abura mu rukiko, akabishingiraho asaba ko umucamanza uyoboye iburanisha witwa Nzabonimana Cassien ava mu rubanza kuko uko gutinda akubona nko kubogama ku ruhande rumwe rurega kuko ari rwo ruhora rusaba ko urubanza rusubikwa hagishakishwa ibimenyetso.

Abaregwa bavuga ko ubugenzuzi bwasabwe n’ubucamanza batemeranya na bwo kuko mu 2017 hari ubwakoreshejwe n’ubushinjacyaha bukaburanirwaho mu rukiko rwisumbuye rwa Gasabo. Kuba rero harasabwe ubundi bugenzuzi nyuma y’imyaka itatu batari mu kazi babibona nko kubaheza mu gihirahiro.

Ubwihane bw’umucamanza bukaba bwaratanzwe kuri uyu wa Mbere kugira ngo busuzumwe n’urukiko. Urubanza rukaba ruzasubukurwa nyuma yuko urukiko rufashe icyemezo kuri ubwo bwihane.

Ni ryari umuburanyi yihana umucamanza?

Kwihana umucamanza ni igihe umuburanyi yanze ko amuburanisha iyo;

Ubwe cyangwa uwo bashakanye n’abana babo, bafite inyungu bwite mu rubanza;

Ubwe, cyangwa uwo bashakanye afitanye isano y’amaraso cyangwa yo gushyingiranwa ku buryo butaziguye cyangwa afitanye isano ku buryo buziguye kugeza ku gisanira cya kane n’umwe mu bagize inteko y’urukiko, n’umwe mu baburanyi, n’umwunganira cyangwa umuhagarariye;

Umwe mu baburanyi agaragaje ishingiro ry’urwango afitanye n’umucamanza;

Umwe mu baburanyi agaragaje ko umucamanza afitanye ubucuti bwihariye n’undi mu baburanyi cyangwa kuva aho urubanza rutangiriye, yarigeze kwakirwa mu buryo bwihariye n’umwe mu baburanyi ku mafaranga ye, cyangwa yaremeye impano ahawe n’umuburanyi;

Iyo yigeze kugira icyo avuga cyangwa agatanga inama kuri urwo rubanza mbere y’uko ruburanishwa;

Iyo yigeze kuba mu rubanza ari umucamanza, umwunzi, umushinjacyaha, umugenzacyaha, umuburanyi, umutangabuhamya, , umusemuzi, inzobere cyangwa umukozi wo mu butegetsi bwa Leta;

Yiyamwa kandi iyo habayeho urubanza rw’ishinjabyaha cyangwa rw’imbonezamubano, hagati y’umucamanza cyangwa uwo bashakanye, abafitanye n’umucamanza isano ishingiye ku maraso cyangwa ku gushyingirwa ku buryo butaziguye cyangwa ku buryo buziguye kugeza ku gisanira cya kane n’umwe mu baburana, uwo bashakanye cyangwa abo bafitanye isano ishingiye ku maraso cyangwa ku gushyingirwa ku buryo butaziguye cyangwa ku buryo buziguye kugeza ku gisanira cya kane.

Urubanza rw'abahoze ari abayobozi ba ADEPR ruraburanishirizwa mu rukiko rukuru mu bujurire
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
David N 2020-03-24 06:01:35

Wowe wihisemo kurwanya umurimo Imana yatangiye unyuze mu itangazamkauru rya igihe.com,urimo gukora nk’ibya Gahini yica Abeli ,Imana yaramwakiriye ariko undiwe yakurikiwe n’umuvumo.Inda nini tuyime amayira.

