IGIHE

Amasengesho dusengera mu rugo muri ibi bihe Imana irayumva?

6 25-03-2020 - saa 14:55, Padiri Victor Amerika

Mu ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Matayo (Mt 9, 27-30), haranditse ngo “Muri icyo gihe, Yezu akomeza kugenda, impumyi ebyiri ziramukurikira, zisakuza ziti Mwana wa Dawudi tugirire impuhwe! Ageze imuhira impumyi ziramwegera maze arazibaza ati ‘Mwemera ko nshobora gukora ibyongibyo?’ Ziti Yego Nyagasani . Nuko abakora ku maso, avuga ati ‘nibibabere uko mubyemera.’ Nuko amaso yabo arahumuka barabona.”

Kuri ubu abayobozi bari kudusaba kuguma mu rugo, hari uwakwibaza ati “ese ubu ko ntari mu Kiliziya cyangwa mu rusengero Imana yanyumva? Cyane rwose! Na Yezu igihe cyarageze yerekana ko ufite ukwemera yakirizwa aho ari ho hose.

Mu gihe natwe twugarijwe n’icyorezo, tumeze nka ziriya mpumyi ebyiri tumaze kumva, amasengesho yabaye menshi, turatabaza tuti "Nyagasani tugirire impuhwe". Nk’uko aha Yezu yicekekeye, natwe turabona ntacyo ari gukora. Bamwe batangiye kurambirwa, nyamara nyagasani aradusaba gukomeza kugendana na we.

Nitugera mu ngo zacu, twicarane na we dutuze, nta kabuza natwe aratubaza ati “Mwemera ko nshobora guhagarika iki cyorezo” Dusubirize rimwe nka za mpumyi duti “Yego Nyagasani urabishoboye”.

Nyagasani aratwibutsa ku buryo bwa gihanuzi ko yaduhaye Yezu Kristu ngo abe ikimenyetso cy’urukundo rwe ruhoraho iteka rwagati muri twe. Ni “Emanweli”. Imana hamwe natwe mu bihe byose n’ahantu hose.

Zaburi ya 40, iratumurikira mu gufata umugambi ukwiye, iti “ngaha ndaje Nyagasani niyemeje gukora ibigushimisha”. Iki gihe turimo ni icyo gusanga Imana kurushaho dukora ibiyishimisha.

Bavandimwe, mu ibaruwa yandikiwe Abaheburayi (Heb 10, 4-10), aratwibutsa ko ibitambo by’amaraso y’ibimasa na za Ruhaya bitakuyeho ibyaha byacu, ahubwo ko twacungujwe amaraso y’igiciro gikomeye. Ya maraso ya Kristu yameneye ku musaraba. Kristu ni Alufa na Omega, ni we Ntangiriro n’iherezo . Ni we wenyine ushobora kuturengera kuko ari cyo cyamuzanye.

Muri Yohani: 10, 10 Yezu ubwe agira ati “Nazanywe no kugira ngo mugire ubuzima kandi mubugire busendereye.” Niwe kandi ukomeza agira ati “Nyagasani abo wampaye bakomeze mu bumwe... Singusabye kubakura ku isi ahubwo ndagusabye ngo ubarinde ikibi” (Reba Yh 17, 14-21).

Muri Luka 1, 26-38, Bikiramariya yakiriye ibyari bimubayeho byo gusama kandi yari yifitiye izindi gahunda zo kubana n’uwo yakunze. Mbese umuntu yavuga ko Imana yamuvangiye, natwe rero twemere ko Imana ituvangira. Bikiramariya yabyakiranye ukwemera agira ati “Yego Nyagasani”. Maze n’ibyo ubwenge bwa muntu bwakumva ko bidashoboka ati “Koko nta kinanira Imana”!

Bavandimwe, natwe twari dufite gahunda nyinshi muri uyu mwaka, none zose zarahagaze, nimureke ibi tubishakemo umugambi w’Imana kuri twe kandi twizere ko ntakinanira Imana.

Dusenge: Nyagasani Mana, si ubwa mbere waba utabaye abantu ukabasubiza ubuzima, umunezero n’ibyishimo, nk’uko wohereje umwana wawe ku isi ngo acungure abantu. Turengere, twizeye impuhwe zawe muri ibi bihe turimo.

