Mizero Ncuti Gatwa ahatanye mu bihembo bya ‘‘The Critics’ Choice Awards’’ bitangirwa muri Leta Zunze Ubumwe Za Amerika, abikesheje filime ‘Doctor Who’ ya BBC yagaragayemo.
Ncuti ahatanye mu cyiciro cya “Best Actor In A Science Fiction/Fantasy Series, Limited Series Or Made-For-Tv Movie”. Ahatanye n’abandi barimo Walton Goggins wagaragaye muri “Fallout”, Diego Luna ugaragara muri “Andor”, Tramell Tillman na Adam Scott bakinnye muri “Severance” na Julio Torres ukina muri “Fantasmas”.
Abandi bazwi muri sinema ku Isi bahatanye muri ibi bihembo barimo Tom Cruise (Mission: Impossible – The Final Reckoning), Lady Gaga (Joker: Folie à Deux), Ana de Armas (From the World of John Wick: Ballerina), Lupita Nyong’o (The Wild Robot), Ryan Gosling na Emily Blunt (The Fall Guy), Timothée Chalamet na Zendaya (Dune: Part Two) na Michael B. Jordan (Sinners).
Ibi bihembo bizatangwa ku 7 Kanama 2025, nk’uko Deadline yabitangaje. Bizaba bitangwa ku nshuro ya 30.
‘Doctor Who’ yatumye Ncuti Gatwa ahatana muri ibi bihembo, aheruka kuyisezeramo nyuma y’imyaka ibiri ayikinamo.
Ku wa Gicurasi 2025, ni bwo hasohotse agace ka nyuma gasoza igice cya 15 cy’iyo filme, ari na bwo byatangarijwe ko Ncuti Gatwa atazongera kuyikinamo.
Byatangajwe ko Gatwa agiye gusimburwa n’umukinnyi wa filime Billie ndetse yanagaragaye muri icyo gice. Ibi byagaragaje ko Gatwa yamaze igihe gito akina nk’umukinnyi mukuru muri ‘Doctor Who’, aho akurikira Christopher Eccleston wakinnye umwaka umwe gusa mu 2005.
Ku rundi ruhande ariko abafana b’iyi filime y’uruhererekana ntabwo babyakiriye neza nk’uko byatangajwe na Independent UK, yavuze ko ku mbuga nkoranyambaga abafana benshi bagaragaje ko batishimiye ko Gatwa asohoka muri iyi filime, cyane ko mu 2024 yari yatangaje ko azongera kuyikinamo mu gice gishya.
Ncuti Gatwa abinyujije mu kiganiro Doctor Who: Unleashed kinyura kuri YouTube kigaragaramo ibibera inyuma y’amarido mu ikorwa ryayo, yavuze ko imwe mu mpamvu ya mbere atamaze igihe kinini muri iyi filime ari uko kuyikina bisaba byinshi.
Ncuti Gatwa ukomoka mu Rwanda, ni we washyizeho agahigo ko kuba umwirabura wa mbere wabaye umukinnyi mukuru muri Doctor Who kuva mu 1963 yatangira gusohoka.
Ncuti yamamaye kubera filime y’uruhererekane ya Netflix yitwa Sex Education yabiciye kuri mu 2019. Yavukiye i Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali ku wa 15 Ukwakira 1992. Gatwa Ncuti n’umuryango we bimukiye muri Écosse mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse ni naho uyu musore yakuriye.
Yagaragaye kandi muri filime zirimo ’Barbie’ yongeye kumwongerera agaciro muri sinema ku Isi yose, ’Masters of the Air’ iri mu bwoko bwa filime z’intambara n’izindi zitandukanye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!