2
J.Pirre 2020-03-10 08:14:49

Harya uyu ni Umuganda tunyuramo tujya mw’ijuru!? Mbega ibinogo,mbega amahwa,mbega abayobozi batuyoboye,! Harya ngo tujye twumva ibyo bavuga twe kureba ibyo bakora!? Erega ugasanga twacitsemo ibice?? Abashyigikire aba n’abashyigikiye bariya !! Buri wese azabazwa ibye ariko nk’uko ntawe ujya kuvoma m’umugezi wuzuye isuri, ahubwo ahitamo kwirekera Ayo kunzu ye, kugeza igihe umwuzure ushiriye amazi agacayuka, ndabona ariryo herezo rya benshi .uziko itorero ribaye nka ya makoperativa y’aba motari niyo yishyuza Frw ya buri munsi ariko n’ibihombo byayo bikabamo buri saha!! Narumwe pe
!!

3
J.Pirre 2020-03-10 08:13:54

Harya uyu ni Umuganda tunyuramo tujya mw’ijuru!? Mbega ibinogo,mbega amahwa,mbega abayobozi batuyoboye,! Harya ngo tujye twumva ibyo bavuga twe kureba ibyo bakora!? Erega ugasanga twacitsemo ibice?? Abashyigikire aba n’abashyigikiye bariya !! Buri wese azabazwa ibye ariko nk’uko ntawe ujya kuvoma m’umugezi wuzuye isuri, ahubwo ahitamo kwirekera Ayo kunzu ye, kugeza igihe umwuzure ushiriye amazi agacayuka, ndabona ariryo herezo rya benshi .uziko itorero ribaye nka ya makoperativa y’aba motari niyo yishyuza Frw ya buri munsi ariko n’ibihombo byayo bikabamo buri saha!! Narumwe pe
!!

4
dodos 2020-03-02 11:21:50

mubyukuri gusohora report utabanje kuyigeza kubo wayikoreye nikibazo pee ariko nanone bayobozi murabizi ko mwanyereje amafaranga nkuko iyo audit ibigaragaza impamvu batayibagejejeho nuko mwari kubapfundikanya ibifaranga bya ruswa nkuko musanzwe mubigenza bityo audit ntibe igisohotse ubu ikibazo dusigaranye muri ADEPR nicy’amacakubiri ninzangano byazanywe na aurelie DAEF na karuranga kuko nkubu urebye abantu baherutse guhindurirwa ama paroisse banyamakuru b’igihe muzabikurikirane muzasanga hari ikibyihishe inyuma za munyangire n"amoko byoretse karuranga na aurelie wareba nukuntu bagiye kwimika interahamwe mboneko corneille mu bubiligi kandi baziko yahunze igihugu iryo nikosa rikomeye cyane abo bayobozi babiri batuzaniye muri adepr nukuri urebye kunyereza amafaranga byaragabanutse ariko ikibazo gisigaye mu itorero ryacu nikinzangano namoko byazanywe na karuranga na aurelie kandi na komisiyo y’ubwiyunge umwaka ushize yarabigaragaje rero nkaba nisabira ubuyobozi bwacu twitoreye ko bwadukemurira kino kibazo kuko uzasanga muri adepr ntawukihikoza kubera ibibazo birimo kandi bihora bivugwa sinzi impamvu bidakemuka murakoze

5
uwera 2020-02-26 16:41:34

ariko ubutabera mbona buhari sinibaza ukuntu abantu baregwa ibyaha bimwe bwamwe bagatoneshwa abandi bagahera inyuma ibyaribyo byose harimo tena uyu mucamanza arabogamwe mwokubica kuruhande pe aba nibo bazambya imiyoborere mwiza Muzehe ahora yiyama

6
uwera 2020-02-26 16:41:34

ariko ubutabera mbona buhari sinibaza ukuntu abantu baregwa ibyaha bimwe bwamwe bagatoneshwa abandi bagahera inyuma ibyaribyo byose harimo tena uyu mucamanza arabogamwe mwokubica kuruhande pe aba nibo bazambya imiyoborere mwiza Muzehe ahora yiyama

7
Murokore 2020-02-26 00:41:30

Kuganirira iby’itorero ku karubanda nk’ahangaha ni bibi rwose! Gusa biragoye kubona ubuyobozi bunejeje abantu bose. Niba aba bantu ibyo bashinjwa aribyo koko, kuki bataburana ngo bibafate bive mu nzira?! Niba se barengana, kuki bahozwa mu rungabangabo? Aho nta muntu ufite inyungu mu gutinza urubanza, no kubaheza inyuma y’itorero, bityo bagakomeza guhamywa ibihuha??!! Inzego z’ubutabera nizirarame ziruce zitabogamye tumenye aho byerekeye!!