Mubyeyi Bikiramariya, duhakirwe ku Mana, wowe wamenye ugushaka kwayo kare kandi ugahamya ko nta kinanira Imana. Nk’uko wadusuye iwacu i Kibeho mu Rwanda ugaragara nk’uduhangayikiye cyane, duhangayikire na none tubone ikuzo ry’Imana muri ibi bihe turimo. Vomerera indabo zawe zigiye kumirana. Tubisabye twizeye ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu. Amen

Padiri Victor AMERIKA, Padiri Mukuru wa Paruwasi Nyabinyenga yaragijwe Bikiramariya, Umwamikazi wa Kibeho
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
be 2020-03-26 12:34:43

mama padiri,ubuse nzongera guhabwa ukaristiya ra? ko meze nkuwafungiwe amasakaramentu kandi nta gicumuro kubera ngo virusi? nta kuntu kiriziya yashyiraho livraison a domicile ya ukaristiya umuntu abanje kwerekana ifishi ya batisimu online? padi unsubize ntiwirengagize ikibazo cyanjye?

2
habimana 2020-03-26 04:28:22

Ndasubiza Padiri.Nibyo koko tugomba gusenga.Ariko se ni nde tugomba gusenga?Ni Yezu cyangwa ni SE (his father)?.Reka turebe igisubizo muli bible.Muli Matayo 4:10,Yezu yadusabye "gusenga SE wenyine".Nubwo bamwe bavuga ko bagomba gusenga ubutatu (Imana data,Imana Mwana n’Imana Roho Mutagatifu),siko bible ivuga.N’iryo jambo Ubutatu ntiriba muli Bible.Muli Yohana 14:28,Yesu ubwe yavuze ko SE amuruta.Abigishwa be,ntabwo bafataga Yezu nk’Imana igize ubutatu.Ahubwo bamwitaga "umugaragu w’Imana" nkuko Ibyakozwe 3:13 havuga.Muli Abakolosayi 1:15,havuga ko Yezu ari ikiremwa cya mbere k’Imana.Mu byukuri,kuba Padiri yasabye abantu gusenga Yezu,ni ikosa yakoze.Bible ivuga ko nta wundi wumva amasengesho,uretse Se wa Yezu wenyine.Nusenga Yezu cyangwa Bikiramariya,ntabwo Imana y’ukuri,SE wa Yezu,izakumva.Kandi isengesho ryawe rizaba imfabusa.

3
habimana deo 2020-03-26 04:17:13

Reka nunganire Padiri wibaza niba muli ibi bihe Imana yumva amasengesho yacu.
Mu byukuri,Yohana 9:31 havuga ko Imana itumva abanyabyaha (banga kwihana).Ikihutirwa kugirango Imana yumve amasengesho yacu,nuko abantu batuye isi babanza KWIHANA,aho kwibera mu gushaka ibyisi gusa.Muli rusange,usanga abantu batuye isi hafi ya bose batajya bita ku bintu Imana idusaba.
Usanga bishakira gusa amafaranga,shuguri,politike,etc...,ibyerekeye Imana bakabitera umugongo.Bakibagirwa yuko bible ivuga ko abibera mu byisi gusa batazaba mu bwami bw’Imana.Bakibagirwa yuko mu minsi ya Nowa,millions z’abantu bali batuye isi,bazize yuko biberaga mu byisi gusa,bakanga kumva ibyo Nowa yababwirizaga.Yesu wavuze iyo nkuru muli Matayo 24:37-39,yavuze ko ariko bizagenda nagaruka ku Munsi w’Imperuka.

4
Dodos 2020-03-25 09:50:02

Noneho nicyanarangira tujye dusengera murugo,ntibavuga se ngo uyambariza ku ishyiga ikagusiga ivu;nyamara twagaragaje kwemera gucye padiri,mungoro y’Imana abizeye bahakirira indwara zose (izaroho n’izumubiri)ntabwo rero ahantu ho gukirira wahandurira.Keretse niba muzareba uko muhindura ivangiri

5
Kelly 2020-03-25 09:26:32

Imana nidutabare naho ubundi akacu kashobotse,gusa dusenge ubutitsa kdi iratwumva rwose,ntabwo iyi miborogo yacu yayirenza ingoyi kuko ikunda abayo.

6
Nina 2020-03-25 09:16:44

Amen Amen, Merci Padi, Nyagasani Dutabare turakwinginze!
Urengere nabagiye kwicwa n’inzara kubera icyi cyorezo!
Amen

Kwamamaza