8
Karangwa 2020-02-25 13:38:43

Muravuga ibyo uwababwira amafaranga arimo gutangwa ngo basengere abapasitori ikubagahu,harimo uwo bashaka gusengera Mberabahizi Emmanuel Karuranga ashaka gusimbuza Gatemberezi kuko batavuga rumwe

9
Rukundo 2020-02-25 13:31:37

Ndi umupasitori muri ADEPR iyo mbonye Siobomana yicaye mu kibaya aho atabasha no kujya ku igaburo ryera yarakoreye Imana nabano bose bariho niwe wabasengeye ndababara rwose, reka nibarize abayobozi bose bireba niba ibyo numva ariko bimeze kuki abantu bamwe bafatirwa imitungo abandi ntifatirwe baregwa bimwe?
Bamwe birukanwa kubukiristo abandi barabufite, abantu bose barabibona ibyo si ukwibasira abantu?
Ba Pst Samuel,Pst Come, Pst Ruyenzi, Pst Kamanzi bahombeje ikigega CICO aribo bagitangije cyikanahombera muntoki zabo kobatahanwe sibo batuyobora?
Ninde uzatabara abadepr

10
Senyonga 2020-02-25 13:11:12

Ndibariza abayoboke n’abayobozi ba adepr kuki batarangiza ibibazo byabo ko birambiranye nsigaye mbona ariho hasigaye amatiku mu banyarwanda, ubumwe nubwiyunge bwarabananiye, Leta yafashije abishe n’abiciwe kwiyunga, none abantu basenga bananiwe kwiyunga koko, ari abambere bashinjwa kurya amafaranga, abariho ubu bayamaze ubwo murajyahe benyedini mwe.

11
Claude 2020-02-25 12:58:25

Njyewe narumiwe koko urubanza rumaze imyaka 3 yose, ubutabera batubwira buri hehe namwe mwibaze ukuntu Audit ikorwa umuntu atari mukazi, aba bagabo si gusa umenya bafite rushorera, reka tubihange amaso

12
Chantal Uwimana 2020-02-25 09:02:16

Ntabwo ndasoma iyi nkuru yose; ariko icyo navuga ni uko n’ubwo amadini cgamatorero byigenga LETA ikwiye kubabaza ibyo bakora" ACCOUNTABILITY". Ibi byakozwe muri ADEPR bizakorwe n’ahandi cyane cyane muri ANGLICAN kuko niho nzi cyane. BAZAHERE I SHYOGWE! URETSE N’AMAFARANGA BAZAREBE NO KU MIYOBORERE MIBI MURI RUSANGE!!! ARIKO NTA GITANGAZA KIRIMO MUSENYERI ABA IBULAYI. Akora iki IBULAYI kandi yitwa UMUSHUMBA WA DIYOSEZE YA SHYOGWE!! NI GUTE UTABANA N’IZO URAGIYE. IKINDI UBWO IYO ARI IBULAYI ABAMUYOBORA ABABWIRA KO AKORAYO IKI? IKINDI IYO IBULAYI IMOAMVU ATANGA KO ABAYO NI IYIHE!!??? NI IBYO GUKURIKIRANWA!!!IKINDI AMAFRANGA BAMUHA KANDI KO NGO BAYAMUHA ( A CONFIRMER) AJYA HEHE?????NI IBYO GUKURIKIRANA!!!!

Kwamamaza